Tag: news

  • Amafoto adasanzwe agaragaza amateka n’udushya twa Barack Obama wizihiza isabukuru #rwanda #RwOT

    Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe za’Amerika, ubundi yavutse tariki ya 4 Kanama 1961, avukira mu gace kitwa Honolulu I Huwaii.

    Obama yavutse ku babyeyi badahuje uruhu kuko mama we Ann Dunham yari afite inkomoko mu Bwongereza, naho papa we Barack Obama Sr akaba yari umunyakenya.

    Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri b’abakobwa, yagiye ku butegetsi kuwa 20 Mutarama 2009 asimbuye George W.Bush, asoza manda ye kuwa 20 Mutarama 2017 asimburwa na Donald Trump Jr.

    Ubuzima bwa Obama bwatangiriye I Honolulu muri Huwai akaba ari naho yakuriye kuko ababyeyi be niho bahuriye mu 1960 mwu ishuri bigagamo ryitwaga University of Hawaii. Aba babiri ubwo bamaraga gushakana muri Gashyantare 1961, hashize amezi atandatu nibwo Obama yavutse.

    Nyuma yaje kujyana na nyina wari ugiye kwiga mu mujyi wa Washington. Obama yamaze umwaka umwe, ahava ajya muri Indonezia naho ahamara imyaka hafi ine.

    Ababyeyi ba Obama baje gutandukana mu mategeko mu 1964, papa we yahise asubira muri Kenya gushaka bwa gatatu ndetse akaba yarasuye Obama inshuro imwe mu buzima bwe, mbere yuko yitaba Imana aguye mu mpanuka mu 1971.

    Afite imyaka hagati y’itandatu n’icumi nibwo yatangiye mu ishuri ry’indimi muri Indonesia aho yakunze gufashwa n’umugabo mushya wari warashakanye na mama we. Aha yahavuye mu 1971 asubira I Honolulu kubana na sekuru ubwo nyina na mushiki we basubiraga muri Indonesia.

    Obama yasoje amashuri ye yisumbuye mu ishuri ryigenga ryakira abana b’abahanga rya Punahou School. Mama we wakunze gutinda mu bintu by’amashuri, yaje kubona impamyabumenyi yikirenga PhD mu 1992, nubwo bitaje kuba amahire kuko nyuma y’imyaka itatu gusa 1995 Ann, mama wa Obama yaje kwitaba Imana azize kanseri y’inkondo y’umura.

    Barack Obama akirangiza amashuri yisumbuye 1979, yahise ajya kwiga ahantu hatandukanye nko muri kaminuza ya Occidental, ndetse yaje no kwimurirwa muri kaminuza ya Colombia iri I New York, aho yize iby’ Ubumenyi muri Politike, iby’Imibanire n’abantu, iby’Ubuvanganzo bw’abongereza ndetse n’iby’Ubucuruzi mpuzamahanga.

    Mu 1983 nibwo Obama yahawe impamyabumenyi ahita aba umuyobozi w’ikigo kitwa Community Organizer muri leta ya Chicago. Mu 1988, Obama ni we mwirabura wa mbere wabaye Pereziza wa kaminuza ya Haverd mu mategeko.

    Mu 1989 nibwo Barack Obama yahuye bwa mbere na Michelle Robinson bakoranaga mu kigo cy’amategeko muri Chikago. Michelle yari umujyanama wa Obama muri icyo kigo. Barack Obama arizihiza isabukuru y’imyaka 59 amaze abonye izuba

    Mu 1991 nibwo Obama yasabye Michelle Robenson ko bakundana akamubera umufasha, ntibyatize na we yaramwemereye nuko kw’itariki ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Brack Hussain Obama yabanye byemewe na Michelle Robenson nk’umugore n’umugabo.

    Ubu bafitanye abana babiri b’abakobwa aribo Malia Ann, wavutse 1998, ndetse na Natasha (“Sacha”) wavutse 2001.

    Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi yabaye umunyamategeko uhagararira rubanda, ndetse kuva 1992 kugeza 2004 yari umwarimu w’itegeko nshinga nandi mategeko muri kaminuza y’amategeko ya Haverd iherereye muri Chikago muri Leta zunze ubumwez’Amerika.

    Obama ubusanzwe usengera mu itorero rya Gikristo Protestant, akunze no kunyuzamo akajya mu rusengero rw’Abametodist Episcopal Nyafrika rw’ I Washington D.C, ni umukristo wo mu rwego rwo hejuru akanga urunuka abantu babana bahuje igitsina akaba akunda umuryango we akunze kwita”igihugu gitoya”. Obama ukunda umukino wa golf, akunze no gutemberera ahantu hamunogera kurusha ahandi mu kuwukina.

    Obama wakunze kutavuga rumwe na Perezida George W.Bush, yaje gushinga ishyirahamwe njyanama mu by’amategeko ari nabyo byatumye atangaza ko aziyamamariza kuba Senateri, aho ni mu 2002.

    Intwaro ye yakunze kuba iyo kurwanya intambara hagati ya Iraq na Leta zunze ubumwe z’Amerika, nkuko byari byemejwe na perezida w’icyo gihe W. Bush ndetse.

    Bidatinze uyu mugabo yatsinze amatora 70% ndetse ahita asukwaho ikizere n’abarwanashyaka b’abademocrate bahise bavuga ko ashobora kuba umu Perezida wejo hazaza w’Amerika nibwo yanditse igitabo “Dreams from My Father”.

    Tariki ya 3 Mutarama 2005 nibwo yarahijwe nk’umu Senateri, akaba ari we mwirabura wa mbere wari utsinze amatora mu ishyaka abarizwamo ry’Abademokrate. Obama yaje kwegura kubushake ku mwanya w’ubusenateri ubwo yateguraga kwiyamamariza ubu Perezida. Obama n’umuryango we bakunze kurangwa n’ibyishimo aho bari hose

    Tariki 10 Gashyantare 2007 nibwo Obama yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’ubuperezida wa Leta zunze ubumwe z’America. Ni koko ishyaka ry’Abademukarate batoye Obama kubahagararira mu matora ya perezida.

    Uko Abademukrate batoraga ni nako, nkuko amashyaka ahora ahanganye muri Amerika, Abarepubulican nabo bahisemo Jonh McCain kubahagararira mu matora.

    Tariki ya 4 Ugushyingo 2008 ni cyo gihe Barack Obama yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 52% kuri 45.7% ya John McCain bari bahanganye. Yari abaye umunyafrika – Amerikan wa mbere utorewe kuyobora America.

    Kuwa 4 Mata 2012 nanone Obama yatanze kandindatire ye mu kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bill Clinton yarongeye amugira ikizere ari nako abakeba babo Abarepubulikani batangaga Mitt Romney nk’umukandida wabo mu matora.

    Ku wa 6 Ugushyingo 2012 nibwo Obama yongeye gutsinda amatora k’ubwiganze bw’amajwi 51% aba atsinze ku nshuro ya kabiri, yavuze ijambo uwo mugoroba agira ati” iri joro mwatoye kubw’ibikorwa, si kubwa politike nkuko bisanzwe. Mwadutoye ku ntego y’imirimo yanyu, si kubw’iyacu. Kandi mu byumweru n’amezi biri imbere, ndi kureba uburyo nakoranamo n’impande zombi”.

    Barack Obama mu buyobozi bwe yabaye umuperezida wakunzwe nabo ayobora ku rwego rwo hejuru dore ko yahawe n’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

    Yayoboye umushinga wo kwagura amahoro muri Lybia, byanaviriyemo Moamar Khaddaf wahoze ayobora Lybia gupfa. Sibyo gusa kuko no mu gikorwa cyo intambara muri Iraq, byarangiye ikihebe Osam Bin Laden yitabye Imana. Obama yavuye mu biro by’inzu White House mu kwezi kwa Mutarama 2017.

    Barack Obama nubwo kuri ubu atakiri Perezida wa Amerika ariko aracyafatwa nka Perezida w’ibihe byose kugeza ubwo hari benshi mu baturage b’iki gihugu bifuza ko yagaruka ku butegetsi. Barack Obama ntatinya gusomana byimbitse n’umugore we mu ruhame
    Bahorana udushya we n’umugore we

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amafoto-adasanzwe-agaragaza-amateka-n-udushya-twa-Barack-Obama-wizihiza-isabukuru

  • HANZE Y’IKIBUGA: Bakame yavuze ikintu kimutwarira umwanya iyo atari mu bikorwa bya ruhago #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko iyo atari mu bikorwa bya ruhago undi mwanya we awumara yita ku muryango we.

    Bakame ni umugabo w’imyaka 29, arubatse afite umugore n’abana batuye mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera.

    Aganira na ISIMBI, yavuze ko iyo atari mu bikora bya ruhago undi mwanya we awumara yita ku muryango we kuko na wo uba umukeneye.

    Yagize ati“inshuro nyinshi iyo ntari mu bikorwa bya ruhago, nta mikino dufite ikintu kintwarira umwanya ni ukuguma mu rugo ndi kumwe n’umuryango, nkawitaho abana banjye bakambona tukamara umwanya turi kumwe bakishima, ubundi ni cyo cy’ingenzi.”

    Uyu mukinnyi kandi ngo iyo abonye akanya ajya anareba filime mu rwego rwo kuruhuka neza mu mutwe, akumva indirimbo n’indirimbo.

    Bakame yakiniye amakipe atandukanye nka Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, AFC Leopards yo muri Kenya na AS Kigali akinira uyu munsi.

    Umwanya we awumara ari kumwe n’umuryango we iyo atari mu bikorwa bya ruhago

    source http://isimbi.rw/siporo/article/hanze-y-ikibuga-bakame-yavuze-ikintu-kimutwarira-umwanya-iyo-atari-mu-bikorwa-bya-ruhago

  • Congolese suspected of human trafficking shot Dead #rwanda #RwOT

    Rwanda Investigation Bureau (RIB), in a statement said that the 25-year-old was arrested on suspicion of sexual exploitation and human trafficking

    “Mbuyi was under investigation for being part of a transnational network trafficking young Rwandan women for prostitution within the country and abroad.” Said RIB

    “He was arrested earlier this week along with four Rwandan women while producing and broadcasting explicit images via social media for commercial gain,”

    RIB said the DRC Embassy in Kigali has been informed of the incident and investigations in this case are ongoing.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/congolese-suspected-of-human-trafficking-shot-dead

  • President Kagame congratulates Arsenal after 14th FA Cup victory #rwanda #RwOT

    Arsenal overcame their rivals, Chelsea, thanks to Pierre-Emerick Aubameyang who scored two goals [in the 28th and 67th minutes], while Chelsea’s only goal was scored by Christian Pulisic in the fifth minute of the match.

    Arsenal’s victory has delighted fans around the world, including President Kagame, who is dedicated to the club’s fans, The Gunners.

    In a message posted on his Twitter wall, President Kagame expressed his happiness with Arsenal’s victory and the confidence of his fans.

    “Bravo, Congrats ARSENAL for a well-deserved and needed win -FA CUP. We, FANS, and supporters kept Faith in you…going forward let’s aim at much bigger things. WE CAN… !!!” he said.

    The victory automatically sees Arsenal secure a ticket into next season’s Europa League competition next year which guarantees bigger visibility for the Visit Rwanda brand.

    Apart from being a fan of Arsenal FC, President Kagame is also one of the leaders who loves football and he even has a cup named after him, the Cecafa Kagame Cup.

    On May 3, 2014, Arsenal presented him with a gift from former captain Tony Adams.
    Tony Adams has revealed that the team has given him Arsenal football, three Arsenal dress t-shirts, and one with his name and number1.

    In 2007, when President Kagame celebrated his 50th birthday, coach Arsene Wenger presented him with the club’s signature card with the signatures of all the players in his honor.

    In October 2013, President Kagame was at Arsenal’s Emirates Stadium, when the team beat Napoli 2-0 in the UEFA Champions League.

    At the time he was happy to watch the game. “I enjoyed watching football at the Emirates. Congratulations to Wenger and Arsenal on their return to victory.”
    President Kagame has been an Arsenal fan since 1996, where he says he enjoys a good game they play whether they win or lose.

    Arsenal has a relationship with Rwanda because for since May 2018 the Rwanda Development Board (RDB) has entered into a three-year partnership with Arsenal FC in the Premier League, making it the first sponsor in the hands of ‘balls, where they wear Visit Rwanda ‘on their left hand for the senior team.

    In early 2020, RDB announced that in its first year with Rwanda, Arsenal had made £ 33million and while expecting to earn £ 28 million. , and working with the British club had increased the number of tourists visiting Rwanda.

    Rwanda’s tourism revenue reached $ 438 million in 2017, an increase of $ 34 million compared to 2016. It expects $ 800 million by 2024.

    President Kagame expressed his happiness with Arsenal’s victory and the confidence of his fans.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-congratulates-arsenal-after-14th-fa-cup-victory

  • Ni ubwa mbere ngiye gukundana niyo mpamvu nshaka umukunzi witonda. #rwanda #RwOT

    Nitwa Bagire Alicia Teta mfite imyaka 20 nari naririnze gukundana kuko numvaga nkiri muto byantera isoni, ubu rero maze gukura ndumva nabasha kwita ku mukunzi wanjye kandi nkamuha umwanya ndetse bikaba bitantera isoni zo kumwerekana mu bandi. Bitewe nuko ari ubwa ndifuza ko yaba ari umusore witonda utazanshora mu ngeso mbi. Nanjye ndahari yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ni-ubwa-mbere-ngiye-gukundana-niyo-mpamvu-nshaka-umukunzi-witonda/

  • Nitwa Mwizerwa Kevine ndashaka umukunzi witeguye kungira umugore. #rwanda #RwOT

    Nitwa Mwizerwa Kevine mfite imyaka 27 ntuye i Kigali. Nta mwana mfite ariko nigeze gushaka umugabo tubana amezi 3 nyuma y’ayo mezi twaje guhura n’ikibazo cy’ubukene umugabo afata icyemezo kigayitse cyo kujya kwiba baramufata. Byarantunguye cyane kuko sinigeze mbimukekera ko yaba umujura. Nyuma yo kumufata baramufunze nanjye nibwo naje gufata umwanzuro wo gutandukana nawe kuko sinabana n’umujura. Ubu rero ndashaka umuntu twakundana tukibanira, ndashaka umusore w’ingeso nziza nawe abaye yarigeze kubana n’umugore ntakibazo.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-mwizerwa-kevine-ndashaka-umukunzi-witeguye-kungira-umugore/

  • Umugore yabyaye abana batanu b’impanga #rwanda #RwOT

    Ibitaro by’i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia byatangaje ibyishimo byabo nyuma yo kubyaza umugore abana batanu icya rimwe.

    Ibi bitaro byitwa “Mogadishu Somali Turkey Recep Tayyip Erdogan Training and Research Hospital” bivuga ko uyu mugore n’impinja yibarutse bameze neza.

    Umunyamakuru wa BBC i Mogadishu avuga ko iyi ari inkuru idasanzwe muri iki gihugu, ko abaganga bemeye gutangaza amakuru arambuye nyuma.

    Ibi bitaro byatangaje kuri Twitter ko uyu mubyeyi n’abana be bari gukurikiranirwa hafi.

    Bagaragaje ifoto y’aho babyarira iriho ikipe y’abaganga yafashije uyu mubyeyi muri uku kwibaruka kudasanzwe.

    Kubyara abana barenze batatu ntibibaho kenshi ku bantu.

    Mu burengerazuba bwa Kenya, mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2019 umugore yabyaye abana batanu, gusa babiri muri bo bapfa nyuma bari kuvurwa.

    Eveline Namukhula wabyaye aba bana, nawe yaje gupfa mu kwezi kwakurikiyeho ubwo abaganga bageragezaga kuzibura imitsi ijyana amaraso mu bihaha.

    Mu muco w’uyu mugore mu burengerazuba bwa Kenya, kubyara abana batanu bifatwa nk’amakuba.

    Mu kwa munani umwaka ushize nabwo umugore witwa Sofiat Mutesi wo burasirazuba bwa Uganda yabyaye abana batanu icya rimwe.

    Uyu yabwiye ibinyamakuru byaho ko mu gusuzumwa yari yabwiwe n’abaganga ko atwite abana babiri.

    Madamu Mutesi yabwiye ikinyamakuru The Monitor ko mbere yari yarabyaye impanga (amahasa mu Kirundi), akurikizaho abana batatu icya rimwe, ubwo akaba yari yabyaye batanu.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umugore-yabyaye-abana-batanu-b-impanga

  • APR FC yavuze icyo ikeka cyatumye bivugwa ko Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagizwe perezida w’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, burahakana amakuru y’uko Maj. Gen. Mubaraka Muganga wari umuyobozi wungirije w’iyi kipe, yagizwe perezida wayo asimbuye Lt. Gen. Jacques Musemakweli, bakeka ko byaba byaturutse ku kuba uyu muyobozi ari we urimo gukora cyane kuko ari we ufite umwanya.

    Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2020, ni bwo iyi nkuru yakwirakwiye ko Maj. Gen. Mubaraka Muganga ari we muyobozi w’ikipe ya APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu CLaver yavuze ko atari ukuri, ngo ntibazi aho byaturutse ngo kereka niba ari uko ari we uri kugaragara mu bikorwa bya APR FC cyane, bikaba biterwa n’uko ari we ufite umwanya.

    Yagize ati“ntabwo ari ukuri, sinzi aho byavuye, kuva yaba visi perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagiye gukorera Iburengerazuba bituma ataba hafi y’ikipe cyane, ariko ahao aziye i Kigali yatangiye kujya ayikurikirana umunsi ku munsi.”

    “Aho byaturutse ntaho tuzi, niba ari uko agaragara mu bikorwa bya APR FC cyane kuko ari we uba ufite umwanya. Ubuyobozi bukuru bwa APR FC ntabwo buravuga ko Lt. Gen Jacques Musemakweli atakiri umuyobozi wa APR FC kuko kuyobora APR FC ntabwo wiyamamaza, bigenwa n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo(RDF)”

    Muri 2013 ni bwo Lt. Gen. Jacques Musemakweli yagizwe umuyobozi w’ikipe ya APR FC asimbuye Maj. Gen, Alex Kagame.

    APR FC ihamya ko Lt. Gen. Jacques Musemakweli(iburyo) akiri perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga(ibumoso) akaba visi perezida

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-icyo-ikeka-cyatumye-bivugwa-ko-maj-gen-mubaraka-muganga-yagizwe-perezida-w-iyi-kipe

  • 25 illicit fishing gears seized in Lake Kivu #rwanda #RwOT

    The operations were conducted between 28th and 31st of July as part of the ongoing fight against illegal fishing activities.

    According to Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region, the illicit nets valued at Rwf7.5 million, are more than 50 metres long, each.

    The illicit nets commonly known as Kaningini and substandard boats were disposed-of in Nkombo Sector, Rusizi District in a public destruction exercise.

    The disposing-of exercise brought together the Police, local leaders and residents.

    “Residents were enlightened on lawful fishing, ill-effects of illegal fishing and agricultural activities in buffer zones to the aquaculture. No farming activities are allowed with in at least 50 metres from the water body,” CIP Karekezi said.

    “They were also enlightened on the safety practices when in such water bodies, encouraged to form cooperatives and to use authorised fishing gears which don’t kill the young fish but rather facilitates fish growth and production,” he added.

    The operations followed others conducted on July 24, in Lake Kivu on the Islands of Mafundugu and Nyanamo in Musasa Sector, Rutsiro District, where 16 wooden boats and 15 rolls of illicit fishing nets were also seized and ten poachers arrested.

    A similar operation conducted in Lake Burera on July 22, seized two destructive nets, boats and poachers.

    Such illegal fishing activities are also blamed for environmental degradation and violation of measures against the spread of covid-19, since the violators don’t wear facemask.

    The ongoing operations are in line with the Marine Police responsibilities, which include; maintaining safety and security of water bodies and increasing public awareness.

    The awareness against illegal fishing and other unlawful practices targets mainly poachers and farmers, who encroach and degrade buffer zone environment.

    Illegal fishing, smuggling, drug trafficking and violation of waterways regulations are the most prevalent offenses registered in Lake Kivu.

    The law N°58/2008 of 10/09/2008 determining the organization and management of aquaculture and fishing in Rwanda provides that the right to fishing in public waters is only granted by a competent authority, which issues the fishing license.

    Any person, who engages in fishing activities without authorization shall be liable to a fine ranging from Rwf50,000 to Rwf200,000 and an imprisonment of 3 to 6 months or one of them, and dispossession of the equipment used.

    Article 11 outlaws use of “poisonous substances aimed at stunning, weakening or killing fish; applying explosives; using electromagnetic procedures or electrocution; flashing water with an aim of capturing fish; fishing where water organisms are reproduced.”

    IGIHE

    source https://en.igihe.com/news/article/25-illicit-fishing-gears-seized-in-lake-kivu