“Ndambiwe kuba ngenyine,” Rugangura Axel yaciye amarenga yuko hari umuntu ugiye kwinjira mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamakuru w'imikino ukomeye cyane hano mu Rwanda Axel yatangaje ubutumwa butangaje bwatumye abatari bake bibaza niba yaba ateganya gushaka umugore.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Axel Rugangura yasangije amagambo wagirango afite umuntu ari gutera umutoma, gusa uwo munta nta muntu umuzi!.

Axel yagize ati 'naguteguriye umwanya ahazaza hange, mu gihe ushaka kuba igice kimwe cy'ubuzima bwange cyangwa se mugihe ushaka kuba umwe mu gice cy'urugendo rwange'.

Uyu mutoma waherekejwe n'indirimbo nziza cyane ya The Ben igira uti 'sinifuza gukomeza ngenyine uru rugendo'

Source : https://yegob.rw/ndambiwe-kuba-ngenyine-rugangura-axel-yaciye-amarenga-yuko-hari-umuntu-ugiye-kwinjira-mu-buzima-bwe/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *