Ibitaro by’Umwami Faisal byatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bisubitse isurwa ry’abarwayi bari mu bitaro kuva kuri uyu wa 20 Kanama kugera igihe kizatangazwa.
Ruhumuriza James wamenyekanye cyane nka King James ahangayikishijwe bikomeye n’umuntu ataramenya wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga, abihanangiriza avuga ko uzafatwa azashyikirizwa ubutabera.
Kuri uyu wa 3 taliki 19 Kanama, mu karere ka Kicukiro umuryango ‘Lions Club International washyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ibikoresho bitandukanye bigenewe abagizweho n’ingaruka z’ibiza.
Umugabo witwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga irondo ry’umwuga mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma yatewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 ahita yitaba Imana.
Nyuma yo kubona ko abatsindira amasoko bagorwa no kubona amafaranga bakoresha mu bikorwa bitandukanye mbere y’uko batangira kwishyurwa, Banki ya Kigali yashyizeho gahunda yo kuzajya ibaha inguzanyo n’ubujyanama, kugira ngo basohoze neza ibyo biyemeje.
Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islamic State bakorera muri Afurika y’Iburengerazuba (Iswap), bigaruriye umujyi wa Kukawa uherereye mu mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nigeria, ufatwa bugwate abasivile benshi.