Nitwa Asia Kalim, mfite imyaka 20 ntuye mu Biryogo nkaba mbana na mama kuko papa wanjye we sinigeze mumenya. Iyo ngerageje kuganiriza mama nkamubaza amazina ya papa cyangwa se aho aherereye, mama ahora ambwira ibintu bitandukanye, akambwira ko ari umwe mu bahinde baje gucuruza inaha mu myaka yaza 1999-2000 gusa ikigaragara nuko mu by’ukuri nawe ntamuzi ariko ngo akeka ko ari uwitwa Kalim. Mama wanjye ni umuntu uzi gukora ni umucuruzi ariko akunda kubaho ubuzima buhenze cyane, yego nibyo azi gukorera amafaranga ariko nawe uko ayakorera niko ayatagaguza bigatuma biba ngombwa ko yiyambaza abandi bagabo bakamuha andi mafaranga ninayo mpamvu mfite basaza banjye babiri nabo tutazi ba se. Kubaho muri ubwo buzima ntazi papa ntazi inkomoko yanjye bintera agahinda kenshi niyo mpamvu ntashaka ko abana banjye byazababaho. Aha hanze hari ibishuko byinshi nabashije kubyirinda mu myaka ishize ariko simpamyako mu myaka iri imbere nzakomeza kubyirinda niyo mpamvu ngiye gushaka umugabo.