U Rwanda abahungu batangiye neza, abakobwa biranga mu mikino y’Akarere ka 5 #rwanda #RwOT

Written by

in

Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball yitabiriye imikino y’Akarere ka 5 irimo kubera Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho abahungu batangiye batsinda Kenya.

Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18,
yatangiye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 aho irimo kubera Kampala muri Uganda.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu yatangiye ikina na Kenya iza no kuyitsinda amanota 81-52.

Mu batarengeje imyaka 18 mu bakobwa, u Rwanda umukino wa mbere rwawukinnye na Uganda ruza no kuwutakaza rutsinzwe amanota 78-40.

Uyu munsi abahungu baragaruka mu kibuga bakina na Uganda saa 18h00′ ni mu gihe saa 11h00′ abakobwa bakina na Tanzania.

Abahungu batangiye batsinda Kenya

Abakobwa ntibahiriwe n’umukino wa mbere

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-abahungu-batangiye-neza-abakobwa-biranga-mu-mikino-y-akarere-ka-5

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *