Umunya-Nigeria wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, yambitse impeta ya finçailles umukunzi we ufana Gikundiro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali wanakiniye Rayon Sports, Osaluwe Rafael yambitse impeta y’urukundo umukunyarwandakazi, Hoza Lily Chris.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 ubera mu Mujyi wa Kigali kuri Great Hotel.

Osaluwe wari wateguye neza, yashinze ivi hasi maze asaba Hoza Liy Chris ko yazamubera umugore undi nta kuzayaza yahise abyemera amuhereza ikiganza amwambika impeta.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Osaluwe yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yambikaga umukunzi we impeta y’urukundo.

Amakuru avuga ko aba bombi bamaze igihe bakundana kuva Osaluwe yava muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2022 agiye gukinira Rayon Sports aho yamazemo umwaka umwe muri 2 yayisiye ihita imutiza muri AS Kigali kubera ko atabonaga umwanya wo gukina kubera imvune.

Byari ibyishimo kuri Osaluwe na Hoza

Yakiniye Rayon Sports

Ubu akinira AS Kigali

Hoza Lily Chris umukunzi wa Osaluwe

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunya-nigeria-wakiniye-amakipe-arimo-rayon-sports-yambitse-impeta-ya-fincailles-umukunzi-we-ufana-gikundiro-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *