Ndimbati mu bitabiriye ubukwe bwa Myasiro(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru mu ikipe ya Nyirangarama Athletic Club, Myasiro Jean Marie Vianney yasezeranye imbere y’ amategeko n’umukunzi we Niyomufasha Jose.

Ku wa Kane nibwo Myasiro yari yashinze ivi hasi asaba Josée ko yazamubera umugore ubundi amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma y’amezi 5 bakundana.

Uyu munsi bakaba basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, ubukwe nyirizina bukazaba tariki ya 28 Kamena 2021.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati.

Myasiro yarahiriye ko bazabana akaramata Urupfu ari rwo ruzabatandukanya

Josée yarahiriye kubana na Myasiro mu byiza n’ibibi

Bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko

Babisinyiye

Bahawe icyemezo cy’uko bamaze gusezerana

Myasiro na Josée bamaze kuba umwe

Ibyishimo byari byose

Ndimbati (wambaye umupira) ni umwe mu batashye ubu bukwe

AMAFOTO: Yves UTUJE / ISIMBI.RW

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-mu-bitabiriye-ubukwe-bwa-myasiro-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *