EURO2024! Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ubudage na Denmark uhagaze utarangiye -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gihugu cy'Ubudage ahari kubera imikino y'igikombe cy'ibihugu by'iburayi Euro imvura imeze nabi cyane kuburyo bigeze aho umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'Ubudage na Denmark uhagarara utarangiye.

Umukino wari ugeze ku munota wa 35′ aho amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa.

Iyo mvura yari nyinshi cyane dore ko yari irimo urubura rwinshi cyane byatumye abakinnyi basubira mu rwambariro mu gihe bagitegereje ko ihita bagakomeza umukino.

Source : https://yegob.rw/euro2024-umukino-wahuzaga-ikipe-yigihugu-yubudage-na-denmark-uhagaze-utarangiye-amafoto/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *