Tag: featured

  • Dr Habumuremyi wahoze ari Minisiti w’Intebe na Prof Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi #RwoT #Rwanda




    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza ya 
    Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul. 
    Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo
     gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
    Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) 
    iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi 
    umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.
    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera,
     yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye IGIHE ko bafunzwe ku 
    wa Gatanu w’iki Cyumweru.
    Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe 
    nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”
    Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikiri 
    gukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.
    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungo
    kuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwaho
     yabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), aho 
    agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.
    Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye
     kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo
     iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga
     yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe 
    agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
    Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi
     bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.
    Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 
    Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira 
    Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga 
    (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.
    Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki 
    ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri 
    w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard 
    Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.
    Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa 
    Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego 
    rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe
    (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya 
    yariho kugeza ubu.

































    Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo akurikiranyweho ibyaha 
    birimo gukoresha nabi umutungo wa rubanda

    Source : IGIHE.COM
  • Kanye West aratangaza ko yiyamamariza kuba Perezida #Rwanda #Rwot #Kanye

    Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga, Kanye West yatangaje ko yiyamamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika akazahangana na Perezida Donald Trump na Joe Biden. Ati: “Tugomba noneho kumenya amasezerano ya Amerika twizeye Imana, duhuza icyerekezo cyacu kandi twubaka ejo hazaza. Ndimo kwiyamamariza kuba perezida wa Amerika!

  • Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26

    Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 Mu myaka 26 ishize, 2% by’abari batuye u Rwanda nibo bagerwagaho n’amashanyarazi, ubu imibare yarazamutse igera kuri 55% ndetse intego ihari ni uko mu 2020, abaturarwanda bazaba bacanirwa 100%. Mu 1994 u Rwanda rwakoreshaga Megawatt 42,25 zatangwaga n’inganda eshanu mu gihe ubu rufite Megawatt 227. Icyo gihe amashanyarazi yakoreshwaga cyane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (…)
  • Imyaka 26 y’umusanzu wa RDF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no kurwubaka bushya

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990 yabaye umusingi uhamye wubakiyeho iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu. Ni wo munsi, Ingabo zari iza RPA zateye u Rwanda mu mugambi wo kubohoza igihugu cyahezaga igice kimwe cy’abana bacyo.
  • Ifoto y’Umunsi: Harerimana Jonas yarokowe n’Inkotanyi afite imyaka 10

    “Twebwe turi Inkotanyi’’, aya ni amagambo y’ihumure yabwiwe Harerimana Jonas ubwo abasirikare ba FPR Inkotanyi bamurokoraga ubuzima bwe buri mu kaga kuko ari mu bahigwaga n’Interahamwe.
  • Ibiteye amatsiko mu Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

    U Rwanda rumaze amezi atanu rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’Ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.
  • U Rwanda rwacyuye abaturage barwo bari baraheze mu Buhinde kubera Coronavirus

    Abanyarwanda n’Abahinde 79 bari barabuze uko bava mu Buhinde kubera icyorezo cya Coronavirus, bafashijwe gutaha mu Rwanda, mu rugendo rwakozwe n’indege ya RwandAir bava i Mumbai bagera i Kigali.
  • Perezida Kagame yahaye amagare abakuru b’imidugudu ikikije ishyamba rya Nyungwe

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe, mu kubashimira uruhare bakomeje kugira mu kwicungira umutekano.
  • Liverpool iheruka kwegukana igikombe cya Premier League yandagajwe na Manchester City

    Liverpool yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘ Premier League’, yanyagiwe na Manchester City ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 32 wabereye kuri Etihad Stadium ku wa Kane.
  • Huye: Utugari 14 ntitugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hari n’akamaze imyaka itandatu

    Mu Karere ka Huye hagaragara utugari 14 tutagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’utundi dutandatu tutagira abakozi bashinzwe iterambere (SEDO), ku buryo abaturage badutuyemo batabasha kubona serivise zo kuri urwo rwego uko bikwiye bitewe n’uko akenshi ibiro biba bifunze.