Tag: featured

  • ONU/UN iratabariza Abanyekongo b’abasivili basaga 1300 bishwe

    Umuryango w’Abibumbye-ONU/UN, uratangaza ko abasivili 1,300 bishwe mu gihe cy’aya mezi umunani ashize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yahuje ingabo z’iki gihugu n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kamena 2020, umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, avuga ko ubu bwicanyi bwabaye cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

    Abavugwaho gukora ubu bwicanyi, ni abasilikali n’abapolisi ba Leta, ariko cyane cyane umutwe ufite intwaro witwa Codeco(Coopérative pour le Développement du Congo), ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abalendu. Nk’uko ONU ibivuga, Codeco ikunze kwibasira abo mu bwoko bw’abahema n’abalur.

    Undi mutwe ONU ishinja ubwicanyi bw’abasivili ni ADF(Allied Democratic Forces) mu Cyongereza, cyangwa (Forces Démocratiques Alliées) mu Gifaransa. Ugizwe ahanini n’abantu b’Abayisilamu bakomoka muri Uganda. Wavutse mu 1995 uvuga ko uje kurwanya Perezida Museveni.

    Muri Kivu y’Epfo, avasivili bazira cyane cyane intambara z’amoko hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero, no hagati y’Ababembe n’Abanyindu. ONU ivuga ko ubwicanyi bwabaye no mu ntara ya Kongo Central, cyera yahoze yitwa Bas-Congo, ndetse no mu murwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, aho abasivili 62 bishwe n’abasilikali n’abapolisi ba Leta. Abandi basivili 74 babikomerekeyemo. Abo baturage bose ni abo mu mutwe ugendera ku mahame ya politiki n’iy’amadini bivanze witwa Bundu Dia Kongo, BDK mu magambo ahinnye.

    Usibye kwica, iyo mitwe irayogoza, igafata n’abagore n’abakobwa ku ngufu. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ayo mabi yose yatumye kandi abaturage barenga ibihumbi 500 bata ibyabo barahunga.

    Mu itangazo rye, Michelle Bachelet yemeza ko ubu bwicanyi bushobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Arasaba z’anketi zigenga kandi zimbitse. Asoza avuga, ati: “Abahohoterwa bakwiye ubutabera, ukuri, n’indishyi z’akababaro.” Arasaba kandi Leta ya Congo gukora ibishoboka byose kugirango ubu bwicanyi buhagarare kandi ntibuzongere.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Kamonyi/Musambira: Ku myaka isaga 70 y’amavuko, ati“Inzara n’imibereho mibi” biranyahuranije

    Atuye mu Mudugudu wa Mbari, Akagari ka karengera, Umurenge wa Musambira ho mu karere ka kamonyi, akitwa Ugirashebuja Yohani. Imibereho ye muri byose avuga ko ari mbarubukeye, abagiraneza nibo bakimufashije gusunika iminsi nkuko abivuga mu gihe ngo Ubuyobozi bumusiragiza.

    Ugirashebuja Yohani, aba munzu itagira ikiyiromo, aho arambika umusaya ni ku musambi icyo kwiyorosa ntacyo, aho kandi ni naho atekera iyo agize amahirwe yo kubona umugiraneza umufungurira cyangwa se nk’ubuyobozi bukamwibuka nabwo ngo biba gake kuko nk’ubu nubwo aturanye n’umurenge amezi ashize arenga atatu nta n’umuyobozi umugeraho. Aho aba naho ni mu icumbi yahawe n’umugiraneza.

    Aha niho uyu musaza Ugirashebuja aba. Ni ku muhanda muri metero zitagera kuri 50 n’aho ibiro by’Umurenge wa Musambira byubatse.

    Ugirashebuja, iyi nzu ayibamo wenyine ku myaka 73 y’amavuko. Guhaguruka aho yicaye biramugora kubw’intege nke ahanini zimufatanya n’inzara.

    Aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa 05 Kamena 2020 ahagana ku I saa cyenda, yari yicaye yota akazuba avuga ko adaheruka kugira icyo ashyira mukanwa, ko inzara n’imibereho mibi biganisha ubuzima bwe ahabi.

    Ahitwa ko arambika umusaya, ni hasi uretse umusambi gusa. Nta biryamirwa ntacyo kwiyorosa. Ese abagiraneza n’abifite ntabwo bakibaho ngo hagire n’umuha Matora n’icyo kwiyorosa!?

    Avuga ko afite ibibazo byo kubaho nabi, nta nzu, ntacyo kurya n’ibindi amaranye igihe kirenga imyaka itanu nyamara ngo agasiragizwa n’ubuyobozi, bumurerega. Yagize ati “ Hari igihe Social w’Umurenge ( ushinzwe imibereho myiza) yaje, ansanga ku Karere ndimo ntekerereza abantu bari bahari barimo n’abasirikare, abasirikare barigendera ngiye kubona mbona baramuzanye hagati yabo, bati tubwire ikibazo cy’uyu musaza, ati “ Uyu musaza n’ubundi yaje kurushya abayobozi, ni atahe ikibazo cye nzagikemura kuwa mbere. Nje kuwa mbere ati genda uzaze kuwa gatatu, nje kuwa Gatatu ati genda uzaze kuwa gatanu, kuwa Gatanu ati genda uzaze kuwa Mbere, ndagumya ndiruka ndananirwa aho bigeze ndarorera”.

    Akomeza avuga ko nyuma yaje kongera gusubira ku karere, bagahamagara kuri Terefone ariko ngo ibyo yababwiye ntabwo yigeze amenya ibyo aribyo. Yaratashye, kera kabaye aza gusubira ku karere ni uko bati baramwandika, imyirondoro ye baragije bati “ Hoshi genda ikibazo cyawe kizakiranuka tugiye kumva ikibazo cyawe uko giteye”. Akomeza avuga ko ari ubwo aheruka.

    Ibikoresho byo mugikoni iyo yabonye icyo ateka. Igikoni n’aho arara ntabwo hatandukanye. Nyamara abayobozi banyura aha buri mwanya.

    Muri make, uyu musaza ibibazo avuga bimukomereye ni Inzara no kutagira aho aba kuko uyu munsi aho ari ni kumugiraneza ku buryo abaho mu mpungenge ko igihe icyo aricyo cyose uwamugiriye neza akamuha aho arara ashobora kuhisubiza. Ni nabyo bibazo avuga ko yatuye ubuyobozi ariko bugakomeza kumurerega, bumusiragiza.

    Ashinja ubuyobozi kutamwitaho ngo bumufashe kubona aho aba ahubwo bukabikorera abamerewe neza kuko hari n’ingero z’abo azi bagiye bubakirwa nyamara bafite ubushobozi busumbye ubwe, bafite n’abakabitayeho mu gihe we nta muryango.

    Intege nke aterwa n’inzara n’imibereho mibi ntabwo bigituma agira icyo abasha gukora.

    Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko uyu musaza bamuzi kandi ngo bamufasha. Ati“ Uriya musaza afite umuntu umucumbikiye mu nzu ariko turamumenya, tumuha ibiryo rwose, yakubwiye ko tutamufasha?”. Akomeza avuga ko bagiye bamuha ibyo kurya kandi mu bihe bitandukanye nubwo amakuru agera ku intyoza.com ndetse anashimangirwa n’uyu musaza, hashize igihe kirekire nta bufasha.

    Muri uyu Murenge wa Musambira, hariyo ibibazo bitandukanye bikomeje kuvugwa n’abaturage bimwe tugikorera ubucukumbuzi. Haravugwa Ruswa, Akarengane muri bamwe mu bayobozi bahohotera abaturage, hari n’abavuga ko bakubitwa n’abayobozi, abo abayobozi barira amafaranga nyamara ngo bayabatse ngo akoreshwe ibikorwa by’iterambere, abo imfashanyo zakabaye zigeraho ariko ngo zikaribwa na bamwe mu bayobozi n’ibindi bimwe turi bubagezeho mu nkuru zacu zitaha kuko tubifite.

    Ugirashebuja Yohani, akeneye ubufasha. Yibaza byinshi akabura ibisubizo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-ku-myaka-isaga-70-yamavuko-atiinzara-nimibereho-mibi-biranyahuranije/

  • ONU/UN iratabariza Abanyekongo b’abasivili basaga 1300 bishwe

    Umuryango w’Abibumbye-ONU/UN, uratangaza ko abasivili 1,300 bishwe mu gihe cy’aya mezi umunani ashize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yahuje ingabo z’iki gihugu n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kamena 2020, umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, avuga ko ubu bwicanyi bwabaye cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

    Abavugwaho gukora ubu bwicanyi, ni abasilikali n’abapolisi ba Leta, ariko cyane cyane umutwe ufite intwaro witwa Codeco(Coopérative pour le Développement du Congo), ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abalendu. Nk’uko ONU ibivuga, Codeco ikunze kwibasira abo mu bwoko bw’abahema n’abalur.

    Undi mutwe ONU ishinja ubwicanyi bw’abasivili ni ADF(Allied Democratic Forces) mu Cyongereza, cyangwa (Forces Démocratiques Alliées) mu Gifaransa. Ugizwe ahanini n’abantu b’Abayisilamu bakomoka muri Uganda. Wavutse mu 1995 uvuga ko uje kurwanya Perezida Museveni.

    Muri Kivu y’Epfo, avasivili bazira cyane cyane intambara z’amoko hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero, no hagati y’Ababembe n’Abanyindu. ONU ivuga ko ubwicanyi bwabaye no mu ntara ya Kongo Central, cyera yahoze yitwa Bas-Congo, ndetse no mu murwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, aho abasivili 62 bishwe n’abasilikali n’abapolisi ba Leta. Abandi basivili 74 babikomerekeyemo. Abo baturage bose ni abo mu mutwe ugendera ku mahame ya politiki n’iy’amadini bivanze witwa Bundu Dia Kongo, BDK mu magambo ahinnye.

    Usibye kwica, iyo mitwe irayogoza, igafata n’abagore n’abakobwa ku ngufu. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ayo mabi yose yatumye kandi abaturage barenga ibihumbi 500 bata ibyabo barahunga.

    Mu itangazo rye, Michelle Bachelet yemeza ko ubu bwicanyi bushobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Arasaba z’anketi zigenga kandi zimbitse. Asoza avuga, ati: “Abahohoterwa bakwiye ubutabera, ukuri, n’indishyi z’akababaro.” Arasaba kandi Leta ya Congo gukora ibishoboka byose kugirango ubu bwicanyi buhagarare kandi ntibuzongere.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/onu-un-iratabariza-abanyekongo-babasivili-basaga-1300-bishwe/

  • Kigali: Umugabo uvuga ko yakorewe ihohoterwa n’umugore we arasaba kurenganurwa na Perezida

    Habarugira n’umugore we, Ingabire Vestine basezeranye imbere y’amategeko mu 2008, baza gusezerana imbere y’Imana ku wa 30 Gicurasi 2009.

    Ubwo bashakanaga umugore yari afite abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe, ubu umukuru muri bo afite imyaka irenga 20.

    Muri rusange abana bafitanye ni batanu kuko bamaze kubyarana babiri biyongera kuri abo batatu umugore yazanye. Umugabo avuga ko abana umugore yazanye babandikishije mu muryango bitwa abana mu rugo.

    Habarugira avuga ko kuva mu 2011, umugore we yatangiye kwadukana imyitwarire idahwitse, atangira kujya ava mu rugo akajya mu Ntara rimwe na rimwe akanararayo kandi umugabo atabizi.

    Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Habarugira yaganiriye na UKWEZI, agaruka kuby’agahinda afite yatewe n’icyo yita ihohoterwa ryo mu buriri, irishingiye ku mutungo ndetse rimwe na rimwe ngo umugore yamufataga mu mashati ashaka kumukubita.

    Yagize ati “Mu 2011, yadukanye imico idasanzwe rimwe na rimwe akava mu rugo akagenda mu ntara za Muhanga, Nyagatare n’ahandi henshi kandi akagenda ntabizi. Naje kumubaza ikibimutera arambwira ngo azabicikaho nindamuka nemeye ikintu kimwe yansabaga.”

    “Nibwo yambwiraga ati, amafaranga yose ukoreye uzajya uyanyuza mu ntoki, nyakoreshe gahunda z’urugo zirimo kwishyurira abana amashuri, guhaha, kwishyura inzu ndetse asagutse nkazayashyira kuri konti kugeza igihe azagwira tukazemeranye ikintu cyo kuyakoresha.”

    Reba hano ikiganiro cyose twagiranye

    Uyu mugabo akomeza avuga ko yaje kwemera kubahiriza ibyo yasabwaga n’umugore we [Icyo gihe yari umushoferi wigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka], atangira kujya ahembwa amafaranga yakoreye yose akayahereza umugore.

    Habarugira avuga ko byaje kugera nyuma wa mugore atangira kujya akoresha ya mafaranga uko yishakiye noneho ngo atangira kujya ayakoreshamo amatike ajya mu mahanga mu bagabo.

    Yavuze ko bitarangiriye aho kuko byageze aho umugore akajya amubwira ko ari imbwa kandi yanamuteza abagabo be bakamukubita.

    Ati “Muri uko kubana gutyo ikintu cyaje kubisembura ngatangira no kumujyana mu buyobozi ni uko yandwanyaga. Yarampimye sinagenda dore ko yambwiraga ati wowe uri imbwa njyewe mfite abandi bagabo bakomeye batari nkawe.”

    “Akambwira ati wowe ntacyo uvuze, uri imbwa ahubwo banakwica niba waranze kugenda ni akazi kawe uzahura n’ibibazo. Ibyo narabiretse bikajya birangira ariko igihe cyaje kugera akajya amfata mu mashati kugira ngo nimvuga amfatanye na ba bana be bankubite. Icyo gihe uko yamfataga nararaga mu ruganiriro.”

    Amakuru avuga ko byaje kugera nyuma aba bombi bagura ikibaza mu Karere ka Kamonyi, bubakamo inzu ariko nyuma umugore aza guca ruhinga nyuma yiyandikishaho iyi mitungo.

    Habarugira ati “Urumva ko ari ihohoterwa rishingiye ku mitungo naryo nararikorewe.”

    Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo ubuyobozi bw’Akagari ka Munanira bwafashe icyemezo cy’uko aba bombi baba batandukanye by’agateganyo nk’uko bigaragara mu ibaruwa ikinyamakuru UKWEZI gifitiye kopi.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yafashe ibintu bye arimuka ariko agiye kwimuka atwara ibintu byose byo munzu ku buryo uyu Habarugira avuga ko yasigaye iheruhero.

    Uyu mugabo kuri ubu uri gusembera acumbika mu nshuti ze yavuze ko yifuza kurenganurwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko inzego z’ibanze zakomeje kugenda gake muri iki kibazo cye kimaze imyaka myinshi.

    Reba hano ikiganiro cyose twagiranye

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umugabo-uvuga-ko-yakorewe-ihohoterwa-n-umugore-we-arasaba-kurenganurwa-na-Perezida

  • Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi 8

    Nyuma yo kongerera abakinnyi 3 amasezerano ikagura abandi 3, Musanze FC yamaze gutandukana n’abandi 8.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Musanze FC yongereye amasezerano abakinnyi 3 ndetse igura n’abandi 3.

    N’ubwo hari bakinnyi baguze bivuze ko hari abo igomba gutandukana na bo harimo 5 basoje amasezerano ndetse n’abandi batatu bari bagifite amasezerano bagomba gusezererwa.

    Mu basoje amasezerano barimo; Maombi Jean Pierre, Nduwayezu Jean Paul Chouchou, Touya Jean, Gabiro Claude na Mugenzi Cedric.

    Abakinnyi batatu bari bagifite amasezerano ariko bakaba bagomba gutandukana n’iyi kipe ni; Ernest Adeola, Okwecuku Okay bari bagifite imyaka 2 n’umunyezamu Muhawenayo Gad.

    Uretse aba bakinnyi biteganyijwe ko abandi bakinnyi 3 barimo umunyezamu Ntaribi Steven, Samson Okwecuku na Kyambadde Fred bashobora kwinjira

    Mugenzi Cedric(22) mu bakinnyi bagomba gutandukana na Musanze FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatandukanye-n-abakinnyi-8

  • Rayon Sports yahembye

    Nyuma y’igihe mu ikipe ya Rayon Sports havugwamo ibibazo by’amikoro, kuri ubu iyi kipe yaraye ihembye abakinnyi ba yo ibirarane by’amezi 2 yari ibafitiye.

    Kuva muri Werurwe 2020 ubwo shampiyona yahagarikwakaga kubera icyorezo cya COVID-19, yahise ihagarika imishahara y’abakinnyi kuko yabonaga itagifite ubushobozi bwo gukomeza kubahiriza amasezerano bagiranye, ibi bikaba byaratumye hazamuka umwuka mubi muri iyi kipe ndetse igenda inyura mu bibazo binyuranye.

    Nyuma y’ubwumvikane abakinnyi bemeye guhara ukwezi kwa Mata 2020, bivuze ko yari ifitiye abakinnyi ibirare by’amezi 2, Gashyantare na Werurwe 2020.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yatangaje ko yihaye iminsi 3 akaba yakemuye ibibazo biri muri Rayon Sports harimo n’ikibazo cy’imishahara.

    Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ni uko baraye bahembwe n’ubwo abakinnyi bose batarayabona ariko bamwe baraye bayabonye.

    N’ubwo hari abatarayabona n’abandi bizeye ko uyu munsi bwira bayabonye kuko badahemberwa muri banki zimwe akaba ari yo mpamvu bamwe bayabonye abandi ntibayabone.

    Umwe yagize ati“ibyo ni ukuri, bamwe bayabonye abandi ntibarayabona ariko urumva ntibahemba bamwe ngo abandi babareke ubwo byatewe n’uko badahemberwa muri banki zimwe.”

    Ku kijyanye n’amafaranga iyi kipe ifitiye abakinnyi baguzwe batarishyurwa(recruitment), amakuru avuga ko mu minsi mike na yo baratangira kuyatanga.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports baraye babonye umushahara

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yahembye

  • Mu bantu 10 bashya ba Covid-19 babonetse, Rusizi hari abo ifitemo

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo y’icyorezo cya Covid-19 kiriwe gihagaze kuri uyu wa 05 Kamena 2020, hatangajwe ko abantu 10 babonetse mubipimo 1,558 byafashwe none. Aba bantu, babonetse mu turere twa Rusizi na Rusumo, bitangazwa ko n’abo babonanye batangiye gukurikiranwa. Imibare ya Rusizi mu minsi ine iri hejuru y’abantu 35. Ubu Umurenge wa Kamembe n’indi imwe n’imwe iri muri Guma mu rugo.

    Uko ishusho y’umunsi yerekanwe; 