Tag: Muzika

  • Byamusabye kwitwaza intebe, imodoka n’inzoga!… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 5 Gicurasi 2023, nibwo uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yashyize hanze album ye iriho indirimbo 13 zirimo nka 'Voice Note', iyo yakoranye na Sat-B, B-Threy, Nel Ngabo n'abandi.

    Ni album yari amaze igihe ararikiye abakunzi be. Hashize ukwezi kumwe iyi album igiye hanze, uyu muhanzi yashyize hanze icyarimwe amashusho y'indirimbo ebyiri, nyuma akurikizaho indirimbo nka 'Mariwe', 'Be My Teacher' n'izindi.

    Kuri ubu, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye yise 'Fly Away' iri mu zigize album ye. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu ishyamba rya Gako  hafi neza y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

    Uyu muhanda uhuza Akarere ka Bugesera na Nyanza, kuko urambukiranya za Rwabusoro, uturutse mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Ni umuhanda wamaze igihe kinini utari nyabagendwa biturutse ku kuba utari urimo kaburimbo no kuba hari harimo abajura bategaga abantu.

    Amashusho y'iyi ndirimbo, agaragaza ko byinshi mu bikoresho Tom Close yifashishije byamusabye kubikura mu Mujyi wa Kigali.

    Yabwiye InyaRwanda ko ari imwe mu ndirimbo yifuzaga guha umwihariko biri mu byatumye buri kimwe yasabwe na Gad wakoze amashusho yarakitayeho.

    Agaragara mu mudoka ari kumwe n'inkumi ngenderwaho mu mashusho y'iyi ndirimbo, hari aho agaragara yicaye mu ntebe iri mu muhanda muri kaburimbo, aho ari kumwe n'uyu mukobwa basangira icyo kunywa ku meza hariho imbuto n'indi mitako.

    Amashusho y’iyi ndirimbo kandi agaragaramo umukobwa ucuranga igicurango cya ‘Violan’.

    Album ya Tom Close iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi.  Hariho nka ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

    ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’.

    Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n'abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso.

    Tom Close aherutse kubwira InyaRwanda ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album 'Essence' yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.

    Avuga ko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.

    Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki rw'uyu muhanzi.

    Uyu munyamuziki avuga ko imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw'igihe kirekire no 'kugerageza kujyana n'igihe'.

    Biri mu byatumye izi ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n'ibigezweho. Avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ifite 'umwihariko wayo'.


    Amashusho y'iyi ndirimbo, Tom Close yayakoreye mu ishyamba rya Gako 

    Tom Close yatangaje ko byamusabye kwitwaza ibikoresho byinshi abikuye muri Kigali

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FLY AWAY' YA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133896/byamusabye-kwitwaza-intebe-imodoka-ninzoga-tom-close-arakataje-mu-gukorera-amashusho-album-133896.html

  • Abakunzi be bashonje bahishiwe: Umuhanzi Davis D agiye gukorana indirimbo n’ibyamamare muri muzika nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Davis D ukunze kwiyita umwami w'abana agiye gushyira hanze indirimbo nshya ari kumwe n'ibyamamare muri muzika nyarwanda.

    Davis D uzwiho kugira udushya twinshi mu Rwanda yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Bermuda' yakoranye n'abaraperi bakomeye cyane hano mu Rwanda aribo Bull Dog ndetse na Bushali uri kubarizwa ku mugabane w'i Burayi muri iyi minsi.

    Uyu muhanzi kandi yatangaje ko igihe k'inkundo cyamaze kurangira ubu hagezweho igihe cyabo ibi yabitangaje ubwo yateguzaga iyi ndirimbo.

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-be-bashonje-bahishiwe-umuhanzi-davis-d-agiye-gukorana-indirimbo-nibyamamare-muri-muzika-nyarwanda/

  • ‘Mureke dutegure umunsi n’ahantu tuzarwanira turebe imbwa n’umugabo’ abahanzi 2 bakomeye bo muri Uganda bahigiye gukurana amenyo mu rwego rwo guca agasuzuguro  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Mureke dutegure umunsi n'ahantu tuzarwanira turebe imbwa n'umugabo' abahanzi 2 bakomeye bo muri Uganda bahigiye gukurana amenyo mu rwego rwo guca agasuzuguro

    Ku wa mbere  w'iki cyumweru nibwo Pallaso yakubise inshyi Alien Skin.

    Nyuma Skin yagiye mu biganiro bitandukanye ahamagarira Pallaso kuzamusanga bakarwana byeruye.

    Alien Skin yabwiye Sanyuka Tv ati:'Ndashaka gushyira ku iherezo iki kibazo. Mureke dutegure umunsi n'ahantu tuzarwanira hazaboneka imbwa n'umugabo. Tuzarwana iminota 7. Bavuga ko aho inzovu zirwaniye ibyatsi bibigenderamo. Sinshaka ko tuzarwanira mu tuzu twa nta kigenda'.

    Nubwo Alien Skin yifuza intambara ariko Pallaso yasabye imbabazi ku byabaye. Ku wa Kane tari ya 1 Kamena 2023 yagize ati:'Nta bibazo mfitanye na Alien Skin. Niba yiteguye intambara nzayirwana nagende ategure neza asabe ibyangombwa anasabe stade njye ndahari'.

    Pallaso avuga ko muri Uganda hari ibibuga byagenewe imikino yo kurwana ku buryo yasabye Alien Skin kujya gusaba uburenganzira noneho ategure umukino mwiza wa kinyamwuga.

    Aka gapingane kakomeje gufata intera nyuma yamashusho yasakaye Pallaso arimo ahata inshyi nyinshi Alien Skin.

    Source : https://yegob.rw/mureke-dutegure-umunsi-nahantu-tuzarwanira-turebe-imbwa-numugabo-abahanzi-2-bakomeye-bo-muri-uganda-bahigiye-gukurana-amenyo-mu-rwego-rwo-guca-agasuzuguro/

  • Ntamukire uririmba nabi! Indirimbo ya KNC ikomeje gutungurana cyane kubera imiririmbire ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntamukire uririmba nabi! Indirimbo ya KNC ikomeje gutungurana cyane kubera imiririmbire ye.

    Hakomeje gusakazwa amashusho y'umuherwe KNC ari kuririmba yiyemeje gutangiza abantu wikendi neza.

    KNC yafashwe aya mashusho ari ku rikodinga ndetse ari kumwe n'abacuranzi bamucurangira, uyu mugabo yaririmbaga injyana ya lege izwi ku bantu bake bashoboka.

    Abantu bamwe bati 'ntamukire uririmba nabi' abandi bati ' urabizi' muri make ni byinshi yavuzweho n'abafana kubera imiririmbire ye.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntamukire-uririmba-nabi-indirimbo-ya-knc-ikomeje-gutungurana-cyane-kubera-imiririmbire-ye/

  • Ommy Dimpoz yavuze ku burozi yahawe nindirim… – #rwanda #RwOT

    Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] ari mu Rwanda, aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni ku nshuro ya Gatatu, Ommy Dimpoz ataramiye mu Rwanda. Kandi, mu bihe binyuranye yagiye agaragaza ko yakunze uburyo Umujyi wa Kigali usa neza, uburyo Abanyarwanda bamwakira neza, amafunguro yakirizwa n’ibindi binyuranye.

    Ubwo yari mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze ko ‘ndiyumva nk’uri mu rugo, ikirere cyiza, igihugu cyiza, Umujyi mwiza’. Ati “Mbese ibintu byose ni byiza.”

    Uyu mugabo yakirijwe ikawa yo mu Rwanda, avuga ko asanzwe akunda ikawa. Abajijwe kuri gahunda ya Visit Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere iyi gahunda, kandi akunda uburyo Abanyarwanda baca bugufi, bakagira urukundo.

    Ommy Dimpoz yavuze ko urugwiro yakiranwa iyo ari mu Rwanda, ahora aruganirira The Ben, umuhanzi w’inshuti ye ukunze kujya kenshi muri Tanzania.

    Ati “Buri gihe mpora musaba ko twagurana Pasiporo, we akaza muri Tanzania nanjye nkaza mu Rwanda’.

    Dimpoz yavuze ko The Ben akunze kumushyigikira iyo ari mu studio mu ikorwa ry’indirimbo. Kandi ko The Ben ari umuhanzi utangaje, w’umutima mwiza, uca bugufi. 

    Yavuze ko mu myaka itanu ishize, The Ben yamufashije kwandika indirimbo yitwa ‘Yanje’ yakoranye na Seyi Shay.

    Ati “Yaramfashije kwandika iyi ndirimbo yitwa ‘Yanje’. Niwe wamfashije kwandika amagambo y'ikinyarwanda y’iriya ndirimbo.”

    Dimpoz yavuze ko umwaka ushize ubwo yakoraga kuri album ye, nabwo yiyambaje The Ben bakoranaho indirimbo ‘I got you’. Ati “Nabwo yanyandikiye amwe mu magambo y’Ikinyarwanda [Yifashishije mu ndirimbo].'

    Iyi album, Ommy Dimpoz yasohoye mu Ukwakira 2022 yayise ‘Dedication’ iriho n’izindi ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo nka Blaq Diamond, Fally Ipupa, Dj Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo, Nandy wo muri Tanzania n’abandi. Iriho indirimbo 15.


    Ishimwe ku Mana nyuma y'uko akize uburozi yahawe:

    Muri Gicurasi 2018, nibwo Ommy Dimpoz yatangiye kunyura mu bihe bigoye biturutse ku kunanirwa kumira ifunguro, yagira icyo amira akaribwa mu muhogo. 

    Icyo gihe yagiye kwa muganga babura indwara, ndetse Guverineri wa Mombasa Joho Hassan, yamushakiye ubuvuzi bwisumbuyeho birananirana.

    Ibi byatumye muri Kamena 2018, yoherezwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yabagiwe, ndetse abaganga bakora inzira nshya y’igogora.

    Muri Nzeri 2018, yizihiza isabukuru y’amavuko, yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Imana yamwongereho iminsi yo kubaho. Atangaza ko yatangiye ubuzima bushya, yongeye kurya, anashobora kuririmba.

    Icyo gihe yasohoye ifoto imugaragaza mu cyumba yabagiwemo. Uyu munyamuziki wabiciye bigacika muri Tanzania, yavuze ko yanditse ubu butumwa agirango abwire buri wese ko ‘kubana mu bugome n’inzangano’ bidakwiye, kuko ntawe uzi icyo ejo hamuhishiye.

    Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze ko icyo gihe ahura n’ubwo burwayi, wari umunsi usanzwe nk’indi yose, abyuka yumva atemeze neza, abaganga bagerageza ibishoboka biranga. Ommy avuga ko bisa nk’aho ‘nariye uburozi’.

    Ngo birashoboka ko yaba yarariye ubwo burorozi mu byo kurya cyangwa se kunywa. Ati “Nagiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo bigenda neza…nagiye kandi no muri Budage mu ibagwa ryanjye rya kabiri.”

    Ommy yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko yamaze hafi imyaka ibiri cyangwa itatu ajya kwa muganga kugirango barebe uko ubuzima bwe buhagaze. Ndetse, igihe kirageza abura ijwi rye ku buryo atashoboraga kongera kuririmba.

    Uyu munyamuziki avuga ko ubuzima ari ukunyura mu byiza n’ibibi, kandi ko ntawe ukwiye gucika intege, ahubwo agomba gukomeza gusenga no kwiyegereza Imana.

    Uyu mugabo ashima Imana, inshuti, abaganga n’abandi ‘none uyu munsi ndi hano'. Mu bindi, Ommy yavuze ko mu muziki akumbuye abahanzi nka Vanessa Mdee, Nyanshinski, Stromae n’abandi.

    Avuga ko nta muntu ukwiye gufata ubuzima nk’ikintu gisanzwe, kandi abantu bakwiye kurangwa n’urukundo. Avuga ko ibihe yanyuzemo, byatumye abona ko ubuzima ari ubusa, kandi ko ejo hazaza atari ahacu.

    Ommy yavuze ko ubuzima bwamwigishije amasomo akomeye, kandi Imana imwereka ko ntawe umenya ejo hazaza 

    Ommy ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 7 kuri Instagram, avuga ko bigoye gusobanukirwa umuntu. Ati “Ni bene Adamu.” 

    Ommy Dimpoz yahishuye ko The Ben ariwe wamwandikiye amagambo ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda yaririmbye mu ndirimbo 'Yanje' 

    Ommy avuga ko ari inshuti y'akadasohoka ya The Ben byatumye amwiyambaza kuri album yashyize hanze mu 2022 

    Ubwo Ommy Dimpoz yari mu kiganiro na Luckman Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda 

    Ommy Dimpoz avuga ko umwaka wa 2018 wamushaririye, ariko akomeza kwiyegereza Imana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YANJE' YA OMMY DIMPOZ NA SEYI SHAY

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I GOT YOU' YA OMMY NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129753/ommy-dimpoz-yavuze-ku-burozi-yahawe-nindirimbo-yandikiwe-na-the-ben-129753.html

  • Umuhanzi Stromae ufite inkomoko i Nyarugenge yahagaritse ibitaramo byo kumurika album ye nshya 'Multitude' igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Paul van Haver wabaye ikimenyabose ku Isi yose nka Stromae yahagaritse ibitaramo byose yari ateganya byo kumurika album nshya yise 'Multitude' byari kugeza mu Ukuboza 2023.

    Uyu musore w'imyaka 38, ufite se w'umunyarwanda we avuga ko impamvu yahagaritse ibi bitaramo ngo ni uko akeneye kuruhuka bihagije.

    Mu ntangiriro za Mata nabwo uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo 14 yari afite muri Mata na Gicurasi 2023, gusa hari andi makuru avuga ko yaba afite umunaniro ukabije (stress).

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-stromae-ufite-inkomoko-i-nyarugenge-yahagaritse-ibitaramo-byo-kumurika-album-ye-nshya-multitude-igitaraganya/

  • Kurapa nabyo arabizi: Tom Close yarapye indirimbo ya Bull Dog yongera gushimangira ko ari we muhanzi mbere mu Rwanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close ku munsi w'ejo nibwo yashyize hanze alubumu ye nshya yise 'Essence' ikomeje gucimpaka hirya no hino muri Afurika.

    Tom Close kuri Televiziyo yitwa Isibo Tv mu kiganiro The Choice Live yemeje abarimo umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'umuraperi Phil Peter ubwo yarapaga agace kari mu ndirimbo yakoranye na Bull Dog bise igikoromere.

    Source : https://yegob.rw/kurapa-nabyo-arabizi-tom-close-yarapye-indirimbo-ya-bull-dog-yongera-gushimangira-ko-ari-we-muhanzi-mbere-mu-rwanda-video/

  • Tom Close yateguje abakunzi be ‘Essence’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wubatse izina, Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki yateguje abakunzi b’umuziki be ko arimo gukora kuri album ye nshya yise ‘Essence’ izagera hanze vuba.

    Uyu muhanzi usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) akaba agiye gusohora album ye ya 8.

    Ni Album uyu muhanzi yavuze ko azashyira hanze tariki ya 5 Gicurasi 2023 saa 11h55′ izaba yageze hanze.

    “Essence”, ni album igiye kuza ikurikira izindi yakoze ari zo; “Kuki”, “Sibeza”, “Ntibanyurwa”, “Komeza utsinde”, 'Ndakubona' na “Mbabarira Ugaruke'.

    Tom Close agiye gusohora album ya 8 yise Essence

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close

  • Uko Umuhinde Vijay yiyemeje gushyira itafari… – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro uyu musore yakoranye indirimbo na Afrique, uri mu bahanzi bo mu kiragano gishya bagezweho.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ko yatangiye umuziki akiri umwana, ariko agatangira kubikora by'umwuga nyuma.

    Ati 'Nahoraga niyumvamo umuziki kuko cyari kimwe mu bice bingize, ariko ntekereza ko igihe natangiye kuwiyumvamo byimbitse uko natangiye kumenya umuziki, ubwoko bw'umuziki niyumvamo […] natangiye gukunda umuziki mu by'ukuri mfite imyaka 14 cyangwa 15.''

    Arakomeza ati 'Natangiye gukuza guhuza amagambo, ndetse n'amarangamutima yanjye atangira kwigaragaza. Ntekereza ko ukunda umuziki iyo ubonye ukunyura kurushaho. Wiyumvamo nk'aho ari wowe umuhanzi ari kuvuga, n'iyo ibyo ari kuririmba byaba bitandukanye nawe. Buri wese afite uko akunda umuziki mu buryo butandukanye n'undi.''

    Akomeza avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu bimushimisha, akaba ari nayo mpamvu waje guhinduka umwuga yashyiramo ingufu akaba ariwo ahanga amaso.

    Ati 'Umuziki wabaye ikintu kinshimisha kuva nkiri umwana, nageze kuri byinshi mu buzima bwanjye. Buri gihe nashakaga kuririmbana n'abandi. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye mbona ko ubuzima ari buto cyane, kandi muri ubwo buzima buto ngomba kugera ku nzozi zanjye zose. Rero ubu, ndi gukabya inzozi zanjye zose.''

    Ahanze amaso umuziki nyarwanda…

    Vijay yatangiye kwinjira ku isoko rya muzika nyarwanda, ndetse yanakoranye indirimbo na  Afrique bise 'Oya'. Ni indirimbo avuga ko yakoze kubera ko ashaka gutanga umusanzu ku muziki nyarwanda, kubera ko ari igihugu akunda.

    Ati 'Nkunda u Rwanda n'abanyarwanda. U Rwanda rwampaye ibintu byinshi mu buzima bwanjye. Nkorwa buri gihe ku mutima n'ubwiza karemano bwarwo, umuco, imyitwarire y'abantu barwo n'ibindi. Ndetse umuziki w'abanyafurika cyane u Rwanda  uranyura, rero mu minsi mike yashize nashakaga gukorana n'umuhanzi nyarwanda.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo bitari byoroshye  yabashije gukora indirimbo ye ya mbere ari kumwe n'Umunyarwanda, ariyo 'Oya'. Akomeza avuga ko impamvu ashaka gukorana n'abahanzi nyarwanda ari uko akunda kwidagadura mu tubyiniro. Ati 'Mba nshaka ko umuntu yishima, nyuma yo kumva indirimbo mu bihe bya Weekend.'

    Avuga ko nta muhanzi wihariye wo mu Rwanda ashaka gukorana nawe kuko yifuza gukorana na buri wese bizabasha gukunda, mu gihe yaba abonye ayo mahirwe.

    Vijay agaragaza ko ashaka kumenyekana mu muziki nyarwanda. Ati 'Nshaka kumenyekana, nkakundwa mu muziki nyarwanda na buri wese. Nshaka gukora indirimbo nyinshi mu muziki nyarwanda, zakundwa n'abanyarwanda n'Abahinde.''

    Aho ashaka kwibona mu myaka itanu iri imbere mu muziki

    Avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuba ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, n'iwabo mu Buhinde.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kubona umuziki wanjye wageze henshi, kandi ugakundwa n'abanyarwanda bose ndetse no mu Buhinde iwacu. Nshaka gutangiza byinshi mu muziki nyarwanda, ndetse nkazana ibitekerezo bishya.'

    Avuga ko ashaka kumenya igishoro cyo mu muziki na filime nyarwanda. Ngo ashaka kubona uruganda rw'umuziki wo mu Rwanda rukura, nk'izindi nganda ndetse n'igihugu.

    Vijay ashaka kuba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda 

    Ubwiza bw’u Rwanda n’abaturage baho byatumye arwiyumvamo, ku buryo yarukoreramo umuziki

    REBA INDIRIMBO VIJAY YAKORANYE NA AFRIQUE BISE OYA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127354/uko-umuhinde-vijay-yiyemeje-gushyira-itafari-ku-muziki-nyarwanda-video-127354.html

  • Aranywa bigatinda-Kevin Kade yashyize hanze i… – #rwanda #RwOT

    Kade yabitangarije InyaRwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amayoga'. Ni indirimbo avuga ko yakomoye ku nshuti ye inywa bigatinda, agaragaza ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu kunywa mu rugero.

    Ati 'Ni indirimbo yaturutse ku nshuti yanjye ikunda kunywa cyane, nashakaga kubwira abantu ko bakwiriye kunywana amakenga.'

    Uyu muhanzi yanaboneyeho kuvuga ko uyu mwaka ari umwaka w'ibikorwa byinshi kuri we. Ati 'Ni umwaka nshaka kwereka abakunzi banjye mo ibikorwa byinshi, birushijeho ibyo mu myaka yatambutse.'

    Yanahise aboneraho guteguza Extended Play [EP] agiye gushyira hanze. Iyi EP ntarayibonera izina, ndetse nta n'ubwo aremeza neza umubare w'indirimbo zizaba ziriho.

    Kevin Kade ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe. Yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ibara' yakoranye na Uncle Austin, 'Kao', 'Umuana',  'Sofia', 'Like You' yakoranye na Seyn na Davis D n'izindi.

    Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku Nyundo bahagaze neza. Uyu musore avuga ko ashaka gukora cyane mu 2023.

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA KEVIN KADE

      </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>-</span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>  </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>AMAYOGA</span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>  </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>[ Official Video</span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>  </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>]” frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share” allowfullscreen>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126732/aranywa-bigatinda-kevin-kade-yashyize-hanze-indirimbo-yakomoye-ku-nshuti-ye-126732.html