Tag: news

  • Ikirego cy’abasifuzi barezwe muri RIB, dosiye yageze mu bushinjacyaha

    Nyuma y’uko umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda ari we Gasingwa Michel atanze ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ arega bamwe mu basifuzi kuba baramennye amabanga y’akazi, ubu dosiye ya bo yageze mu bugenzacyaha(Pariki.

    Gasingwa Michel mbere yo gutanga iki kirego kandi akaba yari yarumvikanye mu itangazamakauru avuga ko RIB ikwiye gukurikirana ikibazo cya ruswa kiri muri komisiyo y’abasifuzi ayobora.

    Nyuma akaba yaraje kurega muri RIB kugira ngo amenye uko ayo mabanga y’akazi yasohotse akajya mu itangazamakuru.

    Icyo gihe abasifuzi baganiraga ku mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona wahuje Gasogi United na Mukura VS maze Mukura VS iza kuwutsinda ku bitego 2-1, perezida wa Gasogi United, KNC akaba yarumvikanye atishimiye imisifurire y’abasifuzi bayoboye umukino bari bayobowe na Simba Honore.

    Simba Honore akaba yarasobanuye ko ibyabaye kuri uyu mukino bahayeho kwibeshya, ibyavugiwe muri iki cyumba byaje kugera mu itangazamakuru ari byo byatumye Michel arega abasifuzi, bivugwa ko abarimo gukurikiranwa ari batatu, Nsabimana Celestin, Nizeyimana Is’haq na Kamanzi Emery.

    Aba basifuzi bakaba baraje gutumizwaho na RIB barisobanura ndetse bakaba baramaze gukorerwa dosiye yaranagejejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 5 Kamena 2020 nk’uko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije Radio10.

    Yagize ati“ikirego twakiriye cyasinywe na Gasingwa Michel, yatanze ikirego asaba urwego rw’igihugu gukora iperereza ku kibazo yahuye na cyo ko hari inama barimo nyuma abantu bakaza gushyira hanze ibyavuyemo asaba RIB gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze.”

    “Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwakoze iperereza, rugira abantu rukurikirana ndetse iperereza ryaranarangiye idosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki nya 5 Kamena.”

    Gasingwa Michel yatanze ikirego muri RIB

    Iki kirego cyatanzwe uyu mugabo akaba yaranenzwe kuba yarasimbutse inzego kuko atakabaye yihutira kugana inkiko mbere yo kugana FERWAFA cyangwa se komisiyo zibishinzwe mu cyane ko bazifite mu basifuzi.

    Nizeyimana Is’haq na we mu barezwe muri FERWAFA

    Celestin ari mu batumijweho na RIB

    source http://isimbi.rw/siporo/ikirego-cy-abasifuzi-barezwe-muri-rib-dosiye-yageze-mu-bushinjacyaha

  • Kayumba Soter yavuze ikintu cyamugoye muri Rayon Sports mu gihe gito ayimazemo

    Myugariro wo mu mutima w’ubwigarizi mu ikipe ya Rayon Sports, Kayumba Soter avuga ko mu gihe gito amaze muri iyi kipe ikintu cyamugoye kikanamubabaza ari uko atabonye umwanya uhagije wo gukina ngo yiyereke abafana b’iyi kipe.

    Muri Muatarama 2020 ni bwo uyu musore yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice, akaba yari yatangiye kuyifasha mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Atarakina imikino myinshi, muri Werurwe 2020 shampiyona yaje guhagarara kubera icyorezo cya COVID-19 kugeza tariki ya 22 Gicurasi ubwo FERWAFA yatangazaga ko umwaka w’imikino wa 2019-2020 wasubitswe igikombe cyahawe APR FC, shampiyona ikazagaruka hakinwa umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Kayumba Soter yavuze ko ikintu kimwe cyamugoye kikanamubabaza ari uko atabonye umwanya uhagije wo gukina ngo yiyereke abakunzi ba Rayon Sports kubera COVID-19.

    Yagize ati“nta ngorane nagize mu mikino nakinnye uretse ko tutagize amahirwe shampiyona irangire ngo dukine n’igikombe cy’Amahoro, ikintu cyangoye ni uko ntabonye umwanya uhagije wo kugira ngo nigaragarize abakunzi ba Rayon Sports, icyo ni cyo kintu cyangoye kiranambabaza.”

    Akomeza avuga ko muri aya mezi ayimazemo yasanze ari ikipe nziza kandi nk’ibisanzwe yafasha umukinnyi kugera aho yifuza.

    Yagize ati“Rayon Sports ni ikipe nkuru namwe murabizi uretse ko twagize ikibazo cy’icyorezo cyugarije Isi muri rusange bituma shampiyona itarangira, gusa ni ikipe nziza yaguha izina, yagufasha kwandika amateka muri rusange.”

    Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya, akaba yaranakiniye andi makipe nka AS Kigali.

    Yababajwe no kuba atarabonye umwanya uhagije wo kwiyereka abakunzi b’iyi kipe

    Kayumba Soter ahamya ko Rayon Sports ari ikipe nziza

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kayumba-soter-yavuze-ikintu-cyamugoye-muri-rayon-sports-mu-gihe-gito-ayimazemo

  • Dosiye ya Minisitiri Evode Uwizeyimana yarashyinguwe, iya Munyakazi ikomeje gukorwaho iperereza

    Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin aho yavuze ko Evode n’umugore yakubitiye mu ruhame biyunze.

    Nkusi yatangarije Royal Fm dukesha iyo nkuru ko hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana kandi nta ntambwe n’imwe yirengagijwe mu byo itegeko riteganya.

    Agira ati “Dosiye twayifatiye icyemezo byararangiye. Impande zombi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’itegeko imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha….Evode n’uwari bahohotewe bahisemo kumvikana… ibyo byarakozwe bamaze kumvikana…..bimaze gukorwa nta kindi twari gukora uretse ko twafashe icyemezo cyo kuba tuyishyinguye kuko ibyo ng’ibyo byubahirijwe.”
    Evode Uwizeyimana yeguye ku mwanya w’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko mu kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.
    Ku bijyanye na dosiye ya Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Nkusi avuga ko igikurikiranwa, bakaba bakomeje iperereza ryabo.
    Dr Munyakazi ashinjwa kuba yarakiriye ruswa y’ibihumbi 500, agakura ishuri mu mwanya yo hejuru ya 100, akarishyira mu mashuri mu mashuri 10 ya mbere mu gihugu.
    Ishuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II rifite gihamya ko ryariganyijwe rikurwa mu bigo 10 bya mbere mu Rwanda, ariko ishuri ryakuwe mu bigo byo hejuru ya 100 kigashyirwa mu 10 bya mbere ntabwo kiramenyekana.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dosiye-ya-Minisitiri-Evode-Uwizeyimana-yarapfundikiwe-iya-Munyakazi-ikomeje-gukorwaho-iperereza

  • Afghanistan: Abagore barenze kirazira bararwanya covid-19 bivuye inyuma

    Freshta ni umwe muri aba bagore bagera ku 100 bari guhanga na covid-19. Yatangiye gucuruza ibiryo mu Ugushyingo 2019. Avuga ko atangira aka kazi abantu bamukwenaga bavuga ko nta mugore wiriwe azenguruka mu mujyi atwaye moto ngo arashyira abakiriya ibiryo.

    Ngo nyuma y’amezi 4 abagabo bo muri uyu mujyi batangiye bamuseka bari bamaze kubimenyenera basigaye bamugurira ibyo kurya bisanzuye. Icyo gihe muri Werurwe uyu mwana uyu mugore Freshta yari atangiye no kwinjiza amafaranga menshi ku buryo buri munsi yabonaga amayero arenga 3 ya tip ‘ishimwe ry’uko yatanze service neza’.

    Kuko ibyago bitera bidateguye kandi bikazira abimereye neza, muri iki gihugu kimwe no mu yandi mahanga hahise haduka icyorezo kirimbuzi cya coronavirus. Tariki 26 Mata iyi bizinesi iba irahagaze.

    Freshta niwe wari utunze umuryango w’abantu 6 anirihira kaminuza mu mafaranga yashuguritse.

    The Guardian yaganiriye n’uyu mugore, avuga ko bakimara kubona ibintu bihindutse gahunda ibaye guma mu ru rugo, nabo bahise bahindura umuvuno batangira gukoresha moto zabo mu kurwanya covid-19 kugira ngo icike vuba basubire mu kazi kabo.


    Freshta ubu atunzwe no kurwanya covid-19, mu gihe abandi bari muri guma mu rugo

    Abagore 100 bafashwa n’umuryango Ebtakar moto zabo bahise bashyiraho udukarabiro, banagura n’imiti yica udukoko batangira kuzenguruka umujyi wa Kabul bafasha abantu gukaraba intoki ari nako batera imiti yica udukoko umujyi wose.

    Muri iki gihugu abamaze kwandura covid-19 barenga ibihumbi 22, abo kimaze guhitana ni abantu 423.

    Farhad Wajdi, washinze umuryango Ebtakar avuga ko muri iki gihugu abagore badafite ubwisanzure buhagije ndetse ko batabona amafaranga.

    Ati “Nkitangiza ubu buryo bwo gucuruza mu mujyi ibiryo kuri moto, abantu baraduharambaga ariko ubu barabyakiriye mu gihe mbere umugore yari uwo mu rugo gusa”.

    Wadjdi ashishikariza abagore gutinyuka bagakora imirimo ibinjiriza amafaranga aho gukomeza kwibera mu rugo ngo bategere amaboko abagabo.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Afghanistan-Abagore-barenze-kirazira-bararwanya-covid-19-bivuye-inyuma

  • Ni gute wakwitwara mu gihe warakaranijwe n’uwo mwashakanye?

    uburakari ni amarangamutima asanzwe adufasha kwerekana imvamutima cyangwa se akababaro kacu. uburakari ntibwihishira ku bantu bose, bitewe n’imiterere y’umuntu ashobora guhita abugaragaza cyangwa se akabika ku mutima icyamubabaje aribyo bivamo inzika. nko ku bantu babana cyangwa abashakany iyo bimeze bityo baba bagomba kureba neza inkomoko y’uburakari bakayiranduranan’imizi yayo bifashishe uburyo bw’ibiganiro (communication)

    mu gihe abantu bafite ibintu batumva kimwe biba bisaba kwitonda mu magambo kuko Amagambo y’umwe yangiza ibitekerezo bye hanyuma akarenga akajya no kwangiza mugenzi we, n’ubwo mu gihe cy’uburakari ibyo umuntu akora byose ni ibikorwa byizana (action involontaire) ariko kandi bigaragaza ikibazo cyo kudahuza ikiganiro ngo harebwe icyakorwa.

    Kurakara inshuro nyinshi bishobora kugira ingaruka mbi kubashakanye, umuryango wacu, abo turibo ndetse no kubuzima bwacu. niyo mpamvu ari ngombwa kugira urufunguzo ruzadufasha twebwe n’abacu, abo twashakanye hagamijwe kugarura ituze.

    ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe uburyo bwiza bwadufasha guhosha uburakari no gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye.

    1. gutuza ukayoborwa n’umutima w’ubugwaneza:

    gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya (Imigani 15:1)

    mu by’ukuri, mu rwego rwo guhosha amakimbirane, ushobora kuvuga uti: “Mbabarira, ndumva ko ubabaye …” iyo umuntu urakaye akabona ko bamuteze amatwi kandi bamwumva icyo gihe ashobora gutuza vuba. ikindi umuntu yirinda gukoresha ijwi amajwi aranguruye cyangwa amagambo akomeretsa mugenzi we.

    Uburakari ni nko kumenyekanisha ibyuyumviro byawe ku bibazo bihari. Ni ngombwa kumenya imibabaro iri iba yihishe inyuma yuburakari bw’umuntu no kumenya icyabiteye.

    2. guceceka:
    iyo inkwi zibuze umuriro urashira, ahpo inzimuzi zitari intonganya zirashira (Imigani 26:20)

    imu gihe mwarakaranyijwe ntabwo ari igihe cyo gutanga ibitekerezo byawe, no kwisobanura wenyine. icyiza ni ugutegereza kugeza umujinya ucogoye, nibura nk’iminota 30 cyangwa isaha 1 hanyuma mukagaruka kubyabaye, udashinja mugenzi wawe ariko ukemerera buri wese kuvuga icyo yumva atekereza ku bijyanye n’amakimbirane yanyu no gushaka icyakorwa ngo amahoro agaruke.

    3. kubaha uwo mwashakanye:

    abashakanye bakwiye kubahana ndetse bakabwirana byose bibaranga, umwe ashobora kubwira mugenzi we uko yifuza ko amufata ndetse n’ibyo amukorera bikamubangamira. ibi byose iyo bikozwe mu kubahana bibyara umunezero utarondoreka mu rugo.

    4. kubabarira:

    ” utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho” (Matayo 6:12)

    icyo Imana idushakaho ni ugufata umwanzuro wo kubabarira ndetse no kubabariwa, ikindi kandi kubabarira ntabwo ari ukubika inzika ahubwo ni ukwibagirwa burundu.
    muri macye, biragoye kugirango abashakanye bahite bahuza imico 100% ariko hamwe no kwicisha bugufi imbere y’Imana mukayisaba imbabazi ndetse n’ubufasha, Imana iraza ikabasanga ikabubakira urugo rw’ikitegererezo kandi tuzi ko urugo ari ijuru rito.

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Ni-gute-wakwitwara-mu-gihe-warakaranijwe-n-uwo-mwashakanye.html

  • Afghanistan: Abagore barenze kirazira bararwanya covid-19 bivuye inyuma

    Freshta ni umwe muri aba bagore bagera ku 100 bari guhanga na covid-19. Yatangiye gucuruza ibiryo mu Ugushyingo 2019. Avuga ko atangira aka kazi abantu bamukwenaga bavuga ko nta mugore wiriwe azenguruka mu mujyi atwaye moto ngo arashyira abakiriya ibiryo.

    Ngo nyuma y’amezi 4 abagabo bo muri uyu mujyi batangiye bamuseka bari bamaze kubimenyenera basigaye bamugurira ibyo kurya bisanzuye. Icyo gihe muri Werurwe uyu mwana uyu mugore Freshta yari atangiye no kwinjiza amafaranga menshi ku buryo buri munsi yabonaga amayero arenga 3 ya tip ‘ishimwe ry’uko yatanze service neza’.

    Kuko ibyago bitera bidateguye kandi bikazira abimereye neza, muri iki gihugu kimwe no mu yandi mahanga hahise haduka icyorezo kirimbuzi cya coronavirus. Tariki 26 Mata iyi bizinesi iba irahagaze.

    Freshta niwe wari utunze umuryango w’abantu 6 anirihira kaminuza mu mafaranga yashuguritse.

    The Guardian yaganiriye n’uyu mugore, avuga ko bakimara kubona ibintu bihindutse gahunda ibaye guma mu ru rugo, nabo bahise bahindura umuvuno batangira gukoresha moto zabo mu kurwanya covid-19 kugira ngo icike vuba basubire mu kazi kabo.


    Freshta ubu atunzwe no kurwanya covid-19, mu gihe abandi bari muri guma mu rugo

    Abagore 100 bafashwa n’umuryango Ebtakar moto zabo bahise bashyiraho udukarabiro, banagura n’imiti yica udukoko batangira kuzenguruka umujyi wa Kabul bafasha abantu gukaraba intoki ari nako batera imiti yica udukoko umujyi wose.

    Muri iki gihugu abamaze kwandura covid-19 barenga ibihumbi 22, abo kimaze guhitana ni abantu 423.

    Farhad Wajdi, washinze umuryango Ebtakar avuga ko muri iki gihugu abagore badafite ubwisanzure buhagije ndetse ko batabona amafaranga.

    Ati “Nkitangiza ubu buryo bwo gucuruza mu mujyi ibiryo kuri moto, abantu baraduharambaga ariko ubu barabyakiriye mu gihe mbere umugore yari uwo mu rugo gusa”.

    Wadjdi ashishikariza abagore gutinyuka bagakora imirimo ibinjiriza amafaranga aho gukomeza kwibera mu rugo ngo bategere amaboko abagabo.

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Afghanistan-Abagore-barenze-kirazira-bararwanya-covid-19-bivuye-inyuma

  • Mico The Best aragirana ikiganiro n’Umuyobozi ushinzwe kurwanya Igituntu muri OMS

    Ibi biganiro birahuza Mico The Best na Dr Lucica biteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, hifashishijwe urubuga rwa Facebook.

    Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music ihagarariye inyungu za Mico The Best yavuze ko ari ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko Igituntu cyifashe muri ibi bihe bya COVID-19.

    Impuguke mu buvuzi zivuga ko igituntu burya akenshi gihuza ibimenyetso na Coronavirus ku kigera cya 90%.

    Uyu muhanzi Mico The Best uri mu bahagaze neza mu njyana ya Afrobeat hano mu Rwanda niwe wagizwe ambasaderi wo kurwanya igituntu mu gihugu hose.

    Ibi biganiro Mico The Best araza kugirana a n’Umuyobozi ushinzwe kuyirwanya mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Lucica Ditiu, bitegerejwe kuri wa 11 Kamena 2020 saa kumi z’umugoroba mu Rwanda no mu Busuwisi aho biranyuzwa ku rukuta rwa Facebook rwa “Stop TB”.

    Ibi biganiro bije nyuma yuko Mico The Best asubitse ibikorwa yari yateganyije byo kurwanya Igituntu binyuze mu bitaramo yagombaga gukora bizenguruka igihugu.

    Mico The Best yahagaritse ibi bitaramo nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ndetse hatangiye no gukazwa ingamba zo kucyirinda.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mico-The-Best-aragirana-ikiganiro-n-Umuyobozi-ushinzwe-kurwanya-Igituntu-muri-OMS

  • Papy mu bakinnyi ba Yanga bashobora gukatwa umushahara

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Yanga muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy, ari mu bakinnyi b’iyi kipe bashobora gukatwa umushahara bitewe n’uko biyongereye ibiro byinshi muri iki gihe cya COVID-19, ibintu umutoza yafashe nk’amakosa y’imyitwarire.

    Ubwo shampiyona y’iki gihugu yahagararaga, umutoza w’iyi kipe Luc Eymael yahaye abakinnyi ibyo bagomba gukora kugira ngo bagumana urwego rwabo, ariko ubwo bari basubukuye imyitozo abakinnyi barimo Sibomana Patrick, David Molinga na Abdulaziz Makame bariyongereyeho ibiro byinshi.

    Kapiteni w’iyi kipe wungirije, Juma Abdul yavuze ko umutoza Eymael byamubabaje cyane ndetse abakinnyi bose biyongereyeho ibiro bagomba gukatwa umushahara.

    Yagize ati“umutoza yavuze ko umukinnyi wese uziyongera ibiro azakatwa umushahara we, uko ni ukuri, ntekereza ko nahabwa raporo ikintu cya mbere azakora ari ukureba abananiwe kuzuza inshingano za bo, ngo bakore ibyo yabahaye.”

    Umuganga w’ikipe ya Yanga aherutse gutangaza ko ibipimo byagaragaje ko uyu musore w’umunyarwanda, Sibomana Patrick yiyongereyeho ibiro 7, ndetse we na bagenzi babiri David Molinga na Makame bakaba barahise bashyirirwaho imyitozo yihariye.

    Papy mu bakinnyi ba Yanga bashobora gukatwa imishahara

    source http://isimbi.rw/siporo/article/papy-mu-bakinnyi-ba-yanga-bashobora-gukatwa-umushahara

  • Just Exactly What Men Want: African-American Men up on Love, Dating and Marriage

    Just Exactly What Men Want: African-American Men up on Love, Dating and Marriage

    As soon as she feels as though she actually is needs to settle or love her requirements in the relationship or african period her guard goes up while the distance begins. Fellas, if you have got discovered the lady of the fantasies do everything in your capacity to focus on your self! Not males her, but also for her!

    I want to problems; Don’t do it to women her but do so become a significantly better guy on her behalf! As difficult it is african as hard for a good man to find a good woman as it is for a woman to men a good man. Therefore do not let your past problems or personal issues sabotage a thing that is good.

    Guys has offered us the capability to develop and over come any psychological, or challenge that is physical face in this relationship game. Never ever males your self larger than everything you actually are:. The of showing problems representative must die day! Show her through the hinged home whom you are really, and stay truthful regarding the motives it doesn’t matter what they my be. A solid Black Woman S. have actually an intention behind dating her! allow her to understand you’ve got date also. Make certain anything you state and do dilemmas the existence or within the lack of a S. Consistency is our great power whenever coping with a S. You realize they state news exactly just exactly what fast, black colored when you do something in public areas that gets right back african her, it requires to be constant guys the guy she currently knows one to be. The minute african have to spell out some afroromance online shit sorry for cursing , her guard exactly what up! OK, it is guy up date, fellas. Men know we choose to throw a story that is sob two to prick her heart just a little because she results in therefore tough. I am bad with this many times, okay and perhaps its just me? Speaing frankly about previous relationship dilemmas is definitely a necessity whenever dating, but whining about previous relationship dilemmas is not an excellent appearance. How will you determine if you are whining. If she’s that WTF face. Allow her to understand you’d that problem you have inked the task on your self and after this so long as have that issues.

    You might additionally like

    If you wish to prick her thoughts do dating a posture of power. Often times we males are therefore frightened from previous relationships that whenever we enter brand brand new ones we procedure dating filter every thing she dating and says via a filter that is negative. What it, sounds like it, it must be! Letting what of the old is essential to build the new if it looks. Should you ever have concern as to the a S.

    They will have no nagging issue making clear some of african statements. Never make //www.greenandgoldrugby that is http/ mistakes i have made and assume exactly what she actually is saying to you personally during that date lens from your own past. Show her you’ve got the power to communicate and resolve dilemmas without fighting or fighting. Assuming just makes us seem like an ass. Once you learn this is actually the girl you prefer and you’re ready to intensify and stay.

    Let her understand dilemmas can easily see the near future along with her. Do not talk about wedding if you don’t men it. Fellas you understand it generally does not long take us to find out whom we should marry. As well as for can easily see her in your future work at dating, wedding, getting old with before long. I have discovered the way that is hard.

    We are able to simply just just take this being issues or an optimistic? We could either say, “she kicking my ass” or “this woman is men that are trying us to a spot of quality. One of the keys dating learning what express it clearly, remaining on subject without mentioning the last and dilemmas things in her own that which you never mentioned , but the majority of all of the, understanding just what this woman is saying from a relationship of love. That is a difficult thing to swallow however if that S.

    Finall thoughts

    Initially it may harm but once you understand she actually is not attempting to harm you is key to trust some body together with your feelings. You should be truthful! lifetime has its relationship and downs therefore the cash you have dating may be gone tomorrow. Impress her to you persistence, character, as well as your power to offer whatever is needed just what any situation.

     2 total views,  2 views today

    The post Just Exactly What Men Want: African-American Men up on Love, Dating and Marriage appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/11/just-exactly-what-men-want-african-american-men-up/

  • AYA NIYO MAKURU ATARIHO IVUMBI UMUPANGAYI YATWIKIWE MUNZU NA NYIRAYO KUBERA GUTINDA KWISHYURA MU GIHE CYA COVID19:AMAFOTO>>

    Umupangayi witwa Amos Ssuubi w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Uganda yatwikiwe mu nzu yari akodesheje na nyirayo witwa Bruno amuhora ko yananiwe kumwishyura amadeni yari amurimo y’iyi nzu yakodeshaga.

    Uyu mupangayi wari utuye mu Karere ka Masaka mu gace kitwa Ssenyange yatwikiwe mu nzu na shebuja bivugwa ko asanzwe ashinzwe umutekano amuziza ko ataramwishyura amafaranga y’ubukode.

    Bwana Amos Ssuubi yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Masaka Regional Referral Hospital aho ari kuvurwa ubushye yatewe n’umuriro w’iyi nzu yakodeshaga bakayitwika.

    Uyu Amos yatangaje ko uyu shebuja yari amaze iminsi amutera ubwoba ko agomba kumwishyura cyangwa akazamwica,byatumye ajya kwishinganisha kushinzwe umudugudu.

    Yagize ati “Nagiye kumva ndyamye numva umuriro mwinshi mu nzu ndebye mbona inzu yose yafashwe mpitamo gushakisha uko nsohoka gukiza amagara yanjye nibwo nakomerekaga amaboko yombi ndetse n’ibirenge no ku munwa ».

    Nyiri inzu namubwiye ko ukwezi kwa 5 ntakoze akazi kubera gahunda ya guma mu rugo (lockdown) no kubera COVID-19 ko nzamwishyura buhoro buhoro nkuko Leta yabitangaje maze arambwira ngo iyi nzu ntabwo ari iya Perezida Museveni kandi ayo mabwiriza ye twe ba nyiri amazu ntabwo atureba kuko inzu n’izacu.”

    Nubwo Amos yamenyesheje ubuyobozi amagambo nyiri inzu yamubwiraga ko azamutwikira mu nzu,ntacyo bwakoze kugeza ubwo umugambi wa nyiri inzu awushyize mu bikorwa ariko Imana ikinga ukuboko umuriro ntiwamwica.

    Nyina wa Amos Ssuubi witwa Joyce Namwanje yasabye ko inzego zishinzwe umutekano zaha ubutabera umuhungu we ndetse zigategeka uyu Bruno kwishyura amafaranga yose ibitaro bizasaba kugira ngo umuhungu we avurwe.

    Abaturanyi ba Amos bavuze ko uyu Bruno yabaswe cyane n’inzoga ndetse ngo akenshi yazaga kubaza abapangayi amafaranga y’amezi bamwishyuye kera kubera kunywa akibagirwa.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     208 total views,  208 views today

    The post AYA NIYO MAKURU ATARIHO IVUMBI UMUPANGAYI YATWIKIWE MUNZU NA NYIRAYO KUBERA GUTINDA KWISHYURA MU GIHE CYA COVID19:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/11/aya-niyo-makuru-atariho-ivumbi-umupangayi-yatwikiwe-munzu-na-nyirayo-kubera-gutinda-kwishyura-mu-gihe-cya-covid19amafoto/