Tag: news

  • Nabibwiye umutoza nawe anyizeza kuzamfasha – Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ukina afasha ba rutahizamu, Manishimwe Djabel avuga ko yagowe na shampiyona y’umwaka ushize bitewe n’umubyibuho yari afite, byatumye yegera umutoza na we amwizeza kumufasha ndetse n’ibiro bye bikaba byaragabanutse.

    Djabel Manishimwe ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho mu gice cy’ubusatirizi bashaka ibitego, n’ubwo adatsinda ibitego byinshi ariko akazi ke ni ugufasha mu kurema amahirwe avamo ibitego.

    Umwaka we w’imikino wa mbere muri APR FC, 2019-2020 n’ubwo begukanye shampiyona avuga ko ku giti cye byamugoye cyane kuko yari abyibushye cyane, ibiro ari byinshi nk’uko yabitangarije urubuga rw’iyi kipe.

    Yagize ati“ku giti cyanjye nagowe na shampiyona kuko nari mfite ibiro byinshi, nagerageje kubigabanya ariko sinabigezeho mu buryo nifuzaga.”

    Umwaka ushize w’imkino Djabel avuga ko yagowe n’umubyibuho

    Akomeza avuga ko shampiyona ikirangira yahise yegera umutoza mukuru w’iyi kipe amutekerereza ikibazo cye amwizeza kumufasha aho ubu amaze kugabanya ibiro 7.

    Yagize ati“shampiyona igeze ku musozo nabibwiye umutoza mukuru Mohammed Adil, maze nawe anyizeza kuzamfasha, yampaga imyitozo nk’iy’abandi akongeraho iyanjye yihariye yamfashije gusubira ku murongo ku buryo kugeza ubu navuye ku biro 72 nkaba ngeze kuri 65 ari na byo abaganga ndetse n’abatoza bangiriye inama yo kuzajya kugumaho.”

    Avuga ko umutoza yamufashije ubu akaba ari ku biro nyabyo

    Manishimwe Djabel ku mwaka we wa mbere muri APR FC yatsinze ibitego 4 ndetse anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego.

    Djabel(10) ni we watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nabibwiye-umutoza-nawe-anyizeza-kuzamfasha-manishimwe-djabel

  • Twitter z’abakomeye zibasiwe n’abakazi/abajura banyuze muri ‘Bitcoin’ #rwanda #RwOT

    Konti za Twitter za Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika, Joe Biden uzahatanira umwanya wa perezida uyu mwaka ahagarariye ishyaka ry’abademokarate ndetse n’umuhanzi Kanye West, nazo zasabye inkunga yo mu muri ayo mafaranga yo mu ikoranabuhanga.

    Ubutumwa bwo kuri Twitter bwa konti ya Bwana Gates bugira buti : “Buri muntu wese ari kunsaba kugira icyo nanjye nitura ku neza nagiriwe.Ohereza amadolari 1,000, nanjye ndakoherereza amadolari 2,000”

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Twitter Jack Dorsey ku munsi w’ejo ku wa gatatu yanditse ati : “Uyu munsi wadukomereye twe hano muri Twitter. Twese tubabajwe cyane n’ibi byabaye”.

    Dorsey yongeyeho ati : “Turi kwiga ku cyabaye kandi tuzatangaza buri kintu cyose dushoboye igihe tuzaba tumaze gusobanukirwa neza icyabaye nyirizina”.

    Mbere yaho ku munsi w’ejo, Twitter yari yafashe ingamba idasanzwe kuri konti zifite ikirango cy’ubururu – kigaragaza izagenzuwe neza neza ko ari iza ba nyirazo nyirizina – izibuza kugira icyo zitangaza na kimwe.

    Ndetse n’ubusabe bwo guhindura ijambo ry’ibanga (password/mot de passe) bwari bwanze, naho bumwe “mu buryo bw’imikorere” bw’izindi butagikora.

    ‘Ubujura bwa mbere bubi cyane ku rubuga nkoranyambaga rukomeye’
    Ahagana saa munani n’iminota 30 zo mu ijoro ryakeye, ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, abakoresha izo konti za Twitter zigenzuwe bongeye gushobora kugira icyo batangaza kuri Twitter, ariko kompanyi ya Twitter ivuga ko ikiri gucyemura icyo kibazo.

    Dmitri Alperovitch, washinze kompanyi CrowdStrike y’ubwirinzi bwo kuri internet, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati : “Ibi bisa nkaho ari bwo bujura bwo kuri mudasobwa bwa mbere bubi cyane bubayeho kugeza ubu ku rubuga nkoranyambaga rukomeye”.

    Umunyamakuru wa BBC Joe Tidy ukurikiranira hafi amakuru y’umutekano wo ku mbuga za internet avuga ko hari amakuru avuguruzanya ku ngano y’amafaranga abo bashukanyi bo kuri internet bashoboye gutwara muri icyo gihe bari bigaruriye zimwe muri konti zo kuri Twitter.

    Uyu munyamakuru avuga ko bizagorana cyane kugaruza ayo mafaranga yo mu ikoranabuhanga, ndetse ko kompanyi ya Twitter igomba kwitegura uruhuri rw’ibibazo izabazwa n’abarakajwe n’ibyabaye, bayisaba kwisobanura ku kuntu byashobotse.

    Mu mwanya muto konti zibasiwe zamaze zigaruriwe, ‘link’ yari mu butumwa bwa Twitter yahawe imfashanyo n’abantu babarirwa mu magana, batanze arenga ibihumbi 100 by’amadolari (arenga miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda), nkuko imibare ya ‘blockchain’ ibigaragaza.

    FBI yaburiye abantu

    Konti za Twitter zibasiwe zose zifite abazikurikira babarirwa muri za miliyoni.

    Mu mwaka ushize wa 2019, konti nyirizina y’umuyobozi mukuru wa Twitter Jack Dorsey yarinjiriwe, ariko iyi kompanyi nyuma iza gutangaza ko yacyemuye icyo kibazo cyari cyabayeho.

    Ibiro by’urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Amerika (FBI) rwo mu mujyi wa San Francisco aho Twitter ifite icyicaro, byasohoye itangazo ejo ku wa gatatu rivuga kuri icyo gitero cyo kuri mudasobwa.

    Rigira riti : “Bigaragara ko konti zinjiriwe mu rwego rwo kugira ngo ubushukanyi bw’amafaranga yo mu ikoranabuhanga bukomeze. Turasaba abaturage kutakwaga muri uyu mutego w’ubushukanyi ngo bohereze amafaranga yo mu ikoranabuhanga cyangwa amafaranga [asanzwe]…”

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Twitter-z-abakomeye-zibasiwe-n-abakazi-abajura-banyuze-muri-Bitcoin

  • Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’inzego z’ibanze #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bitandukanye birimo n’insengero byari byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19.

    Mu nama y’abaminisitiri y’ubushize abayobozi b’amadini bari basabwe gushyira ku miryango y’insengero uburyo bwo gukaraba intoki (za kandagira ukarabe), gutandukanya intebe kugira ngo abajya mu nsengero bage bicara bahanye intera nibura ya metero.

    Insengero zasabwe kandi gushyiriraho abayobozi uburyo bwo gutura bakoresheje mobile money. Ikindi ni uko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero.

    Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Insengero-zemerewe-gukora-ariko-uburenganzira-bwo-gufungura-buzajya-butangwa-n-inzego-z-ibanze

  • Musanze: Gitifu wakubise abaturage yemeye icyaha asaba urukiko gufata icyemezo gikwiye. #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabiye Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze na bagenzi be, gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba abiregura bavuga ko amakosa bakoze bayatewe n’akazi ko kubahiziza amabwiriza bari bahawe n’ababakuriye, ntaho bigaragara ko bari batumwe n’ababakuriye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko umuturage yigishwa aho gukubitwa no kumukurubana hasi nk’uko byagaragaye mu mashusho Sebashotsi n’abo baregwa hamwe bafashwe bari gukubita abaturage.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Gitifu Sebashotsi yaritabajwe n’abaturage ngo abatabare, yahagera akabakubita aho gutabara nabyo bigaragaza umugambi yari afite.

    Mu kwiregura, Sebashotsi na bagenzi bavuze ko ibyo bakoze bitabaraga kuko bari basagariwe n’abaturage.

    Ubushinjacyaha bwabihakanye buvuga ko ahubwo ko abakubiswe bagerageje gucika Sebashotsi na bagenzi be bakabakurikira bakabakubitira aho bari babahungiye.
    Ubushinjacyaha bwasabye ko bahanishwa igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

    Abaregwa babajijwe icyo bavuga ku bihano basabiwe, basabye urukiko gukoresha ubushishozi basanganywe bakabarenganura.

    Sebashotsi we yavuze ko yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi zimuvuye ku mutima urukiko n’umuryango yahemukiye kuko atabikoze yabigambiriye, asaba ko urukiko rwazasuzuma uburyo icyaha cyakozwe rugafata icyemezo gikwiye.

    Muri uru rubanza kandi haregewe indishyi z’akababaro kuri Nyirangaruye Clarisse wakubitiwe mu ruhame akambikwa n’ubusa, ndetse akanababazwa cyane kandi akanandagazwa ko yanduye agakoko ka SIDA. Babihuza n’ibyo Manishimwe na Nyirangaruye batakaje bivuza, batanga ibirego no kwishyura abunganizi babo, basanga hakwiye gutangwa indishyi ihwanye na miliyoni 30.

    Abaregwa basabye urukiko ko naho rwazasuzuma uburemere bw’izi ndishyi bukabona ko nta shingiro zifite, kuko nta bimenyetso bigaragaza uko yandagajwe, yambitswe ubusa n’ibindi.

    Umucamanza amaze kumva ibivugwa n’impande zombi, yavuze ko ruzasomwa ku itariki ya 30 Nyakanga 2020 saa munani.

    The post Musanze: Gitifu wakubise abaturage yemeye icyaha asaba urukiko gufata icyemezo gikwiye. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/musanze-gitifu-wakubise-abaturage-yemeye-icyaha-asaba-urukiko-gufata-icyemezo-gikwiye/

  • Rwanda:Le Conseil des Ministres autorise sous certaines conditions la réouverture des Eglises #rwanda #RwOT

    Fermées depuis le 15 mars dernier, les lieux de culte sont autorisés à rouvrir leurs portes à la condition que « les autorités de la base communautaire donnent leur accord après avoir vérifié que telle église se conforme aux instructions du Ministère de la santé ».

    A la Cathedrale Regina Pacis de Remera, seules les places portant signe blanc sont utilisables, souci de distanciation sociale

    L’Association rwandaise des confessions religieuses se dite fin prête à faire respecter à la lettre les directives du Ministère de la santé concernant les assemblées de prières.

    Parmi les mesures qu’elle vérifiera et recommandera, il s’agit de l’installation de lieux d’ablutions, application de désinfectant sur les mains de chaque personne venant participer aux messes, l’application d’un thermomètre à la figure du participant pour détecter un probable indice du Covid 19. La distanciation sociale de 1 mètre et le port obligatoire du masque seront scrupuleusement respectés dans ces églises, mosquées et autre lieux de culte, dit l’Association.

    L’Association recommandera en plus, dans le cadre de lutter contre une possible propagation de ce Covid19, que le temps de prière et de louanges à Dieu et à Allah ne dépasse deux heures.

    Paroisse de Gikondo, les places ou s’asseoir sont marquees

    Les travaux du Conseil des Ministres de ce mercredi n’ont pas autorisé l’ouverture des salles de sports tout autant que les bistrots chers aux Rwandais resteront fermés jusqu’à nouvel ordre. Par contre, les lieux de tourisme et les hôtels et restaurants restent entièrement ouverts.

    Concernant le district de Rusizi en quarantaine, le Conseil des Ministres a autorisé les mouvements internes en son sein. Par contre le transport de marchandises venant ou y allant dans ce district ou le traversant pour l’étranger reste autorisé.

    Le bilan de santé émis par le Ministère de la santé en ce mercredi 15 juillet montre que le Rwanda vient de connaître 1435 cas de personnes atteintes du Covid19 depuis mars dernier, que 752 d’entre eux en ont été soignés et guéris, que 679 restent sous traitement et 4 en sont morts à ce jour.

    IGIHE

    source https://fr.igihe.com/Rwanda-Le-Conseil-des-Ministres-autorise-sous-certaines-conditions-la.html

  • Mu mafoto irebere umukinnyi wa filime wa Nollywood watsindiye ibihembo byinshi. #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wa Nollywood watsindiye ibihembo Stephanie Linus nawe ni umuyobozi wa film akaba numunyamideli. Yavutse ku ya 2 Ukwakira 1982. Ni umugore wubatse ufite umuhungu witwa Maxwell Enosata Linus. Yashakanye na Linus Idahosa kuva mu 2012.

    Stephanie Okereke amaze imyaka isaga 2 mu bakinnyi kandi agaragara nkumwe mu bakinnyi beza b’inganda. 

    Uyu mukinnyi w’amafilime yahawe ibihembo byinshi ndetse n’abahatanira ibihembo birimo ibihembo bya Reel 2003 byo kuba umukinnyi w’umukinnyi witwaye neza, igihembo cya Afro Hollywood cyo mu 2006 cy’umukinnyi w’abakinnyi beza, ndetse n’abahatanira ibihembo bitatu by’abakinnyi  beza mu ruhare runini.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74948

  • Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga ku bw’ibikorwa by’intangarugero yakoze – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Manchester United, Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ku bw’ibikorwa by’urukundo yakoze. Azahabwa iyi mpamyabumenyi na Kaminuza ya Manchester kubera igikorwa cy’urukundo yakoze cyo kugaburira abana cyane cyane abava mu miryango iciriritse muri ibi biruhuko by’impeshyi.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad81aebc11083782eacc871aed28f0c11b94e42bb4bc0c1c5e10cb15fb53e637fa714e12acd06cdaa3d7a26ccc939d38e6fb4ae6bf8e9a919cd725eab4da14453930d49ececf9108c3fa46dc60529c2ce0bf2ed4257b333468c50fba33992224d61e408f9173fd3b34a

  • Guverineri Kayitesi Alice yatumwe kuri Perezida Kagame Paul #rwanda #RwOT

    Kayitesi Alice wari Meya wa kamonyi akagirirwa icyizere cyo guhabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, yatumwe n’Abesamihigo kubwira Perezida Kagame Paul ko kurambagiza umugeni ukwiye iyi ntara akamukura mu Besamihigo ba kamonyi atibeshye. Byari kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 mu muhango w’ihererekanya bubasha n’uwamusimbuye, Tuyizere Thaddee.

    Tuyizere Thaddee, usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, niwe wasimbuye by’agateganyo Madame Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’intara y’Amajyepfo.

    Tuyizere, ashima icyizere Perezida Kagame yagiriye Abanyakamonyi akabarambagizamo ukwiye kuyobora Intara y’Amajyepfo. Avuga ko nk’Abesamihigo batazatatira igihango bafitanye nawe.

    Mu butumwa yasabye ko Guverineri Kayitesi yageza kuri Perezida Kagame, yagize ati“ Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abamufasha batekereje neza, ndetse bakarambagiza umugeni w’Intara mu Besamihigo ba Kamonyi. Buriya iyo umuryango ujya gutorwamo umugeni, ni uko n’uwo muryango uba ufitiwe icyizere”.

    Guverineri Kayitesi na Meya Tuyizere.

    Akomeza ati“ Twagira ngo rero tubatume, mutubwirire Perezida wa Repubulika ko, icyizere babona mu Besamihigo ba Kamonyi tutazigera tugitatira”. Yakomeje ashimira Guverineri kayitesi kuba mu gihugu no mu Besamihigo ariwe watoranijwe agashingwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, amwizeza ubufatanye mu nshingano yahawe.

    Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka kamonyi wavuze mu izina ry’abakozi b’Akarere, yifurije ishya n’ihirwe Guverineri Kayitesi mu mirimo mishya yashinzwe, amwizeza ko nkuko yababereye umuyobozi mwiza mu myaka bamaranye abayobora, bazaharanira kunoza neza ibyo bashinzwe kandi ko intambwe ateye bamubonamo uzarushaho kubafasha mu iterambere ry’Akarere nk’Abesamihigo.

    Madame Kayitesi Alice, nyuma yo gukora ihererekanya bubasha mu karere ka kamonyi, umuhango watangiye mu masaha y’I saa yine zo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, yawusoje ahita akomereza ku Ntara aho yashyikirijwe inkoni y’Ubutware bw’iyi Ntara. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

    Guverineri Kayitesi, aha yashyikirizwaga Inkoni y’Ubutware.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/guverineri-kayitesi-alice-yatumwe-kuri-perezida-kagame-paul/

  • Amadini n’amatorero byakomorewe ariko si ugutangira gutyo gusa #rwanda #RwOT

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 muri Village Urugwiro, aho ya yobowe na Perezida Kagame Paul, mu myanzuro yafashwe harimo ko insengero z’Amatorero n’Amadini byari bimaze igihe bikinze imiryango kubera Covid-19 byongera gufungura imiryango. Gusa birasaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubanza kubiha umugisha.

    Dore ibyemezo iyi nama yashyize ahagaragara uko biteye;

     

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/amadini-namatorero-byakomorewe-ariko-si-ugutangira-gutyo-gusa/

  • Eddy Kenzo nararakaye sinzashyigikira Bobi Wine mu rwego rwo gushaka kuba President. #rwanda #RwOT

    Umucuranzi Eddy Kenzo yatangaje ko yatewe n’uburakari avuga ko atazashyigikira Bobi Wine mu rwego rwo gushaka kuba President.

    Eddy Kenzo yatangaje ko agiye kwitandukanya n’ibibazo bijyanye na politiki ariko ibi byasobanuwe na benshi ko yishyuye Perezida.

    Ati: “Ntabwo nari mfite byinshi byo kuganira na President.. Gusa twaganiriye ku muziki kandi byaribyo “.

    Ati: “Natengushye na Bobi Wine na bamwe mu bantu Power Power igihe baterekanaga ku kibuga cy’indege ubwo nasubizwaga mu mahanga nyuma yo gutsindira igihembo. Natekereje ko ari umuryango ariko banyeretse ko batanyitayeho. Byaranshavuje rwose, niyo mpamvu navuye mu bikorwa bya Power Power ”.

    Yemeje ko ari umuntu udafite aho abogamiye kandi ko azitabira ibirori byose byuzaba yatsinze hagati ya Power cyangwa National Resistance Movement.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74923