Tag: featured
-
Zimbabwe: Amakipe akina icyiciro cya mbere yagabanyijwe inkunga ya FIFA #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryatanze inkunga 5500$ kuri buri kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu rwego rwo kuyagoboka muri ibi bihe bya Coronavirus. -
Byatahuwe ko Kanye West yavuze ko ashaka kuyobora Amerika abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT
Umuraperi Kanye West uherutse kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatahuwe ko yabivuze abitewe n’uburwayi bujyanye n’imitekerereze asanzwe afite. -
Nyamasheke: Abambuwe imirima y’icyayi basabye Guverineri Munyantwari kubafasha kuyisubizwa #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, batakiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, ngo abafashe gusubizwa imirima y’icyayi bavuga ko bambuwe n’ubuyobozi bwa koperative Kotega muri 2014. -
Ibyo utamenye ku itsinda ry’Intwarane riheruka gushinjwa guteza imvururu muri Kiliziya Gatolika #rwanda #RwOT
Itsinda ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’, rikomoka muri Kiliziya Gatolika, ryakunze kuvugwaho byinshi mu mikorere, ndetse rigashinjwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guteza imvururu, nubwo iyo ngingo batayibona kimwe. -
Kayonza: Ibyishimo ku baturage b’aho BPR Plc yavukiye nyuma yo gusanirwa inzu n’urwibutso #rwanda #RwOT
Abaturage bane barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, barashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) nyuma yo kubasanira inzu zabo zari zarangiritse ndetse ikanabasanira n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. -
Uburyo Perezida Kagame ahuza akazi kenshi agira n’ubuzima busanzwe; ibiteye amatsiko ku miterere y’umunsi we #rwanda #RwOT
Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka. -
Ishusho y’umunsi mu buzima bwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka. -
Nyagatare: Abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti n’andi matorero bagera kuri 49 batawe muri yombi #rwanda #RwOT
Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga ho mu Mudugudu wa Gakoma, Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga. 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi, Umudugudu wa Rukundo. Bose barazira kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19.
Igikorwa cyo gufata aba bantu cyakozwe ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2020. Abafatiwe kwa Mutoni ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba, abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40. Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba, basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.
CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba”. Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yose uko yakabaye.
Ati “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.
Ati“ Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi”.
CIP Twizeyimana nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubivuga, yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.
Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Babiri bamaze gufatwa n’abandi turabafata – CP John Bosco Kabera

Umuvugiza wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko abantu babiri muri bane batorotse aho bavurirwaga CORONA I Ngoma bamaze gufatwa. Ati “Babiri bamaze gufatwa n’abandi turabafata”
source : igihe.com instagram
-
Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basubiye mu rukiko #rwanda #RwOT
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020 rwasubukuye urubanza ruregwamo Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be.