Inkuru nziza ku banyarwanda bakunda Amavubi: Wa mukinnyi wimwe u Rwanda burya ibye ntabwo byarangiye – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi ukinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy'u Burundi wari wasabwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ariko u Burundi bukamwimana ashobora kuzakinira Amavubi ntubwo Abarundi babyanze.

Ndikumana Danny w'imyaka 22 Abanyarwanda bamukunze cyane ubwo ikipe ya Rukinzo FC akinira yari hano mu Rwanda mu mikino ya Polisi aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri iyi mikino.

Icyo bisaba kugira ngo uyu mukinnyi aze gukinira ikipe y'igihugu Amavubi mu gihe igihugu cy'u Burundi cyabyanze uyu musore arasabwa kubigiramo uruhare rwo kuba yagaragaza ko ashaka gukinira u Rwanda.

Ndikumana Danny aramutse yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika ariryo CAF arigaragariza ko ashaka gukinira Amavubi ntakabuza uyu musore yakinira u Rwagasabo nk'uko yabigaragarijwe.

Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-banyarwanda-bakunda-amavubi-umukinnyi-igihugu-cyanze-guha-u-rwanda-ibye-ntabwo-byarangiye/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *