“Yanamwangije hafi y'imyanya y'ibanga” Abaturage b’i Rusizi bariye karungu kubera ibyo Mudugudu yakoreye umudamu w’umuturanyi – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Giheke, haravugwa inkuru y'umuyobozi w'umudugudu wa Wimana uravugwaho gutegeka irondo gufata umugore watahaga avuye mu kazi ku mugoroba rikamujyana kwa mudugudu agakubitwa bikomeye.

Uyu mugore yarakubiswe ku buryo bivugwa ko yanamwangije hafi y'imyanya y'ibanga, ariko hakaba hagiye gushira ukwezi aregeye RIB nayo ikaba itarafata ukekwaho icyo cyaha.

Abaturage ntibumva ukuntu uyu Mudugudu akiri ku buyobozi ndetse n'ukuntu RIB yakira ikirego nk'icyo igaterera agati mu ryinyo.

Source : https://yegob.rw/yanamwangije-hafi-yimyanya-yibanga-abaturage-bariye-karungu-kubera-ibyo-mudugudu-yakoreye-umudamu-wumuturanyi/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *