Umunyana Annalisa [Mama Sava] yavuze ko ubuhanuzi aheruka guhanurirwa ko azabana n’umukoresha we muri filime y’uruhererekane ya 'Papa Sava’, Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ari ibinyoma, yemeje ko byanamugizeho ingaruka mu kazi.
Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amashusho ya Pasiteri Hakim Mbarushimana wo mu itorero rya Blessing Miracles Church Kanombe aho yahanuriye Mama Sava ko azakorana ubukwe na Niyitegeka Gratien [Papa Sava] bakinana muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava n’ubundi ari umugabo n’umugore.
Ni amashusho yatangiye guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 18 Mata 2024, ni mu gihe yari yarashyizwe ku rubuga rw’iri torero mu Kuboza 2023.
Uyu mupasiteri yavuze ko nubwo atarahana gatanya (divorce) n’umugabo we wa mbere, Imana igiye kubikora ikaboneka ubundi agahita akora ubukwe na Papa Sava.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yavuze ko amaze iminsi afite ihungabana kubera ibyo bintu byose byari bimaze iminsi bivugwa, ahamya ko yari hafi gutoragura amashashi.
Ati 'Njyewe ubundi ukuntu mbaho, ntabwo njya nicuza ariko iyo njyeze mu gihe nsa n’ugihagazemo njyenyine, noneho n’abakambaye hafi ari bo barimo kuntera amabuye mpita mbona ko ingoma zahinduye imirishyo (â¦) Mu minsi ishize, habaye ah’Imana mba naratoye amashashi.'
Mama Sava yavuze ko biriya byagiye hanze byose byabaye mu Kuboza 2023, bikimara kuba yasabye ko babikuraho ndetse abikora uwo atarahava.
Ati 'negereye pasiteri kwa kundi abantu baba barimo gutaha, ndamubwira nti biriya bintu mfasha ubikureho kuko bigeze hanze ndabizi ko byabyara ikintu kinini, yanze kunyumva kugera aho bibaye biriya byose mwabonye.'
Mama Sava yakomeje avuga ko yagiye gusenga bisanzwe atumiwe n’inshuti ze, maze agezeyo uwo mupasiteri aramuhanurira.
Ati 'Njyewe nagiye gusenga, hariya hantu ni ubwa mbere nari mpageze (â¦) njyewe ntabwo ngira urusengero mbarizwamo, ariko nabatirijwe muri ADEPR. Njye nagiye gusenga ntumiwe n’abacuti banjye, njya gusenga rero pasiteri arampanurira.'
'Njyewe se nari nzi ko agiye kuvuga ubugoryi nk’ubwo? Ngo ngiye gukora ubukwe na Papa Sava. Ariko ubundi reka nibarize uriya mupasiteri, Imana ni nyembaraga nke ku buryo iyoberwa izina ry’umuntu? Ntinshyingire Niyitegeka Gratien ikanshyingira Papa Sava?'
Yashimangiye ko atazi iby’ubuhanuzi ariko na none ibyo yavuze ari ibinyoma. Ati 'reka mbabwire sinzi iby’ubuhanuzi ariko kiriya cyo kiranyagisha, ni ikinyoma.'
Yavuze ko byanamugizeho ingaruka ku kazi, ashima Imana ko umukoresha we Papa Sava atigeze amwirukana kuko iyo biba byari kuba bibi cyane.
Ati 'Byarambangamiye icyo ni icya mbere, ikindi byangizeho ingaruka mbi ku kazi kanjye. Wa mugabo we, reka nkubwire amahirwe wagize ni uko Papa Sava ari umuntu mukuru, iyo nirukanwa kubera buriya buhanuzi bwawe, ni ukuri ku Imana ntabwo twari gukiranuka.'
'Icya mbere yagombaga gutekereza ko ndimo gukina ku zina rye, icya kabiri yagombaga gutekereza niba banyishyuye kugira ngo njye gukina biriya, yari ifite impamvu nyinshi zo kumurakaza, yagombaga kuvuga ngo ibi bintu ntabwo nabyihanganira, mvira muri filime, ese ubwo bibayeho. Naramubwiye [Papa Sava] fata umwanya muto urebe aho bigana.'
Ngo akimara kubibwirwa yabaye nk’utaye ubwenge abwira abadiyakoni kumubuza gukomeza kubivuga aho bakabikoze ahubwo bo bagakomeza bagaseka, bameze nk’aho bibashimishije.
Yisanze nta yandi mahitamo afite uretse kumureka agakomeza ubuhanuzi bwe kuko nta micro yari afite ngo aramuca mu ijambo ikindi ntiyari gusebereza umuntu mu rusengero rwe ari n’ubwa mbere agiye kuhasengera.
Nyuma ngo uyu mupasiteri yaramuhamagaye aramubwira ngo 'YouTube yacu yujuje abantu 1000.'
Yavuze ko we na Papa Sava ari umuntu bakorana, umuntu wa hafi ye babana mu buzima bwa filime ariko batigeze bakundana na rimwe kandi rwose bitashoboka.
Alliah Cool yatangaje ko ari muri Tanzania mu rugendo rugamije kumenyekanisha filime ze











Lupita Nyong’o na musaza we Junior Nyong’o baserutse mu myambaro yakozwe na ‘House of Tayo’ yo mu Rwanda
Akanyamuneza kari kose kuri Lupita Nyong’o waserutse mu myambaro yakorewe mu Rwanda
Ni inshuro ya Kabiri Lupita aserutse mu myambaro yakozwe na House of Tayo
Ubwo Lupita Nyong’o yifotozaga mbere yo kwinjira muri ibi birori byahuriyemo ibyamamare
Lupita Nyong’o na musaza we mu myambaro yakorewe mu Rwanda, bayiserukanye mu birori ngaruka mwaka bya ‘The Academy Museum Gala 2023’










Uretse kuba Mark Wahlberg akina filime, asanzwe anazishoramo imari dore ko amaze gukinisha filime 4 zakozwe ku mafaranga yakuye mu mufuka we. Uyu mugabo wamamaye muri filime nka ‘Shooter’, ‘Uncharted’, ‘Ted’ na ‘Spencer Confidetial’ yakinanye na Winston Duke uherutse mu Rwanda. Uteranije ayo yahembwe muri izi filime zose ni Miliyoni 58 z’Amadolari.
Umugabo w’icyamamarekazi Jennifer Lopez, nawe akaba ari icyamamare muri Sinema, nawe ari mu bari guhembwa akayabo. Muri filime yakinnye nyinshi cyane cyane izishingiye ku nkuru ya ‘Batman’, zimaze kumwinjiriza Miliyoni 55 z’Amadolari.
Ku ijwi rye ritangaza benshi muri filime zikurikirana za ‘Guardians of the Galaxy’, Vin Diesel wamamaye muri filime za ‘Fast & Furious’ kuva ku gice cya mbere kugera ku cya cumi giherutse gusohoka, amaze guhembwa Miliyoni 54 z’Amadolari.
Umuraperi wabiteye ishoti akagana inzira ya sinema ikanamuhira, Will Smith uri mubirabura bakomeye i Hollywood, amaze guhembwa Miliyoni 50 z’Amadolari binyuze muri filime zitandukanye harimo nka ‘Bad Boys’ ibice byose, ‘Suicide Squad’, ‘I Am Legend’ n’izindi zamuhesheje n’igihembo gikomeye cya ‘Oscar Award’ mu 2022.
Umuhinde kabuhariwe muri sinema, Akshay Kumar, umaze gukina filime zirenga ijana mu myaka 30 amaze muri uyu mwuga, amaze kuzinjirizamo Miliyoni 48,5 z’Amadolari ya Amerika harimo n’iziri kuri Netflix.
Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime akanazitunganya, azwiho cyane kuba yaranditse izina indirimbo zakoreshejwe muri filime ya ‘Moana’ yakinnyemo The Rock, nawe ari mu bahembwa agatubutse. Amaze kwinjiza Miliyoni 45,5 z’Amadolari.
Icyamamare muri sinema mpuzamahanga, Adam Sandler, ukunda gukina filime z’urwenya nka ‘Grown Ups’, ‘Just Go With It’, ‘Murder Mystery’ ibice 2 byaciye agahigo kuri Netflix. Uyu mugabo amaze kwinjiza Miliyoni 41 z’Amadolari ayakesha filime yakinnye.
Umunya-Hong Kong kabuhariwe mu gukina filime z’imirwano, Jackie Chan, amaze kwinjiza Miliyoni 40 z’Amadolari yagiye ahembwa muri filime zitandukanye yakinnye zamugize icyamamare zirimo nka ‘Rush Hour’, ‘The Karate Kid’ yakinanye n’umuhungu wa Will Smith witwa Jaden Smith, hamwe n’izindi zirenga 30 amaze gukina.