Tag: People

  • Bwasize inkuru: Ubukwe 10 bwibyamamare nyarw… – #rwanda #RwOT

    Aho buva bukagera, ubukwe bwose burashimisha kuko aba ari umwe mu minsi idasanzwe igize ubuzima bwa muntu. Gusa ariko, hari ububa bufite umwihariko cyane cyane ubw'ibyamamare kuko buba buhanzwe amaso n'Isi yose. Aha  hari urutonde rw'ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda butazigera bwibagirana mu mitwe y'ababubonye:

    1.     Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid' na Miss Iradukunda Elsa


    Ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa ni ubukwe bwa mbere butazibagirana kubera amateka adasanzwe y'inkuru y'urukundo rw'aba bombi. Ubukwe bwabo bwaranzwe n'udushya dutandukanye ndetse n'ibyishimo bidasanzwe haba kuri bo ndetse no ku banyarwanda bose babashyigikiye.

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023, mu birori binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, nibwo Prince Kid yasabye akanakwa umukunzi we Miss Elsa, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2017.

    Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabaye ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, kuri Shiloh Prayer Mountain Church ndetse Rev. Pastor Alain Numa akaba ari we wabasezeranyije. Ni mu gihe kwiyakira byabereye muri salle ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    2.     Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine


    Ku bw'ubuhanga bwe budasanzwe n'ibiganiro bye byungura benshi ubumenyi, ubukwe bwe bwari butegerejwe n'abatari bake, cyane ko yari yaratangiye gushyirwa ku rutonde rw'ibyamamare byatinze gushaka. Mwanafunzi yasezeranye n'umukunzi we nawe wahoze ari umunyamakuru, Mahoro Claudine.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa 1 Nyakanga 2023 mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n'Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw'Ingoro Ndangamurage, i Huye. Ni mu gihe umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, wabereye muri Cathédrale ya Butare mbere y'uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw'Ingoro Ndangamurage y'i Huye.

    3.     Uwineza Kelly na Nsengiyumva David


    Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies akaba na nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomi yasezeranye n'umukunzi we Nsengiyumva David, umusirikare ufite ipeti rya  Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda ndetse akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

    Ibirori byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa 24 Weurwe 2023. Amafoto y'ubukwe bwa David na Kelly ari mu yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe cyane n'ibyamamare byatashye ubu bukwe birimo ba nyampinga batandukanye, abayobozi bakuru b'igihugu n'abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga ,  bwarimo ndetse n'umuhungu wa Perezida Kagame, Lieutenant Ian Kagame , Ange Kagame  n’Umuhererezi wa Perezida Kagame,Brian Kagame.

    4.     Bahati Makaca na Unyuzimfura Cécile


    Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yarasabye anakwa Unyuzimfura Cécile, usanzwe utuye hanze y'u Rwanda mu birori byabereye ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 29 Nyakanga 2023. Ni ubukwe bwitabiriwe na bagenzi be b'abahanzi ndetse n'abakinnyi ba filime barimo Bamenya na Young Grace

    Umuhango wo  gusezerana imbere y'Imana wabaye ku wa 5 Kanama 2023, ubera mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne Kabera . Nyuma abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa St Paul basusurutsa na Yvan Mpano.

     Mu gihe benshi batekerezaga ko amukurikiyeho Visa, mu muhango wo kwiyakira, Bahati yabwiye amagambo akomeye umugore we, amusezeranya ko nta kindi yamukunze amukurikiyeho kitari urukundo nk'uko benshi bagiye babivuga.

    5.     Muheto Bertrand [B-Threy] na Keza Nailla


    Umuraperi Bertrand Muheto uzwi nka  B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, yasabye anakwa umukunzi we Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana mu bukwe bwabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, abatumiwe bagasusurutswa n'umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.

    6.     Murenzi Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane


    Ku wa 4 Kanama 2023, umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'imideli,Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito, nibwo yarushinze n'umukunzi we Umwali Liliane, wari asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

    Mu gitondo kuri uwo munsi, Emmalito yarasabye anakwa umukunzi we Liliane mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Panorama buherereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, naho ku gicamunsi, basezeranira imbere y'Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

    Ubu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare binyuranye byiganjemo abanyamakuru benshi barimo na Bianca wari mu batwaye impano  Emmalito, bakoranye ku Isibo Tv.

    7.     Bigirimana Aime Patrick [Real Beat] na Iratunejeje Phoibe


    Umwe mu batunganya umuziki mu

    Rwanda,Producer Real Beat ubarizwa muri Country Records yarushinze na Iratunejeje Phoibe ku wa 10 Nzeri 2023.

    Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kuri Kigali Bliss, nyuma yaho, berekeza mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Rebero aho basezeraniye kubana akaramata.

    8.Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava


    Ubukwe bw'umunyarwenya Bishop Gafaranga n'umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Annette Murava ni bumwe mu bukwe bwasize inkuru ndetse budateze no kwibagirana mu mitwe y'abanyarwanda byumwihariko abanyamakuru.

    Ubu bukwe bwabaye mu muhezo ukomeye bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023 bubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel. Ubu bukwe, bwagizwe ubwiru cyane, itangazamakuru rirakumirwa ndetse n'ababashije kuhagera bangirwa gufata amafoto.

    Ni ubukwe bwaranzwe n'udushya twinshi aho uwitwa Niyitegeka Jules wamamaye nka Julius Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo, naho Fleury Legend wagombaga kuba Parrain wa Bishop Gafaranga akaza kubivamo ku munota wa nyuma.

    9.     Nkurikiyinka Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane


    Nkurikiyinka Charles wamamaye nk'Umukonyine muri filime y'uruhererekane ‘Umuturanyi ‘ yasezeranye na Kayirangwa Josiane ku wa 21 Mutarama 2023. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa 'La Majorelle' muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.

    Uyu muhango, wakurikiwe no gusezerana imbere y'Imana, byabereye ahitwa 'Miracle Center Church' Kabeza, mbere y'uko abatumiwe bajya kwakirirwa muri 'La Majorelle' ahari habereye uwo gusaba no gukwa mu gitondo.

    Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare binyuranye byumwihariko muri Sinema nyarwanda ndetse n'abahanzi barimo Uncle Austin, buyoborwa na Julius Chita.

    10. Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci


    Sebihogo Kazeneza Merci, umwe mu bakobwa wari uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n'igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB muri 2016 ,yasezeranye kubana akaramata na Rukundo Nkota Elysée tariki 16 Nyakanga 2023.

    Ubukwe bwabo bwabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussins de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle. Ni ibirori byitabiriwe n'abakobwa banyuranye bari bataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2022 barangajwe imbere na Miss Muheto Divine.

    Bimwe mu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni ibyavuzweho cyane ko Miss Muheto Divine yaba yarasindiye muri ubu bukwe hashingiwe ku mafoto yagiye hanze, gusa byaje guterwa utwatsi na bamwe mu bari  babwitabiriye.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135222/bwasize-inkuru-ubukwe-10-bwibyamamare-nyarwanda-buyoboye-ubundi-mu-2023-135222.html

  • Uyu mukobwa yasabye Imana umugabo iciye bugufi Clapton Kibonge yatumye ifoto y’umusore warongoye umukobwa umusumba cyane ivugwaho amagambo atari meza – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uyu mukobwa yasabye Imana umugabo iciye bugufi' Clapton Kibonge yatumye ifoto y'umusore warongoye umukobwa umusumba cyane ivugwaho amagambo atari meza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Umunyarwenya Clapton Kibonge yashyizeho ifoto y'umusore uba warongoye umukobwa umusumba ni uko maze ashyiraho agatima.

    Ababonye iyo foto bavuze amagambo menshi kuri yo.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukobwa-yasabye-imana-umugabo-iciye-bugufi-clapton-kibonge-yatumye-ifoto-yumusore-warongoye-umukobwa-umusumba-cyane-ivugwaho-amagambo-atari-meza/?utm_source=rss=rss=uyu-mukobwa-yasabye-imana-umugabo-iciye-bugufi-clapton-kibonge-yatumye-ifoto-yumusore-warongoye-umukobwa-umusumba-cyane-ivugwaho-amagambo-atari-meza

  • Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n'ubuyobozi bwa RDB #rwanda #RwOT

    Yamamaye ku izina rya M'Baku muri filime yakunzwe n'abatari bake ya Black panther, ariko amazina ye nyakuri ni Winston Duke, uyu aherutse guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda nyuma yaho yari asanzwe ari umunya- Trinidad.

    Guhabwa ubwenegihugu kuri Duke bibaye nyuma yaho asuye u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo umwaka wa 2022 ndetse no mu cyumweru gushize ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina abana b'ingagi baherutse kuvuka.

    Ibyo birori birangiye Duke ntabwo yahise ava mu rw'imisozi igihumbi aha ndavuga u Rwanda ahubwo yaragagumue kugeza ubwo kuri uyu wa mbere agaragaye arahirira imbere y'ibendera ry'igihugu nk'uwahabe ubwenegihugu.

    Yego nibyo, yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibi bivuze ko ari umunyarwanda ndetse akaba n'umunya-Trinidad dore ko iwacu hano byemewe kugira ubwenegihugu bubiri.

    Duke ari mu bantu bahawe ubwenegihugu, ni mu Indahiro ye yabereye Kicukiro yakiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ako karere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.

    Nk'uko IGIHE.COM cyabyanditse, Duke w'imyaka 36y'amavuko, ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w'ingagi yise izina yamwise 'Intarumikwa' ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange.

    Winston Duke asanzwe ari Ambassaderi w'Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health. Mbere y'uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yaje mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y'Igihugu y'ibirunga ndetse bwari ubwambere asuye ingagi.

    Binyuze ku rubuga rwa X rw'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, Duke yagaragaye mu ifoto ari kumwe n'umuyobozi wayo, Clare Akamanzi.

    Mu butumwa RDB yatambukiye yagize iti 'Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yakiriye umunya-Tobago ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda Winston Duke na Dr Cind M Duke, baganira ku mahirwe ari mu ruganda ndangamuco n'ubuzima.'

    Winston yasubije ubu butumwa atangaza ko biteguye gukora ibikorwa bigari bizatanga umusaruro.

    Ati 'Tugiye gukora ibintu binini, bitanga umusaruro mu buryo bwiza.'

    Winston Duke yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe muyitwa 'The Fall Guy' azahuriramo n'abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

    Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo 'Excellence in Acting Award' yakuye muri Denver International Film Festival ndetse yahataniye ibihembo NAACP Image Awards mu cyiciro cya 'Outstanding Actor in a Motion Picture' bitewe n'uruhare yagize muri filime ya Black Panther.

    The post Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n'ubuyobozi bwa RDB appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-guhabwa-ubwenegihugu-bwu-rwanda-winston-duke-wamamaye-muri-black-panther-yahuye-nubuyobozi-bwa-rdb/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-guhabwa-ubwenegihugu-bwu-rwanda-winston-duke-wamamaye-muri-black-panther-yahuye-nubuyobozi-bwa-rdb

  • Winston Duke wakinnye muri Black Panther ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wavukiye muri Trinidad and Tobag ari ku rutonde rw'abantu 23 bise izina abana b'ingagi mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa 1 Nzeri 2023.

    Umwana w'ingagi yamwise 'Intarumikwa', uvuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo. Yavuze ko yishimiye Kwita Izina umwana w'ingagi. Ati 'Byari iby'icyubahiro kuri njye.'

    Ku wa 2 Nzeri 2023, Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro na Danai Gurira na Winston Duke bamamaye muri Black Panther.

    Duke yashimye Perezida Kagame 'ku bwo kutwakira mu Rwanda'. Avuga ko ari umuhamya w'urugendo rw'iterambere u Rwanda rurimo.

    Black Panther ni filime y'imirwano igaruka ku mibereho y'igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe 'Wakanda'  gikoresha  ikoranabuhanga rihambaye. 

    Umwami w'icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T'Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

    Mbere y'uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n'umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y'Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

    Byabaye ngombwa ko T'Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk'Igisamagwe cyangwa 'Black Panther'.

    Role ya T'Challa yakinnwaga na Chadwick Boseman witabye Imana nta wundi wigeze uyifata ahubwo mu gice cya kabiri giheruka kujya hanze, umukobwa we witwa Shuri niwe ukina ashaka guhorera se T'Challa witabye Imana mu buzima busanzwe bakabihuza na filime.

    Iki gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n'icya mbere.

    Black Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga miliyari y'amadorali. 

    Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy'izizwi nka 'superhero films' yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar.

    Wiston Duke wakinnye muri 'Black Panther' yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda 

    Ku wa 2 Nzeri 2023, Perezida Kagame yakiriye Wiston Duke na Danai bamamaye muri ‘Black Panther’ 

    Wiston ari ku rutonde rw’abantu 23 bise izina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’IYI FILIME ‘BLACK PANTHER’ YAMAMAYE KU ISI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134007/wiston-duke-wakinnye-muri-black-panther-yahawe-ubwenegihugu-bwu-rwanda-134007.html

  • Ni ikihe kintu abantu bahora bategereje, ariko kitajya kiza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu abantu bahora bategereje, ariko kitajya kiza?
    Igisubizo:
    Ejo.
    Ejo twese duhora tuhategereje, ariko ejo hahora ari ejo ntihajya hagera.
    Tuhategereza kuva turi abana, tukarinda dusaza hataraza.

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-abantu-bahora-bategereje-ariko-kitajya-kiza/

  • Imico umukobwa agaragaza igatuma umuhungu bakundana amuzinukwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo abantu bakundana by'ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu abakobwa bisanga bakoze bibabaza abakunzi babo batabizi..

    Nubwo abantu batandukanye kubera imiterere cyangwa ubuzima bwabo, ni bimwe mu bibatera kurakara ku buryo butandukanye ndetse no kurakazwa n'impamvu zitandukanye ariko abahanga mu myitwarire y'urukundo bemeza ko abahungu bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bibarakaza iyo bikozwe n'abakobwa bakundana. Impuguke mu gihugu cy'u Bufaransa, umuganga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n'ibi bintu birindwi.

    1. Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

    Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw'abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n'umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk'umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

    2. Gusesengura ibintu cyane

    ” Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?' Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

    Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw'ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

    3. Kuvuga imibanire yawe n'umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n'abandi bakobwa bagenzi bawe

    Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y'umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

    4. Kubaca mu ijambo

    Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo.

    Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n'andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n'ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

    5. Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

    Urugero niba muhuye n'umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo 'Uriya mukobwa si mwiza ? Njye ndi mubi kuri we ? ''

    6. Kwigira umukobwa w'umunyamahane

    Umukobwa uhora mu makimbirane n'abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

    7. Kubeshya

    Umuhungu ugukunda by'ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n'umutima we, iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imabaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo babigereranya no kumuca umugongo.

    Ngo ibyiza nuko niba uguye mu ikosa wirinda kumubeshya ukamubwiza ukuri ukamusaba imbabazi uhozaho igihe we yanze kuziguha kubera urukundo agera aho akaguha imbabazi agiriye urukundo agufitiye.

    Nubwo abantu batandukanye kubera imiterere cyangwa ubuzima bwabo, ni bimwe mu bibatera kurakara ku buryo butandukanye ndetse no kurakazwa n'impamvu zitandukanye ariko abahanga mu myitwarire y'urukundo bemeza ko abahungu bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bibarakaza iyo bikozwe n'abakobwa bakundana. Impuguke mu gihugu cy'u Bufaransa, umuganga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n'ibi bintu birindwi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/iyi-niyo-mico-mibi-igaragara-ku-mukobwa-igatuma-umuhungu-bakundana-amuzinukwa

  • Yarababajwe bihagije: Theo Bosebabireba yatangaje ikintu gikomeye ahimisha agahinda yahuye n’ako kuva kera (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyimana Theo wamamaye cyane ku izina rya Bosebabireba yatangaje ikintu gikomeye ahimisha agahinda.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru Murungi Sabin kuri YouTube channel yitwa Isimbi Tv umuhanzi Theo Bosebabireba yatangaje ko agahinda agahimisha kukareka kuko n'ubundi igihe cyose yakagiriye kagiye kijyana.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/yarababajwe-bihagije-theo-bosebabireba-yatangaje-ikintu-gikomeye-ahimisha-agahinda-yahuye-nako-kuva-kera-video/

  • Ubwiza N’ubushishozi Bwawe Ni Byo Bintu Nagenewe…- Umutoma W’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mba mbona ubwiza bukuriho,
    N'ubushishozi bukurimo,
    Ari byo bintu nagenewe,
    Ngo njye mbireba nemere,
    Ko uwaguhanze arenze twe,
    Maze mushime mwemere,
    Kuko yampaye ibyo nkwiriye.

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-nubushishozi-bwawe-ni-byo-bintu-nagenewe-umutoma-wumunsi/

  • Rubavu: Umukecuru yagiye guhinga asarura imbunda 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Cyanzarwe hagaragaye imbunda ebyiri mu murima w'umuturage zibonwa n'uwari uri guhinga ziri mu kirundo cy'amabuye.

    Ni imbunda zo mu bwoko bwa 'M16 na G3' zabonetse mu isambu y'umukecuru witwa Sinibagiwe Therese nk'uko bemejwe n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba.

    CIP Mucyo Rukundo umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara kandi avuga ko izi mbunda zishobora kuba zifitanye isano no kuba muri aka gace zasanzwe harigeze kuba indiri y'abacengezi kugeza mu mwaka wo mu 1998

    Source : https://yegob.rw/rubavu-umukecuru-yagiye-guhinga-asarura-imbunda-2/

  • Ibimenyetso 8 bizakwereka ko umukobwa at agukunda namba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso 8 bizakwereka ko umukobwa at agukunda namba.

    Burya ngo urukundo rugira ayarwo, mu rukundo habamo gukunda ndetse no gukunda gusa hari ubwo usanga uwo ukunda, we atagukunda habe namba. Rero ibi ni bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umukobwa atagukunda.

    1.Ntashobora kuguha umwanya ngo muve mu bandi mujye kuganira muri mwenyine.

    2. Aba akwita utuzina tw'abakunda ariko agirango akwikize kandi biba bimugaragaraho ko ari ku kwikiza.

    3. Buri gihe muba inshuti cyane iyo bigeze mu gihe cyo kukwaka amafaranga.

    4. Ntashobora kwemera ku gusura adafite undi muntu bari kumwe, kereka igihe agushaka ho amafaranga byihutirwa.

    5. Ntashobora ku kwita twa tuzina mu ruhame.

    6. Akenshi mesaje mwaganiriye yaba kuri WhatsApp cyangwa ahandi, ahita azisiba.

    7. Ntago ajya yita ku byo ukora yaba bibi cyangwa byiza, gusa we aba afite intego yicyo agushaka ho.

    8. Ntajya agufuhira bibaho.

     

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-8-bizakwereka-ko-umukobwa-at-agukunda-namba/