Itsinda ry'Ingabo za Tanzania ryasuye u Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abasirikare b'iyi Diviziyo bayobowe na Komanda wayo, Colonel Justus Majyambere, bakiriye bagenzi babo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bakomeza basura isoko rya Kibare.

Iri soko riherereye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza rikoreshwa n'Abanyarwanda ndetse n'Abanya-Tanzania batuye mu karere ka Karagwe.

RDF yasobanuye ko ingabo z'ibihugu byombi zisura ibindi bice by'u Rwanda byegereye Tanzania, mu karere ka Kirehe na Kayonza ndetse na Pariki y'Igihugu y'Akagera, nyuma yaho bahurire mu nama i Nyagatare.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y'ubutasi.

Colonel Justus Majyambere uyobora Diviziyo ya 5 yakiriye ingabo za Tanzania

Brig Gen Gabriel Kwiligwa uyobora Brigade ya 202 ni we wari uyoboye ingabo za Tanzania zasuye u Rwanda

Colonel Majyambere, Brig Gen Kwiligwa n’abasirikare bayoboye basuye ibice bitandukanye byo ku mupaka

Ingabo z’u Rwanda zo muri Diviziyo ya 5 n’iza Brigade ya 202 y’iza Tanzania ziteganya guhurira mu nama y’umutekano wo ku mupaka


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zakiriye-iza-tanzania

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *