Tag: People

  • Umugore wa Sadio Mane yatangaje ko amafaranga… – #rwanda #RwOT

    Taliki 07 z’uku kwezi ni bwo umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite yatunguranye aba ashatse uyu mugore ukiri muto wo mu byaro byegeranye n’aho yavukiye, Bambali muri Senegal.

    Nyuma y’uko Aisha Tamba akoze ubukwe na Sadio Mane, yaganiriye n’ikinyamakuru Daily Mail avuga ko kuba yarashakanye n’umugabo uzwi ndetse ufite amafaranga bitazigera bimuhindura.

    Yagize ati “Ndimo kureba imbere ubuzima bwanjye bushya kandi nzi ko buzaba butandukanye cyane. Ariko nta gitutu numva mfite kubera ko ubwamamare n’amafaranga bya Sadio Mane ntabwo bizampindura. Ibi ntabwo ari byo binshishikaje. Nzakomeza kuba umuntu wicisha bugufi nkurikije ukuri kwanjye.

    Ntabwo menyereye kwitabwaho cyane kuko turi umuryango ubaho ubuzima bw’ibanga cyane. Ntabwo dukunda kwiyerekana no kuvuga ku buzima bwacu bwite. Ndi hasi cyane ku isi, uku ni ko narezwe, kandi nta kintu kizahinduka kubera ko nakoze ubukwe. Ariko ubu ndishimye cyane kuba ndi Madamu Sadio Mane Mane”.

    Abajijwe ku byo kuba azi umugore wa Cristiano Ronaldo ukinana na Sadio Mane muri Al Nassr, Georgina Rodriguez bashobora kuzajya bahura cyane namara gusanga umugabo we, yavuze ko ari ubwa mbere amwumvise bitewe nuko atajya akoresha imbuga nkoranyambaga.

    Kuri ubu Aisha Tamba ari ku ishuri aho yagiye gukora ibizamini ariko nabirangiza biteganyijwe ko azahita asubira iwabo kwitegura ubundi Sadio Mane yava mu mikino y’igikombe cy’Afurika bagahita bajyana muri Arabia Saudite.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal ifite igikombe cy’Afurika giheruka cya 2021 irakina umukino wayo uyu munsi saa kumi na Gambia mu itsinda C.

    Umugore wa Sadio Mane yavuze ko atazahindurwa n’ubwamamare bw’umugabo we

    Sadio Mane yatangiye neza umwaka wa 2024 akora ubukwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138586/umugore-wa-sadio-mane-yatangaje-ko-amafaranga-atazamuhindura-anemeza-ko-atazi-umugore-wa-c-138586.html

  • Amafoto: Menya byinshi ku bukwe bwa Sadio Mané waciye abantu murihumye akirongorera umugore w’ikizungerezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    ku munsi wejo hashi tariki 7 Mutarama 2024 nibwo hagiye amakuru hanze yuko umukinnyi w'imyaka 31 y'amavuko, wakiniye amakipe nka
    Red Bull Salzburg,
    Southampton , Liverpool na Bayern Munich ubu akaba akinira Al Nassr ndetse n'ikipe y'igihugu ya Senegal Bakunda gutazira ' the Teranga Lions star' yakoze ubukwe mwibanga. Sadio Mané wavunzwe mu Rukundo n'Abakobwa batandukanye harimo n'umunyarwandakazi Kate Bashabe ndetse yavuzwe murukundo n'umunyamakuru w'imikino ukorera ikinyamakuru cya Sky sports witwa Reddy Melissa.

    Ubu bukwe bwabereye mu gihugu cya Senegal munzu iherereye mu murwa mukuru wa Dakar yitwa Keur Massar, uyu musore udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite yashakanye n'umukunzi we Aisha Tamba bigoranye ku mubonaho amakuru yaho akomoka cyangwa nicyo akora mu buzima bwe bwaburi munsi.

    Sadio Mané yakoze ubukwe habura iminsi 6 gusa ngo igikombe cya Afurika gitangire.

    Amafoto ya Aisha Tamba washakanye na Sadio Mané 

    Source : https://yegob.rw/amafoto-menya-byinshi-ku-bukwe-bwa-sadio-mane-waciye-abantu-murihumye-akirongorera-umugore-wikizungerezi/

  • Cristiano Ronaldo yatunguye Mama we amuha impano y’ingurukabutaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Cristiano Ronaldo atangaje ko umwe mu bantu bambere bamutera ishama kuri iyi Si ko ari Mama we, kuri ubu yamuhaye impano y'imodoka.

    Cristiano Ronaldo yahaye Mama we impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Porsche Cayenne Black.

    Ni impano yamuhaye kuwa 31 /12 /2023 ubwo uyu mubyeyi we Maria Dolores, yagiraga isabukuru y'amavuko, yuzuza imyaka 69.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yatunguye-mama-we-amuha-impano-yingurukabutaka/

  • Iminsi irabarirwa ku ntoki bagakora ubukwe: U… – #rwanda #RwOT

    Imyaka igera kuri 5 batangiye urugendo rw'urukundo rwanatanze imbuto ubu bagiye guhuza inshuti, imiryango n'abakunzi babo mu birori bitegerejwe na benshi kuwa 06 Mutarama 2023.

    Tugiye kugaruka ku buzima bwa bombi biyemeje kurushinga. Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bose bafite izina ritari rito mu Rwanda kubera umwihariko w'ibyo bakora umunsi ku wundi.

    Kimenyi Yves yabonye izuba kuwa 13 Ukwakira 1992, ni umunyezamu wabigize umwuga wakiniye amakipe atandukanye ndetse yitabwaza mu ikipe y'igihugu “Amavubi”. Kuri ubu akina mu ikipe ya AS Kigali.

    Umwaka wa 2023 yawusozanije imvune ikomeye yanatumye ashyirwa sima ku kaguru. Amakipe hafi ya yose akomeye yayakinnyemo mu Rwanda nka Rayon Sports na Kiyovu Sports.

    Yanyuze muri Akademi zikomeye zirimo Imena, FERWAFA na Isonga ibigwi bye mu mikino bikaba bitari kure cyane y'iby'uwo bagiye kurushinga kuko na we yamaze gushinga imizi mu myidagaduro.

    Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango bamaze imyaka itari micye bakundana

    Uwase Muyango w'imyaka 24 ari umwe mu bakobwa babashije kubyaza amahirwe irushanwa rya Miss Rwanda nyuma yuko aryitabiye muri 2019 akaza no kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto [Miss Photogenic 2019].

    Muyango kandi ari mu bakobwa bitabazwa n'abatari bacye mu bikorwa byo kwamamaza yaba mu buryo bw'amafoto cyangwa n'amashusho, yerekana ibikorwa bya kompanyi akabisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Muyango amaze gushinga imizi mu myidagaduro kuva yakwinjira mu irushanwa ry’ubwiza Miss Rwanda 

    Ibi abifatanya no gutegura ibirori binyuranye by'umwihariko mu tubari n'utubyiniro dukomeye i Kigali. Mu ishize yafatanyije na Zarinah Hassan mu miteguriwe ya Zari All White Party yabereye muri The Wave Lounge.

    Hirya y’ibyo kandi yaninjiye mu itangazamakuru aho akora mu kiganiro cya Take Over kuri televiziyo ya Isibo iri mu zihagaze neza mu Rwanda ndetse iri ku isonga mu biganiro by'imyidagaduro.

    Byinshi mu birori n’ibitaramo bihuza abantu yaba ibito n'ibinini, usanga Miss Muyango yifashishwa nk'umushyushyarugamba.

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gututumba mu 2019 kuwa 28 Gashyantare 2021. Kimenyi Yves yaje gushyira hasi ivi asaba ko yazabana akaramata na Uwase Muyango undi na we arabimwemerera.

    Gashyantare ya 2021 yasize Kimenyi Yves yambitse impeta y’integuza Uwase Muyango

    Mu gihe hari hategerejwe ubukwe bwabo kuwa 29 Kanama 2021, aba bombi Imana yabahaye umugisha w'umwana w'umuhugu bise Kimenyi Miguel Yanis. Ubukwe bahise babusubika, ariko kuri ubu bugiye butaha.

    Kuwa 16 Ukuboza 2023 ni bwo Miss Muyango yakorewe ibirori byo gusezeran urungano. Ubukwe bwabo butegerejwe kuwa 06 Mutarama 2023. Bwitezweho kuzahuza ibyamamare mu myidagaduro, umuzikiki n'itangazamakuru.

    Kimenyi Miguel Yanis imfura ya Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves aha yari kumwe na seUkuboza kwa 2023 kwasize Uwase Muyango akorewe ibirori byo gusezera urunganoUbukwe bw’aba bombi butegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi b’imyidagaduro na siporo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138163/iminsi-irabarirwa-ku-ntoki-bagakora-ubukwe-ubuzima-nurukundo-bya-miss-muyango-na-kimenyi-138163.html

  • Abenshi biragije Imana! Ubutumwa bwibyamamar… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu masaha ya saa sita z'ijoro ubwo umwaka waraswaga hirya no hio ku isi, abantu bagiye bajya ku mbuga nkoranyambaga zabo bakandika ibyo bishimira bagezeho mu mwaka ushize, bakanasengera ibyo bifuza kugeraho mu mwaka mushya.

    Umwaka wa 2023, ni umwaka waranzwe n'ibikorwa byinshi mu myidagaduro haba mu Rwanda no mu mahanga. 

    Ni muri urwo rwego, ibyamamare bitandukanye bikomeje kwishimira ko imwe mu mihigo yabo bashoboye kuyihigura banasezeranya abakunzi babo kubagezaho ibyiza kurushaho umwaka utaha.

    1.     Sheebah


    Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi, yatangiye umwaka ashimira abafana be bamubaye hafi bakamutera imbaraga mu mwaka wa 2023, ashimira abamufashije mu bikorwa bitandukanye yakoze barimo aba-Producers, abamwambitse, abanditsi b'indirimbo , ibitangazamakuru byamushyigikiye n'abandi bagize uruhare mu kwagura umuziki we, abizeza ibyiza byinshi mu mwaka mushya wa 2024.

    2.     Nick Dimpoz


    Umuhanzi akaza n'umukinnyi wa filime nyarwanda nawe yatangiye umwaka yiragiza Nyagasani hamwe n'umuryango we. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ati: 'Akira amashimwe yacu Mana Data wa twese turagushimiye.'

    3.     Umukundwa Cadette


    Uyu mukobwa wamamaye mu mashusho y'indirimbo zakunzwe cyane mu bihe byatambutse harimo n'iyitwa 'Munda' y'umuhanzi         Kevin Kade, nawe yashimangiye ko umwaka wa 2023 wamubereye agahebuzo, avuga ko yiringingiye ko n'umwaka wa 2024 uzaba mwiza kurushaho. Cadette yavuze ko atangiye umwaka mushya nawe ari mushya hamwe, yifuriza abamukurikira bose umwaka muhire.

    4.     Clarisse Karasira


    Umuhanzikazi w'indirimbo gakondo, Clarisse Karasira usigaye ubana muri Amerika n'umugabo we ndetse n'imfura yabo, Kwanda, yifashishije indirimbo yo mu gitabo cy'indirimbo maze yiragiza Imana mu mwaka mushya. Yagize ati: Mana wadutabaraga mu minsi yak era, nanone uzaturengere tugeze ku mpera.'

    5.     David D


    Umuhanzi nyarwanda, Davis D ari mu byamamare byinjiranye akanyamuneza mu mwaka mushya kuko yawusangiye na bamwe mu bakunzi be. Yagize ati: 'Nishimiye kugaruka ku mihanda ya Biryogo aho natangiriye umuziki ngo nsangire n'abakunzi banjye umwaka mushya wa 2024.'

    6.     Kevin Kade


    Umuhanzi Kevin Kade wakoze indirimbo yitwa 'Munda' igakundwa n'abatari bacye, yasoje umwaka ataramana n'abakunzi be, maze ajya ku rubuga rwa Instagram arandika ati: 'Imvura y'imigisha yangezeho iri joro ndagukunda Mana warakoze!'

    Arongera ati: 'Nsozanije umwaka n'abafana nkunda cyane.'

    7.     Tiwa Savage


    Umwamikazi w'injyana ya Afrobeats nawe ari mu bishimiye umwaka wa 2023, maze mu butumwa bwe yiragiza Imana ayisaba ko umwaka wa 2024 wazamubera mwiza kurushaho.

    8.     Bwiza


    Umwe mu bahanzikazi bigaragaje mu mwaka ushize wa 2023, Bwiza yafashe umwanya ashimira buri wese wamufashije akamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika, abashimira ku bw'icyizere bamugiriye, abifuriza umwaka mushya muhire kandi yibutsa abakunzi be ko abakunda.

    9.     Spice Diana


    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yatangajwe n'uburyo umwaka wa 2023 wihuse cyane, avuga ko ariwo mwaka wamubereye mwiza mu buzima bwe, yifuriza abamukurikira kuri Instagram umwaka mwiza wa 2024.

    10.     Louise Mushikiwabo


    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yifurije abanyarwanda ubunane bwiza, abifuriza ibyiza byose mu mwaka mushya, birimo ubuzima bwiza, ibyishimo bisendereyem, amata n'ubuki n'ibindi byose biryoshye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138162/abenshi-biragije-imana-ubutumwa-bwibyamamare-byinjiranye-akanyamuneza-mu-mwaka-mushya-138162.html

  • Umukinnyi w’Amavubi ukina i Burayi yatereye ivi i Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembourg yambikiye impeta ya fiançailles umukunzi we Nella i Kigali.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukina mu kibuga hagati muri Etzella Ettelbruck mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.

    Akaba yarazanye n’umukunzi we Nella aje kumutembereza Igihugu cy’Imisozi 1000 avukamo.

    Yahise afatirana aya mahirwe aho bivugwa ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

    Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda ku buryo ashobora kuzahava nabyo abikoze.

    Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

    Sven Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore

    Yabyemeye nta kuzuyazaaaaa

    Byabereye i Kigali ku i Rebero

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Sven Kalisa

    Bashobora no kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda

    Kalisa ni umukinnyi w’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umukinnyi-w-Amavubi-ukina-i-Burayi-yatereye-ivi-i-Kigali-AMAFOTO

  • Abanyamakuru b’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda bagaragaye bari kuryoherwa n’ubuzima hejuru y’amazi mu kiyaga cya Kivu – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino kuri RBA, bagiye kuryohereza i Rusizi mu kiyaga cya Kivu.

    Aba basore, Lorenzo Christian, Reagan Rugaju na Kwizigira Jean Claude bagaragaye barimo batembera ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu bagenda mu bwato.

    LA VIE EST BELLE 🤣🫶 pic.twitter.com/dNEbrR30L1

    — Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) December 4, 2023

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-burubuga-rwimikino-kuri-radio-rwanda-bagaragaye-bari-kuryoherwa-nubuzima-hejuru-yamazi-mu-kiyaga-cya-kivu-videwo/

  • Agasaro Tracy yateranye imitoma n'umugabo we aramusoma anamushimira ko amufata nk'umwamikazi buri munsi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki 04 Ukuboza 2023, aba bombi  bishimira ko bujuje imyaka 2 mu rukundo babana nk'umugabo n'umugore.

     

    Tracy Agasaro yafashe umwanya agaragariza abamukurikira iby'urukundo rwabo binyuze mu magambo babwiranye.

     

    Agasaro Tracy ati:'Hari ubwo umuntu abura amagambo yo kuvuga neza akabura naho yahera asohora ayari mu mutima we'. Kuri uyu munsi nta byinshi mfite byo kuvuga , gusa nujujwe n'amarangamutima menshi kuko icyo mfite cyo kuvuga ni nti , nkunda ubu bumwe n'uyu mugabo uri hano'.

     

    Nejejwe n'imyaka 2 tumaranye dushakanye kandi imyinshi iri imbere yacu, Rene Patrick'.

     

    Mu mashusho yuzuye urukundo n'amarangamutima yabo bombi ,bigaragara ko bayafashe bagamije gushimirana.Muri aya mashusho yuzuye ibyishimo , Agasaro yagize ati:

     

    'Warakoze guhora umbwira ko ndi mwiza buri munsi'.Umugabo we nawe yagize ati:' Ndagukunda mukobwa mwiza kandi niteguye kumarana imyaka 100 nawe' [ Ahita amusoma].

     

    Urukundo rw'aba bombi rukomeje kwigisha benshi uko bakundana.

     

    The post Agasaro Tracy yateranye imitoma n'umugabo we aramusoma anamushimira ko amufata nk'umwamikazi buri munsi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/agasaro-tracy-yateranye-imitoma-numugabo-we-aramusoma-anamushimira-ko-amufata-nkumwamikazi-buri-munsi/

  • Menya ubusobanuro bw'izina Daniel , imico n'imiterere by'abaryitwa #rwanda #RwOT

    Izina Daniel yitwa abantu benshi ariko usanga hafi ya bose batazi icyo rishatse gusobanura ari nayo mpamvu twahisemo kubashakira ubusobanuro bwaryo.

     

    Izina Daniel rikomoka ku rurimi rw'Igiheburayo, rikaba risobanuye ngo 'Imana niyo mucamanza wanjye' [God is my  Judge].Iyo umwana w'umuhungu yiswe iri zina, ararikunda cyane ndetse akajya yumva yaribwira uwari we wese kubera uburyo ari ryiza.

     

    Ababyeyi baba bashaka kurera abana babo babatoza agakiza, bagirwa inama yo kwita abana babo izina Daniel dore ko abantu basomye mu gitabo cya Daniel cyo muri Bibiliya, kigaragaza umugabo Daniel , nk'umugabo wabashije gusangira n'Intare.

     

     

    Kuba Daniel yarabashije kubaha Imana, ninako bigendekera abantu bitwa iri zina kuko abitwa Daniel bakunda kubaha Imana ndetse bakarangwa n'ibikorwa byiza.

     

    Abantu bitwa ba Daniel bakunda kuba abantu beza, bitonda ndetse bakaba bazi kubana neza n'abagenzi babo icyo byabasaba cyose.

     

    Abantu bitwa ba Daniel, bakunda kuba inyangamugayo , bakaba abizerwa kubo bakundana [Loyal to their Loves].

     

    Mubandi bitwa iri zina harimo ; Umukinnyi wa Filime witwa Daniel Padilla,  Daniel Radcliffe, Daniel Gabriel , n'umuhanzi Daniel John.

    The post Menya ubusobanuro bw'izina Daniel , imico n'imiterere by'abaryitwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-ubusobanuro-bwizina-daniel-imico-nimiterere-byabaryitwa/

  • Yahuruje umudugudu wose: Umugabo wo mu karere ka Ruhango yasanze umugore we ari gusambana n’umusore baturanye maze ahuruza abaturage baza kumva uko gakubitwa [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahuruje umudugudu wose: Umugabo wo mu karere ka Ruhango yasanze umugore we ari gusambana n'umusore baturanye maze ahuruza abaturage baza kumva uko gakubitwa.

    Mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y'umugabo wacyingiranye umugore we wari uri gusambana n'umusore bari baturanye maze agahita ahuruza abaturage.

    Umugabo wo mu murenge wa Mbuye yakingiranye umugore we  wigisha kuri Vunga TSS hamwe n'umusore avuga ko abafashe bari gusambana.

    Aba baturage baje basanga uyu mugore ari mu nzu imwe n'uwo musore byavugwaga ko na mbere bahoraga basambana.

    Aba baturage banenga uyu mugabo wabahuruje ko bitari bikwiye ko ahubwo yari gushaka abantu bake bakareba uko babunga.

    Source : https://yegob.rw/yahuruje-umudugudu-wose-umugabo-wo-mu-karere-ka-ruhango-yasanze-umugore-we-ari-gusambana-numusore-baturanye-maze-ahuruza-abaturage-baza-kumva-uko-gakubitwa-amafoto/