Uko Alyn Sano yabonaga Knowless, Queen Cha, Charly na Nina bari ibirara #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi ugezweho muri iyi minsi, Alyn Sano yavuze ko igihe yari atarangira gukora umuziki usanzwe akiririmba muri Chorale yabonaga abahanze nka Knowless, Queen Cha ari ibirara.

Ibi uyu muhanzi yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko uko umuntu agenda akura mu myumvire yumva ko byose biba bishoboka.

Ati ” Gukura mu myumvire ukavuga ngo ibi birashoboka nk’ubu nkiba muri Korari nabonaga Knowless, Queen Cha na Charly na Nina nkabona ni ibirara bitabaha nkavuga nti ‘ariko Mana yanjye umuntu akora ibintu nka biriya byagenze gute.”

Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yakundaga umuziki, yashigukaga n’indirimbo z’aba bahanzi azizi atazi n’uko byagenze.

Ati “Noneho kubera ukuntu umuziki umba mu maraso, nashidukaga indirimbo zabo nzizi ntazi ukuntu byagenze.”

Mu myaka 10 ishize Alyn Sano yaririmbaga muri Chorale ariko ntabwo yatekerezaga ko yazaririmba umuziki usanzwe.

Alyn Sano yavuze ko atarinjira mu muziki abahanzi bagenzi be yabafataga nk’ibirara

Knowless yamufataga nk’ikirara

Ntiyumvaga ukuntu umuntu nka Queen Cha yaririmba indirimbo z’Isi

Charly na Nina na bo yabafataga nk’ibirara

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-alyn-sano-yabonaga-knowless-queen-cha-charly-na-nina-bari-ibirara

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *