Iyo umuntu yitabye Imana nimero ye ya telefon… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umubare munini w'abantu bafite aho bahurira n'itumanaho, bahorana ikibazo cy'aho nimero y'umuntu ishyirwa nyuma y'uko bimenyekanye ko yitabye Imana.

Umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe amashami yayo akorera mu gihugu haba amato n'amanini, Abaho Innocent, yatangaje ko ubusanzwe nimero aba ari iy'umuntu ku giti cye nta wundi bakwiye kuyihuriraho.

Yasobanuye ko nk'uko mu nzego za Leta iyo umuntu yitabye Imana hagomba gukosorwa imyirondoro ye mu bigo bibishinzwe, ari nako no mu itumanaho iyo umuntu yamaze kwitaba Imana terefoni ye ikwiye guhita iva ku murongo kuko nta wundi uba ugomba kuyikoresha, cyeretse iyo hari impamvu ikomeye yemejwe n'ubuyobozi bwa Leta yuko iyo nimero ishobora guhabwa undi muntu.

Ati: 'Icyo gihe ashobora kuba ari umwe mu bazungura be, yujuje ibyangombwa byose dusaba iyo nimero tukaba twayimuha nawe. Ariko ubundi nimero ni iy'umuntu ku giti cye, niba utakiriho ntabwo ubundi nimero yawe igombye kuba ikora.'

Mu mpera z’umwaka ushize, MTN Rwanda yari ifite abakiliya barenga miliyoni 7, ubwo yishimirga isabukuru y’imyaka 25 imaze igeza ku baturarwanda serivisi zinoze z’itumanaho n’ikoranabuhanga.

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140402/iyo-umuntu-yitabye-imana-nimero-ye-ya-telefone-ijya-he-140402.html

Comments

One response to “Iyo umuntu yitabye Imana nimero ye ya telefon… – #rwanda #RwOT”

  1. Anonymous Avatar
    Anonymous

    Iyi number yari muri Momo c Ayo mafrw ninde uyafiteho uburenganzira mu gihe nyakwigendera yamaze gutaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *