Tag: sinema

  • Blaise Christian uri mu bakinnyi ba filime ba… – #rwanda #RwOT

    Blaise usanzwe ukunda cyane wa Perezida Paul Kagame ku bw'ibikorwa bye by'indashyikirwa n'uruhare rukomeye yagize mu guhesha Umunyafurika wese ijambo ku isi, yavuze ko u Rwanda ari igihugu abona kiruta byinshi mu bihugu byo ku migabane yateye imbere nk'iburayi na Amerika.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com, Blaise Christian yavuze ko yaje mu Rwanda aturutse muri Cameroun aho yari yakoreye imurika rya filime ye yise 'Le Galerien'.

    Yatangaje ko bari buhite basubira muri Amerika, ariko aza kwigira inama yo kugera no mu Rwanda kugira ngo ahure n'abandi babarizwa mu mwuga wa cinema hano mu Rwanda.

    Avuga ko yari agamije kuganira nabo ku mikoranire, bamwereke uko ikibuga giteye ndetse na buryo ki hashobora kubaho ubufatanye hagati y'abakora cinema mu Rwanda, Cameroun na USA.

    Mu bahuye na Blaise ku ikubitiro, harimo Umuyobozi wa Igicumbi Cinema Center Bwana Gakwaya Celestin uzwi cyane nka Nkaka, bakaba baganiriye byinshi ku mahirwe ari muri iyi segiteri ndetse bemeranywa imikoranire mu gihe kizaza.

    Mu byo Blaise yishimiye cyane ni ubwiza bwa cinema nyarwanda, uko leta yorohereza abashaka gufata amashusho ya filime zabo n'impano iri mu Banyarwanda mu bijyanye no gukina, gufata amashusho n'amajwi.

    Blaise ari mu Rwanda

    Imwe muri filime uyu mugabo yakoze zakunzwe zikanaba izamufunguriye amayira muri uyu mwuga, ni iyitwa 'Koming from Afrika'.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi asubira muri Amerika aho asanzwe atuye anakorera imirimo ye itandukanye, ariko akaba ateganya kugaruka mu Rwanda mu mezi make kugira ngo ashyire mu bikorwa imwe mu mishinga ahateganya ku bufatanye na bagenzi be bakora cinema mu Rwanda.

    Asanzwe ari umuhanga muri cinema


    Ibihe bye by'ingenzi abimara muri Cinema




    Koming from Africa niyo filime yamufunguriye imiryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128541/blaise-christian-uri-mu-bakinnyi-ba-filime-bakomeye-ku-isi-arashima-intambwe-sinema-nyarwa-128541.html

  • Firime Umunyarwandakazi Umuhire Eliane akinamo yatoranyijwe muzizerekanwa mu Bufaransa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Filime 'Augure' irimo Umunyarwandakazi Umuhire Eliane ukinamo yitwa 'Tshala' yatoranyijwe muri filime 19 zizerekanwa mu Iserukiramuco rya Sinema rizwi nka Cannes Film Festival 2023.

    Iri serukiramuco rya sinema rigiye kuba ku nshuro ya 76, riteganyijwe gutangira tariki 16 kugeza 27 Gicurasi 2023 aho rizabera mu nyubako ya Palais des Festivals et des Congrès iri mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.

    Source : https://yegob.rw/firime-umunyarwandakazi-umuhire-eliane-akinamo-yatoranyijwe-muzizerekwanwa-mu-bufaransa-amafoto/

  • Inkuru mbi igeze ku bakunzi ba filime nonaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru itari nziza yamenyekanye ku munsi wejo ko Umunya Korea kazi Jung Cheu Yul wamenyekanye muri filime ya zombi detective yitabye Imana.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 wakomokaga muri Korea ya ruguru yasanzwe iwe mu rugo yapfu, gusa ntiharatangazwa icyaba cyateye urupfu rwe.

    Ibi byatangajwe n'ureberera inyungu ze(manager), uyu ureberera inyungu ze yavuze ko yinjiye mu rugo rwa Jung Cheu Yul agatungurwa no gusanga yapfuye gusa nawe n'ayandi makuru yigize atangaza kuri uru rupfu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-igeze-ku-bakunzi-ba-filime-nonaha/

  • Arenga Miliyoni 10 Frw yakoreshejwe mu gutora… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Mata 2023, yabaye ijoro ridasanzwe kuri uyu mukinnyi wa filime wamamaye ku mazina ya 'Diane' nyuma y'uko akinnye muri filime 'City Maid'.

    Igihe cyarageze atangira gukora filime ze bwite, ahereye kuri filime 'Impanga' yamuhesheje ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahavu yavuze ko Imana yamushyize ku mutima iyi filime, inogera benshi bitewe n'ubuhanga umugabo we ‘Fleury Legend’ yayikoranye/ayikorana.

    Ati 'Ntabwo nacyekaga ko izagera hano… nanone nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike. Imana, iyo itaba yo, ntabwo iba imaze iyi myaka abantu bifuza kuyireba.'

    Uyu mugore yavuze ko kuba yegukanye ibi bihembo ari izindi mbaraga abonye zo gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere cinema y'u Rwanda. 

    Yavuze ko kuba yegukanye iyi modoka birenze amajwi y'abamutoye mu irushanwa, ahubwo 'Narakoze cyane'.

    Umukinnyi wa filime ‘Bamenya’ yegukanye igikombe ‘Best Local Creator’. Mu ijambo rito yavuze, yavuzemo ko atari yiteze kwegukana iki gikombe, avuga kandi ko yiteguye gukomeza guhanga n’izindi filime.

    Bahavu yakoresheje arenga Miliyoni 5 Frw, Bamenya akoresha arenga Miliyoni 4 Frw:

    Umuyobozi wa Rwanda International Movie Awards, Mucyo Jackson yavuze ko mu gutanga iyi modoka hashingiwe ku majwi buri mukinnyi yagize kuri internet n'ibikorwa bitandukanye bakoreye mu rugendo bagiriye mu Ntara zinyuranye.

    Ati “Ni ibintu bibiri byakoreshejwe kugira ngo tubone umuntu uyitwara (Imodoka). Twakoze ibikorwa ahantu hatandukanye mu Ntara, twari dufite abakinnyi bagera kuri 20, abahungu 10 n’abakobwa 10 bahataniraga iki cyiciro cya ‘People Choice’.

    “Nyuma y’ibyo bikorwa twakoze mu Ntara, abari bagize Akanama Nkemurampaka, batanze amanota ariko bayatanze namwe n’abandi batari hano bari gutora, nyuma yo gutora rero hari uko byarangiye…”

    Imibare yakusanyijwe igaragaza ko Bahavu Jannet wari ku mwanya wa Mbere mu majwi, abamutoye bakoresheje 5,636,400 Frw [Ijwi rimwe ryari 100 Frw].

    Ni mu gihe Benimana Ramadhan [Bamenya] wari ku mwanya wa kabiri, abamutoye bakoresheje 4,164,200. Ibi bivuze ko aba bakinnyi uko ari babiri bonyine bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw muri aya matora yasize Bahavu ari we wegukanye imodoka.

    Umukinnyi wa filime Yvan ugezweho cyane muri iki gihe muri filime 'Bamenya' ni we wari ku mwanya wa Gatatu, imibare igaragaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 3 Frw.

    Ku mwanya wa Kane hari Francis Zahabu uzwi muri filime City Maid, wakoresheje arenga Miliyoni 1,1 Frw, ni mu gihe abandi bakinnyi 16 basigaye batowe n'amajwi angana na Miliyoni 1 Frw.

    Bahavu yashimye umugabo we 'Fleury Legend' wamufashije gutunganya iyi filime


    Bahavu yavuze ko amajwi ari kimwe mu byamuhesheje kwegukana iyi modoka, ariko 'narakoze cyane'


    Kimwe mu bihembo Bahavu yegukanye yagishyikirijwe n'umuhanzikazi Marina


    Bahavu yashimye bikomeye umugabo we Fleury ukomeje guherekeza urugendo rwe rwo gutegura no gutunganya filime zirimo ‘Impanga’ yamuhesheje ibikombe bitatu


    Bamenya yakoresheje arenga Miliyoni 4 Frw mu itora ryo kuri internet- Yavuze ko yiteguye gukomeza guhanga n'izindi filime  


    Umukinyi wa filime Bamenya aganira mugenzi we Ndimbati ukina muri filime zirimo ‘Papa Sava’  


    Benimana yagize izina rikomeye binyuze muri filime ‘Bamenya’ yahanze

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU NYUMA YO GUTSINDIRA IMODOKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127735/arenga-miliyoni-10-frw-yakoreshejwe-mu-gutora-bahavu-na-bamenya-mu-bihembo-bya-rima-127735.html

  • Musanze: Uwamahoro agiye kumurika filime yagi… – #rwanda #RwOT

    Filime nyinshi zagiye zisohoka zakiniwe mu Mujyi wa Kigali akaba ari naho zimurikirwa. Biri mu byatumye, Uwamahoro ahitamo kujya gukorera filime ye mu Karere ka Musanze ho mu Majyaruguru y'u Rwanda akanifashisha abakinnyi baho.

    Uyu mukobwa avuga ko iyi filime atarayishyira ku rubuga rwa Youtube, kuko ategereje kubona abafatanyabikorwa bamufasha kuyicuruza ku rwego Mpuzamahanga.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu 2021 ari bwo yatangiye gutegura iyi filime ku gitekerezo asangiye na Mwiseneza Josiane.

    Uwamahoro ati 'Hashyize umwaka ntegura iyi film kuko ari igitekerezo cyaje mu mwaka wa 2021 nyitegura akaba ari umushinga mpuriyemo na Miss Mwiseneza Josiane [Uri mu banditsi b'iyi filime wanashoyemo imari] ndetse na Mr Jean Gugu.'

    Yavuze ko iyi filime bayubakiye ku guhanura urubyiruko rwishora mu mibonano Mpuzabitsina, ndetse n'abashakanye bacana inyuma ugasanga umwe azaniye undi SIDA.

    Akomeza ati 'Nyuma yo kwicara tukareba tugasanga urubyiruko inkumi abasore abagabo n'abagore bari kudohoka bagakora imibonano mpuzabitsina aho usanga henshi umugore yaciye inyuma umugabo we.'

    'Umugabo ntatinye guca inyuma umugore we ndetse ntatinye kuryamana n’abana abyariye bityo twahise(mo) gutegura film ikangurira ibi byiciro byose tubibutsa ko SIDA iriho kandi bakwiye kuyirinda.'

    Iyi filime izerekanwa mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 kuri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima kuri Sale ya Fatima yegeranye na Kiriziya Gatolika ya Ruhengeri.

    Ni filime irimo bamwe mu bafite uruhare mu myidagaduro yo mu Rwanda harimo nk'umugore n’umugabo babana banakinnyemo ari umugore n’umugabo. Umugabo yitwa Nizeyimana Jean de Dieu muri iyi filime yakinnye ari Papa Sara, ni mu gihe umugore yitwa Uwimana Noella akaba yarakinnye yitwa Mama Sifa.

    Hari kandi Parfait Rayan umwe mu basore bafite inzu ya The Rayan Music Entertainment, hakabamo na Mr Jean Gugu umwe mu bamaze gutegura filime nyinshi mri Musanze n'abandi.

    Iyi filime kandi irimo Uwamahoro Samiath wakinnye yitwa Sara; Rutayisire Yves yakinnye yitwa Cedrick, Mr Jean Gugu wakinnye yitwa Japone, Kamikazi Liza wakinnye yitwa Sifa, Uwamariya Marie Claire & Maman Cedrick, Ikibasumba Confiance wakinnye yitwa Confy, Gideo wakinye yitwa Papa Cedrick n’abandi

    Iyi filime yatunganijwe na Iris Rwanda Ltd, ikigo gisanzwe gikorera filime mu Majyaruguru ari nacyo kizamurika iyi filime ku mugaragaro ahazabera ibirori by'abanyamideli abanyabugeni, n'abanyarwenya batandukanye barimo abakunzwe muri Musanze.

    Uyu mugoroba wo kumurika iyi filime uzitabirwa na bamwe mu bahanzi barimo umuraperi Meylo umaze kwigarurira imitima ya benshi, Wizzy Maker na ba Nyampinga batandukanye barimo Mwiseneza Josiane.

    Uwamahoro ashima abantu bose bamubaye hafi mu gutegura iyi filime barimo Director Joshlenzi, ashimira n'abakinnyi muri rusange.

    Imibare yatanzwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Ukuboza 2022, yagaragaje ko mu Rwanda abanduye SIDA ari ibihumbi 230 bangana na 3%.

    Mu Ukwakira 2029, Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z'ibyorezo (CDC), Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP);

    Leta y'u Rwanda biciye muri gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), basohoye ubushakashatsi bwagaragaje abangavu bari mu kigero cy'imyaka 20 na 24 y'amavuko bandura virus itera SIDA ari 1.8%, ni mu gihe abahungu ari 0.6%. 

    Umukinnyi wa filime Uwamahoro Samiath avuga ko yatangiye gutegura iyi filime mu 2021, nyuma yo kubona uburyo urubyiruko rwishora cyane mu busambanyi

    Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity yashoye imari muri filime 'Romantic Time Film' 

    Aba bakobwa bari mu bazamurika imideli ubwo iyi filime izaba imurikwa ku mugaragaro mu Karere ka Musanze 

    Mr Jean Gugu, umaze gutegura no gutunganya filime nyinshi i Musanze- Ari mu bashoye imari muri iyi filime ikangurira kwirinda Sida 


    Uwimfura Parfait Ryan, usanzwe ufite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika i Musanze yise ‘Rayan Music Entertainment 

    Iyi filime izamurikwa ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, mu gikorwa cyahujwe no kumurika imideli 


    Umuraperi Mylo uri mu bagezweho i Musanze ategerejwe mu kumurika ku mugaragaro iyi filime

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127363/musanze-uwamahoro-agiye-kumurika-filime-yagizwemo-uruhare-na-miss-josiane-ikangurira-kwiri-127363.html

  • Saint Omer yakinnyemo Kayije Kagame yatway… – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yahawe nka filime nziza ndende y'umwaka. Ibindi bihembo byatanzwe birimo Best Supporting Actor cyahawe  Brian Tyree Henry biturutse kuri filime 'Causeway', Emerging Filmmaker cyahawe Carey Williams  bitewe na 'Emergency', Best Independent Feature cyahawe 'Nanny', Best Animated Feature  cyahawe 'Wendell & Wild', Best Documentary cyahawe 'Sidney' n'ibindi.

    Filime nka 'The Woman King,' 'Till,' 'Black Panther: Wakanda Forever' na  'Glass Onion: A Knives Out Mystery' buri imwe yegukanye ibihembo bibiri.

    Ibi birori byabaga ku nshuro ya 14 ari na ko hizihizwa imyaka ibi bihembo bimaze.

    Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda, yakinnye muri 'Saint Omer' yitwaye neza muri The African-American Film Critics Association (AAFCA) Award igatsinda mu cyiciro cya Best International Feature. Ibi bihembo bitangiwe muri Amerika.

    Kayije Kagame mu minsi yashize yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w'u Burayi, bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe 'European Shooting Stars' ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.

    Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

    Abatoranyijwe iyo bageze muri 'Berlin International Film Festival' bahabwa umwanya uhagije wo guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b'impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n'abandi.

    Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

    Abantu bahiriwe no kunyura muri 'European Shooting Stars', barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara  muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n'abandi benshi.

    Kayije Kagame yahawe aya mahirwe yo kuba mu bakinnyi ba filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa 'Saint Omer' ya Alice Diop imara amasaha abiri n'iminota ibiri.

    Muri iyi filime, KayijeKagame akina yitwa Rama, aba ari umwanditsi w’ibitabo utwite witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w’amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n’umuraba.

    Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko abara  inkuru ya nyayo y'ibyabaye. Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y'urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n’icyaha nk'iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.

    Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe nk'umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.

    Uyu mukobwa w'imyaka 35 ubusanzwe ni umukinnyi w'ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa 'Dance contemporaine' n'ibindi.

    Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n'amakinamico muri École Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New York muri Amerika.

    Kayije Kagame ni umwe mu banyarwanbda bamaze kugwiza ibigwi muri sinema

    REBA FILIME 'SAINT OMER'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126700/saint-omer-yakinnyemo-kayije-kagame-yatwaye-igihembo-muri-aafca-2023-126700.html

  • Bahavu, Madederi, Clapton na Papa Sava mu bah… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, nibwo Ishusho Arts yashyize hanze ibyavuye mu ijonjora rya mbere ry'abakinnyi, filime n'abandi bagira uruhare mu kuzitunganya bageze mu cyiciro cya nyuma cy'abahataniye ibi bihembo.

    Abahataniye ibi bihembo ni abo mu Rwanda, abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi bandikishije filime zabo.

    Ni urutonde rwiganjeho abakinnyi basanzwe bazwi mu ruhando rwa cinema mu Rwanda. Ariko, kandi hari filime z'amazina akomeye mu Rwanda nka City Maid na Seburikoko zitagaragara mu zihataniye ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa cinema yo mu Rwanda.

    Hari n'amazina y'abandi bantu bazwi mu gutegura no kuyobora filime nka Misago Misago Nelly Wilson washinze ikigo Zacu Entertainment batagaragara kuri uru rutonde rurambuye rugizwe n'ibyiciro 12.

    Amazina menshi yiganjeho, yigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize y'icyorezo cya Covid-19, aho babyaje umusaruro umwanya na internet bagaragaza impano. Ariko, kandi umukinnyi uzwi cyane nka Nyaxo ntabwo agaragara kuri uru rutonde.

    URUTONDE RURAMBUYE RW'ABAHATANIYE IBIHEMBO RWANDA INTERNATIONAL MOVIE AWARDS:

    1.Icyiciro cya filime ngufi (Short Film):

    -Ingaruka ya Habiyakare Muniru

    -Innocent Victim ya Sugira Florence

    -Wedding Dress ya Mutoni Assia.

    -Ishyari/Jealous ya Nizeyimana Pacific

    -Nkore iki ya Vyper.

    -1785 Dead or Awake ya Jackson Drizzy.

    -Muhire ya Muhire

    -My Story ya Fleury Legend.

    2.Icyiciro cya filime mbarankuru (Documentary Film)

    -Ifirimbi ya Saro Francince Andrew

    -Forgiven not Forgotten ya Emmanuel Nturanyenabo

    -Tinyuka Urashoboye ya Rugina Mussa

    3.Icyiciro cya filime y’uruhererekane (Series Film)

    -The Bishop Family ya Niyoyita Roger

    -The Pact ya Ingabire Pascaline

    -My Ex ya Fleury Legend

    -Impanga ya Fleury Legend

    -The Secret ya Yves Mizero

    -Consequences ya Kalinda Isaie

    -Waz You ya Yves Mizero

    -Ubwiru ya Jean Bon Destin

    4.Icyiciro cya filime ndende (Feauture Film)

    -Above the Brave ya Kalinda Isaie

    -Igeno ryanjye ya Niyoyita Roger

    -Nurujijo ya Habiyakare Muniru

    -Drunk and Dead ya Jacques Maniraguha

    -Marie ya Appolinaire Ingabire

    -Urukundo rudashoboka ya Rukundo Paru

    5.Icyiciro cy’abakinnyi ba filime b’abagabo (Male Actors)

    -Mwiyeretse Alain Samson muri filime The Bishop

    -Mugisha Emmanuel muri filime Umuturanyi

    -Habiyakare Muniro muri filime Ingaruka

    -Niyigena Jean Pierre muri filime Igeno ryanjye

    -Kalinda Isaie ya muri filime The Consenquence

    6.Icyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugore (Female Actress)

    -Gatesi Divine Kayonga muri filime Waz you no muri The Bishop

    -Bahavu Janet Usanase muri filime Impanga

    -Pertinah Urwibutso muri filime My Ex

    -Irakoze Vanessa Aliane muri filime Maya

    -Iradukunda Nana Nadine muri filime The Pact

    7.Icyiciro cy’abayobora filime (Directors)

    -Niyoyita Roger wayoboye filime Geno ryanjye na The Bishop

    -Fleury Legend wayoboye filime Impanga na My Ex

    -Kalinda Isaie wayoboye filime Above the Brave/Consenquences

    -Yves Mizero wayoboye filime The Secret/Waz You

    -Ingabire Pascaline wayoboye filime The Pace

    8.Icyiciro cy’abayobora ifatwa ry’amashusho(Director of Photography)

    -Gilbert Sibomana muri filime Above the Brave

    -Yves Mizero muri filime The Secret

    -Obed Nshuti muri filime Igeno ryanjye

    -Bora Byirangiro muri filime The Bishop’s

    -Louid Udahemuka muri filime The Pact

    9.Icyiciro cy’abatunganya amajwi (Sound Engineer)

    .Guy Xavier Nsengiyumva muri Above the Brave

    -Habarugira Valens muri The Bishop’s

    -Aboubakar Ngabonziza muri The Pact

    -Stephen Evanz muri filime Impanga

    -Eric Ingabikwiye muri filime The Secret

    10.Icyiciro cy’abakora ibijyanye n’urumuri muri filime (Gaffers)

    -Fidele Mugisha Fido muri filime 1785 Dead or Awake

    -Jean Luc Nsengimana muri filime Above the Brave

    -Vincent Maniraguha muri filime Igeno ryanjye

    -Jean de Dieu Minani muri filime The Pact.

    11.Icyiciro cy’umukinnyi w’umugabo ukunzwe (Male People Choice):

    -Rusine Patrick uzwi nka Rusine

    -Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya

    -Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke

    -Mugisha James uzwi nka Mudenge

    -Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava

    -Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati

    -Tuyisenge Aime Valens uzwi nka Boss Rukundo

    -Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu

    -Zahabu Francis uzwi nka Steven

    -Iradukunda Abouba Ibra uzwi nka Prince

    12.Icyiciro cy’umukinnyi w’umugore ukunzwe (Female People Choice):

    -Bahavu Usanase Janet uzwi nka Kami

    -Dusabe Clenia uzwi nka Madederi

    -Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina

    -Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia

    -Umutoni Saranda Oliva uzwi nka Saranda

    -Gatesi Kayonga Divine uzwi nka Tessy

    -Nyambo Jesca uzwi nka Nyambo

    -Igihozo Nshuti Mileille uzwi nka Phionah

    -Rwibutso Pertinah uzwi nka Lydia

    -Inkindi Aisha uzwi nka Aisha

    Bahavu Janet Usanase ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime (Female Actress) abicyesha filime ‘Impanga’ 


    Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko akaba ari nawe utegura filime ‘Papa Sava’ 

    Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke ahatanye mu cyiciro ‘Male People Choice’. Anahatanye mu cyiciro ‘Male Actors’ abicyesha filime ‘Umuturanyi’  


    Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri filime City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda ahantanye mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime ukunzwe (Female People Choice) 

    Madederi uzwi muri filime zirimo ‘Papa Sava’ ahatanye mu cyiciro ‘Female People Choice’

    Icyiciro cy’umugabo mwiza ukunzwe uhiga abandi gihatanyemo abamaze igihe bigaragaza mu ruhando rwa cinema


    Icyiciro cy’umugore mwiza ukunzwe kirimo amazina akomeye muri Cinema







    Urutonde rw’abahataniye ibihembo muri EAC no mu bindi bihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126686/bahavu-madederi-clapton-na-papa-sava-mu-bahataniye-ibihembo-rwanda-international-movie-awa-126686.html

  • “Nahitamo kuba inzererezi aho guhura na Mama”-Umukobwa wa Jackie Chan #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Jackie Chan,witwa Etta Ng Chok Lam,yavuze ko yahitamo gukomeza kuba inzererezi ntagire aho atura aho kujya kubana na nyina umubyara.

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 23 yashwanye na nyina umubyara nyuma yo gushyingiranwa n'umukobwa mugenzi we umurusha imyaka 12 y'amavuko.

    Uyu mwana Kizigenza muri Hollywood,Jackie Chan yamubyaranye n'umugore witwa Elaine Ng;kuwa 19 Ugushyingo 1999.

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa akimara gukora ibi bintu ntibishimishe umuryango we,yahisemo kwigendera none ubu ngo ntagira aho aba.

    Uyu mukobwa ngo yanze gusangira na nyina umubyara ku bunani bw'umwaka w'Abashinwa.

    Uyu mukobwa abajijwe impamvu ngo yagize ati “Nahitamo kutagira aho kuba no kurya imigati yatakaye aho kujya mu rugo guhura na mama.”

    Asia One ivuga ko uyu mukobwa yashyingiranwa n'umukobwa mugenzi we w'imyaka 35 witwa Andi Autumn muri 2018 ndetse ngo imiryango yabo ntiyigeze ibashyigikira.

    Aba mbere yo gushyingiranwa ngo bavuze ko imiryango yabo yabaciriye urubanza bityo batayikunda

    Aba ngo babana mu nyubako bakodesha ya Momg Kok bakodesha amadolari 300.

    Uyu mukobwa ngo yigeze abura amafaranga yo kwishyura ikode yitabaza nyina amujyana kuri Banki amubikuriza amafaranga.

    Nyuma y'aho muri Nyakanga umwaka ushize,uyu mugore wa Jackie yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mukunzi w'umwana we asesagura cyane ndetse abeshejweho n'amafaranga y'umwana we.

    Uyu Autumn kandi ngo yigeze kujya kwa Madamu Elaine yiba ibintu arabigurisha ndetse ngo amuhamagara nijoro amubaza impamvu akiriho.

    Etta yavutse Jackie na Elaine badashyingiranwe ndetse ngo yikuye mu ishuri kubera gushwana na nyina ashinja kumutuka cyane.

    Elaine yamaganye ibikorwa by'umukobwa we avuga ko niba nta mafaranga afite agomba gushaka akazi akibeshaho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/nahitamo-kuba-inzererezi-aho-guhura-na-mama-umukobwa-wa-jackie-chan

  • Filime 167 zandikishijwe guhatanira ibihembo… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo kompanyi ya Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards yatangaje ko bamaze kwakira filime 167 zandikishijwe.

    Filime zandikishijwe ni izo mu bihugu bitandukanye. Nyuma yo kwandikishwa, hagiye gutangira igikorwa cya 'Pre-selection' kugira ngo muri izi filime havemo izigomba guhatanira ibihembo bizatangwa muri Rwanda International Movie Awards.

    Umuyobozi Ushinzwe Amarushanwa n'itangwa ry'ibihembo, Aaron Niyomwungeri yabwiye InyaRwanda ko bagiye kwicara nk'ikipe kugira ngo bahitemo filime yujuje ibisabwa ikwiye gushyirwa mu zihatanira ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani.

    Niyomwungeri ati 'Tugiye gutangira 'Pre-selection'. Kuko muri ziriya haba harimo itavuga neza, itujuje ibisabwa n'ibindi. Muri macye ni ijonjora rya mbere, iri jonjora rero rikuramo zimwe bitewe n'ibyo turi gushaka. Nko kuba filime ifite amajwi meza, ushobora kureba uko ikinnye, uko ivuga ukabona ntiri ku rwego rwiza ikavamo.'

    Uyu muyobozi avuga ko nyuma ya 'Pre-Selection' bazahita batangaza ku mugaragaro filime zageze mu cyiciro cya nyuma ari nazo zizaba zihatanye.

    Niyomwungeri yavuze ko Akanama Nkemurampaka ariko kazafata umwanzuro kuri filime izatwara igikombe. Kazaba kagizwe n'abo muri Ghana, Canada n'ahandi.

    Kuri iyi nshuro bazanahemba abagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime; harimo nk'abafata amashusho, abafata amajwi n'abandi.

    Niyomwungeri avuga ko bazajya bareba filime yujuje ibisabwa, hanyuma bahite banareba abayigizemo uruhare n'abo bashyirwe ku rutonde rw'abahatana.

    Ku wa 3 Werurwe 2023, nibwo hateganyijwe ijoro ryo gutangaza abakinnyi ndetse na filime zihatanye.

    Niyomwungeri avuga ko Akanama Nkemurampaka ariko kazafata umwanzuro wa nyuma kuri filime ikwiye gutsinda. Ati 'Noneho zazindi zifite amajwi meza, zifite amashusho meza, zifite inkuru nziza, zikinnye neza, ibyo byose biri mu bizagenderwaho hatangwa amanota kuko n'abazikora bazahembwa […] Iyujuje byose niyo izatsinda. Rero ubiha Akanama Nkemurampaka hanyuma nabo bagatanga amanota agahuzwa.'

    Ibihembo kuri filime zahize izindi bizatangwa ku wa 1 Mata 2023. Ibihembo bizatangwa ni 30 mu byiciro bine [Feature Film, Short Film, Series ndetse na Documentary Film].

    Filimi zihatanira ibihembo ni iz'abo mu Rwanda, abo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'abo mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Ibi bihembo bitegurwa na 'Ishusho Arts'. Icyiciro cya mbere cy'ibi bihembo cyabaye mu 2012, bigiye gutangwa bihurirana n'uko byagizwe mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Awards.

    Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga. 

    Aaron Niyomwungeri yavuze ko bagiye gukora ijonjora risaga hamenyekanye filime zihatanira ibihembo 

    Filime 167 nizo zandikishijwe guhatanira ibihembo muri Rwanda International Movie Awards

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126303/filime-167-zandikishijwe-guhatanira-ibihembo-muri-rwanda-international-movie-awards-hakuri-126303.html

  • Dore urutonde rw'ibyamamare mu rwenya bamaze kwigarurira imitima y'Abanyarwanda(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'abanyarwanda bakina filime z'urwenya bishimirwa na benshi kubera impano bafite.

    1. Rusine

    Rusine Patrick ni umunyamakuru akaba n'umunyarwenya uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

    Yamenyekanye cyane muri Filime y'uruhererekane 'Mugisha na Rusine' ahuriyemo na Crapton Kibonge, byagorana ubu ko hari igitaramo cyategurwa cy'urwenya ntubonemo Rusine ndetse afitemo n'umwanya wihariye wo kunezeza abakunzi be.

    2.Nyaxo

    Nyaxo, ni umwe mubasore bakiri bato bafite umwihariko mugukina filime z'urwenya, aho iyo urebye uburyo akora acting ari gusetsa abantu nabyo ubwabyo biba bisekeje.

    Nyaxo iyo urebye inkuru akina uhita ubonako ari umukinnyi mwiza ushobora kugusetsa nubwo waba wumva amajwi gusa utabona amashusho, arakunzwe cyane kurubuga rwa youtube, filime arimo irarebwa cyane ndetse abenshi bagaragarazo bamwishimiye.

    3.Garasiyani(Papa Sava)

    Niyitegeka Gratien, ni umwe mubasore bakuze ndetse batangiye gukira sinema kuva kera akaba n'umwanditsi mwiza w'ibisigo, Gratien yamamaye cyane ubwo yakinaga muri filime ya Seburiko aho yahise inamwitirirwa yamamara ku kazina ka Sebu.

    4.Ndimbati

    Ndimbati nawe ni umwe mubakinnyi ba filime bamaze kwamamara cyane, uyu mugabo w'imyaka 51 y'amavuko, yagiye akina filime nyinshi yigaragaza nk'umugabo w'umukire, ariko izo yamenyekanyemo cyane ni filime z'urwenya aho azwi cyane muri filime yitwa'Papa Sava'

    5. Crapton Kibonge

    Kibonge nawe ni umwe mu banyarwenya b'abahanga kandi babimazemo igihe, yagiye agaragara mu ma Filime atandukanye harimo Seuburikoko yatumye izina rye riba ikimenyabose ndetse kuri ubu ari mu banyarwenya b'imena bakunze kugaraga mu bitaramo bitegurwa by'urwenya.

    6. Mitsutsu

    Mitsutsu nawe ari mu banyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yamenyekanye muri Filime y'uruhererekane ya 'Mugisha na Rusine' ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-urutonde-rw-ibyamamare-mu-rwenya-bamaze-kwigarurira-imitima-y-abanyarwanda