Nyamasheke: Imbwa zigera kuri 62 zishwe  – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyamasheke: Imbwa zigera kuri 62 zishwe

Nyuma y'itabaza ry'abaturage b'Imirenge y'Akarere ka Nyamasheke irimo Kagano, Kanjongo, Bushekeri na Rangiro bavuga ko barembejwe n'imbwa z'inyagasozi zibarira amatungo, amwe ziyasanze mu bisambu aho aziritse andi ziyasanze mu biraro bidakinze mu ngo zikayarya, ubuyobozi bw'aka karere bwatangiye gukemura iki kibazo bwica 62 muri zo.

Ikibazo cy'izi mbwa cyavuzwe cyane mu Gushyingo uyu mwaka, ubwo tariki ya 13 Ugushyingo zariye ihene 4 z'umuturage witwa Ndaheranwa Fabien, mu Mudugudu wa Kazibira, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, yajya kuzicyura, aho yari yaziziritse agasanga intumbi zazo ndetse iya 5 akayibura.

Source : https://yegob.rw/nyamasheke-imbwa-zigera-kuri-62-zishwe/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *