Kicukiro: Ahazwi nka Sodoma hari benshi bahise bakira Yesu nk’umwami n’umukiza nyuma y’igikorwa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yahakoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Bamwe mu bari barabaswe n'ingeso mbi bo karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo mu gace k'ahazwi nka Sodoma bakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza, biyemeza kugendera kure gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ubwandu bushya bw'agakoko gatera SIDA.

Mu giterane cy'iminsi ibiri kuva tariki 9 — 10 Nyakanga 2023, cyateguwe n'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku bufatanye n'umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa wa AEE Rwanda, kigamije gushishikariza abantu kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA.

Rev Past Theogene Kanamugire, Umushumba w'Itorero rya ADEPR Paruwasi Gatenga yavuze ko ubutumwa bwiza butuma ababaswe n'ibiyobyabwenge, ubusambanyi n'ubuzererezi barushaho gusobanukirwa utanga ubuzima n'imbaraga zihindura.

Avuga ko bahisemo gusohoka mu rusengero bakegera abantu aho batuye kugira ngo bakire Yesu, bakabasangiza ubuhamya bw'aho Kristo yabavanye kugira ngo na bo bamwizere babone iyo neza babonye.

Source : https://yegob.rw/kicukiro-ahazwi-nka-sodoma-hari-benshi-bahise-bakira-yesu-nkumwami-numukiza/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *