Uko ibirori by'Umuganura byagenze mu mafoto – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 byitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwada n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n'abandi bayobozi benshi batandukanye.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana yavuze ko Umuganura ari umwe mu mihango igize umuco Nyarwanda wabayeho kuva kera, usobanura ubusabane kuko ari igihe Abanyarwanda bagiraga cyo guhura bejeje bagasangira ibyavuye mu musaruro w'ibiribwa n'amatungo, abenshi basangiraga n'Umwami ndetse n'abatware bigasozwa n'igitaramo.

Yakomeje agira ati 'Byabafashaga gusubira iwabo mu ngo bakongera bagakora bagashyira imbaraga mu kongera umusaruro w'ibyo batagezeho. Ikindi bisobanura ko abejeje byinshi bafatanya n'abejeje bike, abatishoboye bagasangira bakabafasha nabo kwiteza imbere.'

Minisitiri Bizimana avuga ko Umuganura wibutsa abantu akamaro k'umurimo bakiteza imbere bakihaza ndetse bikanabera urubyiruko urugero rw'uko Abanyarwanda bagomba kubana neza nk'uko byahoze mu muco wabo.

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rwishimira byinshi bimaze kugerwaho kuva mu 1994 birimo iterambere riva mu mbaraga z'Abanyarwanda n'icyerekezo gituruka ku Mukuru w'Igihugu.

Uko ibirori byagenze mu mafoto yatoranyijwe na IGIHE

Umuco wo kuganuzanya mu bejeje n’abatarejeje wagaragajwe nk’uwongera gushyira hamwe

Nturo Emmanuel yashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwamugabiye inka

Ubuyobozi bwa Kayonza bwishimiye ko bwejeje imyumbati myinshi

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko muri aka karere bejeje byinshi ku buryo ari ibyo kwishimira

Umworozi wahize abandi yashimiwe

Ubuyobozi bwa Kayonza bwishimira ko kawa yabo isigaye igurishwa mu mahanga

Mu Karere ka Kayonza bejeje toni zirenga 30 z’ibishyimbo

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yifatanyije n’abaturage ba Kayonza mu kwizihiza umuganura

Minisitiri w’Uburezi Dr. Twagirayezu yifatanyije n’abaturage ba Kayonza ku munsi w’Umuganura

Minisitiri Bizimana yaganuye ikigori

Minisitiri Bizimana n’abandi bayobozi bareba inka z’Inyambo

Minisitiri Bizimana n’abandi bayobozi bahaye amata abana

Kayonza bishimiye ko bejeje imbuto nyinshi

Itorero Urukerereza ryashimishije benshi

Inka z’Inyambo ni zimwe mu zarebwe na benshi kubera ubwiza bwazo

Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi w’umuganura wizihirijwe i Kayonza

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abejeje neza kuganuza abaturanyi babo

Ibigori byeze muri Kayonza birenga toni 30 ku buryo abaturage banasaguriye amasoko

Hagaragajwe umuco w’uburyo abezaga imyaka bayihunikaga

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Bamwe mu bayobozi ba Kayonza ubwo berekanaga uko Abanyarwanda ba kera bahunikaga

Mbarushimana Nelson yifatanyije n’abaturage ba Kayonza

Abayobozi barimo Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana, Guverineri Rubingisa na Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu ubwo bari bagiye kuganura ibigori

Abayobozi ba Kayonza bishimiye ko bejeje ibitoki byinshi

Abarimo Alain Numa ukora muri MTN Rwanda yifatanyije n’abaturage ba Kayonza mu birori by’Umuganura

Abana bazwi nk’Imitavu bashimishije benshi

Minisitiri Bizimana aganura ikigori

Amafoto: Ingabire Nicole


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ibirori-by-umuganura-byagenze-mu-mafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *