Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gucyura Ingabo zabwo byihuse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni nyuma y’uko ku munsi wabanje, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yatangaje ko azaba yamaze gukunda Ingabo ze muri Mali mu gihe cy’amezi atarenze atandatu, uhereye muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali mu itangazo yasomeye kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze kandi ko Abategetsi bafashe iki cyemezo, batirengagije ko kinyuranyije n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko u Bufaransa n’ibindi bihugu bihuriye mu mugambi umwe, wo guhashya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel, ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bari batangaje ko bafashe icyemezo cyo gukura Ingabo zabo muri Mali, bayinenga ko bitacyoroshye gukorana na Guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihugu.

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/guverinoma-ya-mali-yasabye-u-bufaransa-gucyura-ingabo-zabwo-byihuse

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *