Tag: featured
-
Tanga Designs yifashishije robot mu gushyira hanze imyambaro mishya yahanze (Amafoto) #rwanda #RwOT
Niyitanga Olivier washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs, yifashishije robot yakozwe muri mudasobwa ayita “Nyambo Azura” mu gushyira ku isoko imyambaro mishya inogeye ijisho buri wese yakwifuza kurimbana. -
Barishimira ko ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza muri Gicurasi biri gusanwa #rwanda #RwOT
Barishimira ko ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza muri Gicurasi biri gusanwa.source https://www.rba.co.rw/post/Barishimira-ko-ibikorwaremezo-byangijwe-nibiza-muri-Gicurasi-biri-gusan
-
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangije uburyo bufasha umubyeyi kubyara atababajwe n’ibise #rwanda #RwOT
Ibise, ni kimwe mu bintu byirahirwa n’umubyeyi wese, nk’igihe kibabaza cyane aho asabwa n’uburibwe bukomeye mbere yo kwibaruka. Ubwo bubabare butuma ababyeyi bamwe bagendera kure kubyara cyangwa bakabitinya, abandi bagahitamo ko babyara babazwe aho kubabazwa n’ibise. -
APR FC yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Jacques Tuyisenge (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hashize iminsi rutahizamu Jacques Tuyisengeatandukanye n’ikipe ya Petro Atletico yari amazemo umwaka umwe, aho byahise bitangira kuvugwa ko yaba agiye guhita yerekeza mu ikipe ya APR FC.
Kuri uyu wa gatanu tariki 18/09/2020, ni bwo ikipe ya APR FC yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi, akaba yaneretswe itangazamakuru nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga, yashimiye itangazamakuru ko riri mu batumye batekereza kumusinyisha, aho ibiganiro byahise bitangira kandi bimara igihe gito
“Ibiganiro byamaze igihe gito ugereranyije n’uko byavuzwe, itangazamakuru riri mu batumye tuganira na Jacques Tuyisenge ndanarishimiye, twaraye dusinyanye nawe amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa”
Jacques Tuyisenge wirinze kugira icyo avuga ku byatumye atandukana na Pterl Atletico y’i Luanda muri Angola, yavuze ko azi intego za APR FC uyu mwaka, akaba yiteguye gufasha iyi kipe kuzigeraho
Yagize ati “Icya mbere intego APR FC ifite muri uyu mwaka naganiriye n’abayobozi barazimbwira, ngomba gufatanye na bagenzi banjye kuzibagezaho,. APR ifite abakinnyi beza duhurira no mu ikipe y’igihugu, ndizera ko tuzabasha kubigeraho”

-
APR FC yerekanye Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo mushya #rwanda #RwOT
APR FC yerekanye rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda Tuyisenge Jaques wasinye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa. -
Indonesia: Abinangiye kwambara agapfukamunwa bari guhanishwa gucukura imva #rwanda #RwOT
Inzego z’ubuyobozi muri Indonesia ziri guhanisha amatsinda y’abantu banze kwambara agapfukamunwa ibihano birimo kubaryamishwa mu masanduku rubanda rukabajora ndetse no kubacukurisha imva zishyingurwamo abahitanwe n’iki cyorezo. -
Nzi gutekesha inkoko ubuki! Umunyamakuru Antoinette Niyongira yatangiye kwigisha guteka #rwanda #RwOT
Umunyamakuru Antoinette Niyongira yatangiye kwigisha abantu guteka, nyuma yo gusanga biri mu mpano afite kandi byafasha benshi. -
Abamotari batangiye gusogongera ku byiza byo gukoresha mubazi #rwanda #RwOT
Nyuma y’Ukwezi kurenga abamotari batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi mu kumenya amafaranga bari bwishyuze umugenzi bitewe n’uburebure bw’urugendo yakoze, baravuga ko basanze iri koranabuhanga ari ryiza ndetse ko ryatangiye kubahesha andi mahirwe arimo nko guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari zitandukanye no kubona moto bazishyura gahoro gahoro. -
Rubavu: Abakorera mu isoko ryambukiranya imipaka basabye MINICOM kuborohereza kwambutsa ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abacuruza imbuto babwiye Minisitiri Soraya ko batabona abaguzi
Babisabye Minisitiri ubwo yari yabasuye agamije kumva ibibazo bahuye na byo mu bihe bya COVID-19 byatumye imipaka ihuza u Rwanda na CONGO (RDC) ifungwa kandi ariho bakuraga abaguzi.
Uwase Yvonne wayoboye isoko rihuza umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi avuga ko basaba Leta kubafasha bagakomeza gukorana ubucuruzi n’abanyekongo mu mujyi wa Goma kuko benshi mu bacuruzi ubu bahagaritse imirimo.
Ibi abihera ku kuba isoko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 203 ku munsi rikoreshwa n’abacuruzi 50 na bo badahoraho, ndetse bamwe mu barikoreragamo bahisemo guhagarika ibikorwa.
Agira ati ; « Urebye neza abakorera ahacururizwa inyama n’amafi benshi bahagaritse gukora kuko bagurirwaga n’abavuye muri Goma none umupaka urafunze. Turasaba ubuyobozi gufungura imipaka cyangwa bukatworohereza ku buryo natwe twakoresha umupaka muto tukohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.»
Akomeza avuga ko kubera ko isoko ritabona abaguzi, ubuyobozi bwakagombye kuborohereza ubukode kugeza imipaka ifunguye ibintu bikagenda neza.
Abandi bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabazaniye amasezerano y’ubukode bakishyuzwa n’amafaranga ya mbere y’amasezerano kandi batarayasinye.
Bati « Biragoye kuba baradukoreye amasezerano mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu kwezi kwa Werurwe Coronavirus ikaza ibikorwa bigahagarara tukamara mu rugo amezi abiri tudakora, none dusubiye mu mirimo bakadusaba kwishyura n’ibirarane bya mbere ya Coronavirus. »
Abacururiza mu isoko ryo ku mupaka na none bavuga ko kuva ryatangira muri 2019 ritarabasha kubona abaguzi kuko benshi batararimenyera, ibi bakabijyanisha no kuba abaribanjemo barataye imyanya igashyirwamo abari basanzwe bazunguza ibase mu mujyi wa Gisenyi na Goma.
Nubwo ariko ridafite abaguzi, abarikoreramo bavuga ko bakwiye gusonerwa amafaranga bishyura nibura ubuyobozi bugategereza ko abaguzi baboneka hanyuma abarikoreramo bakishyura ubukode n’umusoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias avuga ko ikibazo cy’abaguzi mu isoko kiboneka ariko abacuruzi bakaba bagomba kwandikira inama njyanama ikabifataho umwanzuro ndetse bamwe mu bacuruzi bamaze kwandika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya wabaye imboni y’Akarere ka Rubavu avuga ko mu gihe u Rwanda ruri kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 imipaka ifunze ariko ko abacuruzi bafashwa kwishyira hamwe bakajya bambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.
Akarere ka Rubavu gafite ikibazo cy’amasoko yubatswe hatagendewe ku baguzi bigatuma atitabwaho. Zimwe mu mpamvu abaguzi batanga zituma batajya guhahira mu isoko ryo ku mupaka ryubakiye. Abaguzi bo mu mujyi wa Goma na bo bataryitabira ahubwo bakajya mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ari ho babona ibicuruzwa ku giciro gito.
Mu isoko rya Rukoko mu Murenge wa Rubavu ni ho hashyizwe kugurirwa imboga n’inkoko bigatuma abaguzi bavuye mu mujyi wa Goma bahagurira n’ibindi bari kugura ku mupaka muto. Ikindi ni uko abandi banyekongo bahitamo kujya kugurira mu isoko rya Mahoko aho baba bizeye kubona ibintu ku giciro gito mu gihe isoko ryo ku mupaka barishinja kugira ibiciro biri hejuru.
Akarere ka Rubavu gafite amasoko atagira abaguzi nk’isoko rya Rugerero, ndetse ubuyobozi buherutse kwirukana abacuruzi b’imbuto bakoreraga mu isoko ryo kwa Rujende bategekwa kujya muri iryo rya Rugerero na Majendo. Icyakora abacuruzi bamwe barabyanze bavuga ko aho boherezwa nta baguzi bahaba, bahitamo kwisubirira mu muhanda.

-
-
Abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi barenze miliyoni 30 #rwanda #RwOT
Imibare ya Johns Hopkins University yerekana ko umubare w’abantu bimaze kwemezwa n’inzego z’abaganga ko banduye icyorezo cya Covid-19 ku Isi warenze miliyoni 30.
