Tag: Ubukungu

  • Uganda yishyuye RDC igice cya mbere cy'ihazabu yaciwe nk'indishyi y'akababaro #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutabera ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ivuga ko Uganda yahaye icyo gihugu igice cya mbere kingana na miliyoni 65 z'amadorari y'abanyamerika nk'ihazabu yategetswe kuriha kubera ntambara yateje muri icyo gihugu.

    Urukiko mpuzamahanga rwaciye Uganda ihazabu ya miliyoni 325 z'amadorari y'abanyamerika yo guha DR Congo nk'indishyi y'akababaro kubera intambara yateje mu burasirazuba bw'icyo gihugu mu myaka isaga 25 ishize.

    Urwo rukiko rushinja Uganda ko yakoreye muri icyo gihugu cyo mu karere k'ibiyaga bigari ibyaha bitari bike byibasiye ikiremwamuntu, harimo n'ubwicanyi.

    Ni urubanza rwari rumaze igihe kitari gito, rukaba rwari rwaratangiye mu 1999 mu rukiko rukuru rwa ONU.

    Mu kwa mbere uyu mwaka, uru rukiko mpuzamahanga rwategetse ko Uganda itegetswe kuriha iyi hazabu mu bice bitanu, kimwe kingana na miliyoni 65 z'amadolari.

    Kubona Uganda ihaye leta ya Congo izi miliyoni 65 z'amadorari y'abanyamerika ni ikimenyetso ko imigbanire hagati y'ibi bihugu bibiri yateye imbere cyane.

    Ni ikintu kandi kidakunze kubaho ko igihugu kanaka cyemera ko cyishe amategeko mpuzamahanga.

    Mu 2005, urukiko mpuzamahanga rwavuze ko igitero cya Uganda mu burasirazuba bwa Congo cyatumye abasivile bicwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/uganda-yishyuye-rdc-igice-cya-mbere-cy-ihazabu-yaciwe-nk-indishyi-y-akababaro

  • Abayobozi 85 bagiye guhatwa ibibazo ku irengero ry’arenga Miliyari 3 Frw #rwanda #RwOT

    PAC izashingira kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, aho izabaza abayobozi 85 b’inzego za Leta hamwe na 31 b’imishinga itandukanye, ibijyanye n’ayo mafaranga ashobora kuba yaranyerejwe.

    Iyo raporo igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyoni 229 yatanzwe nta nyandiko iyaherekeje, hamwe n’arenga miliyari imwe na miliyoni 243 yaherekejwe n’inyandiko zituzuye.

    Urwego rugenzura imari ya Leta (OAG) rugaragaza ko hari n’amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 682 yasesaguwe ku bidafite agaciro kajyanye na yo, ndetse n’arenga miliyoni 45 yanyerejwe cyangwa yibwe.

    OAG ikomeza ivuga ko hari ibikorwa bigera ku 1807 bitagezweho mu mwaka wa 2020/2021, hamwe n’ibindi 805 byakozwe ariko ntibirangire, nyamara byari byateganyirijwe ingengo y’imari ariko ikaburirwa irengero.

    OAG ivuga ko muri 2020/2021 hanabayeho idindira ry’imishinga y’iterambere ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 90Frw, kubera gutinda kubahiriza amasezerano Leta igirana n’abashoramari.

    Raporo ya OAG ivuga kandi ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 41 inzego za Leta zitishyuye ba rwiyemezamirimo bazigezaho ibicuruzwa bitandukanye.

    Inzego zishinzwe Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza, Ibikorwa remezo, Ubucuruzi hamwe n’Imari, ni zo ahanini zitezweho kujya gusobanura ibijyanye na gahunda za Leta zikomeje kudindira kubera kubura ingengo y’imari, nyamara iba yaratanzwe.

    Icyakora OAG ikavuga ko ibyaha byo kunyereza no gusesagura imari ya Leta birimo kugenda bigabanuka, kuko muri 2021 ayaburiwe irengero yarengaga miliyari eshatu mu gihe muri 2020 habuze arenga miliyari eshanu, muri 2019 na bwo Leta yari yahombye arenga miliyari umunani.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abayobozi-85-bagiye-guhatwa-ibibazo-ku-irengero-ry-arenga-Miliyari-3-Frw

  • Hatangajwe umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije muri CHOGM #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yabwiye abanyamakuru ko uko inama u Rwanda rwakira ziba nyinshi, ari nako abantu bazitabira baba benshi.

    Ni ibintu bitashobokaga mu myaka ibiri ishize kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.

    Kageruka yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164.”

    “U Rwanda kandi rwagize izahuka rya 80% kugeza muri Kamena uyu mwaka ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018 kuko twabonye miliyoni $168, nyamara mu gihe nk’icyo twari twabonyemo miliyoni $209.”

    Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira ibikorwa byinshi ndetse n’inama birimo BAL, CHOGM n’irushanwa rya Ironman riheruka kubera i Rubavu.

    Kageruka yakomeje ati “Ibi bikorwa n’ibindi byitabiriwe n’abantu benshi, ndetse byinjiza miliyoni nyinshi mu bukungu bw’igihugu. By’umwihariko, CHOGM yinjije miliyoni 17 mu bukungu bwacu.”

    Iyi nama yabaye ku wa 20-26 Kamena yitabirwa n’abantu basaga 4000.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hatangajwe-umubare-w-amafaranga-u-Rwanda-rwinjije-muri-CHOGM

  • Leta z'Afurika ntizifite ubushobozi bwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro ryakuruwe n'intambara ya Ukraine #rwanda #RwOT

    Ibiciro ku masoko mu Rwanda no mu karere bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi ,ari nako bikomeza kugora umuguzi usanzwe utorohewe n'ubuzima kubera umushahara utajyanye n'igihe no kubura akazi kuri bamwe.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, abategetsi basobanura ko ingaruka z'ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine bitazarangirira ku bindi bihugu ku isi gusa kuko no ku Rwanda izi ngaruka zizarugeraho.

    Ibi kandi bikajyana n'impungenge ku kwiyongera kw'inguzanyo leta yasobanuye ko zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n'imyishyurire yayo,kandi ko hazakorwa ibishoboka byose ngo umuturage yoroherwe n'ibiciro biri kuzamuka umunsi ku munsi ku isoko.

    Ubusesenguzi bw'umunyamakuru Robert Mugabe bwo bwerekana ko nta gihugu na kimwe hano ku mugabane w'Afurika gishobora guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu buryo ubwo aribwo bwose.

    Yagize ati ' Simbona uburyo Leta z'Afurika zahangana n'iri zamuka ry'ibiciro, kuko n'ubusanzwe ibi bihugu bisanzwe bitungwa n'inguzanyo z'amahanga kandi ugasanga zakirwa no ku zindi.'


    Mugabe yakomeje avuga ko kuba ibihugu bikomeye bisanzwe bitera inkunga afurika byarashyize imbaraga mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya , n'ikimenyetso cy'uko nta bwinyagamburiro buhari bwo gusohoka mu kaga k'ibiciro bihanitse kandi ko iyi ntambara izatinda bitandukanye n'uko abantu bari babyiteze.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe rwakuraga mu bihugu by'u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry'u Rwanda.

    Banki Nkuru y'u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw'ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z'imari zitangwa n'ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z'imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.

    Ntihazwi igihe ibiciro bizareka kuzamuka ku isoko kuko intambara ya Ukraine yakuruye iki kiza itararangira kandi ntigaragaza agacu ko guhagarara.

    Ku bakurikiranira hafi politiki y'Uburayi bemeza ko Afurika yatangira kwiga uburyo izabana n'ingaruka z'iyo ntambara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/leta-z-afurika-ntizifite-ubushobozi-bwo-guhangana-n-izamuka-ry-ibiciro

  • Rusizi: Abagore 1600 bahombejwe na Covid-19 bagobotswe – #rwanda #RwOT

    Ubucuruzi bw'aba bagore bwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, kuko imipaka yamaze igihe ifunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

    Mukabutera Dorcas ukorera muri koperative 'Kora Ukire' avuga ko covid-19 yamuteye igihombo agashima Pro-Femmes Twese Hamwe yamuhaye inkunga yo kuzahura ubucuruzi bwe.

    Ati “Aya mafaranga azadufasha kwiteza imbere no gukemura ikibazo cy'aho gukorera hadahagije, twongere isuku, ushaka ibicuruzwa byacu abone ko dukorera ahantu heza. Azanadufasha kongera igishoro cyacu twari twarariyeho mu bihe bya Covid-19.”

    Uwineza Immaculée ufite ubucuruzi bw'imboga n'amafi, yavuze ko ifunga ry'umupaka ryamugizeho ingaruka kuko atabonye uko asarura inyanya yari yarahinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati”Byangizeho ingaruka kuko twari dufite umurima w'inyanya muri Congo, Covid-19 ije ihagarika ingendo ntitwajya gusarura, abaturage ba Congo barisarurira bityo ayo twashoye ntiyagaruka. Aya mafaranga rero azadukura muri cya gihombo twahuye na cyo. Nkanjye nacuruzaga ibihumbi 20 Frw, kuba bampaye ibihumbi 100 igishoro cyazamutse kandi bizazamura n'inyungu.”

    Iyi nkunga yatanzwe n'Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku nkunga ya Ambasade y'u Buholandi mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye aba bagore kwishyira hamwe kuko bizatuma bunguka.

    Ati “Tubasaba gushyira imbaraga mu gukorera mu makoperative kuko ubusanzwe buri mugore yakoraga ukwe, yambuka, rimwe na rimwe ntibace ku mipaka izwi. Kwishyira hamwe bizatuma amafaranga arushaho kubyara andi.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi, yavuze ko bafite icyizere ko iyi nkunga igiye kugabanya ubukene mu baturage.

    Iyi nkunga yahawe abagore 1603 bakorera mu makoperative 35 akora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ya Rusizi I na Rusizi II.

    Iyi nkunga izafasha abagore kongera igishoro hazibwa icyuho cy’igihombo cyatewe na Covid-19

    Umuyobozi wa Pro-Femmes/Twese Hamwe Bugingo Emma Marie yasabye abatese inkunga gukorera hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abagore-1600-bahombejwe-na-covid-19-bagobotswe

  • Miliyari 2,5 Frw zigiye gushorwa mu kuzamura inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Binyuze muri aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, NIRDA izashora miliyoni 2,3 z'Amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 2,5Frw, yatanzwe nk'inkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Inganda zizungukira muri ubu bufatanye ni izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'izikora ibikomoka ku bwubatsi (amabuye n'ibumba)

    Abemerewe gusaba kuri iyi nguzanyo ni abafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, nk'ibikomoka ku nkoko, ingurube n'ibindi.

    Inganda zizahabwa ayo mafaranga azifasha kugura imashini zigezweho n'ibindi bikoresho, kongera igishoro ndetse no kwagura ibikorwa byazo.

    Muri rusange uruganda ruzajya rugaragaza umushinga warwo mu kigo cy'imari icyo aricyo cyose by'umwihariko Umurenge Sacco, hanyuma urwujuje ibisabwa ruhabwe inguzanyo habeho igabanyirizwa rya 8% ku nyungu y'inguzanyo.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko inganda zizabasha kubona inguzanyo ihendutse bityo bakabasha kwiteza imbere.

    Ati 'Bizatuma abakora muri ibyo bikorwa babasha kubona inguzanyo itabahenze, murabizi ko inguzanyo yo mu Rwanda iracyahenze.”

    Yakomeje agira ati “Rero ku bufatanye bwa Leta y'Ababiligi, aba banyenganda bazabasha kubona ubufasha mu by'ikoranabuhanga cyangwa ubumenyi ariko babafashwe kubona amafaranga yaba ay'igishoro cyangwa kugura ibikoresho.'

    Kampeta yashimye Enabel, avuga ko yaje gutera inkunga ibikorwa biri muri gahunda leta yari isanzwe ifite yo guteza imbere inganda nto n'iziciriritse by'umwihariko izitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko aya mafaranga azafasha inganda gukemura ibibazo by'amikoro n'imashini zitajyanye n'igihe.

    Ati 'Dushaka gufasha inganda zacu gutera imbere ariko tukabanza kumenya ibibazo zifite. Ikibazo cya mbere ni ikijyanye n'uko zifite imashini zishaje,zitajyanye n'ikoranabuhanga rigezweho ari nazo zituma umusaruro uba muke.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo dukora rero ni ukubafasha kubona izo mashini no kureba niba ibyo bakora byujuje ubuziranenge, kuko ikintu cyose ugiye kujyana ku isoko kigomba kuba cyujuje ubuziranenge, tukigurishe mu gihugu imbere ariko tunasagurire amasoko mpuzamahanga.'

    Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yavuze ko guteza imbere inganda zitunganya n'izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bifasha mu iterambere rya benshi ndetse bikanatanga imirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame n’Umuyobozi Mukuru wa BDR, Kampeta Sayinzoga ubwo bashyiraga umukono ku masezerano

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko inganda zigiye gufashwa kubona imashini zigezweho

    Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez yavuze ko bishimiye gutanga umusanzu mu guteza imbere inganda nto n’iziciriritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-2-5-frw-zigiye-gushorwa-mu-guteza-imbere-inganda-zitunganya-ibikomoka

  • IMPUNGENGE ni zose mu Rwanda : Ibiciro bikomeje gutumbagira #rwanda #RwOT

    Abacuruzi bato b’izi gaz na bo bavuga ko bari kuzirangura zibahenze aho ikilo bari kukirangura ku mafaranga 1500 ndetse na bo kuzibona bikaba ari amahirwe kuko abazibaranguza ngo bari kuzimana.

    Aha hiyongeraho no kuba n’amakara yarahenze aho umufuka w’amakara wari usanzwe ugura hagati y’ibihumbi 8 na 10 kuri ubu uri kugura hagati y’ibihumbi 13 na 15 bitewe n’ahari ho.

    Abaturage barasaba ko hakorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane icyatumye ibi bicanwa bizamurirwa ibiciro ku buryo budasanzwe.

    Mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000 Frw kigera ku 1600 Frw [hari n’aho bayigurisha 1700 Frw kuzamura]. Umufuka w’isukari waguraga ibihumbi 50 Frw ubu ugeze ku bihumbi 75 Frw, ni mu gihe agakombe kamwe ka Salsa kageze kuri 400 Frw kandi karaguraga 250 Frw.Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zirimo kugura ibihumbi 17 Frw avuye ku bihumbi 15 Frw. Ikarito y’amakaloni yaranguraga 11000 Frw, ubu yageze kuri 14800 Frw.

    Kuwa 5 Werurwe 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera tariki 6 Werurwe 2022, igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali kivuye ku 1 225Frw kikagera ku 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu cyavuye ku 1 140Frw kikagera ku 1 201Frw. Ibi bisobanuye ko igiciro cya lisansi cyiyongereho 31Frw kuri litiro naho icya mazutu cyiyongeraho 61Frw kuri litiro.

    Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara itumbagira ry’ibiciro by’isukari, amavuta yo guteka, isabune n’ibindi. Ni ibintu bikomeje kugenda bifata indi ntera kuko byageze no ku bikomoka ku buhinzi byera imbere mu gihugu.

    Bamwe mu baguzi n’abacuruzi bahuriza ku kuvuga ko iri zamuka ry’ibiciro rikomoka ku ntambara yo muri Ukraine. Guverinoma y’u Rwanda ntiyemera aya makuru kuko ibiciro byazamutse ari iby’ibicuruzwa bike biva hanze bishingiye ku mpamvu z’inganda biturukamo.

    Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 22 ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi by’umwihariko ibikura ibicuruzwa n’ibibyohereza muri ibi bihugu.

    Ibihano by’uruhuri bikomeje gufatirwa u Burusiya, ni imwe mu mpamvu nini irimo gutera izamuka ry’ibiciro mu bihugu bimwe na bimwe. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi ngo nta ngaruka biragira nubwo hari abakomeje kubihuza n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa birimo isukari, isabune, amavuta yo guteka, inzoga n’ibindi.

    Urugero ni nka Kenya ishobora guhomba miliyoni zirenga 87$ ni ukuvuga miliyari hafi 10 z’amashilingi yaturukaga buri mwaka mu kohereza icyayi, indabyo, ikawa n’imbuto mu Burusiya. Ni nyuma y’uko za kontineri zagombaga kujyana no kuvana ibicuruzwa mu Burusiya zihagaritswe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko nta ngaruka intambara yo muri Ukraine iragira ku bucuruzi bw’u Rwanda. Iki gihugu gikoresha ingano n’ifumbire mvaruganda byo mu Burusiya.

    Ati “Icyo wamenya ni uko nta bacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa mu Burusiya mu buryo butaziguye, ariko dufite ibicuruzwa bituruka mu Burusiya bigera kuri bibiri, hari ingano dukoresha mu Rwanda, aho izikomokayo ziri ku kigero cya 64%, ariko tuzitumiza muri Tanzania”.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rurimo gushaka ibindi bihugu rwajya rukuramo ingano ndetse no kureba uko ibicuruzwa bituruka mu ngano byakorwa hadakenewe ingano nyinshi nk’izavaga mu Burusiya.

    Ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, ingana na 14% ituruka mu Burusiya. Nyuma y’ibihano bukomeje gufatirwa harimo gushakwa ibindi bisubizo.

    Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byakunze guhuzwa n’intambara yo muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasobanuye ko atari byo kuko “igiciro dufite ubu ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ntaho bihuriye n’intambara ihari ubungubu, imibare yacu itwereka ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli twatangiye kubibona guhera mu mezi ashize biturutse ku izamuka risanzwe ku masoko mpuzamahanga”.

    Kuva muri Gicurasi 2021, Leta yashyize Nkunganire mu bikomoka kuri Peteroli kuko byari byatangiye kuzamuka bitewe na Covid-19 n’izindi mpamvu z’isoko.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Abatangiye gukwiza ibihuha ngo ni impamvu z’intambara ntabwo ari byo. Ibiciro by’ibintu byazamutse, ibyabanje ni bitatu, isukari, isabune, amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’ikibazo bita cy’intambara ziri hanze. N’umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy’ibijumba, inyanya, imyumbati, ngo ni intambara iri mu bihugu byo hanze, ntabwo ari byo”.

    Asanga izamuka ry’ibiciro by’ibihingwa byera mu gihugu ryaratewe n’ibihuha cyangwa ibihe (season).

    Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza. Ibihugu uwo muntu yaranguragamo birimo Malawi, Eswatini na Zambia.

    Ati 'Muri iki gihe cy’imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y’imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n’ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe ariko hari gushakwa ubundi buryo Abanyarwanda baba babona isukari.

    Ati 'Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.'

    Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko no ku mavuta yo guteka amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n’ingendo zo mu mazi.

    Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y’akenewe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IMPUNGENGE-ni-zose-mu-Rwanda-Ibiciro-bikomeje-gutumbagira

  • Koperative Umwalimu SACCO yinjije miliyari 21 Frw mu myaka itatu – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu Nteko rusange ya 23 yahuje abanyamuryango basaga 400 bahagarariye abandi muri iyi Koperative, baturutse hirya no hino mu gihugu, yabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021.

    Mu 2019, Umwalimu Sacco yungutse miliyari 6.7 Frw zivuye mu mafaranga aturuka ku nyungu ku nguzanyo aba yahawe abarimu muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.

    Mu 2020, Covid-19 yatumye ibintu bitagenda nk'uko byifuzwaga kubera ko inguzanyo zari zatanzwe zimwe zahagaritswe kwishyurwa ndetse n'amaserano yazo aravugururwa, bituma inyungu igabanuka igera kuri miliyari 5.9 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwabo.

    Yagize ati 'Nk'uko byagiye bigenda n'ahandi, umwalimu SACCO nawo wagizweho ingaruka na Covid-19 cyane ko abarimu bigisha mu bigo byigenga bari bahagarikiwe kubona umushahara bituma batabasha kwishyura inguzanyo zabo, nabyo bituma n'umwalimu SACCO ubigiriramo igihombo.'

    Yagaragaje ko mu 2022, Umwalimu SACCO iteganya inyungu ya miliyari 10 Frw, inyongera ya miliyari 1 Frw kuko mu 2021, iyi Koperative yungutse miliyari 9.8 Frw.

    Uwambaje yavuze ko biteguye ko inyungu y'iyi Koperative iziyongera, ati 'Muri uyu mwaka byariyongereye cyane kuko abarimu basubiye mu kazi batangira kwishyura inguzanyo ndetse n'abandi bashya barinjizwa bituma tubona abanyamuryango benshi bakoresha serivisi zacu.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hari impinduka zatangiye gukorwa ku buryo zizatangirana na Mutarama 2022, zikazagirira akamaro abanyamuryango b'iyi banki.

    Muri izo mpinduka harimo kuba inyungu ku nguzanyo y'ingoboka izagabanuka ku kigero cya 2%, ikava kuri 16% ikaba 14%, kandi ni iyi ni imwe mu nguzanyo zikunze kwitabirwa n'abanyamuryango.

    Hari kandi kuba inguzanyo yo kubaka inzu yongererewe igihe ntarengwa cyo kwishyura, kikava ku myaka 10 kigashyirwa kuri 12 , ariko bikaba binashoboka ko mu gihe kiri imbere, ishobora kuzashyirwa ku myaka 15.

    Ku bijyanye n'inguzanyo ku mushahara, igihe ntarengwa cyo kwishyura cyari gisanzwe ari imyaka ine cyongereweho umwaka umwe ndetse n'amafaranga ntarengwa akurwaho ahubwo hazajya harebwa ingano y'umushahara w'umwarimu.

    Umwalimu SACCO yashinzwe mu 2006 ariko itangira gutanga inguzanyo mu 2008 ku gitekerezo cyo guharanira kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara abona.

    Umwalimu SACCO ifite ubwoko butandukanye bw'inguzanyo bugera kuri 11, kandi buri wese ahitamo iyo afata bitewe n'icyo agiye kuyikoresha.

    Kugeza ubu iyi Koperative ifite amashami 30 ndetse imikoranire n'Umurenge SACCO yarahujwe ku buryo umwarimu yafatira amafaranga ahamwegereye.

    Ikoranabuhanga ryarimakajwe

    Umukozi Ushinzwe Igenamigambi n'Isuzumabikorwa mu Mwalimu SACCO, Kavatiri Fronçois, yavuze ko Covid-19 yagaragaje ko ibintu byose bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga birushaho gutanga umusaruro.

    Koperative Umwalimu SACCO yazanye serivisi z'ikoranabuhanga zitandukanye zirimo na serivisi ya Mobile Banking, mu gihe hatangijwe 'application' (Mobile App) igamije gufasha abanyamuryango kubona serivisi bitabagoye.

    Muri ubu buryo bwa Mobile Banking, umunyamuryango abasha kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo ya 'overdraft' hakoreshejwe telefoni. Ashobora kandi kureba amakuru yose ajyanye na konti ye, akishyura amazi n'amashanyarazi, ama-inite yo guhamagara, ifatabuguzi rya televiziyo (Startimes, DSTV, Canal+, etc.) no kwishyura amafaranga y'ishuri bakoresheje serivisi y'Urubuto ku bufatanye bw'Umwalimu SACCO na BK Techhouse.

    Iyi serivisi ifasha ababyeyi kwishyura amafaranga y'ishuri bakoresheje telefoni zigendanwa, ibigo by'amashuri na byo bikamenyeshwa ko ubwishyu bwakozwe bidasabye ko basaba umubyeyi kuzana inyemezabwishyu ku ishuri.

    Uwambaje yagaragaje ko hari gahunda yo gukomeza konoza serivisi z'Umwalimu SACCO by'umwihariko mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Muri iyi nama hamurikiwe ku mugaragaro Mobile Banking App izashyirwaho n'uburyo umunyamuryango yafata inguzanyo y'ingoboka akoresheje telefoni, na internet banking (Gukoresha interineti mu kohereza amafaranga no gukurikirana ibibera kuri konti).

    Harateganywa kandi serivisi z'inguzanyo zisanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, umuntu agasubizwa atiriwe agera ku ishami ry'Umwalimu SACCO (online loan application).

    Ubuyobozi bw'Umwalimu SACCO kandi buvuga ko buteganya kongera amahugurwa y'abanyamuryango ku birebana no gucunga imishinga, kugira ngo barusheho kumenya uko bashobora gucunga imishinga yabo mu buryo burambye, bakarushaho kwiteza imbere.

    JPEG - 50.8 kb
    Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO batangarijwe iterambere yagezeho mu myaka itatu ishize, na gahunda ifite mu mwaka uri imbere
    JPEG - 24.9 kb
    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwabo

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koperative-umwalimu-sacco-yinjije-miliyari-21-frw-mu-myaka-itatu

  • Icyo wamenya ku ihohoterwa rishingiye k’ubukungu #Rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rishingiye k’ ubukungu ni ihohoterwa rikorwa n’umwe mu bashakanye bagakoresha nabi umutungo wo murugo no kuwusesagura bagamije gukenesha umugabo cyangwe umugore. 

    Akenshi iyo hatekerejwe ihohoterwa ryo murugo bibanda cyane ku magambo cyangwe ibikorwa bibi umwe mubashakanye ashobora gukorera undi. Ariko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi 90% by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, zifite aho zihuriye n’ubukungu.

    Cyane muri ibi bihe, isi yahuye n’akaga ka COVID19 yaturutse mu mujyi wa wuhan mu bushinwa, ubukungu bw’isi yose bugahungabana, aho biteganijwe ubwiyongere bwa za gatanya hagati y’abashakanye. 

    Abashakanye barakangurirwa kumenya no kw’iyita cyane ku bimenyetso bigaragaza guhohoterwa mu b’ukungu ku buryo byabarinda ingaruka mbi zirimo no gutandukana kwabo, gucana inyuma, n’izindi hohoterwa, Ibimenyetso by’ ihohotera rishingiye k’ubukungu ni ibikurikira :

    1) Kudashaka gukora

    Iyo umwe mubashakanye adashaka gukora ngo afashe mugenzi we kuzuza inshingano mu by’ubukungu z’urugo aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye k’ubukungu.

    2) Gusesagura umutungo

    Iyo umwe mu bashakanye ahisha cyangwa asesagura umuntugo w’urugo mu bihe bikomeye nk’ibi bya COVID19 kandi atabikoreye aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye ku b’ukungu.

    3) Kutazigamira umuryango

    Kw’izigamira n ibisaba amafaranga menshi, niyo wazigama igiceri cy’ijana mu cyumweru ariko uwo muco urinda umuryango ibihe bikomeye. Iyo urugo rudafite kw/izigamira guhoraho ruba ruri mukaga rwo kuzatandukana igihe ubukungu bwazaba buhungabanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bisaba by’ibuze umuryango kugira ubuzigame bungana na Miliyoni 2 z’amanyarwanda (zihoraho), kugirango ubashe guhangana n’imihindagurike y’ubukungu.

    4) Kutita ku icungamutungo (Comptabilite)

    Gukoresha amafaranga utitaye kuyasohotse n’ayinjiye, no kutagira budget bishira umuryango mu kaga ko guhungabanwa n’ibura ry’amafaranga.

    Ibi ni ibimenyetso bine bikomeye mu bigomba kw’ ibandaho hagati y’abashakanye kugirango birinde ihohotera rishingiye k’ubukungu.

    Source : godforabetterlife

  • Ibibazo by’imicungire mibi muri WASAC byatumye Abadepite basaba Minisitiri w’Intebe ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019/2020.

    Ubwo inteko rusange yafataga umwanzuro kuri iyi raporo ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyahawe umwihariko nyuma yo gusanga mu myaka 4 ishize WASAC idakosora amakosa y’imicungire mibi y’imari n’umutungo.

    WASAC kandi ngo iracyari inyuma ho umwaka umwe mu bijyanye n’igenzura ndetse ikaba yarabonye biragayitse haba mu byitwa 'financial statement, muri compliance na 'value for money.

    Mu myaka ine ishize kandi WASAC ihora munsi ya 60% mu iyubahirizwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, hakaba n’amafaranga ava kuri zayo atagira inyandiko ziyasobanura ndetse no kwishyura ba Rwiyemezamirimo inshuro ebyiri, nk’aho WASAC yishyuye miliyoni zisaga 103 inshuro ebyiri, iyagaruza nyuma y’imyaka 2.

    PAC ivuga ko impamvu minisitiri w’intebe yasabwe gukemura ikibazo cya WASAC ari uko Minisiteri y’ibikorwa remezo yakigejejweho inshuro nyinshi ntigikemuke bityo ikaba yizeye ko Minisitiri w’intebe we hari icyo yagikoraho.

    Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, kuri uyu wa Kabiri yagejeje ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

    PAC yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uko inzego zabonye ntamakemwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zagabanutse bityo bikaba ari imbogamizi mu kugera ku ntego igihugu cyihaye muri 2024, nkuko Perezida wa PAC Honorable Muhakwa Valens abivuga.

    Ngo ni mu gihe kandi kuko n’inzego zubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zikomeje kugabanuka.

    Isesengura rya PAC rigaragaza ko muri rusange muri 2019/2020 ibikorwa byose byadindiye ari 62 bifite agaciro ka Frw asaga miliyari 216, bivuze ko byikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’ibyari byagaragaye ko byadindiye mu mwaka wa 2018/2019.

    Ibikorwa byatawe na ba rwiyemezamirimo ni bitanu bifite agaciro ka Frw asaga miliyari 11, gusa nanone abo ba rwiyemezamirimo bamaze kwishyurwa 33% by’agaciro k’amasezerano.

    Aha PAC igaragaza ko n’ubwo umubare w’ibikorwa byatawe byagabanutse ugereranyije n’ibikorwa icumi byari byagaragajwe mu mwaka wa 2018/2019, agaciro k’ibikorwa byatawe ko kariyongereye kuko muri 2018/2019 byari bifite agaciro ka Frw miliyari zisaga 7, bivuze ko muri 2019/2020 hiyongereyeho hafi miliyari 4.

    Agaciro k’ibikoresho byaguzwe n’ibikorwa remezo bitabyazwa umusaruro ndetse bikaba birimo kwangirika nako kiyongereyeho miliyari 3 kava kuri miliyari 17 muri 2018/2019 kagera kuri miliyari zisaga 20 muri 2019/2020.

    Inkuru dukesha RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibibazo-by-imicungire-mibi-muri-WASAC-byatumye-Abadepite-basaba-Minisitiri-w-Intebe-ikintu-gikomeye