Tag: featured

  • Mu bantu 10 bashya ba Covid-19 babonetse, Rusizi hari abo ifitemo

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo y’icyorezo cya Covid-19 kiriwe gihagaze kuri uyu wa 05 Kamena 2020, hatangajwe ko abantu 10 babonetse mubipimo 1,558 byafashwe none. Aba bantu, babonetse mu turere twa Rusizi na Rusumo, bitangazwa ko n’abo babonanye batangiye gukurikiranwa. Imibare ya Rusizi mu minsi ine iri hejuru y’abantu 35. Ubu Umurenge wa Kamembe n’indi imwe n’imwe iri muri Guma mu rugo.

    Uko ishusho y’umunsi yerekanwe; 

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/mu-bantu-10-bashya-ba-covid-19-babonetse-rusizi-hari-abo-ifitemo/

  • Ndi muri gahunda z’umutoza rwose – Sibomana Patrick Papy

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Young Africans muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy avuga ko atazi aho inkuru zirimo kumuzana mu Rwanda ziri guturuka cyane ko we akiri muri gahunda z’umutoza w’iyi kipe Luc Eymael.

    Uyu musore usoje umwaka we wa mbere muri Young Africans, avuga ko yatunguwe no kuba arimo abona inkuru zimugarura mu Rwanda kandi agifite amasezerano muri iyi kipe.

    Yabwiye ISIMBI ko avugana n’umutoza ndetse ko yamweretse ko ari muri gahunda ze z’umwaka utaha w’imikino bityo ko gutandukana na yo bitarimo.

    Yagize ati“njyewe ndacyafite amasezerano hano muri Young Africans, nta kibazo na kimwe. Umutoza ndi muri gahunda ze cyane turavugana, ibyo bindi simbizi.”

    Yinjiye muri Young Africans umwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS, yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba asoje umwaka we wa mbere.

    Mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, yayikiniye imikino 6 ayitsindira ibitego 2, ni mu gihe muri shampiyona afite ibitego 5 ndetse n’imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Umusaruro we muri Yanga

    Papy ngo nta gahunda yo kuva muri Tanzania afite

    Ngo umutoza Luc Eymael amufite muri gahunda

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Musanze FC yasinyishije abakinnyi 6, babiri na bo bari hafi

    Ikipe ya Musanze FC yaraye isinyishije abakinnyi 6 barimo batatu basanzwe bakinira iyi kipe mu gihe abandi 3 ari bashya bazaba bayikinira umwaka utaha w’imikino.

    Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ikaba yaratangiye kwitegura umwaka w’imikino utaha isinyisha umutoza Seninga Innocent.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo ibi byose byabaye, muri Faradja Hotel i Musanze, babanje kongera amasezerano bahereye kuri Mussa Ally Sova wari usigaje umwaka ariko iyi kipe ihita imwongerera amasezerano y’imyaka 2. Dushimumugenzi Jean kimwe na Habyarimana Eugene bari basoje amasezerano bongerewe imyaka 2.

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso usoje amasezerano muri Sunrise FC, Niyonsuti Gad bakunze kwita Evra yabimburiye abandi kuba yasinyira Musanze FC amasezerano y’imyaka 2.

    Ndizeye Innocent [Kigeme], wakiniraga Mukura VS na we yaraye asinyiye ikipe ya Musanze FC amasezerano y’imyaka 2.

    Rutahizamu wa Heroes FC, umwe mu basore bigaragaje umwaka ushize w’imikino, Munyeshyaka Gilbert uzwi nka Lukaku ni umwe mu bo Musanze yasinyishije amasezerano y’imyaka 2.

    Ba rutahizamu Fred Kyambadde na Samson Ikwecuku bo bakaba banze gusinya badahawe amafaranga, Musanze FC na yo ibasaba ko bagomba kuzana impapuro zibarekura zivuye mu makipe bakiniraga ‘release letter’, bakaba bazitumyeho biteganyijwe ko zibageraho uyu munsi bagahita basinyira Musanze FC

    Evra usoje amasezerano muri Sunrise yamaze gusinyira Musanze FC

    Kigeme(w’imihondo) yasinye muri Musanze FC imyaka 2

    Moussa Ally Sova yongereye amasezerano muri Musanze FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ndi-muri-gahunda-z-umutoza-rwose-sibomana-patrick-papy

    source http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yasinyishije-abakinnyi-6-babiri-na-bo-bari-hafi

  • Ibaruwa Rayon Sports yasubije Kimenyi na Rutanga Eric bayisabye gusesa amasezerano

    Nyuma y’uko abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Kimenyi Yves na Rutanga Eric bandikiye iyi kipe bayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye dore ko buri umwe yari asigajemo umwaka umwe, Rayon Sports yabasubije ko iseswa ry’amasezerano bifuza ridakurikije amategeko cyane ko bandikiye iyi kipe baramaze gusinyira andi makipe.

    Mu mpeshyi ya 2019, ni bwo Rutanga Eric yongereye amasezerano muri Rayon Sports y’imyaka 2 bemeranywa kumuha miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko bamwishyuyemo 2. Kimenyi Yves na we yasinye imyaka 2 avuye muri APR FC kuri miliyoni 8 na we yishyurwamo 2.

    Mu masezerano ya bo bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera ku itariki ya 30 NZeri 2019 batarishyurwa amafaranga ya bo bazaba bameze nk’abakinnyi badafite ikipe(free agent).

    Ibi ni byo aba basore bashingiyeho maze Kimenyi Yves asinyira Kiyovu Sports mu gihe Rutanga Eric yasinyiye Police FC(buri umwe yasinye imyaka 2).

    Gusa ibi ntabwo babibona kimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuko yahise yandikira Kiyovu Sports na Police FC ibamenyesha ko bakoze amakosa gusinyisha aba bakinnyi kuko bagifite amasezerano ya Rayon Sports.

    Nyuma yo gusinyira aya makipe, aba bakinnyi na bo bakaba barahise bandikira Rayon Sports bayisaba gusesa amasezerano y’umurimo bari bafitanye.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi Nshingwabikorwa wa yo(CEO), Itangishaka King Bernard, bamenyeshaje aba abasore ko kuba itariki bari bumvikanye iri mu masezerano(30 Nzeri 2019) yarageze ntibahite bubahiriza ingingo iri mu masezerano ngo bashake indi kipe ahubwo bakemera gukomeza akazi bubahiriza amasezerano bafitanye n’ikipe birengagije iyo ngingo nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Rayon Sports, bivuze ko iyo ngingo yahise iteshwa agaciro.

    Rayon Sports yakomeje ivuga ko iri seswa ry’amasezerano bifuza ridakurikije amategeko kuko basabye gusesa amasezerano baramaze gusinya amasezerano mu y’andi makipe.

    Yagize ati“ Nkwandikiye nkumenyesha ko iseswa ry’amasezerano watugejejeho ridakurikije amategeko n’amasezerano dufitanye cyane ko mbere yo kurikora, wasinye andi masezerano n’indi kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nk’aba nkushishikariza wowe n’abo mwasinyanye ayo masezerano kwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo dukemure ikibazo mu bwumvikane nk’uko biteganywa n’amasezerano dufitanye mu ngino ya 4 agaka ka 5, bitabaye ibyo mu gihe cy’iminsi 15 tukazitabaza amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’amasezerano dufitanye.”

    Kimenyi Yves yabwiwe ko kuba atarahise yubahiriza amasezerano yagiranye n’iyi kipe iyo ngingo yateshejwe agaciro

    Rutanga yabwiwe n’ubuyobozi ko iseswa ry’amasezerano yifuza ridakurikije amategeko

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibaruwa-rayon-sports-yasubije-kimenyi-na-rutanga-eric-bayisabye-gusesa-amasezerano

  • Imvo n’imvano y’inyandiko yitiriwe Rucagu imugaragaza nk’uwari ufitiye abatutsi urwango rukomeye

    Rucagu Boniface yakunze kurangwa mu myanya ya politiki myinshi, guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko guhera mu 1984 kugeza mu 1994 yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Nyuma ya Jenoside yagiye agirirwa icyizere na Perezida Kagame, akaba yarabaye Perefe w’icyahoze ari Ruhengeri ndetse aza no kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, nyuma aza kuba umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu, ubu akaba ari umwe mu bagize Urwego Nginshwanama rw’Inariribonye z’u Rwanda.

    Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye na Rucagu Boniface, twamubajije ku nyandiko imaze igihe ikwirakwizwa n’abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, iyo nyandiko ikaba yarasohotse mu kinyamakuru Kangura No 46 yo muri Nyakanga 1993. Iyo nyandiko igaragaza Rucagu nk’umudepite wari ufitiye urwango abatutsi ndetse warangwaga n’Ingengabitekerezo kirimbuzi ya Jenoside, nyamara uyu muyobozi yagaragaje ko ibi ari ibyo bamwitiriye ndetse anatugaragariza ibimenyetso bifatika ashingiraho agaragaza ko bamubeshyera.

    REBA VIDEO Y’IBYO TWAGANIRIYE NA RUCAGU HANO:

    Rucagu avuga ko iyi nyandiko bamubeshyera yayirwanyije ariko imyaka 27 ikaba ishize bakiyimwitirira. Rucagu avuga ko akimara kubona iyi nyandiko, yahise arwana no kuyivuguruza akandika inyandiko iyirwanya tariki 21 Nyakanga 1993. Muri iyi nyandiko dufitiye kopi, Rucagu avugamo ko bamubeshyeye kandi yareze iki kinyamakuru Kangura n’umwanditsi mukuru wacyo Ngeze Hassan, akavuga ko bashakaga kumuteranya n’abatutsi ndetse n’abandi baturage muri rusange.

    Iyi ni ibaruwa Rucagu yandikiye abasomyi ba Kangura yamagaya iyi nyandiko bamwitiriraga

    Ikindi Rucagu yadutangarije ni uburyo Ngeze Hassan wari wanditse iyi nyandiko, yagiye kumusaba imbabazi ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) ndetse akanemera gusohora inyandiko ivuguruza iyo yari yanditse, yasohotse muri nimero ikurikiraho yasohotse muri Kangura No 47. Aha Ngeze Hassan yivugiraga ko yasabye imbabazi Rucagu Boniface anagaragaza ko inyandiko yatangajwe mbere idakwiye guhabwa agaciro.

    Iyi ni inyandiko yo muri Kangura No 47 aho Ngeze Hassan yasabaga imbabazi abasomyi yemeza ko yabeshyeye Rucagu

    Ikindi Rucagu Boniface yadutangarije ni uko umunyamakuru Sam Gody Nshimiyimana wakoraga itangazamakuru mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yo kuyirokoka akarikomeza, nawe icyo gihe mu 1993 yasohoye inkuru yagaragazaga ko Rucagu arengana kuko inyandiko yari yasohotse muri Kangura No 46 bari bayimwitiriye. Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru yakoreraga icyo gihe dufitiye kopi nayo igaragaza ko uwo munyamakuru yahuye na Rucagu arimo gukwirakwiza inyandiko yamagana ibyari byatangajwe na Kangura.

    Sam Gody Nshimiyimana nawe yanditse mu kinyamakuru cye agaragaza ko Rucagu bamubeshyera

    REBA VIDEO Y’IBYO TWAGANIRIYE NA RUCAGU HANO:

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Imvo-n-imvano-y-inyandiko-yitiriwe-Rucagu-imugaragaza-nk-uwari-ufitiye-abatutsi-urwango-rukomeye

  • Uko bigenda muri Afurika aho abagabo bagisangira abagore

    Mu bitwa abamasayi babiziranyeho, abagabo bari mu kigero kimwe basangira abagore. Mu bamasayi iyo umugore ashyingiranywe n’umugabo ntabwo aba ashingiranywe nawe gusa, ahubwo aba ashyingiranywe n’umuryango w’umugabo we n’inshuti z’umugabo we.

    Uyu ni umuco wabo. Abagabo ku bushake bwabo bemerera abagore babo guterana akabariro n’undi mugabo ariko abagore babikora ku bushake bwabo ntabwo ari agahato. Iyo umwana avutse aba ari umwana w’umuryango mugari. Umugabo wa nyina amwitaho afatanyije n’abandi bagabo bo muri ako gace.

    Iyo umugabo ashaka guterana akabariro n’umugore wa mugenzi we, ahengera mugenzi we adahari akajyayo agashinga icumu rye aho nyiri urugo aribona atashye. Ibyo biba bivuze ko uwo mugore ari uwe ijoro ryose kugeza ashyinguye iryo cumu ku butaka.

    Iyo umugabo atashye agasanga hari icumu rishinze hafi y’urugo rwe, ajya mu rugo rw’uwo mugabo agakora nk’ibyo mugenzi we yakoze.

    Abarokore bo muri Kenya bavuga ko uyu muco udakwiye ariko ba nyirawo bakomeza kuwukora kandi bagaragaza ko ntacyo ubatwaye.

    Abakobwa baganiriye n’umunyamakuru wa Dail mail yavuze ko iyo bakundanye n’umusore bagashyingiranwa baba babizi ko bahindutswe umugore w’umuryango mugabo w’uwo musore.

    Bavuga ko umugabo wese wo muri uwo muryango mugari ubakeneye bamuha ku bushake bwabo, umwe muri bo yagize ati “Ansabye ntabwo namwima. Ntabwo navuga oya”.

    Gushaka abagore benshi biremewe mu mategeko y’ibihugu bitandukanye ku Isi ndetse hari n’amategeko abyemera ariko umuco wo gusangira abagore ugenda ucika hirya no hino ku Isi.

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Uko-bigenda-muri-Afurika-aho-abagabo-bagisangira-abagore

  • Imwe mu mikino mu Rwanda yakomorewe

    Hashize amezi arenga 3 mu Rwanda ibikorwa by’imikino byarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19, kuri ubu Minisiteri ya Siporo yamaze gutangaza ko imikino irimo Tennis, Golf, Cycling… yemerewe gusubukurwa guhera ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2020.

    Ni mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo yashyize hanze ishingiye ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 2 Kamena 2020 ku ngamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hari imikino yemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 8 Kamena 2020 ariko ikubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, izi ngamba zikazasubirwamo nyuma y’iminsi 15.

    Iyo mikino ni Tennis, Golf, Cycling, imikino ngororamubiri, gutwara imodoka, Fencing, kugenda n’amaguru(jogging).

    source http://isimbi.rw/siporo/article/imwe-mu-mikino-mu-rwanda-yakomorewe