“Welcome to Rayon Sports” Amagambo Leander Willy Essombe Onana yabwiye ubuyobozi bwa Simba SC, yatumwe abafana ba Rayon Sports batangira kumwandikira bamuha ikaze muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu w'umunya Cameroon, Leander Willy Essombe Onana yatangiye guhabwa ikaze n'abafana ba Rayon Sports, nyuma y'amagambo yabwiye ubuyobozi bwa Simba SC asanzwe akinira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Essombe Onana yatangaje amagambo agira ati 'Mwarakoze cyane Simba sc Tanzania, Mfite ubushobozi bukomeye ariko sinahawe amahirwe.'

Onana atangaje ibi nyuma y'uko atahawe umwanya uhagije muri iyi kipe iherutse mu mikino nyafurika.

Abafana ba Rayon Sports bahise bamwandikira bamuha ikaze muri Murera, doreko yagiye muri Simba SC avuye muri Gikundiro.

Source : https://yegob.rw/welcome-to-rayon-sports-amagambo-leander-willy-essombe-onana-yabwiye-ubuyobozi-bwa-simba-sc-yatumwe-abafana-ba-rayon-sports-batangira-kumwandikira-bamuha-ikaze-muri-murera/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *