Tag: news

  • Nitwa Christine Agatesi ndashaka umukunzi w’ukuri. #rwanda #RwOT

    Nitwa Christine Agatesi mfite imyaka 24 ntuye i Kigali ninaho nkorera ndashaka umukunzi twakundana urukundo rw’ukuri ndashaka umusore utarengeje imyaka 35.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Nitwa Christine Agatesi ndashaka umukunzi w’ukuri. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/nitwa-christine-agatesi-ndashaka-umukunzi-w-ukuri/

  • Umusore twari tugiye kubana yitabye Imana habura umunsi umwe ngo dukore ubukwe none ndashaka umukunzi. #rwanda #RwOT

    Nitwa Niyotwizera Kezia (Ketty) mfite imyaka 27. Mu mwaka wa 2017 nibwo nakoze ubukwe nsezerana n’umusore mu murenge, icyo gihe hari kuwa Kane, gahunda yo gusaba no gukwa iteganyijwe kuwa Gatandatu hamwe no gusezerana mu rusengero. Numvaga ari umunsi uzaba mwiza kurenza indi y’ubuzima bwanjye bwose. Ariko siko byaje kugenda ahubwo byambereye umunsi mubi w’ubuzima bwanjye bwose. Uwo musore tugitangira gukundana, abantu benshi ntamahirwe babihaga, abandi bakamumbuza ngo arambeshya. Ibyo ahanini babiterwaga n’uko yari umusore w’umukire uvuka muri family ikomeye, kandi njye mvuka muri family isanzwe, byongeye ntakazi nari mfite kuko nibwo nari nkirangiza kwiga kaminuza. Ubwo rero ababonaga turi kumwe baravugaga ngo umusore nk’uwo ntiyankunda ahubwo arashaka ko turyamana gusa maze agahita andeka. Uwo munsi dusezerana mu murenge byari ibyishimo bikomeye cyane kuri twembi no ku miryango yacu, kuri njye numvaga bisa nk’inzozi kuko nari nsezeranye n’umuntu nkunda n’umutima wanjye wose, kandi nari nsinze igitego kuko benshi bibwiraga ko atankunda uwo munsi barabibonye ko ankunda by’ukuri kuko yanahise ampa impano y’imodoka nziza kandi dusezerana kuvanga umutungo bituma imitungo ye yose nyigiraho uruhare. Ibyo byishimo rero ntibyaje kuramba kuko umunsi wakurikiyeho umukunzi wanjye yakoze impanuka ahita yitaba Imana. Umunsi twari kubanaho niwo twamushyinguyeho, umunsi byari byitezweho ko uzaba uw’ibyishimo uba uw’amarira n’imiborogo. Icyo ni ikintu cyambabaje cyane mu buzima bwanjye kuburyo numvaga nanakwiyahura, ariko Imana yaramfashije mbasha gukomera muri ibyo bihe bitoroshye. Ubu rero sinavuga ngo umutima wanjye wasubiye mu gitereko, gusa ndabizi ko aribwo buzima kuko nanjye igihe nikigera nzitaba Imana, niyo mpamvu ibyambayeho nshaka kubirenza amaso, nkashaka umukunzi. Ndashaka umuntu twakundana by’ukuri bizira uburyarya tukabana, umuntu ufite urukundo rwa nyarwo kandi azi gutetesha k’uburyo azabasha kumfasha kongera kwigirira icyizere.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Umusore twari tugiye kubana yitabye Imana habura umunsi umwe ngo dukore ubukwe none ndashaka umukunzi. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/umusore-twari-tugiye-kubana-yitabye-imana-habura-umunsi-umwe-ngo-dukore-ubukwe-none-ndashaka-umukunzi/

  • Umugabo wanjye yakatiwe gufungwa igihe kirekire cyane niyo mpamvu ndi gushakisha umusore twakundana tukabana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Gwiza Chanceline mfite imyaka 26. Umugabo wanjye twabanye mfite imyaka 20 we yari mukuru kuko yandushaga imyaka 11. Yari umugabo mwiza w’umutima mwiza, igihe cyose twabanye ntiyigeze ambwira nabi cyangwa se ankubite, yaranteteshaga cyane, ibyo nashakaga byose yarabimpaga. Ikintu cyatumaga mukunda cyane n’uko yakundaga kunganiriza akansetsa, iyo twabaga turi kumwe nta rungu nagiraga, ahubwo wasangaga turi gukina nk’aho turi ababyara. Kuva twabana nabonaga azi ubwenge cyane afite ibitekerezo bizima, ninawe wangiriye inama yo gutangira ubucuruzi, ndetse anabimfashamo ubucuruzi bwanjye butera imbere burakomera. Mu by’ukuri n’ubwo kumurebera inyuma yari umuntu mwiza utuje w’inyangamugayo, ariko imbere muri we yari umunyamanyanga ndetse akaba umunyabinyoma uteye ubwoba. Akazi yakoraga ntabwo nari nkazi ariko we yari yarambwiye ko ari maneko, ninayo mpamvu iyo yatahaga afite imbunda ntabwo nabitindagaho, cyangwa se yaba atashye bwije cyane, ubundi ntanatahe nkumva ko ari mukazi. Kumbi yari yarambeshye ahubwo yari umujura ruharwa babandi bibisha intwaro, ubwo rero nyuma yaje gufatwa mbanza kugira ngo baramubeshyera ariko ibyavugiwe mu rukiko mu rubanza rwe byatumye ntangara cyane nibaza niba uwo muntu ari we twabanaga mu nzu biranyobera. Kuko nubundi twamenyanye aribwo agisohoka muri gereza ahamaze imyaka hafi 10, ariko we yambwiraga ko aturutse muri America ariho yabaga. Ubwo rero numvise ibyaha bamurega numva birandenze ndetse n’ubwoba burantaha. Ibyaha aregwa byaramuhamye ndetse akatirwa gufunga burundu bitewe n’uko bitari ubwa mbere afungirwa icyo cyaha. Ibyo rero nibyo byatumye mfata umwanzuro wo gusaba gatanya ubu ndashaka umuntu twakundana tukibanira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Umugabo wanjye yakatiwe gufungwa igihe kirekire cyane niyo mpamvu ndi gushakisha umusore twakundana tukabana. first appeared on UMWUNGERI.RW.

    source https://www.umwungeri.rw/umugabo-wanjye-yakatiwe-gufungwa-igihe-kirekire-cyane-niyo-mpamvu-ndi-gushakisha-umusore-twakundana-tukabana/

  • Des réfugiés burundais (471) rapatriés avec des précautions sévères de la Covid19 #rwanda #RwOT

    Le trajet de Mahama vers la frontière rwando burundaise de Nemba dans le Bugesera est couvert sans encombre dans la liesse des rapatriés.
    Ils sont 1800 à avoir manifesté leur souhait de rentrer chez eux. Le pays d’accueil, le Burundi, a montré qu’il n’a qu’une capacité d’accueil de quelques 500 personnes dans son camp de transit de Kirundo.

    A la frontière burundaise, le convoi était chaleureusement attendu par une délégation burundaise dirigée par le Ministre burundais de la sécurité publique Gervais Ndirakobuca. Celui-ci a souhaité la bienvenue à ses compatriotes. Il a aussi invité d’autres réfugiés burundais à prendre le chemin du retour dans leur patrie.

    « Nous souhaitons la bienvenue chez eux à nos compatriotes qui rentrent au pays. Je demande à ceux qui sont en charge de leur retour de leur fournir toute assistance nécessaire pour qu’ils réintègrent leurs familles », a écrit sur son compte Twitter, le Président Burundais Evariste Ndayishimiye.

    Ils étaient 72.000 Burundais à avoir fui le Burundi pour le Rwanda en 2015. Depuis lors, quelques 5922 sont rentrés chez eux.

    Aux allégations selon lesquelles le Rwanda tient en otages ces réfugiés en les empêchant de rentrer chez eux, le Secrétaire permanent au Ministère des désastres et de la gestion des réfugiés, M. Olivier Kayumba, a été catégorique à ce point.

    « Jamais il n’a été question d’empêcher les Barundi de rentrer chez eux. Durant cette période de lutte contre la propagation du Coronavirus, les frontières étaient fermées. Certains réfugiés nous ont prié de les laisser partir. Nous avons commencé les préparatifs y compris apprêter les moyens de transport. Cette opération a dû se faire en partenariat avec le HCR. Nous avons déployé des équipes médicales pour prélever des tests de Covid19 et avons assis des stratégies de non contamination au Coronavirus », a dit Kayumba ajoutant que la partie burundaise officielle a demandé une période de préparation de deux semaines pour l’accueil de ces rapatriés.

    « Les officiels burundais, nous somme en communication avec eux, ils nous ont dit que dans l’espace de trois ou quatre jours, ils pourront accueillir un nouveau contingent de rapatriés », a indiqué Olivier.

    Les photos prises au cours de cette opération de rapatriement des réfugiés burundais montrent que les officiels rwandais ont déployé tout un attirail de personnel et équipements médicaux pour parer à une éventuelle contamination du Covid 19.

    IGIHE

    source https://fr.igihe.com/Des-refugies-burundais-471-rapatries-avec-des-precautions-severes-de-la-Covid19.html

  • Omborenga Fitina yahishuye ikintu kirimo gufasha APR FC muri iyi minsi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Omborenga Fitina avuga ko APR FC muri iyi minsi ikintu kirimo kuyifasha cyane ari ubuyobozi buba hafi y’abakinnyi bigatuma bumva ko nta mukino bagomba gutsindwa.

    Nyuma y’uko APR FC ikoze impinduka mu bakinnyi n’abatoza, aho muri 2019 yirukanye abakinnyi bagera 16 ndetse igatandukana n’abatoza bari bayifite, byatanze umusaruro kuko abaje bahise begukana shampiyona ya 2019-2020 badatsinzwe umukino n’umwe.

    Omborenga Fitina, avuga ko ukuntu barimo kwitwara ku giti cye abishyira ku bayobozi buba hafi y’ikipe bigatuma n’abakinnyi bumva ko nta mukino n’umwe bagomba gutsindwa.

    Ati“ Ubuyobozi ukuntu buba hafi y’ikipe ni ibintu byiza cyane binatera imbaraga abakinnyi bari mu ikipe, kuko tuba twumva ko nta mukino tugomba gutakaza ndetse nta kipe yo mu Rwanda igomba kudutsinda bitewe n’uko abayobozi bamaze kudushyiramo icyo cyizere, byatumye imyumvire ihinduka.”

    “Ugiye mu kibuga wese n’iyo yaba ari umukinnyi ukiri muto ukizamuka avuye mu Intare FC aba yumva ko nta kipe igomba kudutsinda. Ni cyo cyizere dufite kurusha ibindi byose kandi tugihabwa n’abayobozi bacu.”

    Uretse ubuyobozi bw’ikipe, Omborenga avuga ko ubu abatoza APR FC ifite bari ku rwego rwiza, bafasha abakinnyi umunsi ku munsi.

    Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, yanakiniye kandi Kiyovu Sports mu Rwanda.

    Omborenga ngo ubuyobozi ni bwo bwihishe inyuma y’umusaruro bafite

    Begukanye igikombe cya shampiyona badatsinzwe

    source http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-yahishuye-ikintu-kirimo-gufasha-apr-fc-muri-iyi-minsi

  • Chadwick wakinnye muri black panther yitabye Imana kumyaka 43. #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Black Panther, Chadwick Boseman, yapfuye nyuma y’imyaka ine yanduye kanseri y’amara, nk’uko umuryango we wabitangaje ku wa gatanu. Yari afite imyaka 43.

    Uyu mukinnyi yitabye Imana iwe mu gace ka Los Angeles ari kumwe n’umugore we n’umuryango iruhande rwe.

    Chadwick bamusanganye kanseri yo mu cyiciro cya III mu mwaka wa 2016, akomeza kubana nayo muri iyi myaka 4 ishize ubwo yagendaga igera ku cyiciro cya IV,
    ‘Umurwanyi nyawe, Chadwick yihanganye muri byose, kandi akomeza kugaragara mumafilime menshi mwakunze cyane.’

    Uyu muryango wagaragaje amafilime menshi ya Boseman aherutse, harimo Marshall, Da 5 Bloods, na Black Wilson’s Ma Rainey’s Black Bottom, yafashwe amashusho ‘mugihe cyo kubagwa no hagati mu burwayi bwe.’

    Mu itangazo ryasohowe n’abagize umuryango we rigira riti: ‘Byari iby’icyubahiro mu mwuga we kuzana Umwami T’Challa muri Black Panther.’

    ‘warakoze kubwurukundo rwawe n’amasengesho, kandi ntituzakwibagirwa na nyuma y’iki gihe kitoroshye.’

    Umuvugizi we yavuze ko Boseman asize umugore we Taylor Simone Ledward n’umubyeyi kandi nta mwana babyaranye.

    Uyu mukinnyi yari yarakomeje kwisuzumisha hamwe nubuzima bwe bwite.
    Yavuzweho gukundana na Ledward nyuma yuko bombi bagaragaye baca kuri tapi itukura mu bihembo bya SAG 2019, ariko ubukwe bwe ntibwigeze buvugwa kugeza apfuye.

    We n’umugore we baherukaga kugaragara batikumwe muri Gashyantare ku mukino wa 69 wa NBA All-Star Umukino wa Chicago.

    Boseman ntabwo yari yaravugiye kumugaragaro ibijyanye no gusuzuma kanseri ye, ariko yari yarateje impungenge ubuzima mu ntangiriro zuyu mwaka nyuma yuko abafana bamenye isura ye idasanzwe.

    Boseman yavukiye muri Caroline yepfo, yarangije muri kaminuza ya Havard kandi afite uruhare rutari ruto muri cinema mbere yuko aba umustar muri 2013.

    Uyu mukinnyi yari azwiho gukina ibimurimo ariho benshi baheraga bahamya ubuhanga bwe umuryango mugari wa sinema ndetse n’isi muri rusange bibuze umuntu wingenzi, twasoza tumwifuriza iruhuko ridashira ndetse tunihanganisha umuryango we n’abakunzi be muri rusange.

    The post Chadwick wakinnye muri black panther yitabye Imana kumyaka 43. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/chadwick-wakinnye-muri-black-panther-yitabye-imana-kumyaka-43/

  • Chadwick Boseman wamenyekanye nka Black Panther yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Chadwick Boseman umunyamerika wamamaye cyane muri filime ya Black Panther ari umukinnyi w’imena aho akina yitwa T’Challa cyangwa Black Panther(Igisamagwe cy’umukara), yitabye Imana azize kanseri.

    Muri iyi filime Black Panther yatumbagije izina rye muri sinema, yiganjemo abibirabura benshi, akina ari umwana w’umwami w’igihugu cya Wakanda kiba giherereye ahantu hihishe muri Afurika cyarateye imbere mu ikoranabuhanga, nyuma y’uko se apfuye, T’challa ni we waje kumusimbura aba perezida w’iki gihugu.

    Mu ijoro ryakeye rishyira ku wa 29 Kanama 2020 ni bwo uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi yitabye Imana ku myaka 43, ni inkuru yashenguye benshi ku Isi.

    Umuryango we ukaba wemeje aya makuru ko Chadwick Boseman yitabye Imana, yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Los Angeles, akaba yahitanywe na kanseri yari amaranye imyaka 4.

    Black Panther yitabye Imana

    source http://isimbi.rw/sinema/article/chadwick-boseman-wamenyekanye-nka-black-panther-yitabye-imana

  • Umuhanzi Nyarwanda utuye muri Belgique King landry akosoye Meddy washatse kubeshya abanyarwanda. #rwanda #RwOT

    King landry ni umusore utuye muri Belgique akaba aririmba injyana ya Gospel gusa uyu musore akaba akomeje kugenda aca agahigo mu banyarwanda batuye,hanze dore ko amaze gukora indirimbo yanabiciye bigacika hano kumugabane wa africa. Uyu musore nubwo adakunze kuza mu Rwanda cyane ngo ariko akurikira showbiz nyarwanda haba muri gisata cya gospel cg se secular music.

    King landry umuhanzi wa gospel utuye muri belgique

    uyu musore ngo ubwo yaje kurunguruka ku rubuga rwa Instagram yaje gukubitana n’umwana umaze iminsi acicikana kumbuga nkoranya mbaga wiswe Karyuri wanabeshywe n’icyamamare meddy ko azamufasha ariko bikaba byarabaye nkibya ya mabati.Gusa igishimije nuko King landry Yamaze kwemerera inkunga uyu mwana ukiri muto ufite impano yo kubyina nubwo akiri muto.

    King landry yemereye karyuri kumugaragaro ko agiye kumufasha gutura heza ndetse akajya anamenya ubuzima bwe uko bwifashe mu kumuha mituelle.Ntibyari biherutse ibintu nkibi ariko uyu musore arongeye arabibyukije.

    The post Umuhanzi Nyarwanda utuye muri Belgique King landry akosoye Meddy washatse kubeshya abanyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umuhanzi-nyarwanda-utuye-muri-belgique-king-landry-akosoye-meddy-washatse-kubeshya-abanyarwanda/

  • Three perish in deadly Rwamagana accident #rwanda #RwOT

    The Eastern Province Police Spokesperson for the Eastern Province, CIP Twizeyimana Hamdun, told IGIHE that the accident happened around 5.30 pm when a Jeep Toyota Prado that was heading from Nyagatare to Kigali hit a cyclist identified as Alphonse Habimana in Rwamagana town.

    The Prado collided with an Actros Mercedes Benz before killing a taxi moto rider and his passenger.

    The driver of the Prado identified as Etienne Ruzindana was trying to escape from police after he made a hit and run on a cyclist who luckily cheated death.

    The car later lost the balance and hit the tree on the roadside, leaving the driver in critical condition.

    One of five persons he was carrying identified as Aloys Niyonzaba died in the accident while others were seriously injured.

    Police Spokesperson said that the accident wouldn’t have been as fatal as it was had the driver not tried to escape.

    “The police stopped the driver after hitting the cyclist but he opted to escape and I don’t think he was running against the clock to stick to curfew hours because he would have reached on time without considering going at the highest speed,” CIP Twizeyimana said.

    The driver who caused the accident was immediately transferred to Kanombe Military Hospital for treatment.

    The bodies of the deceased were taken to Rwamagana Hospital for autopsy tests; while those who were injured during the accident were hospitalized at Rwamagana Hospital.

    Three people were killed in an accident that took place at Plage Village in Nyarusange Cell in Muhazi Sector

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/three-perish-in-deadly-rwamagana-accident

  • Umuntu wa 16 icyorezo cya Covid-19 kiramujyanye #rwanda #RwOT

    Imibare mishya kuri Covid-19 nkuko itangazwa na Minisiteri y’ubuzima y’uko iki cyorezo kiriwe gihagaze mu masaha 24 y’uyu wa 28 Kanama 2020, igaragaza ko umuntu umwe yapfuye azize iki cyorezo, ari nawe wiyongera kuri 15 basanzwe bakaba 16, mu gihe mu bipimo 5,159 byafashwe none habonetsemo abantu 70 bakirwaye.
    Dore uko imbonerahamwe y’imibare igaragaza uko iki cyorezo kiriwe cyifashe iteye;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wa-16-icyorezo-cya-covid-19-kiramujyanye/