Tag: news
-
Ibiteye amatsiko mu Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside #rwanda #RwOT
U Rwanda rumaze amezi atanu rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’Ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda. -
Umumotari muri Uganda yitwikiye kuri Polisi arapfa #rwanda #RwOT
Umumotari w’imyaka 29 y’amavuko witwa Hussein Walugembe wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.
Moto ya Hussein Walugembe yafashwe ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020 mu karere ka Masaka kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuri kilometero hafi 134 uvuye mu murwa mukuru Kampala.
Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, Leta ya Uganda yabujije za moto zizwi cyane hano ku izina rya ‘boda boda’ – gutwara abagenzi.
Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.Polisi ya Uganda ivuga ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru. Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.
Ejo ku wa kane tariki 02 Nyakanga 2020, yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, nuko aritwika akoresheje imyambi yo mu kibiriti na ‘essence’ yahishe mu icupa ry’amazi. Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.
‘Kwakwa ruswa’
Umupolisi wari uri kumwe na we yarakomeretse byoroheje ndetse impapuro nyinshi na za mudasobwa birashya.
Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.Nyuma y’uko kwitwika, Paul Kangave, umukuru wa polisi muri ako karere, yavuze ko iperereza ryatangiye ku bapolisi bose bakora mu muhanda.
Yavuze ko itsinda rya polisi ryita ku myitwarire ya kinyamwuga rizagenzura ibirego byuko abapolisi baka ruswa ku binyabiziga byafashwe byarenze ku ngamba zo kurwanya coronavirus.
Gutwara abagenzi kuri moto ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshejeho urubyiruko rubarirwa mu bihumbi muri Uganda, benshi muri bo kuri ubu batagikora.Mu kwezi kwa gatanu, leta ya Uganda yatangiye kudohora ingamba zo kurwanya coronavirus, ariko igumishaho izijyanye na za moto.
Mu mpera y’ukwezi gushize kwa gatandatu, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Yoweri Museveni yavuze ko moto zishobora kurushaho gukwirakwiza coronavirus ziramutse zemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe.Kugeza ubu, muri Uganda hamaze kwemezwa abantu 911 banduye coronavirus, muri bo 849 barayikize ndetse nta muntu n’umwe irica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza. Benshi muri abo banduye batangajwe ko ari abashoferi b’amakamyo bakora ingendo ndende ndetse n’abagiye bahura na bo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/umumotari-muri-uganda-yitwikiye-kuri-polisi-arapfa/
-
Sinjye wamukoreye amateka ni we wayikoreye – KNC #rwanda #RwOT

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, KNC avuga ko yishimiye gusinyisha Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru kuko n’ubwo yatakaje Guy Bukasa uwo azanye ari ku rwego rwisumbuyeho.
Ku munsi w’ejo ni bwo Gasogi United yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo, Guy Bukasa werekeje muri Rayon Sports.
Uyu munsi ni bwo Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru akaba azungirizwa na Alain Kirasa.
Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC avuga ko gutakaza umutoza atari ikibazo, ikibazo cyaba kumutakaza akazana uri ku rwego rwo ruri hasi y’uwo yatakaje.
Yagize ati“Gasogi nta na rimwe tuzakora ibintu bimeze nko kugwingira. Umutoza umwe yagenda hakaza undi, ikibi ni ukuzana umutoza uri munsi y’uwo wari ufite(…) aba ni abantu bafite umwuka w’intsinzi mutegereze n’ibindi biracyaza, ibi ni itangiriro.”
Akomeza avuga ko Cassa Mbungo yikoreye amateka igihe kikaba kigeze ngo anayakorere muri Gasogi United.
Yagize ati“uyu munsi ninde utazi amateka ya Cassa Mbungo Andre, wenda avuge ngo arajijinganywaho, ntabwo najya kuvugira umuntu ufite ibigwi bye bizwi, ibikombe afite murabizi. Cassa ni we mutoza w’umunyarwanda uri ku rwego rwo hejuru ibyo abantu babyumve. Ni we mutoza mpuzamahanga w’umunyarwanda. Sinjye wamukoreye amateka ni we wayikoreye, ubu noneho ni cyo gihe cyo kuza gukorera amateka muri Gasogi United.”
Uyu mugabo avuga ko aba bagabo bahawe inshingano zo gutoza Rayon Sports bafite ubushobozi bwo kuzahesha Gasogi United kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda nk’imwe mu ntego bafite mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
KNC avuga ko nyuma yo kwikorera amateka, Cassa Mbungo agiye no kuyakorera muri Gasoi Unitedsource http://isimbi.rw/siporo/article/sinjye-wamukoreye-amateka-ni-we-wayikoreye-knc
-
Ifoto y’umuhanzikazi nyarwanda Sunny yambaye ubusa yatunguye benshi #rwanda #RwOT

Umuhanzikazi nyarwanda akaba n’umunyamideli, Sunny yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yambaye ubusa buri buri.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ni umwe mu bahanzi bazwiho udukoryo twinshi, gusa muri iyi minsi akaba arimo atungura abantu cyane.
Mu minsi yashize ni bwo hasohotse amashusho y’uyu muhanzi arimo abyina yerekana ibice byose by’ibanga bye, akaba yarabikoze binyuze kuri Instagram ye aho yavugaga ko arimo kubyinira abamukurikira.
Nyuma yaho yakomeje kujya akora live kuri Instagram n’ubundi abyina yambaye ubusa, kugeza aho abantu bakeka ko yaba afite ikibazo.
Byaje guhuhurwa n’ifoto ye yagiye hanze yambaye ubusa buri buri. Ni ifoto yishyiriye hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu muhanzi akaba agaragara yisize amarangi ariko nta kintu na kimwe yambaye.
Ifoto Sunny yashyize hanze yambaye ubusa buri buri -
Mc Tino yasohoye video y’indirimbo uranzi ikangurira abantu gukundana ntakubeshya #rwanda #RwOT
Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda ariwe MC Tino, yasohoye amashusho y’indirimbo yise Uranzi.

Uranzi’ aho yaririmbye ku nkuru y’umukobwa wamenye imico y’umuhungu bakundana. Ati “Ushobora gukundana n’umukobwa ukamubeshya ko uri kureba umupira kandi uri mu nshuti zawe agahita akumenya.”

Henriette akaba ariwe mukobwa wifashishijwe muri Aya mashusho “Iyo warakaye aba abizi. Iyo ushonje aba abizi. Ni wa muntu ukuzi. Ni yo mpamvu mburira abantu ni byiza gukundana n’umuntu ukuzi uzi ibyiyumviro byawe ushobora kwibwiriza akamenya ko hari icyo ukeneye.”

Mc Tino azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Njyewe nawe’, ‘My Love’, ‘Mula’, ‘Finest Girl’ yakoranye na Aime Bluestone, ‘My Time’ n’izindi nyinshi.
Amashusho y’indirimbo uranzi akaba yaratunganyijwe na Papa emile.

Mc Tino yaboneyeho no gutangaza uwungirije manager wiwe papito.

Anny Sabine akaba ariwe mukobwa wungirije manager papito Yanashimiye umwe mubamuteye inkunga mu kumwambika ariwe CHIKA

Mu minsi ishize Kandi Mc Tino yateguje abakunzi be icyiganiro gishya bakunze kumusaba Ari benshi aricyo NIKO KURI cyizajya gica Kiri YouTube channel yiwe Aho hitezweho kuzajya avuga ukuri kubyerekeye uruganda rwa muzika mu Rwanda.

Reba hano amashusho ya uranzi
-
Kagere Meddie yatunguranye ashyira hanze ifoto ari kumwe na Mama Dangote #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’umunyarwanda w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere, yavugishije benshi kumbuga nkoranyamaga aho yaje kugaragara yasuye umuryango w’ibyamamare muri Tanzania wa Diamond Platnumz, ahura n’umubyeyi we, Kasim Sanura uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote iwe mu rugo.
Meddie Kagere ku wa Kane, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, anahura na nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] n’umugabo we Uncle Shamte.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yashyizeho ubutumwa bugaragaza ibyishimo yagize nyuma yo guhura n’umuryango wa Diamond.
Yagize ati “Nagiranye ibihe byiza na Mama Dangote.’’
Hagaragaye kandi n’ifoto bari kumwe na Uncle Shamte, uyu bikaba byaravuzwe ko ari umukunzi wa nyina wa Diamond Platnumz


-
Mu mafoto irebere ubwiza bwa Kate bashabe umwe mu banyarwandakazi b’ikimero cyiza #rwanda #RwOT
Bashabe ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakunze gutangarirwa na benshi kubera ubwiza bwe. Ubwiza bwa Kate Bashabe akenshi bukunze kugaragarira mu mafoto atandukanye akunze gudangiza abakunzi be ndetse n’abafana be benshi bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

twabegeranyirije amafoto 20 y’ingenzi agaragaza ubwiza bw’uyu mwari rwiyemezamirimo (afite iduka ry’imyenda rizwi nka Kabash fashion house) uzwi ku izina rya Kate Bashabe.



















-
Guy Bukasa yanze ibyo yahabwaga na Gasogi United yerekeza muri Rayon Sports – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports yifuza kubakamo amateka akomeye muri ruhago nyafurika. -
RURU yatangaje Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli na esanse byongeye kugabanuka. #rwanda #RwOT
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko guhera ku wa 4 Nyakanga 2020, Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli na esanse byongeye kugabanuka ku buryo bukurikira:
. Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro.
. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.
Iri tangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2020 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick, rigira riti ‘‘Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.’’
Ihinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga. Ibicuruzwa bigezwa mu Rwanda biba biba byaratumijwe ku isoko mpuzamahanga nko mu mezi abiri ashize.
Ibi biciro bishya bigiye gusimbura ibyagiyeho ku wa 4 Gicurasi 2020, aho igiciro cya lisansi i Kigali cyari 965 Frw kuri litiro naho icya mazutu kiri kuri 925 Frw.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kugabanuka cyane kuko no ku isoko mpuzamahanga byagiye hasi cyane.

-
Uko umuhango wo #Kwibohora26 uteguye ku Banyarwanda batuye mu mahanga #rwanda #RwOT
Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mfuruka zose z’Isi bizihize ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda.