Tag: news

  • Abaganga bambwiye ko ntazigera mbyara none ndashaka umusore wakwemera kunkunda tukabana. #rwanda #RwOT

    Ubuzima ntibutanga byose, ufite kimwe usanga hari ikindi abura ninayo mpamvu abantu ari magirirane bityo baba bagomba kuzuzanya icyo udafite ukacyaka mugenzi wawe nawe ukamuha icyo adafite. Nubwo ubona ntacyo ufite ahubwo ukifuza ibyo ubona abandi bafite, nyamara ibyo ufite hari ababyifuza babibuze. Amazina yanjye ni Gasana Umuhoza Nadine mfite imyaka 24, mu buzima ibintu byose umukobwa yakwifuza ndabifite, nize mu mashuri meza, mfite akazi keza, mbayeho ubuzima bwiza, navukiye mu muryango mwiza, ukize kandi unkunda cyane, mu buto bwanjye nta kintu na kimwe nigeze mbura, ababyeyi banjye bari bifashije, babashije kumfata neza bishoboka bampa buri kimwe ariko naje gufatwa n’uburwayi bwonona imyanya myibarukiro cyane kuburyo nanubu iyo ngiye kwisuzumisha kwa muganga bambwira ko ntazigera ngira amahirwe yo gusama inda. Imyanya ndangagitsina yanjye yo ni mizima kandi irakora neza kuko imibonano mpuzabitsina nayikoze inshuro irenze imwe, nyikorana n’umusore twakundanaga kandi yambwiye ko byari byiza. Uwo musore twakundanaga sinigeze mubwira icyo kibazo cyanjye kuko tugitangira gukundana nabonaga urwo rukundo rutazagera kure, ariko byaje gukomera urukundo rwa twembi ruba rwinshi twemeranya kubana ndetse dutangira no kwitegura ubukwe. Mbonye imyiteguro y’ubukwe irimbanyije nibwo nafashe icyemezo cyo kumubwiza ukuri. Akimara kumva ko mu buzima bwanjye ntazigera mbyara yarababaye cyane ambwira ko adashobora kubyihanganira dusezeranaho neza turatandukana. Niyo mpamvu mfashe icyemezo cyo kubivuga mbere kugira ngo umuntu wiyemeza gukundana nanjye abe abizi bityo dutangire urukundo yabyiyemeje ko ntazigera mubyarira abana. Bijya bibaho ko umugore utabyara aha uburenganzira umugabo we bwo kuba yabyara hanze. Njye siko bimeze, niba wiyemeje kubana nanjye, ubwo uraba wiyemeje ko utazabyara, unyemerere ko utazigera unca inyuma n’umunsi wa rimwe. Icyo nemeye n’uko tuzashaka uruhinja rw’imfubyi tururere turuhe urukundo rwose twari kuzaha abana bacu, ubwo niwe uzaba abaye imfura yacu. Rero uwumva yiteguye anyandikire inbox kandi nawe abaye afite ikibazo nk’icyanjye ntakibazo.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/abaganga-bambwiye-ko-ntazigera-mbyara-none-ndashaka-umusore-wakwemera-kunkunda-tukabana/

  • Ndashaka umusore twahuza tugakundana by’ukuri. #rwanda #RwOT

    Nitwa Teta Noellah ndashaka umukunzi wiyumvamo urukundo nk’uko nanjye ndwiyumvamo. Umuntu wumva witeguye kumpa umutima we akankunda by’ukuri atankurikiyeho ikindi kintu, ahubwo ankurikiyeho urukundo. Ndi umukobwa warezwe neza. Mfite imico myiza, sinigeze niyandarika kandi ntagahunda yabyo mfite, mama wanjye yantoje kuzavamo umugore mwiza w’inyangamugayo wubaha umugabo we kandi akamwubahisha. Mama wanjye kandi namusezeranyije ko ntazigera mukoza isoni, ko nzamuhesha ishema kandi ko umugabo tuzabana azashimishwa no kuba naragize umubyeyi mwiza akandera neza. Rero niteguye gutanga urukundo nyarukundo ruzira uburyarya. Uwumva nawe yiteguye kunsaba ndetse akankwa tugakora ubukwe yanyandikira inbox cyangwa akampamagara kuri 0789123233.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umusore-twahuza-tugakundana-byukuri/

  • Umukobwa w’inshuti yanjye yantwariye umukunzi none ndi gushaka umusore twakundana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Munezero Amanda mfite imyaka 27 gahunda ya #Gumamurugo yatangiye mfite umusore dukundana ndetse twari twaremeranyije ko tuzakora ubukwe mu kwezi kwa 9. Imyiteguro imwe n’imwe twari twarayitangiye kuko ukwezi kwa 2 kugitangira namusabye ko yakwimuka akava iwabo akajya kwibana bigatuma dutangira kugura ibikoresho byo munzu. Ubwo yimukiraga mu gipangu atuyemo ubu, ninjye wamuhaye amafaranga yo kugura intebe, kuko nawe yari yaguze ibintu byinshi birimo radiyo, igitanda, matela, amashuka nibindi. Ubwo rero twari twaratangiye kujya tugura ibikoresho tuzakenera mu rugo rwacu, tukabigura turi hamwe dufatanyije. Gahunda ya #Gumamurugo igitangira, twakomeje kujya tuganira kuri phone ariko ntitwongera kubonana hacamo amezi abiri. Ubwo hagati aho hakaba hari umukobwa w’inshuti yanjye magara utuye mu gipangu kiri iruhande neza naho cheri wanjye aba, naramuhamagaraga nkamubwira ngo ajye kwa cheri akore isuku, akubure akorope yoze amasahani n’ibindi nk’ibyo kuko numvaga ko umusore wibana kandi atarabimenyereye atabyishoboza. Umukobwa muzima akagenda akabikora nkumva biranshimishije maze nkanamushimira kuba yitanga agafasha cheri wanjye. Gahunda ya #Gumamurugo irangiye Cherie wanjye yahise asubira mu kazi namuhamagara ngo tubonane akambwira ngo yagize akazi kenshi, namubwira ngo ansigire urufunguzo njye kumukorera isuku, akambwira ngo yarusigiye wa mukobwa w’inshuti yanjye. Iyo nshuti yanjye nayihamagara ikanga kunyitaba. Mbonye haciyemo iminsi bimeze gutyo nafashe icyemezo cyo kujya kureba cheri wanjye kukazi, kuko numvaga mukumbuye cyane dore ko amezi yari abaye abiri ntamubona. Nkigera kukazi ke yahise ambwira ko yaryamanye naya nshuti yanjye magara none iyo nshuti yanjye yamubwiye ko itwite. Numvise mbaye nk’umusazi, muri make uko namwoherezaga kwa cheri wanjye ngo ajye gukora isuku, yaragendaga agakora isuku yose niyo ntamutumye, kugeza ubwo yashidutse atwite inda y’umukunzi wanjye. Ubu rero niyemeje kumumuharira bari kwitegura kubana vuba. N’ibikoresho byo mu nzu naguze byose narabibatwerereye sinzajya kubibaka, ubu ndi gushaka umusore twakwikundanira utazampemukira ahubwo witeguye kumpoza amarira maze iminsi ndira. Anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umukobwa-winshuti-yanjye-yantwariye-umukunzi-none-ndi-gushaka-umusore-twakundana/

  • Mfite imyaka 21 ndashaka umukunzi dukundana urukundo ruzira uburyarya #rwanda #RwOT

    Nitwa Umutoni Belinda mfite imyaka 21 uburebure bwanjye ni 165 cm mpima ibiro 54 ndi imibiri yombi ndashaka umukunzi unkunda nyabyo bitari uburyarya. Ndabizi ko muri iki gihe urukundo rusigaye rufite ibyo rushingiraho, rukagira amategeko cyangwa se conditions rugomba kugenderaho, njye ibyo simbifata nk’urukundo rw’ukuri ahubwo ni inyungu umuntu aba ashaka k’uwundi kuko kubwanjye numva ko urukundo ari urukundo ntakindi kintu rwakabaye rushingiyeho, niyo mpamvu ntavuga ngo ndashaka umukunzi umeze gutya wujuje ibintu ibi n’ibi, ahubwo uwumva afite urukundo rw’ukuri kandi akumva yiteguye kunkunda uko ndi yanyandikira inbox cyangwa akampamagara kuri 0782172597.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mfite-imyaka-21-ndashaka-umukunzi-dukundana-urukundo-ruzira-uburyarya/

  • Aba nibo ba Perezida bo muri Afurika bize amashuri menshi kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT


    1. John Pombe Magufuli wa Tanzania

    Tanzania ifite Perezida wicisha bugufi, wagiye ku butegetsi akora cyane ari nabyo byatumye bamuhimba imashini ya Tanzania, “Tanzanian bulldozer” amazina ye ni Dr. John Pombe Magufuli. Uyu yabaye Perezida muri 2015 avuye mu kazi k’ubwarimu, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Butabire ‘PHD in Chemistry’. Niwe mu perezida wo muri Afurika wize amashuri menshi kurusha abandi.

    2. King Mohammed VI wa Morocco

    Umwami Mohammed VI utegeka ubwami bwa Morocco yimye ingoma mu 1990 se King Hassan amaze gutanga. King Muhammed VI niwe ufite ububasha buhambaye mu gihugu cye nk’umwami.

    Mohammed afite impamyambumenyi y’ikirenga ‘PhD’ mu mategeko yahawe tariki 29 Ukwakira 1993, ayikuye muri Kaminuza yo mu Bufaransa yitwa ‘University of Nice Sophia Antipolis’.

    Igitabo cye yacyanditse ku nsanganyamatsiko igira iti “EEC-Maghreb Relations” uburyo yacyanditse byamuhesheje grade ya Distinction.

    Uyu mwami avuga neza Icyarabu, Iki-Berber, Icyonereza, Igifaransa n’Icyesipanyolo. Yabaye Umwami afite ipeti rya Major General mu ngabo z’ubwami bwa Marocco.

    3. Peter Mutharika wa Malawi

    Perezida Mutharika, arazwi nk’inzobere mpuzamahanga mu byerekeranye n’ubukungu. Peter Mutharika afite impamyabumeyi mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga agenga ubukungu irimo iyo yakuye muri Kaminuza ya Londres n’iyo yakuye muri Kaminuza ya Yale.

    Uyu mugabo uyoboye Malawi kuva muri 2014, yigishije muri Kaminuza ya Dar-es Salaam muri Tanzania, Kaminuza ya Hailey Selassie muri Ethiopia na Kaminuza ya Rutgers yo muri Amerika. Peter Mutharika yabaye n’umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Amaze kwandika ibitabo 13, no guhabwa ibihembo 8 ku rwego mpuzamahanga.

    4. Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire

    Alassane Ouattara ni Perezida wa Cote d’Ivoire kuva muri 2007, afite impamyabumenyi y’ikirenga Phd MU Bukungu yakuye muri kaminuza ya Drexel University muri Philadelphia.


    4. Ibrahim Boubacar Keita wa Mali

    Ibrahim Keita yayoboye Mali kuva muri 2013. Mu mwimbwaruhame ze yumvikanishaga ko ari umuntu utihanganira ruswa n’ inkundamugayo.

    IBK yize muri Lycée Janson-de-Sailly y’ I Paris na Lycée Askia-Mohamed y’i Bamako, akomereza muri Kaminuza ya Dakar, no muri Kaminuza ya Paris muri Institut d’Histoire des Relations Internationales Contemporaines (IHRIC ; Institute of the Modern History of International Relations). Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza master mu isomo ry’Amateka.

    6. Faure Essozimma Gnassingbe wa Togo

    Faure Essozimma Gnassingbe yabaye Perezida wa Togo muri 2005 asimbuye se. Afite master mu isomo rya Business yakuye muri Kaminuza ya The George Washington University muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    7. George Weah wa Liberia

    George Weah ni Perezida wa Liberia kuva mu ntangiriro za 2018. Azwiho kuba umukinnyi w’umuhanga mu mupira w’amaguru dore ko afatwa nk’umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose muri Afurika. Yize mu ishuri rya abayisilamu rya Wells Hairston High School arivamo ageze mu mwaka wa nyuma ajya kwikinira football ariko nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza ya Devry.

    8.Hage Geingob wa Namibia

    Hage Geingob ni Perezida wa Namibia kuva muri 2015. Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu isomo ry’ububanyi n’amahanga Interanational Relations. Yize muri kaminuza zitandukanye zo muri Amerika zirimo Temple University yo muri Philadelphia na Fordham University yo mu mujyi wa New York.

    9. Jorge Carlos de Almeida Fonseca wa Cape Verde

    Perezida Jorge Forseca Perezida wa Cape Verde ni umunyapolitiki akaba umunyamategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza. Ni Perezida wa Cape Verde kuva muri 2011. Afite impamyabumenyi ya master mu isomo ry’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Lisbon.

    10. Paul Biya wa Cameroon

    Paul Biya ni Perezida wa Cameroon kuva mu 1982. Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza yakuye muri Institut des hautes études d’Outre-Mer mu isomo rya Public Law.

    Src : AfterschoolAfrica

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Aba-nibo-ba-Perezida-bo-muri-Afurika-bize-amashuri-menshi-kurusha-abandi-AMAFOTO

  • Kagere Meddie utamerewe neza muri Simba SC yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe muri shampiyona ya Tanzania.

    Uyu mukinnyi akaba ari igihembo yahawe hagendewe ku musaruro we w’ukwezi kwa Werurwe mbere y’uko shampiyona y’iki gihugu isubikwa kubera COVID-19. Akaba yahigitse Paulo Ninga wa Lipuli FC na Never Tigere wa Azam FC.

    Shampiyona y’iki gihugu yagarutse muri Kamena 2020, gusa kuva yagaruka umuntu yavuga ko atahiriwe kuko ntabwo yongeye kubona umwanya wo gukina cyane ko imikino myinshi asigaye aza asimbura.

    Ibi bikaba byatumye kapiteni we muri Simba SC, John Raphael Bocco ari we utorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Kanama ahigitse Atupele Green wa Biashara United na Martin Kiggi wa Alliance FC.

    Umutoza Mukuru wa KMC FC, Harerimana Haruna, yatowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi Werurwe 2020 atsinze Sven Vendenbroeck wa Simba SC na Khalid Adam wa Mwadui FC.

    Kessy Mziray utoza Alliance FC ni we watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Kamena, ahigitse Luc Eymael wa Yanga SC na Sven Vandenbroeck wa Simba SC.

    Kagere Meddie yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa 3

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-utamerewe-neza-muri-simba-sc-yahawe-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi

  • Asaph Worship Band yasohoye indirimbo nshya “The story” inkuru ihebuje izavuzwe n’izizavugwa zose #rwanda #RwOT

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana “Asaph Worship Band”, rikorera muri Zion Temple Celebration Centre Paruwase ya Nyarutarama ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘The story’ ivuga ku nkuru nziza kurusha izindi zose zavuzwe ndetse n’indi zose zizavugwa.

    kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya ryise ‘The Story’ iri mu rurimi rw’Icyongereza. Aganira n’Inyarwanda, Adeline umuvugizi wa Asaph Worship Band yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ikubiyemo ‘inkuru ihebuje irenze izigeze ndetse n’izizavugwa zose’. Yavuze ko iyo nkuru ari iy’urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo wishyuye ikiguzi cy’ibyaha by’abari mu Isi bose kugira ngo babeho ku bwe ari ibitambo bizima bishimwa n’Imana. Asaph Worship Band mu ndirimbo nshya bise “The Story”

    Yakomeje agira ati:”Ni indirimbo ivuga inkuru ihebuje irenze izigeze n’izizavugwa zose. Ni inkuru y’urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ni inkuru ya Yesu Kristo umwana w’Imana nzima, umucunguzi w’isi, ivuga ko mu gupfa no mu kuzuka kwe, yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu byose kugira ngo tubeho ku bwe turi ibitambo bizima bishimwa n’Imana”.

    Asaph Worship Band ni itsinda rifite umwihariko wo gukora indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyongereza. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, bamaze gukora Album eshatu. Album yabo ya mbere bayise ‘Glorious Resurrection’, Album ya kabiri bayita ‘Paid in Full’ naho Album ya gatatu bayita ‘Living Sacrifice’. Pastor Jean Bosco Kanyangoga (Pastor JB) Umushumba wa Zion Temple Nyarutarama ni we mwanditsi w’indirimbo muri iri tsinda.

    Video y’indirimbo “The Story” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Asaph-Worship-Band-yasohoye-indirimbo-nshya-The-story-inkuru-ihebuje-izavuzwe-n.html

  • Doukouré appointed president of Rotary Club Kigali Doyen #rwanda #RwOT

    Sarah Doukouré is replacing Eddy Sebera who was President of the Club for the last 2 years.

    The handover ceremony took place on July 9, 2020, and it was attended by Members of the Rotary Clubs of Rwanda.

    For more than 50 Years, Rotary Clubs in Rwanda have contributed to improving access to clean water, quality of education, fight against epidemics such as the eradication of rabies, the eradication of ignorance and poverty, the protection of the environment and the struggle for peace.

    Eddy Sebera said that during his two years in charge of Rotary Club Kigali, much has been done to improve people’s lives.

    “We have contributed in the health sectors, education, among others.” He said
    He said that the club has grown positively with more women on board.

    “This year of presidency went very well and I am particularly happy about it. You Rotarians are responsible for it based on your commitment to the Club. You have been regularly present to encourage me while making a valuable contribution to the dynamism of the Club by showing me your confidence as your President.” Said Sebera.

    Sebera added that he has no doubt with his successor, Sarah Doukouré would continue to lead the Rotary family in a positive direction and advised her to continue the spirit of changing our world to a better place.

    “I’m happy and I know Sarah will take us far.”

    Sarah Doukouré joined Rotary in 2017, being the first woman to hold this position in the last 10 years in the Rotary Club Kigali.

    She said that becoming president as a foreigner shows how Rotary Club Kigali is open to anyone who wants to contribute.

    “This day marks a new beginning in my calling as a member of the Rotary club. It is a heavy responsibility because it means that next year I will be representing all the projects we will have.”

    Among projects she will focus on are projects related to helping those affected by COVID-19.

    “Rwanda has been reacting to the pandemic in a very strong and positive way….this gives us, as Rotarian the will and engagement to do the same; to continue to contribute and to help the community because that is what we are here for.” She said

    She also stressed that she will continue to work to increase the number of new female members.

    “For the past three years, I have been trying to recruit other women into the Rotary Club. Today we are about ten women out of 30 members of the Rotary club of Kigali. We really want to recruit more women to join us, that would be my honor and that will be my focus.” Doukouré added

    During her term, Doukouré Says she will be working hand in hand with Eddy Sebera as Vice President and in charge of Projects; Karema Carole is in charge of Fundraising; Ndoba Mugunga in charge of the Foundation; Kayitare Florent has been appointed as the Secretary of the Club at the same time as looking after the Youth Affairs; Ida Alexandra is the Deputy Secretary while Kaburame Julien is the Treasurer.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150, was present in the ceremony to represent the District and she assured the new President of Rotary Club Kigali to be there for her as she resumes her new role.

    “It is a pleasure to have a woman as the president of Rotary Club Kigali; I will be here to assist. We will be working together, there are a lot of projects that we will be working on together focusing on needed medicine for these special times of fighting COVID-19.” Rugera said

    In its contribution to the prevention of COVID-19, Rotary Club Kigali Doyen donated 4,000 bags to Rutsiro residents; donated 13 million Frw to both Kigali University Hospital (CHUK) and King Faisal; they also donated more than 900 liters of hand sanitizer and cleaning equipment to RBC. They also donated 3 million Frw to support Solid Africa, a charity that cares for patients in public hospitals and helps them get food.

    In Rwanda, Rotary is made up of six clubs including Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Kigali Gasabo and Butare with 112 members.

    Sarah Doukouré is replacing Eddy Sebera who was President of the Club for the last 2 years.

    Eddy Sebera said that during his two years in charge of Rotary Club Kigali, much has been done to improve people’s lives.

    Sarah Doukouré said that becoming president as a foreigner shows how Rotary Club Kigali is open to anyone who wants to contribute.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150 assured the new President of Rotary Club Kigali to be there for her as she resumes her new role.

    Sebera said that he has no doubt with his successor, Sarah Doukouré would continue to lead the Rotary family in a positive direction

    The handover ceremony took place on July 9, 2020

    Doukouré Says she will be working hand in hand with Eddy Sebera as Vice President and in charge of Projects;

    The handover ceremony was attended by Members of the Rotary Clubs of Rwanda.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150, was present in the ceremony to represent the District

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/doukoure-appointed-president-of-rotary-club-kigali-doyen

  • France: Leta yagennye miliyari 8 z’ama-euro yo kongerera umushahara abaganga. #rwanda #RwOT

    Leta y’Ubufaransa yemeye gutanga miliyari 8 z’ama-euro yo kongerera imishahara abaganga, ibashimira ku ruhare bagira mu kurwanya icyorezo cya coronavirus.

    Ayo masezerano akubiyemo iyo nyongera ku mushahara yashyizweho umukono ejo ku wa mbere hagati ya leta n’amashyirahamwe y’abakozi.

    Hari hashize ibyumweru birindwi harabuze ubwumvikane mu biganiro byahuzaga impande zombi.

    Muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, abaganga bagiye bahabwa icyubahiro bafatwa nk’intwari, hakunze kugaragara ibyapa mu ruhame byo kubashimira.

    Ariko bashakaga ikirenze ku bashimira mu magambo gusa, bakaba bari bamaze igihe mu myigaragambyo basaba kongererwa imishahara ndetse ko n’ibitaro byarushaho guterwa inkunga.

    Bamwe mu bigaragambya baciwe amande kubera kurenga mu mategeko yo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, mu kwirinda ubwandu bwa coronavirus.

    Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byashegeshwe bikomeye na coronavirus ku mugabane w’Uburayi.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, mu Bufaransa hamaze kwandura abarenga 200,000, muri bo abarenga 30,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74905

  • Indirimbo n’umuhanzi nyarwanda rutahizamu Michael Sarpong yemera #rwanda #RwOT

    Michael Sarpong, rutahizamu wo muri Ghana avuga ko umuhanzi nyarwanda afana ari Safi Madiba.

    Uyu mukinnyi avuga ko mu myaka ibiri amaze mu Rwanda ihagije kugira ngo hagire bimwe amenya birimo n’abahanzi ndetse n’indirimbo zimwe na zimwe.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho ahamya ko Safi Madiba ari we muhanzi nyarwanda wigaruriye umutima we.

    Yagize ati“yego abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Umuhanzi w’umunyarwanda nkunda ni Safi Madiba.”

    Yakomeje avuga ko zimwe mu ndirimbo ze akunda harimo Kontwari na I love you.

    Yagize ati “ntabwo byoroshye kuzikubwira kuko wenda sinibuka amazina yazo ariko harimo iyo aheruka gusohora vuba yitwa I Love You, hari n’indi imaze minsi(umunyamakuru yamubajije niba ari Kontwari), yego rwose ndakeka ari iyo.”

    Michael Sarpong yageze mu Rwanda muri 2018 avuye iwabo muri Ghana akaba yari aje gukinira Rayon Sports, akaba yarasoje amasezerano y’imyaka 2 ubu akaba ashobora kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania.

    Safi ni we muhanzi nyarwanda afana

    Sarpong ngo amaze kumenya bamwe mu bahanzi nyarwanda

    source http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-n-umuhanzi-nyarwanda-rutahizamu-michael-sarpong-yemera