Ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwamaze kurambirwa umusaruro w’umutoza wayo Wade none bwamaze gufata umwanzuro – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gutangaza umutoza mukuru uzasimbura Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uyitoza by'agateganyo kuva mu mezi asaga abiri ashize.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gihe kitarambiranye Murera igomba gutangaza umutoza mukuru mu barenga 30 basabye gutoza iyi Kipe ifite ibikombe bya Shampiyona icyenda, iby'Amahoro 10 n'ibya Super Cup bibiri.

Yakomeje avuga ko hari imwe mu mikino Ubuyobozi wa Rayon Sports butishimiye uko amanota atatu yabuze byatumye butakariza icyizere Umutoza Wade.

Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-nabwo-bwamaze-kurambirwa-umusaruro-wumutoza-wayo-wade-none-bwamaze-gufata-umwanzuro/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *