Tag: Ubukungu

  • Abakorera mu isoko rya Gikondo barinubira ikimenyane mu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwirinda Covid-19 hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zo kurushaho kwirinda, mu ngamba zafashwe harimo n’uko mu masoko hagomba gukoreramo 50% kugira ngo bahane intera.

    Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Gikondo baganiriye na Radio1, bayibwiye ko bahangayikishijwe no kuba bakwirukanwa mu isoko bazira ko hari ubwo bahamagarwa n’abakiliya babo atari umunsi wo gukora, baza kugira icyo bareba bigafatwa nabi kandi batacuruje.

    Umwe yagize ati “Hari ubwo ubona umukiliya akakwandikira ubutumwa ngo ndashaka iki, wajya kukimurebera ari umunsi utari uwawe bakaba bakureba nabi, kandi uraza ugafata ibintu ugahita ugenda.”

    Aba bacuruzi bavuga ko usibye iki kibazo babangamiwe kandi n’abakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’isoko bagakora buri munsi, aho usanga gahunda yo gukora 50% basiba hari abo itareba.

    Bati “Hari umuntu uza agakora mu bibanza byose. Nk’ubu mfite umuntu w’inshuti y’umuyobozi w’isoko akora buri munsi mu bibanza bitatu kandi andi imbere, umuyobozi ntabwo agira ukuri agira abantu akingira ikibaba.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Isoko rya Gikondo, Karigirwa Judith we ahakana ibivugwa n’aba bacuruzi, akavuga ko kuza gufata ibicuruzwa utakoze byahagaritswe ndetse n’abacuruza iminsi yose biterwa no kuba hari abafite ibibanza byinshi mu isoko iyo yasibye hamwe, aba yemerewe gukora ahandi.

    Yagize ati “Ibyo bavuga si ukuri, hano mu isoko hari abafite ibibanza bibiri cyangwa bitatu. Iyo umuntu yakoreye mu kibanza uyu munsi ejo ashobora gukorera mu kindi. Iyo ufite kimwe ejo urasiba.”

    “Rero hari umuntu uza yitwaje ngo yahamagawe akaza akirirwa mu isoko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, njye ni gute nagenzura uwaje yemerewe gukora n’uwahamagawe?”

    Aba bacuruzi kandi basabye ko isoko ryagurwa kugira ngo babone ubwisanzure bityo n’abashobora gukoreramo bahanye intera bakiyongera.

    Abacururiza mu Isoko rya Gikondo bagaragaje ko batishimiye uburyo ingamba zo gucuruza ari 50 % zubahirizwa

  • Mubazi zo kuri moto zagarutse: Hatanzwe ukwezi ko kunoza imikorere yazo – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2021, aho abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basabwe gushyira mubazi kuri moto zabo, abatari bazifite bakangurirwa kuzishaka byihuse.

    Cyabereye kuri stade zitandukanye ahagarutswe ku kureba niba amwe mu makosa yagiye azigaragaramo mu mizo ya mbere arimo n’ibibazo by’ikoranabuhanga n’igiciro gihanitse byarakosowe.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yabwiye itangazamakuru ko kuri iyi nshuro hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi.

    Yagize ati “Ni igikorwa rero kigeze gutangira ariko nyuma hagenda habonekamo ibibazo tutibagiwe na Covid-19 yaje gutuma umushinga utagenda neza. Ibyo ni byo byafashe igihe kugira ngo yaba ari ayo makosa akosorwe. Kubera na Covid-19 kandi hari ingamba zagiye zifatwa aho Leta y’u Rwanda inashishikariza abantu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo ni byo byagiye bitekerezwaho kugira ngo iki gikorwa cyongere gishyirwe mu bikorwa.”

    Yakomeje avuga ko nyuma y’ayo makosa yagiye agaragara hari ibigomba guhinduka kugira ngo n’abagenzi bitotomberaga igiciro gihanitse boroherezwe.

    Ati “Hari byinshi bigomba guhinduka, hari nk’igiciro kandi buriya igiciro cy’urugendo buriya ni ikintu gikomeye cyane. Ubona nk’iyo tugeze mu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba umumotari akubwira urugendo rwa 1000 Frw ari ibihumbi bibiri. Ibyo byose byagiye birebwaho ku buryo ari ku ruhande rw’abamotari, abatega moto n’abatanga serivisi za mubazi bizafata umurongo.”

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko hari bamwe mu bamotari bakunze kugorwa no kumenya kuyikoresha ariko hashatswe umuti.

    Ati “Bamaze iminsi biga na n’ubu bari kwiga kandi ni uku kwezi turi kwiha ni byo tugamije. Ntabwo ari ukuvuga ngo ashyizeho mubazi none ngo atangire yishyuze. Inyungu ku mumotari ni uko wasangaga ibiciro bya lisansi bizamuka ariko we akaguma kuri ya yandi make ariko RURA ni yo igiye kujya idushyiriraho ibiciro. Urumva ko umwuga wacu mu by’ukuri ugiye kuba mwiza mu gihe wasangaga moto zifatwa nk’ibinyabiziga biraho bitazwi.”

    Yavuze ko imikwabo yo gufata abamotari badakoresha mubazi izatangira nyuma ya Kanama, kuko uku kwezi bihaye ari uko gukora ubukangurambaga no guhamagarira abamotari kwitabira ikoreshwa ryazo.

    Ku ruhande rw’abamotari bo bagaragaza ko bagifite impungenge ku kijyanye n’imyumvire abagenzi bafitiye mubazi cyane ko batekereza ko igiciro kikiri hejuru.

    Mpabonyimana Jean Népomuscène yabwiye IGIHE ko abona hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse ku batega moto bakumva neza agaciro ko gukoresha mubazi.

    Ati “Nari nsanzwe nyifite, ariko ntabwo abakiliya bayitabira, bavuga y’uko ihenda kubera ko iyo umugenzi yivuganiye n’umumotari bikarangira bumvikanye biba byiza ariko mubazi ntabwo aba azi igiciro ari bugendere. Ntacyo byaba bitwaye abagenzi babyemeye. Icyakorwa ni ukubishishikariza abaturage na Leta igashyiramo imbaraga nibwo byaba byiza kurushaho.”

    Mu 2019 ubwo hatangiraga inkundura yo gukoresha mubazi mu Mujyi wa Kigali, umumotari yasabwaga kwishyura ibihumbi 205 Frw ariko akagirana amasezerano n’ikigo gitanga izo serivisi kugira ngo ajye yishyura mu byiciro.

    Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali batarabona mubazi basabwe kwegera amakoperative babarizwamo bakiyandikisha kugira ngo bazihabwe. Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibigo bitatu bitandukanye bitanga mubazi birimo Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.

    Abamotari babanzaga kubarurwa no gusinya ku masezerano mbere yo guhabwa mubazi

    buri mumotari asabwa gukoresha mubazi mu koroshya uburyo bwo guhererekanya amafaranga

    Mubazi zongeye guhagurukirwa ndetse abamotari bashishikarijwe kuziyoboka ku bwinshi

    Ikoranabuhanga rya mubazi ryatangiye gukoreshwa mu bihe bishize ariko ricibwa intege n’ibirimo na COVID-19

    Mpabonyimana Jean Népomuscène utwara moto yavuze ko hakenewe ubukangurambaga ku batega moto kugira ngo bakangukire gukoresha mubazi

    Abamotari bavuga ko abagenzi badakunze kwitabira kuzikoresha

    Buri mumotari wese yabanzaga kwihugura gukoresha mubazi yifashishwa mu kubara igiciro cy’urugendo

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Koperative y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko imikoreshereze ya mubazi igiye guha abamotari agaciro

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yavuze ko hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi

    Amafoto: Darcy Igirubuntu


  • Aborozi n’abayobozi ntibavuga rumwe ku kwishyura ibyangijwe n’inka zizerera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inka zafashwe zizerera zigomba kubanza kwishyura amande n
    Inka zafashwe zizerera zigomba kubanza kwishyura amande n’ubwone mbere yo kurekurwa

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kanama 2021, inka 33 zafatiwe mu mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare zoneye abaturage.

    Bambasi Fred umwe muri ba nyiri inka avuga ko bagerageje kumvikana n’abaturage bonewe ariko na none bagize imbogamizi kuko habuze ubahuza kandi bageze mu buyobozi.

    Ati “Inka zafashwe saa mbiri za mu gitondo, ubu ni saa munani, turi kumwe n’abaturage bonewe imyumbati, twabuze umuyobozi waduhuza nabo. Inka ntizarishije, ntizanyoye, ubu bwo ni zipfa turabaza nde?”

    Akomeza agira ati “Ubu mvuganye na gitifu w’umurenge ibyo ambwiye ndumva bidashoboka, ngo turishyura abaturage ubwone, tunishyure amande yo kuzerereza amatungo. None se ko twoneshereje abaturage kuki atari bo twishyura, amande yo aza mu buhe buryo?”

    Bambasi Fred avuga ko aho inka zafatiwe atari mu mujyi ku buryo bakwiye kwakwa amafaranga y’amande yo kuzerereza amatungo.

    Agira ati “Inka zafatiwe hano mu gakombe munsi y’umusozi wa Mirama, aho si mu mujyi ku buryo twacibwa ayo mande. Ariko na none kuki batadufasha tukishyura kimwe, niba ari abaturage cyangwa umurenge”.

    Ubuyobozi ntibubivugaho rumwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko bagomba kwishyura abaturage ndetse bakishyura n’amande yo kuzerereza amatungo.

    Yagize ati “Aho zanyuze zangije ibikorwa remezo mbere yo kujya mu mirima y’abaturage, barariha ubwone noneho n’izari mu muhanda zitange amande ya 20,000Frs kuri buri nka”.

    Aha ariko ntiyasobanuye izari mu muhanda ndetse n’izoneye abaturage ahubwo zose zigomba gucibwa amande ndetse na ba nyiri imirima bakishyurwa.

    Ba nyiri imirima yonwe banze kugenda batarishyurwa ubwone bw
    Ba nyiri imirima yonwe banze kugenda batarishyurwa ubwone bw’imyaka yabo

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iyo kuzerereza amatungo hajemo koneshereza abaturage hishyurwa abaturage, amande yo kuzererezwa ntabarwe.

    Ati “Izo nka iyo zoneye abaturage birumvikana ntabwo duca amande y’inka zizerera, imyaka yonwe ihabwa agaciro”.

    Na ho kuba inka zafungwa n’ubuyobozi, Meya Mushabe avuga ko bishobora kuba byatewe n’uko nyirazo ashobora kuba ataraza ngo akemure ikibazo cyangwa hari indi mpamvu kuko atazi icyo kibazo.

    Mu gufata izo nka kandi hagaragayemo imirwano aho abashumba bari baziragiye bahanganye n’abakora irondo ry’umwuga (Inkeragutabara), umushumba umwe we bigaragara ko yababaye ku buryo ubwo twakoraga iyi nkuru bivugwa ko yari yagiye kwa muganga.


  • Kutemerera abantu kujyana n’abana mu masoko biri mu rwego rwo kubarinda – Meya Nuwumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n
    Muri iki gihe nta mubyeyi wemerewe kurema isoko ari kumwe n’umwana muto

    Muri iki gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe, mu masoko atandukanye haba ayo mu mujyi no mu bindi bice byo mu Karere ka Musanze, nta muntu wemererwa kuhahahira cyangwa kuhacururiza ari kumwe n’umwana, yaba amuhetse, amuteruye cyangwa se amufashe akaboko.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagize ati “Muzi neza ko umwana ukiri muto aho ari ho hose, aba akeneye kwitabwaho byimbitse, akagaburirwa, agakina cyangwa akaruhuka mu buryo bwisanzuye, kandi n’isuku ye ikitabwaho bihagije. Mu isoko rero uretse kuba tuhaziho kuba ari ahantu hahora uruhurirane rwinshi rw’abantu n’ibintu, baturutse impande zitandukanye, twasanze rero atari ahantu hizewe abantu bakwiye kwirirwana abana bato. Ari na yo mpamvu muri iki gihe bibujijwe, mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwizwa cy’icyorezo cya Covid-19”.

    N’ubwo bimeze gutyo ariko, abakorera muri aya masoko, bo bavuga ko hari ubwo umubyeyi abura uwo asigira umwana cyangwa aho amusiga, nyamara akeneye gushakisha igitunga umuryango, bityo ku bw’amaburakindi agahitamo kumujyana aho agiye hose.

    Umwe mu bo Kigali Today yasanze imbere y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ryitwa Kariyeri yagize ati “Uyu mwana mpetse mu mugongo afite amezi abiri. Mporana na we umunsi ku wundi kuko akiri muto, aho aba anakeneye ko mwonsa ntagize ikindi muvangira kandi biragoranye kuba namusiga kuko nta n’umukozi ngira. Rero kuza aha umuntu aje gucuruza ntibatwemerere kwinjira kuko turi kumwe n’abana, urabona ko bitubangamiye rwose”.

    Undi na we ati “Birimo gutuma bamwe twirirwa tuzerera ducururiza ahatemewe, bityo tukifuza ko ubuyobozi bugira icyo bukora, bukorohereza abaza gucururiza mu masoko bari kumwe n’abana, bakemererwa kwinjira, na bo bagakora kimwe n’abandi babashe kubona uko bashakisha ibibatunga”.

    Hari bamwe mu babyeyi bahitamo kujyana abana mu ngo ziri hafi y’amasoko bacururizamo, akaba ari ho abo bana birirwa, kugira ngo nibura babone uko babitaho. Ariko ibi na byo, ngo ntibitanga igisubizo kirambye, kuko n’ubundi abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kuba bahandurira indwara zitandukanye.

    Umwe mu babyeyi yagize ati “Hari nk’ubwo uba ufite amahirwe yo kuba hafi y’isoko aho ucururiza, hari nk’umuntu muziranye uturanye naryo, noneho ukajya ufata umwana ukamujyana akaba ariyo yirirwa mu gihe wowe uri gucuruza. Icyo gihe icyo ukora ni ugucunganwa n’uko igihe cyo konka kigeze, ukanyarukirayo gutyo gutyo. Benshi tubikora dutyo mu kwirinda gutakaza icyashara, ariko tunagamije kuticisha abana inzara”.

    Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi babyeyi badashyigikiye icyifuzo cyo kwirirwana abana mu masoko.

    Uwitwa Maniranzi Jeneviève yagize ati “Njye mbona uko byagenda kose muri iki gihe turimo, gupfa gufata umwana ngo umujyane ahantu runaka atari ibintu dukwiye gukinisha uko twiboneye. Umubyeyi we ashobora kwigomwa akiyemeza kuba agumye mu rugo amwitaho muri cya gihe aba agitegereje ko umwana atangira kurya, cyagera akaba aribwo abona kujya amusiga akajya gushakisha. Na ho bitabaye ibyo umuntu ashobora kwirukankira amafaranga umwana yahadurira Covid-19, ugasanga bibaye ibibazo byisumbuye ku byo yari asanganwe”.

    Mu masoko hahurira urujya n
    Mu masoko hahurira urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, kutahajyana umwana ni ukumurinda

    Mayor Nuwumuremyi Jeannine, yunze mu ry’uyu mubyeyi, aboneraho no gusaba abayeyi gutekereza uburyo nyabwo bwo gukora ariko banarinda abana babo.

    Ati “Kuba ari ababyeyi batunze imiryango babikesha gucuruza, birumvikana ko batabireka. Ariko na none bibuke ko muri iki gihe bitemewe gufata umwana ngo umujyane ugiye mu isoko gucuruza, kuko hariya mu isoko ni ihuriro ry’ibintu n’abantu baturutse imihanda yose, bitoroshye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu kurinda umwana rero, biranshoboka ko umubyeyi ashobora kumushakira umuntu wo kumusigarana igihe atariyo, cyangwa na none, nyir’ubwite akaba yamusigarana mu rugo we ubwe, akaba yashaka umuntu yohereza mu isoko kumucururiza”.

    Uko abana baba bakiri bato ni na ko ubudahangwarwa bw’imibiri yabo buba butarakomera nk’uko Mayor Nuwumuremyi akomeza abivuga, bityo akaba ari ah’ababyeyi kubarinda ibintu byose bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu bindi asaba ababyeyi bafite abana bagejeje igihe, ni ukutabavutsa amahirwe yo kubajyana mu marerero cyangwa ibigo mbonezamikurire y’abana bato Leta ikomeje gukwirakwiza mu midugudu, hagamijwe kwigisha abana no kubarinda kubura aho basigara, igihe ababyeyi babo baba bagiye mu mirimo.


  • Umwihariko w’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye byakira neza abakiliya. Ibyiciro 65 muri uyu mwaka ni byo bizahatana. Kwiyandikisha muri ibi bihembo byatangiye tariki 30 Nyakanga 2021 bizarangira tariki 31 Kanama 2021.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel itegura ibi bihembo ko kuri iyi nshuro bazirikanye abantu bose batanga serivisi, kugira ngo hatazagira uvuga ko yirengagijwe muri ibi bihembo kandi hari serivisi runaka atanga.

    Ati “Muri Service Excellence Awards uyu mwaka agashya abantu bakwitega ni uko twagerageje gucukumbura tureba abatanga serivisi hafi ya bose ku buryo nta muntu ufite serivisi uzacikanwa.”

    Ikindi yavuze ko byatumye bongera ibyiciro byinshi mu gikorwa cyabo kugira ngo abantu bose bakomeze kukisangamo. Mu byiciro bongereyemo harimo icya serivisi z’amagaraji, ikijyanye n’imicungire y’imitungo n’ibindi.

    Yavuze ko bazatanga ibi bihembo bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko babikoze umwaka ushize.

    Mu byiciro byatangajwe abantu bagaragaza Sosiyete bashaka ko ihatanira igihembo bitewe na serivisi itanga. Nyuma Kalisimbi Events iricara ikareba muri buri cyiciro hakifashishwa itora ryo kuri internet, ari na ho hamenyekana uwegukanye igihembo muri buri cyiciro.

    Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

    Ibi bihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bimaze igihe bitangwa uyu mwaka bizaba ari ku nshuro ya gatandatu

    Ibigo bitandukanye bihatanira ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ buri mwaka

    Umuyobozi wa Kalisimbi Event,itegura itangwa ry’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’,Emmanuel Mugisha

  • Huye: Imiryango 2400 yo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo yatangiye guhabwa ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 28 Nyakanga 2021 imirenge itatu yo mu Karere ka Huye ari yo Tumba, Kinazi na Gishamvu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’ibyumweri bibiri kuko imibare y’inzego z’ubuzima yerekanaga ko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura icyorezo cya Covid-19.

    Biteganyijwe ko iyo Guma mu Rugo izarangira tariki ya 10 Kanama 2021.
    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise bitangira kubarura imiryango yo muri iyo mirenge igowe no kubona ibiribwa muri ibi bihe, kugira ngo itangire kunganirwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ibiribwa biri gutangwa mu mirenge yose iri muri Guma mu Rugo.

    Ati “Imiryango irenga 2400 yahawe ibiribwa. Imiryango irenga 1800 ni iyo muri Tumba, Umurenge w’Umujyi. Ababaruwe bose byabagezeho.”

    Sebutege yasabye abaturage bose bari mu mirenge iri muri Guma mu Rugo n’abo mu yindi itarimo, gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza kuko ubwandu bwa Covid-19 buracyahari nk’uko imibare itangazwa buri munsi ibyerekana.

    Bamwe mu baturage batangiye guhabwa ibiribwa bavuga ko bari bagowe n’imibereho ariko bagiye gukomeza kurushaho kwitwararika bubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

    Nyiramana Marie ati “Imirimo twakoraga yarahagaze ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo, turashimira Leta yacu itwitayeho kandi tuzakomeza kwirinda twubahiriza amabwiriza baduha kuko iyi ndwara ni mbi cyane iri kutumaraho abantu.”

    Nkurunziza Emmanuel avuga ko yumvaga yava mu rugo kubera inzara ariko ubwo ahawe ibiribwa atazigera ahava cyangwa ngo arenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ibiribwa biri gutangwa muri iyo mirenge itatu ni toni zisaga 12 z’ibishyimbo, toni 11 n’ibilo 702 z’ifu ya kawunga na toni 11 n’ibilo 702 by’umuceri.

    Sebutege yavuze ko gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho bayitezeho umusaruro mwiza uganisha abaturage kongera gufungura ibikorwa n’ingendo, kandi bari gutegura kongera gufata ibipimo bya Covid-19 mu byiciro bitandukanye.

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, ibishyimbo n’ifu ya kawunga

    Imiryango 2400 yo mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo mu Karere ka Huye yatangiye guhabwa ibiribwa

    Ibiribwa byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • I Kigali hatashywe ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y
    Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y’iki kibuga

    Icyo kibuga cya Golf gifite imyobo 18, cyubatse ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 52.

    Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis, gushora imari mu kubaka icyo kibuga cya Golf byaturutse k’ukuba ibibuga bya Golf biri ku rwego mpuzamahanga ari bimwe mu bikenerwa mu bukerarugendo.

    Kuko ngo ubukerarugendo bushingiye ku bibuga bya Golf bwinjiza asaga Miliyari 44 z’Amadolari, kandi akaba yiyongeraho agera kuri 11% buri mwaka.

    Umugabane w’Afurika, ubu ngo ufite ibibuga bya Golf 932 gusa, ibyo ngo nta nubwo bigize 2% y’ibibuga bya Golf ku rwego rw’ Isi. Ibyinshi muri ibyo bibuga bya Golf muri Afurika, biherereye muri Afurika y’Epfo, mu gihe hari ibindi bihugu biba bifite ibyo bibuga, ariko bitari ku rwego mpuzamahanga, cyangwa se bitararangira kubakwa.

    Rugemanshuro ati” Ibyo byagaragaye nk’amahirwe y’ ishoramari akomeye ku Rwanda, kuko kuba u Rwanda rwashoboye kubaka ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga byazamuye ubukerarugendo bwarwo, nk’ahantu hasurwa na ba mukerarugendo bakunda iyo siporo”.

    Regis Rugemanshuro
    Regis Rugemanshuro

    RSSB yashoye agera kuri Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu bikorwa byo kubaka icyo kibuga, harimo kubaka ikibuga ubwacyo, kubaka aho abaje gukina bakugama, inzira ihuza ibice bibiri by’ ikibuga yubatse munsi y’umuhanda wo kaburimbo, kwishyura abagombaga kwimurwa ‘expropriation’, kugura imashini zishinzwe gutunga ikibuga n’ ibindi.

    Igishushanyo y’ uko icyo kibuga cya Golf cyabatse, cyakozwe n’ uwahoze ari umukinnyi wa Golf witwa Gary Player, cyubakwa na Sosiyete yitwa’ Gregori International’.

    Mu rwegl rwo kubyaza inyungu iryo shoramari, uwo mushinga wahawe Sosiyete yitwa’ UGOLF’ isanzwe izobereye mu gukurikirana ‘managing’ ibibuga bya Golf , aho ikurikirana ibibuga bya Golf bisaga 600 hirya no hino ku Isi ndetse ngo ikaba ifite abanyamuryango banditse bagera ku 30.000.

    Iyo Sosiyete yahawe gukurikirana icyo kibuga cya Golf izaba ifite inshingano zo gutegura amarushanwa mpuzamahanga, kuzana abantu b’ abanyamwuga mu bya Golf aho ku kibuga…

    Abayobozi bavuga ko mu gihe cyo kubaka icyo kibuga, abantu basaga 500 babonye akazi, naho ubu nyuma yo gufungura kikaba kizatanga amahirwe y’ akazi ku bantu bagera kuri 200 harimo abashinzwe kwita ku kibuga, abakira abantu, n’ ibindi.

    Dushimimana Josue, Umuyobozi wa ‘ Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’ yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, bateganya kuba bafite abanyamuryango nibura bagera kuri 500. Yongeyeho ko bateguye ishuri ryigisha umukino wa Golf ku babyifuza, batitaye ku myaka yabo.

    Yagize ati” Ubu byaratangiye, twigeguye kwakira abanyamuryango, abakinnyi ba Golf, ndetse n’abashaka kwiga uwo mukino. Twiteguye kwakira amarushanwa ndetse no gufatanya n’ibindi bigo mu gutegura amarushanwa, ariko tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19″.

    Ikibuga cyatashywe tariki 8 Kanama 2021, gifatwa nk’ icyiciro cya mbere cy’umushinga, kuko hazaba n’ igice cya Kabiri nk’ uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa’ RSSB’. Ibikorwa bikubiye mu cyiciro cya kabiri cy’ uwo mushinga bitaganyijwe kurangira mu 2025, icyo gihe bikazaba bifite agaciro ka Miliyari 145 z’ Amafaranga y’ Rwanda.

    Agaciro k’ icyo kibuga cya Golf, ubu ngo kagera kuri Miliyari 34.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuko ‘RSSB’ yatangiye kugisana no kucyagura cyari gifite agaciro Miliyari 16.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyacungwaga na ‘Kigali Golf Club’ ( ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf), nyuma hiyongeraho Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’u Rwanda RSSB yashoyemo icyubaka neza.

    Mu cyiciro cya kabiri cy’ uwo mushinga, ngo hazaba harimo kubaka hoteli nziza yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu, n’ indi nyubako hafi y’ ikibuga, ibyo byose ngo bikazagenda byongera agaciro k’icyo kibuga nk’ uko Umuyobozi wa ‘RSSB’ yabivuze.

    Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino
    Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino

    Gusa muri icyo cyiciro cya kabiri cy’ umushinga, ngo bazakorana n’ abandi bashoramari babyifuza, kandi ubu ngo hari abatangiye kubegera babasaba gufatanya muri uwo mushinga.

  • Gasabo: Umuhindekazi yishyuriye ubukode bw’inzu imiryango yashegeshwe na Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ubufasha bwashyikirijwe iyo miryango bugizwe n’ibiribwa birimo umuceri, isukari, ifu y’igikoma na kawunga. Imiryango ibiri yashyikirijwe ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu mu gihe imiryango ine yahawe ubw’amezi atatu.

    Milcah Aziz yavuze ko iyo nkunga batanze ari impano umuryango we bwite wiyemeje gushyikiriza abagizweho ingaruka na Guma mu rugo atari inkunga yakusanyijwe n’ibigo by’amashuri ayoboye.

    Yagize ari “Gutanga bifungura imiryango y’imigisha n’amahirwe biva ku Mana. Ntabwo gusa byerekena urukundo ku Mana ahubwo bituma imigisha isakara mu buzima bwacu. Biranditse ko Imana izatwitaho natwe nitwika ku bakeneye ubufasha.”

    Imiryango yakiriye ubufasha yahurije ku kuba igiye kubwifashisha mu gihe iri kwisuganya ishaka ibyangombwa nkenerwa nyuma y’ingaruka z’ubukene no kubura amikoro yatewe na Guma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo guhangana na COVID-19.

    Milcah Aziz ni umuyobozi w’amashuri abiri y’incuke arimo Blooming Buds School rikorera ku Kacyiru na Little Flowers school riherereye mu Kiyovu ho mu Mujyi wa Kigali. Imyaka isaga 11 amaze mu Rwanda n’umuryango we avuga ko ari umugisha kuba mu muryango Nyarwanda.

    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yo mu Mudugudu wa Karubimbura, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata

    Milcah Aziz yavuze ko iki ari igikorwa cy’umuryango we

    Umuhindekazi Milcah Aziz yahaye imiryango itandatu ubufasha bw’ubukode bw’inzu

    Uyu Muhindekazi yaherekejwe n’abo mu muryango we

    Mu byatanzwe harimo n’ibiribwa bitandukanye byahawe imiryango yagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana na Coronavirus

  • Urugo rw’Abahinde baba mu Rwanda rwiyemeje kugabanya ku mushahara rukagaburira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyiraga abaturage ibiribwa mu ngo
    Bashyiraga abaturage ibiribwa mu ngo

    James Aziz n’umuryango we bavuye mu Buhinde baza gutura mu Rwanda mu mwaka wa 2011 ari abantu basanzwe (nk’uko yabisobanuye), ariko mu Rwanda ngo bahagiriye umugisha wo gucuruza bunguka ku buryo ngo bakwiye gusangira n’abatishoboye.

    Aziz afite ikigo gikora kikanacuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga, uwo bashakanye Milcah Grace Aziz na we akagira ishuri ryigenga, byose bakaba barabishinze kuva aho baziye mu Rwanda mu myaka 10 ishize.

    Kuri iki Cyumweru urwo rugo rwatanze ibiribwa bizamara iminsi irindwi ku miryango itishoboye 20 ituye mu Gatsata mu karere ka Gasabo, ikaba yaratakaje akazi kubera gahunda zijyanye no kwirinda Covid-19.

    James Aziz agira ati “Uyu murimo (wo gufasha abantu) twatangiye kuwukora mu mwaka wa 2013. Imana yaturemye twese tungana, niba hari icyo mfite mba ngomba kuguhaho, nta kintu twakoze kugira ngo tube dufite ibiruse iby’abandi, ni ubuntu bw’Imana twagiriwe”.

    Umwe mu baturage Umuryango wa Aziz wahaye ibiribwa
    Umwe mu baturage Umuryango wa Aziz wahaye ibiribwa

    Avuga ko urugo rwe rwiyemeje kugira umuco wo kwigomwa amafaranga ku mushahara rubona, ndetse no kujyana abana mu gihe rugiye gutanga ibiribwa ahantu hose bumvise abashonje, kugira ngo na bo bazakurane uwo murage.

    Albina Shannon Aziz, umwana wabo w’umukobwa w’imfura ufite imyaka 15 y’ubukure, ubu yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ariko ngo ntabwo azatezuka ku murage w’ababyeyi be.

    Shannon yagize ati “Ubu nta mafaranga mfite ariko wenda mu gihe kizaza nzakomeza urugendo ababyeyi banjye batangiye, kuko Imana ntabwo yabahamagaye bonyine ahubwo yahamagaye urugo rwose”.

    Urwo rugo rwirinze kuvuga amafaranga ruzajya rwigomwa buri kwezi ariko imiryango 20 rwahaye ibiribwa kuri iki cyumweru ngo ruzakomeza kuyitaho mu gihe kingana n’amezi ane, nyuma yaho rwongere gutangira gufasha abandi gutyo gutyo.

    Urugo rwa Aziz rusaba undi muntu wese ufite umutima ukunze abandi, guhoza ku mutima abantu batishoboye bari hirya no hino ku isi.

    Milcah Grace Aziz ahamagarira abandi babishoboye gutanga ibiribwa ku baturage
    Milcah Grace Aziz ahamagarira abandi babishoboye gutanga ibiribwa ku baturage

    Imiryango yahawe ibiribwa ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Gatsata, ntacyo bifuje gutangaza ku bijyanye n’ubufasha butangwa n’umuryango wa Aziz.

    Uyu muryango watanze ibiribwa ku badafite akazi muri iyi minsi imirimo imwe n’imwe yahagaze, bigizwe n’umuceri, isukari, ifu y’igikoma ndetse n’ifu y’ibigori (kawunga).

    Uretse kugaburira abantu rukeka ko batishoboye, urugo rwa Aziz rumaze no gushyiraho amashuri atatu y’incuke ahendukiye benshi (asaba amafaranga y’ishuri atarenze ibihumbi 20), mu rwego rwo gufasha abana bakomoka mu miryango y’amikoro make kubona aho biga.

  • 6 Job Positions at Business Development Fund Ltd (BDF): (Deadline 20 August 2021 #rwanda #RwOT

    JOB ADVERT RECRUITMENT FOR ACCESS TO FINANCE FOR RECOVERY AND RESILIENCE (AFIRR) PROJECT Background Business Development Fund (BDF) Ltd is a nonbanking institution that was established in 2011 with a core mandate of facilitating Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs) to access finance. BDF promotes alternative financing avenues by providing credit guarantees to viable projects, […]

    The post 6 Job Positions at Business Development Fund Ltd (BDF): (Deadline 20 August 2021 appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/08/6-job-positions-at-business-development-fund-ltd-bdf-deadline-20-august-2021/