Kuri uyu wa 3 taliki 19 Kanama, mu karere ka Kicukiro umuryango ‘Lions Club International washyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ibikoresho bitandukanye bigenewe abagizweho n’ingaruka z’ibiza.
Umugabo witwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga irondo ry’umwuga mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma yatewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 ahita yitaba Imana.
Nyuma yo kubona ko abatsindira amasoko bagorwa no kubona amafaranga bakoresha mu bikorwa bitandukanye mbere y’uko batangira kwishyurwa, Banki ya Kigali yashyizeho gahunda yo kuzajya ibaha inguzanyo n’ubujyanama, kugira ngo basohoze neza ibyo biyemeje.
Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islamic State bakorera muri Afurika y’Iburengerazuba (Iswap), bigaruriye umujyi wa Kukawa uherereye mu mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nigeria, ufatwa bugwate abasivile benshi.
Abazi n’abageze mu mujyi wa Kigali, benshi banyuze ku Kimihurura baba bagenda n’amaguru cyangwa bari mu modoka zabo bwite n’iza rusange. Ingoro ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko iriranga, isize amarangi y’umweru vuba aha ku gasozi gato kitaruye utundi hafi ya Kigali Convention Centre.
Muri Nzeri 2002 Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye uruzinduko mu Rwanda aherekejwe n’abakinnyi ba filime b’ibyamamare barimo Chris Tucker na Kevin Spacey, bari mu ndege ya Jeffrey Epsein, umunyemari w’umunyamerika uherutse gupfa bivugwa ko yiyahuye. Muri iyo ndege ariko ntibari bonyine kuko baje baherekejwe.