I Bugesera byari amarira y’ibyishimo! Amakipe 2 yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Amakipe abiri yo mu ntara y'Iburengerazuba, Sunrise FC na Etoile de l'Est nizo yamanutse mu cya 2 muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Ni nyuma yaho umunsi wa nyuma wa shampiyona wakinwe maze Etoile de l'Est itsindwa na Bugesera FC ibitego 3-0, bituma Bugesera FC iguma mu cyiciro cya mbere, doreko yanganyaga amanota na Etoile de l'Est zombi zari ku mwanya wa nyuma.

Sunrise yo yatsinze Marine FC ibitego 3-1, naho Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, wari umukino utari ufite icyo uvuze cyane kuko amakipe yombi ntacyo yaharaniraga.

 

 

Source : https://yegob.rw/i-bugesera-byari-amarira-yibyishimo-amakipe-2-yamanutse-mu-cyiciro-cya-kabiri-muri-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-yamenyekanye/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *