Tag: sinema

  • Sylvester Stallone [Rambo] yiyunze n'umugore we nyuma y'ukwezi basabye gatanya #rwanda #RwOT

    Kizigenza mu gukina amafilimi arimo ay'imirwano,Sylvester Stallone uzwi cyane nka Rambo yiyunze n'umugore we Jennifer Flavin.

    Aba bombi bahagaritse gutandukana hashize ukwezi kumwe basabye ubutane

    Sylvester w'imyaka 76 na Jennifer w'imyaka 54 barahuye, baraganira kandi bakemura ibyabatandukanyaga, nk'uko umuvugizi wabo yabitangaje.

    Ibi byamamare byombi byishimye cyane nyuma yubwiyunge bwabo.

    Abafana bahwihwishije ko biyunze mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y'uko uyu mukinnyi wa firime ashyize hanze amafoto yabo ya kera kuri Instagram ye.

    Ku ya 19 Kanama, Jennifer yasabye ubutane nyuma y'imyaka 25 yari amaze ashyingiranwe n'uyu mugabo wamenyekanye mu mafilimi nka “Rambo,Rocky,The Expendables n'ayandi.

    Urukiko rwo muri Florida rwatangaje ko aba bombi bemeye ko kubw'inyungu zabo n'umuryango wabo bemeye gucoca ibibazo byabo aho gutandukana.

    Madamu Jennifer yasabye gatanya ashinja Sylvester Stallone gusesagura umutungo w'urugo bikashora mu bukene.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/sylvester-stallone-rambo-yiyunze-n-umugore-we-bari-bamaze-ukwezi-basabye

  • Clapton agiye gutangiza uruhererekane rwibit… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, ikinamico zizwi ni izitambuka kuri Radio zumvikanamo abakinnyi b'abahanga biherekezwa n'amajwi yumvikanisha ubutumwa baba bashaka gutanga n'ibindi.

    Umukinnyi wa filime Mazimpaka Jones Kennedy we aherutse gutangiza ikinamico zitambuka kuri Televiziyo, mu mushinga yise 'Tarama Nige Editions'.

    Ikinamico zo kuri Televiziyo zifite umubare munini w'abazikunda, mu bihugu hafi ya byose byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi.

    Itorero rya Mashirika ni bo bigeze kugerageza gukora ikinamico za Televiziyo, ariko baza gucika intege ahanini bitewe n'uko abantu batahise babikunda no kuba byari bishya mu maso yabo, dore ko bamenyereye ikinamico zo kuri Radio.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bibera ahantu hamwe ku gihe kizwi gihoraho hagamije gususurutsa 'Abanyarwanda binyuze mu ikinamico zikorwa imbona nkubone'.

    Ati 'Ni ibitaramo bizajya biba bikabera aho, abantu tukabakinira imikino itandukanye ijyanye n'ibihe tugezemo cyangwa ingingo runaka iyo ari yo yose  tugamije kubasetsa, no kubigisha ubuzima muri rusange.'

    Yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina ikinamico, n'abandi bashaka gukuza iyi mpano. Anavuga ko izi kinamico zizakinamo abakinnyi ba filime basanzwe bakorana, n'abandi 'tuzagirana imikoranire'.

    Uyu mugabo avuga ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bikorwa na kompanyi yashinze ya DayMakers. Yongeraho ko yashingiye ku 'busabe bw'abantu benshi, bw'uko nta hantu babona' bashobora gusohokera bagiye kureba ikinamico imbona nkubone.

    Clapton avuga ko n'ubwo hakenewe inzu zahariwe ikinamico, bazakora uko bashoboye bagakorera aho byashoboka mu rwego rwo gufasha abakunda iyi nganzo.

    Ati 'Kuko umuco w'ikinamico ntabwo ukwiye gucika, usaga ikinamico nyinshi zibera kuri Radio izindi zibera mu Ntara hari abagiye kwigisha ibintu runaka ariko nta hantu hahoraho hazwi, umuntu ashobora kugenda akareba. Amatsinda akora ikinamico arahari, ariko itandukaniro ryacu ni uko ari iminsi ihoraho cyangwa se igihe gihoraho abantu bazajya bajya kuyireba bakayihasanga.'

    Clapton wamamaye muri filime zirimo 'Seburikoko' yashishikarije ibigo by'ubucuruzi, abikorera n'abandi kumufasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga 'kuko uzahuza abakinnyi b'ikinamico na filime kandi bakunzwe'. 

    Clapton yatangaje ko agiye gutegura ibitaramo by'ikinamico yise “Isekere Theatre Nights' 


    Ibi bitaramo bizagaragaramo abakinnyi ba filime n'abikinamico bazwi nka Rusine n'abandi 


    Clapton avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza aho ibi bitaramo bizajya bibera

    KANDA HANO UREBE AGACE  KA FILIME MUGISHA NA RUSINE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121089/clapton-agiye-gutangiza-uruhererekane-rwibitaramo-byikinamico-121089.html

  • Ikiniga cyamufashe! Lynda wo muri filime 'Umuturanyi’ yaragaje agahinda ka nyina wapfushije umugabo amutwite (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kayitesi Alice wamamaye nka Lynda muri filime y’uruhererekane y’Umuturanyi, yahishuye ko yavutse mu bihe bigoye, hari nyuma y’iminsi mike nyina apfishije se.

    Lynda akaba afite impanga ye yitwa Alice aho bavutse tariki ya 9 Nyakanga, uyu munsi bakaba bizihiza isabukuru y’imyaka 26.

    Kuri iyi nshuro bakaba bateguye ikirori aho bari busangire n’insuti za bo n’umuryango, birabera L’Hacienda i Nyamirambo.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yafashe umwanya arasenga ashimira Imana uburyo yamurinze ndetse yamunyujije mu bikomeye, yanashimiye nyina wabibarutse mu bihe bigoye akaba ari nabwo ikiniga cyamufataga bitewe n’aho yavuye n’ibyo Imana yamukoreye.

    Lynda kandi yavuze ko kuri iyi tariki ari itariki igoye kuri mama we kuko yabibarutse mu bihe bigoye kuko papa wa bo yapfuye ababyara.

    Ati 'Ni itariki yari igoye cyane kuri we kuko yabyaye mbere y’uko tuvuka, kuri we rero byari bimugoye cyane. Twari dufite basaza bacu babiri barapfa, yatubwiraga ko yasabaga Imana ngo izamuhe n’umukobwa wenda azapfe ariko yamubonye, ku bw’amahirwe tuza turi babiri kandi tunabaho, ntabwo byabaye nka ba mbere.'

    Avuga ko kimwe n’indi myaka kuri iyi nshuro yishimira kuba agihumeka umwuka w’abazima. Yanaboneyeho kubwira mama wa bo ko bamukunda cyane.

    Lynda yagaragaje agahunda ka nyina wabibarutse mu buryo bugoye

    Aline (ibumoso) na Alice [Lynda] (iburyo) uyu munsi barizihiza isabukuru y’amavuko

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ikiniga-cyamufashe-lynda-wo-muri-filime-umuturanyi-yaragaje-agahinda-ka-nyina-wapfushije-umugabo-amutwite-video

  • Iri mu bwoko bwiziteye ubwoba! Ishimwe Sandr… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2022, ni bwo Sandra yamuritse iyi filime mu gikorwa cyabereye kuri Grande Legacy Hotel i Remera muri Kigali. Iyi filime yanditswe na Mugisha Kevin ari nawe watunganyije ibijyanye n'amajwi.

    Sandra Ishimwe yabwiye itangazamakuru ko umushinga w'iyi filime utari woroshye kuwushyira mu bikorwa kuko byasabye kubanza kuwumva hamwe no gushyira hamwe imbaraga.

    Avuga ko yatijwe imbaraga zo gukora iyi filime 'bitewe n'inkuru ikubiyemo'. Ati 'Ntekereza ko ibiri mu mitwe y’abantu mu mugambi bigiye kugaragaza umusanzu wa cinema mu Rwanda.'

    Iyi filime 'Umubi' igaragaza imbaraga z'umwijima zatsinzwe n’iz'Ijuru. Kevin Mugisha wafashe amashusho y'iyi filime, yavuze ko muri iyi filime yakoze imirimo itandukanye bitewe n'ibihe Abanyarwanda bari barimo bya Covid-19.

    Avuga ko benshi mu bagize uruhare muri iyi filime babaga ahantu hamwe. Mugisha Guevara asanzwe ari umukinnyi wa filime.

    Iyi filime yakinnyemo abarimo Ishimwe Sandra [Oliva], Rwamukwaya Blaise [Olivier], Mugisha Guevara [Ken], Mutesi Sandrine, Mugisha Guevara [Olga], Sumwiza Jeannette [Mama Olga], Danza Busigo Calvin [Young Ken], Sezerano Luka [Young Ken], Muhire Tona n'abandi.

    Ishimwe Sandra azwi cyane muri filime City Maid akinamo yitwa Nadia. Yavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo, aho gutaha byari saa mbiri z’ijoro ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime, bakiganiraho nk'abavandimwe.

    Uyu mukobwa akina muri iyi filime ari imfura y'umuryango. Aza gupfa, bigateza umwiryane mu muryango.

    Ni filime avuga ko iri mu bwoko bw'iziteye ubwoba 'zitamenyerewe mu Rwanda', ari na yo mpamvu bashyize imbere mu gukora iyi filime. Sandra avuga ko iyi filime ijyanye no kubaka umuryango 'hatagize uwikunze'.

    Uyu mukobwa avuga ko mu gihe amaze ari mu rugendo rwa filime ashima Imana, ariko ko atari inzira yari iharuye kuko hari filime yagiye akina ntahembwe, izindi ntizisohoke.

    Yavuze ko kuba abashije gushyira hanze filime ye bivuze kudacika intege no kugira icyizere cy'ejo hazaza. Ati 'Bivuze ko ntaho Imana itagukura mu gihe wihanganye.'

    Mutesi Sandrine wakinnye muri iyi filime, ni Murumuna wa Sandra Ishimwe, akina muri filime yitwa 'Olga'. Yabwiye INYARWANDA ko ari ubwa mbere yari agaragaye muri filime, kuko asanzwe akora ibijyanye na muzika.

    Ashima abavandimwe be bamugiriye icyizere cyo gukina muri iyi filime. Uyu mukobwa yize ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu bijyanye no gucuranga ibikoresho by'umuziki. Yavuze ko umwanya yakinnyemo “nabonye mbishoboye”, yizeza ko azakomeza gukina filime. 

    Ishimwe Sandra [Olivia] yavuze ko iyi filime ishobora kuzahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi

    Mugisha Kevin [Director, ni musaza wa Ishimwe Sandra] asanzwe atunganya filime akanazitanga


    Mutesi Sandrine wakinnye muri filime ‘Umubi’ yitwa Olga. Yize umwaka umwe ku ishuri rya muzika rya Nyundo 

    Uhereye ibumoso: Mugisha Kevin [Director], Ishimwe Sandra [Olivia], Mutesi Sandrine [Olga] na Mugisha Guevara [Honore] 

    Musoni Danon Fraterne 'Assitant Director' wa filime 'Umubi' y'iminota 35' 

    Mugisha Guvera [Honore] yakinnye muri filime zirimo ‘Virunga’, ‘Sakabaka’, ‘Seburikoko’ n’izindi 


    AMAFOTO: Sangwa Julie-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117220/iri-mu-bwoko-bwiziteye-ubwoba-ishimwe-sandra-yamuritse-filime-ahuriyeho-nabavandimwe-be-ig-117220.html

  • Umukinnyi wa Filime Pasha Lee yaguye mu ntamb… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Lee rwemejwe na Sergiy Tomilenko, uyobora ishyirahamwe ry'abanyamakuru muri Ukraine, ndetse n'iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Odessa.

    Anastasia Kasilova na we ukina filime yemeje aya makuru agira ati “Pasha Lee yishwe n’igisasu cyaturikiye muri Irpen. Yari umukinnyi, umunyamakuru kuri TV, mugenzi wanjye ndetse n’inshuti nziza.”

    Uyu mukinnyi yari yinjiye mu gisirikare cya Ukraine gishinzwe kurinda umujyi wa Irpen mu ntangiriro z’icyumweru gishize, aho kimwe na bagenzi be bambariye kurinda ubusugire bwa Ukraine.

    Pasha Lee wari ufite imyaka 33 y’amavuko, yagiye yumvikana ashishikariza abasore bo muri Ukraine kurwanirira igihugu cyabo ndetse akanatanga ubutumwa bw’ihumure ku mbuga nkoranyambaga.

    Lee yari yanditse ku rubuga rwa Instagram ati “Turamwenyura kuko tuzabikemura byose.”

    Aha yagize ati ”Ndagukunda (Ukraine)”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115257/umukinnyi-wa-filime-pasha-lee-yaguye-mu-ntambara-nyuma-yiminsi-micye-arwanira-ukraine-115257.html

  • Karinda Isae agiye gusohora filime ivuga ku… – #rwanda #RwOT

    Abari abanyeshuri b'i Nyange ni Intwari zo mu cyiciro cy'Imena. Bigaga mu ishuri ryisumbuye ry'i Nyange, mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu, banze kwitandukanya igihe baterwaga n'abacengezi ku wa 18 werurwe 1997, bagasubiza bati 'Twese turi Abanyarwanda'

    Muri aba banyeshuri, 8 barapfuye naho 39 baracyariho. Inzego z'Intwari z'Igihugu z'u Rwanda ni eshatu harimo:

    Imanzi: Ni Intwari y'ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihebuje. Uru rwego rushyirwamo Intwari zitakiriho.

    Imena: Ni Intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu, birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihanitse.

    Ingenzi: Ni Intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by'ingirakamaro birangwa n'ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n'urugero ruhanitse.

    Kalinda yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gukora filime ku buzima bw'abanyeshuri b'i Nyange nyuma yo gukorwa ku mutima n'ubutwari bwabaranze, aho baharaniye ubunyarwanda.

    Ati 'Impamvu natekereje gukora ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange n'uko nyuma yo kumva ibyababayeho njye byankozeho nk’umuntu ndetse ndavuga nti urubyuruko rw’uRwanda aho ruri hose rwakagombye kugira umuco w’ubutwari mu buryo runaka cyane ko ari rwo Rwanda rw’ejo kandi igihugu gikeneye intwari kurusha uko gikeneye ibigwari.'

    Iyi filime 'Above the brave' agiye gushyira hanze yakinnyemo abakinnyi bakomeye barimo Habiyakare Munru, Mugisha James uzwi muri filime 'Indoto', Uwamurera Esperancenuzwi nka Mama Trecy muri filime 'Impanga', Gaga Daniel wamamaye nka Ngenzi.

    Hari kandi Rwibutso Pertinah ukina ari Mushiki wa James muri filime Impanga, Sugira Frolence ukina nka Teta muri filime Igihirahiro, uzwi nka Killer man, Murenzi David ukina muri filime City Maid n'abandi.

    Iyi filime iri gukorwa bigizwemo uruhare na Talents Care Performing Arts, Media and Films Ltd, Africalia na 100Pixels. Izasohoka mu mpera za Gashyantare 2022.

    Kalinda ugiye gushyira hanze iyi filime ivuga ku butwari bw'abanyeshuri b'i Nyange, aherutse gushyira ahagaragara filime yise 'Gitera' yakunzwe n'abatari bacye yaba ab'imbere mu gihugu no hanze y'igihugu.

    Iyi filime yandikwa nawe ikanayoborwa nawe. Uyu musore azwi cyane mu ruganda rw’ikinamico na filime nk’umwanditsi, umukinnyi n’umutoza.

    Ibikorwa bye byinshi by’ikinamico abikorera muri Mashirika, Urunana na Musekeweya.

    Ibijyanye na filime ibyinshi abikorera muri kompanyi Talents Care Performing Arts, Media, and Films Ltd ari nayo kompanyi itegura ikanakora filime 'Gitera' mu bijyanye no kuyishoramo imari.

    Filime 'Gitera' yatumye Karinda ahabwa igikombe cy'umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu 2020 [Best actor of the year 2020] mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards ahigitse abarimo Niyitegeka Gratien, Benimana Ramadhan [Bamenya], Mustafa [Ndimbati], Karisa Erneste [Samusure] n'abandi.

    Iyi filime ariko yari imaze umwaka idasohoka, kuko yari irimo irandikwa. Guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2022 haratangira gusohoka igice cya gatanu cyayo.

    Ifite itandukaniro n’izindi filime nyarwanda zica ku mbuga nkoranyambaga aho yo iri mu rwego rwa filime ndende. Isohoka nibura ifite igice kingana cyangwa kiri hejuru y’Isaha. Kugeza ubu iyi filime iite ibice bine.

    Karinda Isaïe yavuze ko yakozwe ku mutima n'ubutwari bw'abanyeshuri b'i Nyange yiyemeza gusigasira umurage wabo 

    Filime 'Above the brave' ivuga ku butwari bw'abanyeshuri b'i Nyange izasohoka ari igice kimwe kirangira; izasohoka mu mpera za Gashyantare 

    Amashusho y'iyi filime ari gufatwa n'abahanga ku buryo azaba ari ku rwego Mpuzamahanga 

    Above the brave' yakinnyemo abakinnyi b'intoranywa muri filime zikomeye mu Rwanda Abanyeshuri b’i Nyange mu 1997 batewe n'abacengezi banga kwitandukanya bavuga ko bose ari Abanyarwanda Kalinda yavuze ko igice cya gatanu cya filime 'Gitera' yakunzwe bikomeye igiye gusohoka mu minsi iri imbere

    KANDA HANO UREBE IGICE CYA GATATU CYA FILIME 'GITERA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114110/karinda-isaie-agiye-gusohora-filime-ivuga-ku-butwari-bwabanyeshuri-bi-nyange-114110.html

  • VIDEO-Ibizongamubiri byinshi mubigize Alliah The Movie, Filime yaritegerejwe na benshi yasohotse #rwanda #RwOT

    VIDEO ISESENGURA KURI FILIME ALLIAH THE MOVIE

    Ni film igaragaramo ibyamamare bitandukanye bizwi cyane hano mu Rwanda, yaba mu muziki cyangwa se sinema.Ni filime ikinamo Alliance ukinamo yitwa Alliah, ari nawe mukinnyi wibanze, igakinamo kandi Baraka usanzwe uzwi cyane mu mashusho yizindi filime ndetse n'amashusho y'indirimbo z'abahanzi. aha we akinamo yitwa Justice.

    Iyi film kandi igaragaramo ibyamamare bizwi mu ruganda rw'umuziki nka Dj Diallo usanzwe akorera Isibo TV ukina muri iyi filime ari Bishop, abasore b'ibigango bo muri B-KGL nka Yantare, ndetse na bagenzi be igaragaramo kandi Muzehe Nkota usanzwe ari icyamamare muri sinema nyarwanda kuva cyera.

    Gusomana biba ari ibisanzwe
    Ni filme igaragaramo cyane ibizongamubiri kubagira ukwihangana gucye ku birebana n'irari, dore ko gusomana umunwa ku munwa biba byabaye ibisanzwe ariko batagamije gushitura imibiri ya rubanda ahubwo bagamije kubigisha no kubahugura.

    Ni film benshi bakunze itarasohoka dore ko buri wese wabonaga integuza yayo yahitaga yibaza igihe iyuzuye izasohoka.

    Filime yaritegerejwe nabenshi
    Nubwo ari filime irimo ibyo twagarutseho haruguru, ni filime yiganjemo cyane ibibera mu ngo nyinshi, aho umugabo atoteza umugore we nyamara nta na kimwe aba atamukoreye. kugeza ubwo umugore afata icyemezo cyo kumwica, ariko kubera kumukunda bikamunanira.

    Alliah aba acunaguzwa cyane n'umugabo bashakanye

    Nubwo irangira utabishaka, iki gice cyagiye hanze kimara isaha irengaho iminota 45, ariko kuri bamwe ishira wagira ngo nibwo igitangira!

    Ubwo yayimurikaga ku mugaragaro mu minsi yashize, Alliance yatangaje ko yifuza ko iyi filime yazaca ku ma site akomeye asanzwe acururizwaho sinema nka Netflix n'izindi. kuri ubu iyi filime irabarizwa kuri YouTube Channel ya Isimbi Alliah Cool.

    KANDA HANO UREBE FILM ALLIAH THE MOVIE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-ibizongamubiri-byinshi-mubigize-alliah-the-movie-filime-yaritegerejwe-na

  • Producer Chrisy Neat wo mu Ibisumizi yatangaj… – #rwanda #RwOT

    Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] akomeje kuzamuka neza mu muziki nk'umuririmbyi kandi unawutunganya wanabyigiye mu ishuri rya Nyundo. Nyuma y’uko asanzwe ari umukinnyi w'Ikinamico ‘Ni Nyampinga’ igaruka ku buzima burimo inyigisho kuri ba Nyampinga b'u Rwanda, yakinnye bwa mbere muri filime yitwa 'i Bwiza' ari nawe mukinnyi w'Imena.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Chrisy Neat yagarutse ku buryo yisanze ari we mukinnyi w'Imena n’ukuntu yahuye na Clemence Nahimana nyiri filime 'I Bwiza' yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021. Yagize ati:

    Clemence twigeze gukorana muri ‘Ni Nyampinga’, urumva rero yari azi ukuntu nkina mu ikinamico ariko atarambona muri filime. Amenyesha ko yifuza ko twakorana bwa mbere, ikintu yambajije cyari ‘niba nzi igare’, arongera arambaza ngo ‘uzi kuririmba gakondo?’, arangije ambwira ko yifuzaga umuntu umeze nka njye. Ikibazo yari afite cyari ‘niba mbishoboye’.

    Yasabye abantu kutazacikwa n’iyi filime 'i Bwiza' ati: 'Bazarebe iyi filimi kuko irimo inyigisho cyane noneho no ku bahanzi. Ikindi yigisha abantu kwihangana irimo.' Iyi filime yateguwe kandi ikurikiranwa na Nahimana Clemence, umwanditsi wa filimi n’ikinamico wabigize umwuga. Filimd ‘I Bwiza’ yamurikiwe muri Canal Olympia mu gikorwa kitabiriwe n'abarimo n'Intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, umunyarwenya Clapton Kibonge n’abandi.

    Chrisy Neat wishimiye gukina muri filime ‘I Bwiza’ ya Nahimana Clemence

    Chrisy Neat mu imurikwa rya filime ‘I Bwiza’ akinamo ari umukinnyi w’imena

    Nahimana Clemence nyiri filimi ‘I Bwiza’ yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia

    Ifoto y’urwibutso ku bitabiriye imurikwa ry’iyi filime

    REBA HANO AGACE GATO KAMAMAZA FILIME ‘I BWIZA’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112643/producer-chrisy-neat-wo-mu-ibisumizi-yatangaje-uko-yagizwe-umukinnyi-wimena-muri-filime-i–112643.html