Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), cyashyize ibigo 12 ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta, kubera gushinjwa gutanga amakuru atari yo no gukora nabi amasoko byabaga byahawe.
Ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky, cyatangaje ko mu mezi atatu y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, abajura mu by’ikoranabuhanga bakomeje kwihisha inyuma y’icyorezo cya Coronavirus, bagaba ibitero ku bantu batandukanye barimo n’abo mu Rwanda, ndetse hari n’abibwe amafaranga.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yatangaje ko abacamanza babiri n’abanyamategeko babiri ba Uganda bafatiwe ibihano mpuzamahanga, nyuma yo kugaragarwaho amanyanga yatumye bagurisha abana imiryango yabo itabyemeye.
Nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi n’abasirikare bigumuye ku butegetsi bwe, Perezida wa Mali, Boubacar Keita, yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuyobora iki gihugu.
Ku munsi wa kabiri w’inama nkuru y’ishyaka ry’Aba- démocrate [Democratic National Convention] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri guteranira i Milwaukee muri Leta ya Wisconsin, Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong byabaye ku Cyumweru, barimo abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports, bajyanywe mu kato nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coroanvirus.
Kuva mu 2009, impanuka eshatu nizo z’indege za gisivile zabaye mu Rwanda, zirimo imwe ya Kajugujugu yashwanyaguritse mu Karere ka Nyabihu n’indi ikomeye yabereye ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gihe iheruka mu minsi ya vuba yo ari iy’indege ya gisirikare yaguye mu gishanga cya Muyumbu.
Ingoro y’ubwami muri Espagne yatangaje ko Juan Carlos I wahoze ari umwami w’icyo gihugu yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma y’iminsi ari gukorwaho iperereza ku byaha bifite aho bihuriye na ruswa n’amafaranga yagiye abona mu buryo bunyuranyije n’amategeko.