AS Kigali yagize ikibazo cy’abakinnyi 4 batakinnye, yatsinzwe na Orapa United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

AS Kigali yaraye itsinzwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup na Orapa United yo muri Botswana 2-1, ni nyuma yo kudakinisha abakinnyi bayo 4 babuze ibyangombwa.

Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru aho umukino warangiye ku ntsinzi ya Orapa United y’ibitego 2-1.

Ibitego bya Orapa byatsinzwe na Gafoame Mabaya ku munota wa 12 na Elias Mbatshi atsinda icya kabiri ku munota wa 19, ni mu gihe igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Nigeria, Aboubakar Lawal.

AS Kigali ikaba yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bagera kuri 4 kubera ibibazo by’ibyangombwa, barimo rutahizamu w’umunya-Nigeria, Orotomal Alex, Ishimwe Christaian, Ahoyikuye Jean Paul(Mukonya) na Karera Hassan.

AS Kigali biteganyijwe ko izahaguruka muri Botswana ku wa Kabiri aho izarara muri Ethiopia ikagera mu Rwanda ku wa Gatatu, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu. Izakomeza hagati y’aya makipe izahura na KCCA yo muri Uganda.

11 ba Orapa babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Rutahizamu Aboubakar Lawal

Shabani Hussein Tchabalala yagerageje

Biramahire Abeddy ashaka uko acenga umukinnyi wa Orapa United

Nsabimana Eric Zidane ni we wari kapiteni wa AS Kigali

Rutahizamu Lawal yagerageje kugora ubwugarizi bwa Orapa United

Lawal Aboubakar yishimira igitego cy’impozamarira yatsindiye AS Kigali

Christian(ibumoso), Karera Hassan(hagati) na Orotomal Alex (iburyo) bakurikiraniye umupira muri Stade kuko bagize ikibazo cy’ibyangombwa

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yarebye uyu mukino

Umutoza Eric Nshimiyimana ntiyahiriwe n’umukino ubanza

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yagize-ikibazo-cy-abakinnyi-4-batakinnye-yatsinzwe-na-orapa-united-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *