Tag: news

  • Umuntu wa 11 yishwe na Coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2020 ntiryerekanye imyirondoro y’umurwayi witabye Imana.

    Rigira riti ‘‘Twihanganishije umuryango w’Umunyarwanda w’imyaka 42 witabye Imana.”

    Mu masaha 24 yashize kandi mu Rwanda, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu 73 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 5463 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2717 mu gihe barindwi ari bo bayikize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 1705.

    Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 48 ndetse n’i Rusizi hasanzwe 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse mu masoko yafunzwe no mu Karere ka Rubavu hagaragaye 11.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1705 barayikize mu gihe 1001 bakiri mu bitaro naho 11 bitabye Imana.

    Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    20.08.20 Amakuru Mashya|Update

    *Kigali:48 & Rusizi:14 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi & mu masoko yafunzwe/tests in high risk groups& closed markets), Rubavu:11

    Twihanganishije umuryango w’umunyaRwanda w’imyaka 42 witabye Imana/Condolences to family of 42yo Rwandan who died pic.twitter.com/THwW78vevT

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 20, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umuntu-wa-11-yishwe-na-Coronavirus-mu-Rwanda

  • U Bufaransa : Urukiko rugiye gusuzuma ubujurire bwa Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, akaba arirwo rumuburanisha ; bisobanuye ko nta gihindutse yajyanwa i Arusha kuko ubusabe bw’uko yaburanishirizwa mu Buholandi bwanzwe.

    Kabuga ariko yahise ajuriria icyo cyemezo, ari nacyo kigomba gusuzumwa ubundi kigafatwaho umwanzuro.

    Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha.

    Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w’uko uyu mugabo w’imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

    Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

    Abanyamategeko be kandi baherutse gusaba Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ko uru rwego rwakwikura muri dosiye ya Kabuga igasigara mu maboko y’ubutabera bw’u Bufaransa.

    Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yanze ubusabe bwose bw’uruhande rw’ubwunganizi, ategeka ko Kabuga agomba koherezwa mu nkiko za Loni akaba arizo zimuburanisha. Mu mategeko, bisobanuye ko agomba koherezwa i Arusha muri Tanzania kuko ari nabyo biri mu mpapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

    Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

    Ifatwa rya Kabuga ryashyize ahabona iherezo ry’abantu babiri muri batatu bashakishwaga ndetse bagombaga kuburanishwa na IRMCT, aho umwe (Kabuga) yafashwe, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo byemejwe ko yaguye muri Congo naho uwa gatatu ni Protais Mpiranya, kugeza ubu ugishakishwa.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Bufaransa-Urukiko-rugiye-gusuzuma-ubujurire-bwa-Kabuga-Felicien

  • Huye : Umwana w’imyaka 16 yabaye uwa karindwi upfiriye mu cyuzi cya Kadahokwa #rwanda #RwOT

    Icyuzi cya Kadahokwa cyubatswe mu myaka ya za 2014, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Huye.

    Imibare igaragaza ko kuva cyatangira gukoreshwa mu myaka itanu ishize gikunze kurohamamo abantu barimo abiyahura ndetse n’abajya koga batabimenyereye bakarohama bagahita bahasiga ubuzima.

    Uyu mwana warohamye bikaba bikekwa ko yapfiriye muri iki cyuzi cya Kadahokwa abaye uwa karindwi uguyemo kuva cyakubakwa mu myaka itanu ishize, gusa hari abavuga ko hari n’abandi barohamamo ntibimenyekane.

    Abaturage bagaturiye batangarije UKWEZI ko babangamiwe bikomeye n’iki cyuzi gikomeje gutwara ubuzima bw’abana babo.

    Kuri iki cyuzi hakorerwa uburinzi bugamije kureba no gukumira abaza kuhakora uburobyi butemewe, abana bashobora kuza kogamo bitemewe, gusa abarinzi baracyari bake ku buryo byoroha kubaca mu rihumye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper yavuze ko iki cyuzi nabo kibahangayikishije uburyo gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage babo.

    Gitifu Rwamucyo kandi ashimangira ko ingamba zigamije ubwirinzi no gukumira izi mpanuka ziberamo zigiye gukazwa.

    Ati “Umwana waguyemo ejo yari yajyanye na bagenzi be bagiye koga hanyuma we ntabwo yashoboye kuvamo wasanga yaragiye ari umwiga nta wa menya, ubwo bo bagiye kubona babona ntabwo agarutse bahise babimenyesha ababyeyi. Umurambo we kugeza ubu ntabwo uraboneka turacyakomeje gushakisha.”

    “Ingamba ni ugukaza uburinzi bwa kiriya cyuzi, birasaba ko inzego zibishinzwe zakongera abarinzi impande zose. Ubutumwa duha abaturage ni ukuganiriza abana babo bakababuza kujya hariya hafi, ababyeyi bashyireho akabo baganirize abana babo bababwire ububi bwo kujya kuri kiriya cyuzi.”

    Umuyobozi w’Uruganda rw’Amazi rwa Kadahokwa, Munyamahoro Jonas, yavuze ko iki cyuzi ari kirekire cyane ku buryo bigorana kubona amakuru y’abantu bashobora kurohamamo.

    Yagize ati “Iki kiyaga kimaze imyaka itanu gikora kandi gihana imbibi n’imidugudu itandukanye ku buryo usanga hari nk’abana bajya bagira amatsiko yo kujya kukireba cyangwa koga, ariko hari n’abandi bajyamo bagiye kwiyambura ubuzima.”

    Yakomeje agira ati “Turakomeza gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira ngo turebe ko hagabanyuka ikibazo cy’impanuka zibera muri iki cyuzi.”

    Umurambo wa nyakwigendera ntabwo uraboneka kugeza ubu gusa abaturage, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda ari nabwo bushinzwe kureberera iki cyuzi bazindukiye mu gushakisha uyu mwana w’imyaka 16 warohamye mu cyuzi cya Kadahokwa.

    Icyuzi cya Kadahokwa gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu batandukanye, ubu bamaze kuba barindwi

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Huye-Umwana-w-imyaka-16-yabaye-uwa-karindwi-upfiriye-mu-cyuzi-cya-Kadahokwa

  • Igaba Ishimwe wasinyiye Arsenal yihakanye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Lewis George Igaba-Ishimwe uherutse gusinyira Arsenal, yavuze ko u Rwanda nta kintu na kimwe aruziho ndetse ko nta kintu aruziho ngo we ari umwana Tromso muri Norway aho yakuriye ibindi byose bivugwa ntabyo azi.

    Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kanama 2020, ni bwo Arsenal yemeje ko yamaze gusinyisha Lewis George Igaba-Ishimwe amasezerano y’imyaka 2 n’igice.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ukina ku mpande asatira, yavukiye mu Rwanda, yaje kuhava we n’ababyeyi be ubwo yari afite imyaka 4 berekeza muri Norway, ni n’aho yatangiriye gukina umupira w’amaguru.

    Nyuma yo gusinyira Arsenal, uyu musore yahise anyomoza ibyavugwaga ko yerekeje muri iyi kipe bitewe n’imikoranire y’u Rwanda na Arsenal yo guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yasinyiye Arsenal kubera ubushobozi bwe.

    Yagize ati“ibyo nabibonye mu itangazamakuru abantu babyandika. Bansinyishije bitewe n’ubushobozi bwanjye nk’umukinnyi, ni ahanjye ho kwerekana ko uyu mwanya nawubonye unkwiriye.”

    Avuga ku Rwanda yavuze ko we nta kintu azi ku Rwanda na kimwe uretse ibyo ababyeyi bamubwiye, ngo ni umwana wa Tromso aho yakuriye.

    Yagize ati“ikintu cya mbere kandi cy’ingenzi njye ndi umuhungu wo muri Tromso(muri Norway). Aho ni ho nakuriye, ni ho nabaye ubuzima bwanjye bwose. Ikintu nzi kuri icyo gihugu(Rwanda), ni ibyo ababyeyi banjye bambwiye nta kindi, ibindi ntabyo nzi.”

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19, yakuriye mu ikipe y’abato muri Norvege ya Tromso IL nyuma aza gukinira Tromsdalen na Fram Larvik batandukanye umwaka ushize wa 2019.

    Ngo u Rwanda ntarwo azi, ni umwana wo muri Norway

    source http://isimbi.rw/siporo/article/igaba-ishimwe-wasinyiye-arsenal-yihakanye-u-rwanda

  • Karekezi, Sarpong, Rugwiro… Bavuye mu kato #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bari bashyizwe mu kato kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abakinnyi barimo Rugwiro Herve, Irambona Eric, Kimenyi Yves, Michael Sarpong baraye batashye nyuma yo gusanga nta n’umwe ufite ikibazo.

    Ku Cyuweru tariki ya 16 Kanama, rutahizamu Michael Sarpong yafashije umukunzi we Djazila kwizihiza isabukuru y’amavuko, ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Mera Neza i Nyamirambo.

    Bitewe n’amafoto y’iyi sabukuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu bageranye, nta dupfukamunwa, byatumye polisi y’u Rwanda ibikurikirana maze bamwe baraboneka byajya mu kato.

    Mu bari baje gushyigikira uyu rutahizamu hari abakinnyi bagenzi be bakinanye muri Rayon Sports nka Habimana Hussein, Kimenyi Yves, Mugisha Gilbert, Rugwiro Herve, Irambona Eric Gisa, hari kandi n’umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier.

    Ku wa Kabiri ni bwo bashyizwe mu kato, aho polisi y’u Rwanda yatangaje ko babonye abantu 11 muri 13 bagaragaye ku mafoto yagendeweho.

    Bakaba barahise bajyanwa mu kato muri Hil Top aho bamaze amasaha 48 bakaba bavuyeyo ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane, ni nyuma yo gusanga nta n’umwe ufite ikibazo.

    Nyuma yo gusanga nta kibazo bafite, batashye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/karekezi-sarpong-rugwiro-bavuye-mu-kato

  • Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bagize icyo bavuga kuri Perezida w’inzibacyuho #rwanda #RwOT

    Abakoze ihirika ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko Perezida w’inzibacyuho, azatoranywa mu basivili cyangwa mu basirikare. Kuwa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nibwo Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi.

    Abategetsi b’ibihugu muri Afurika y’iburengerazuba basabye ko abusubizwaho, naho ONU/UN isaba ko abategetsi bafunzwe barekurwa. Gusa abakoze ‘coup d’état’ bavuga ko bari mu biganiro n’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi n’andi mashyaka kugira ngo bashyireho inzibacyuho.

    Bavuga ko amatora azaba mucyo bita igihe gikwiriye, kandi ko bazubahiriza ubwumvikane mpuzamahanga bwo kurwanya intagondwa.

    Ejo kuwa kane tariki 20 Kanama 2020, umuryango uhuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko uzohereza intumwa zo gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekoshinga.

    Imbere y’inyubako z’ubutegetsi mu murwa mukuru Bamako hongerewe abasirikare, amasoko n’amaduka byongeye gufungura.

    Mali, igihugu kinini kigera mu butayu bwa Sahara, ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, cyagiye kigira za ‘coup d’état’ nyinshi za gisirikare. Kimaze igihe gihanganye n’ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

    Bwana Boubacar Keïta wari watorewe manda ya kabiri mu 2018, kuva mu kwezi kwa gatandatu yari ku gitutu cy’abigaragambya bamagana ruswa no gucunga nabi ubukungu. Mu basirikare naho hari umujinya wo kudahembwa neza mu gihe bahora mu ntambara n’intagondwa.

    Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi yabwiye televiziyo France 24 ati: “Tugiye gushyiraho inama y’ubutegetsi y’inzibacyuho, ifite perezida w’inzibacyuho uzaba ari umusirikare cyangwa umusivili. Turi kuvugana na sosiyete sivile, amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi, na buri wese, kigira ngo dushyireho inzibacyuho”. Yongeraho ko iyi nzibacyuho izajyaho “vuba bishoboka.”

    Inama idasanzwe ya Ecowas, igizwe n’ibihugu 15 – kuri Mali yagize iti: “Mali iri mu kaga, hari ibyago ko igihugu gishobora gutembagara, urugamba ku iterabwoba n’urugomo bigasubira inyuma, ingaruka zikagera kuri bose”.

    Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nkuko BBC ibitangaza, wahagaritse by’agateganyo Mali mu banyamuryango, uvuga ko ‘coup d’état’ ari “ikintu cyo mu gihe cyashize kitakwihanganirwa ubu.”

    Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, igihugu cyakoronije Mali yavuze ko Ubufaransa n’Ubudage byamaganye ibyabaye kandi bisaba ko vuba hajyaho ubutegetsi bw’abasivili.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abasirikare-bahiritse-ubutegetsi-muri-mali-bagize-icyo-bavuga-kuri-perezida-winzibacyuho/

  • Nitwa Nailla naragumiwe bitewe n’uko abahungu benshi bantinya cyane niyo mpamvu ndi gushakisha umusore ushobora kumbera umugabo tukibanira byihuse #rwanda #RwOT

    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Nitwa Nailla naragumiwe bitewe n’uko abahungu benshi bantinya cyane niyo mpamvu ndi gushakisha umusore ushobora kumbera umugabo tukibanira byihuse first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/nitwa-nailla-naragumiwe-bitewe-n-uko-abahungu-benshi-bantinya-cyane-niyo-mpamvu-ndi-gushakisha-umusore-ushobora-kumbera-umugabo-tukibanira-byihuse/

  • Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndacyari umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.umwungeri.rw nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndacyari umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/mfite-imyaka-39-nitwa-isimbi-joyce-ndacyari-umukobwa-ndashaka-umuhungu-cyangwa-umugabo-wantera-inda-tukabyarana-sinzamusaba-ubufasha-bwo-kurera-uwo-umwana/

  • Sarpong yavuye mu kato, ategerejwe Dar es Salaam #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu kato, rutahizamu w’unya-Ghana, Michael Sarpong uyu munsi ategerejwe mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania kurangizanya n’ikipe ya Yanga ngo abe yayikinira mu myaka 2 iri imbere.

    Ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2020, ni bwo Sarpong na bagenzi be bari bitabiriye isabukuru y’umukunzi w’uyu mukinnyi bashyizwe mu kato k’iminsi 2 kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bagiye mu kato mu gihe byari biteganyijwe ko ku munsi wo ku wa Gatatu ari bwo yagombaga gufata indege yerekeza muri Tanzania kurangizanya na Yanga, ni nyuma y’uko Simba SC bari bumvikanye yamuhaye uburenganzira bwo kwishakira indi kipe.

    Ku mugoroba w’ejo ni bwo bavuye mu kato, Michael Sarpong bikaba biteganyijwe ko uyu munsi yerekeza muri Tanzania kurangizanya n’ikipe ya Yanga aho izanamwerekana kimwe n’abandi bakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2020 kuri Siku ya Wananchi izaba tariki ya 30 Kanama 2020.

    Amakuru avuga ko Sarpong na Yanga bumvikanye ko iyi kipe igomba kumwishyura ibihumbi 50 by’amadorali akabasinyira imyaka 2.

    Sarpong ategerejwe Tanzania uyu munsi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/sarpong-yavuye-mu-kato-ategerejwe-dar-es-salaam

  • Umubare w’abamaze gupfa bazize Covid-19 wiyongereyeho umwe #rwanda #RwOT

    Mu mbonerahamwe y’imibare ya Covid-19 yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu masaha 24 y’uyu wa 20 Kanama 2020, hagaragajwe ko hari umuntu umwe wahitanwe n’iki cyorezo. Umubare wose hamwe w’abo kimaze guhitana wabaye abantu 11, mu gihe abagaragaye bakirwaye ari 73 babonywe mu bipimo 5,463 byafashwe none.
    Dore uko imbonerahamwe igaragaza imibare y’umunsi;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umubare-wabamaze-gupfa-bazize-covid-19-wiyongereyeho-umwe/