Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahor… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri saa sita zuzuye ubera kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Rayon Sports WFC yagiye gukina uyu mukino n’ubundi ariyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe nyuma y’uko yari yasezereye AS Kigali WFC muri 1/2.

Murera y’abagore yinjiye mu mukino ubona abakinnyi bayo nabo bifitiye ikizere kurusha aba Indahangarwa WFC yo yari yasezereye Fatima FC muri 1/2.

Ku munota wa 13 gusa uwitwa Jeanine Mukandayisenga bakunze kwita Kaboy yari yamaze gufungura amazamu ndetse nta gutinzamo nyuma y’iminota 3 arongera atsinda igitego cya 2.

Igice cya mbere cyarangiye Indahangarwa FC itsinzwe ibitego 2-0 gusa no mu gice yaje nta kinyuranyo ikora yongera gutsindwa ibindi bitego 2 bya Mukandayisenga Jeannine n’ubundi ku munota wa 53 nuwa 65 birangira ari ibitego 4-0.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yuko iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cyambere n’ubundi mu Bagore.

Abakinnyi 11 ba Indahangarwa WFC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports WFC babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ibitego bya Mukandayisenga Jeaninne ‘Kaboy’

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC baririmbana n’Abafana

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro

Mukandayisenga Jeaninne yishimira ibitego yatsinze muri uyu mukino

Umutoza wa Rayon Sports WFC ,Rwaka Claude nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro akanyamuneza kari kose mu maso

Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fideli aganiriza abakinnyi ba Indahangarwa WFC nyuma yo kubatsindira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Ubwo igikombe Rayon Sports WFC yegukanye cyazanwaga muri sitade mbere y’umukino

Mbere yuko umukino utangira habanjwe gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

“>

Ushaka kureba amafoto menshi yaranze uyu mukino nyura hano

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142504/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-cyamahoro-amafoto-142504.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *