Tag: featured

  • Kwibohora26: Kwiga imyuga ntibikiri iby’abananiwe kwiga ibindi #rwanda #RwOT

    Abize imyuga n’ubumenyi ngiro baravuga ko imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye yatumye uru rwego rurushaho gutera imbere.

    source https://www.rba.co.rw/post/Kwibohora26-Kwiga-imyuga-ntibikiri-ibyabananiwe-kwiga-ibindi

  • Abayobora amashuri abanza baribaza impamvu babuzwa gupiganirwa kuyobora ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu bari kwibaza impamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, cyababujije gupiganira kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye nyamara bujuje ibisabwa na sitati igenga abarimu mu Rwanda.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobora-amashuri-abanza-baribaza-impamvu-babuzwa-gupiganirwa-kuyobora

  • Abadepite batunguwe no kubona HEC yarahaye buruse abanyeshuri ba baringa barimo n’uwapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yo kumva ibisobanuro ku bigo byagaragayemo imicungire mibi y’umutungo, kuwa gatatu tariki 16 Nzeri PAC yatunguwe no kubona abayobozi muri HEC batabasha gusobanura uburyo buruse yagiye itangwa nta nyandiko zibisobanura, akenshi bikagaragara ko yagiye yifatirwa n’abayobozi ndetse n’abanyeshuri ba ‘baringa’.

    Inteko yabajije HEC uburyo inanirwa kugaragaza inyandiko zigaragaza uko amafaranga yagiye yoherezwa muri Banki y’u rwanda y’Iterambere (BRD), ndetse n’imikoreshereze mibi y’ingengo y’imari yatanzwe ku bikoresho by’ikoranabuhanga byo mu biro bitakoreshejwe, hamwe n’amafaranga yagiye ahabwa bamwe mu bayobozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Urugero, HEC yohereje hafi miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda kuri BRD nta rutonde rugaragaza abagomba kuyahabwa, ndetse nta n’inyandiko igaragaza ibyo bikorwa yahawe Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bihe byo kugenzura imikoreshereze y’umutungo. Miliyari 5.3 z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe abanyeshuri biga mu mahanga, ntiyagaragarijwe inyandiko.

    Uwahoze ari umuyobozi wa HEC, Emmanuel Muvunyi, yasobanuye ko ibyo byatewe n’uko abanyeshuri biga mu mahanga bahabwa buruse bakererewe gutanga ibisabwa byose muri raporo z’imari, ariko Abadepite bakibaza uburyo HEC yatanga amafaranga nta nyandiko yaba iy’ikoranabuhanga (soft), cyangwa se iyanditse ku mpapuro (hard).

    Mu buryo butangaje ariko, Abadepite bamenye ko HEC yatanze miliyoni zirenga 40 z’amafaranga y’u Rwanda muri Kaminuza y’u Rwanda ku banyeshuri 16 batiga, ndetse harimo umwe wapfuye kera cyane.

    Desire Gacinya, Umuyobozi w’ishami rishinzwe inguzanyo no gutanga buruse, akaba afite abakozi babiri bakorana, yavuze ko bagize ibibazo byo guhuza imibare n’ibindi bigo, bityo bakaba baratanze amafaranga bagendeye kuri gahunda z’imyaka yabanje.

    Nyamara ariko, umugenzuzi w’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Alexis Muhire, yateye utwatsi ibyo bivugwa na Gacinya, avuga ko ibigo by’amashuri ari byo bimenya amakuru ku banyeshuri babyo, abiga n’abatiga cyangwa abakiriho n’abapfuye, ku buryo nta makuru nk’aya HEC yari gukenera muri BRD yahawe ayo mafaranga.

    Muhire yagize ati “BRD ni ikigo cy’imari, kandi akazi kayo ni ukwishyura, guhuza imibare si ko kazi kayo, ni aka HEC”.

    Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje, yemeye aya makosa avuga ko habaye ikibazo cyo guhuza amakuru cyatewe no kubura abakozi bahagije, ariko avuga ko gahunda ihamye ari ugushyiraho uburyo bumwe bwa buruse (MIS) buzakusanya amakuru yose ahantu hamwe kandi bikajya bigerwaho icyarimwe n’inzego zose zifite uruhare muri iyo gahunda.

    Umuyobozi wa PAC, Depite Muhakwa, mu kumusubiza yagize ati “Iki kibazo gikwiye kuba ubwa nyuma kigaragaye muri raporo ya HEC kandi hagomba gutegurwa raporo isukuye umwaka utaha, kandi turashaka ko abantu babigizemo uruhare na bo babiryozwa”.

    Mu bindi bibazo by’imicungire mibi y’imari, PAC yagaragarijwe ko hari miliyoni zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abayobozi mu buryo butemewe n’amategeko arimo nk’ayari agenewe amavuta y’imodoka kandi bidateganyijwe n’amategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda.

    Kuri iki kibazo, PAC yabwiwe ko kugeza ubu amafaranga ibihumbi 500 yakuwe mu bayobozi bagize uruhare muri aya makosa, ariko umuyobozi wa PAC yahaye igihe ntarengwa cy’ibyumweru bibiri umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri HEC, Frank Bagabo, ngo bazabe babashije gusubiza miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda asigaye.

    Abadepite kandi basabye abayobozi ba HEC gusobanura impamvu bananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byakomeje kugaruka muri raporo ye kuva mu 2016.

    Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, yabajije impamvu hari ubushake buke mu gukurikiza inama zatanzwe mu byifuzo by’Inteko Ishinga Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta kuva 2016 kugeza muri 2019.

    Umuyobozi mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko iki gishobora gusubizwa neza n’uwamubanjirije, Emmanuel Muvunyi, hanyuma we akaba ashobora kumwunganira mu gihe bibaye ngombwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abadepite-batunguwe-no-kubona-hec-yarahaye-buruse-abanyeshuri-ba-baringa-barimo-n-uwapfuye

  • Rayon Sports igiye kwimurira muri CAF ikirego cyayo cyo gusohokera u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports itanze ikirego muri Ferwafa, aho yayisabaga guhindura umwanzuro yafashe w’uko u Rwanda ruzahagararirwa na APR FC ndetse na AS Kigali muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

    Nyuma yo gutanga iki kirego, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamenyesheje Rayon Sports ko imyanzuro yafashwe mbere ku makipe azasohoka ko kitazahinduka, bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwimurira ikirego cyabo mu mupzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

    Rayon Sports irifuza gusohokera u Rwanda muri uyu mwaka w
    Rayon Sports irifuza gusohokera u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino

    Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Nkurnziza Jean Paul, yadutangarije ko komite nyobozi ya Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro kwo kugeza iki kirego muri CAF

    Yagize ati “Tugiye kwandikira abategura amarushanwa (CAF) tugaragaza ko ibyabaye harimo akarengane.”

    Uko Rayon Sports yari yasobanuye ibyifuzo byayo mu ibaruwa bandikiye Ferwafa

    Bwana Perezida, nkuko ibikombe byose byarimo gukinwa bigahagarara kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ntimwari gufata umwanzuro mwemeza ko kitakinwe, bityo tukaba dusanga nkuko mu kugena ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo mutavuze ko Shampiyona itabaye ahubwo ikaba yarabaye igasozwa mbere y’imikino yose , no ku gikombe cy’Amahoro mwari kwemeza ko cyakinwe ariko ntikirangire maze mugafata umwanzuro mukagendera ko inama yatanzwe n’abanyamuryango mu nama yabaye nkuko twabivuze , kubera iyo mpamvu tukaba tubandikiye tubasaba guhindura umwanzuro mwafashe tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu buryo bukurikira:

    1. Niba mwemeje ko imikino ihagarara nkuko mwabyemeje n’amarushanwa twarimo yose agasozwa mbere y’igihe, turasaba ko icyo gihe hazasohoka ikipe yari iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona igasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe yari iya kabiri yazasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo nkuko byifujwe n’abanyamuryango mu nama yaduhuje, bitabaye ibyo,

    2. Nkuko muvuga ko ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo ari iyatwaye igikombe giheruka cy’Amahoro kuko kitarangiye (saison 2018-2019), aho akaba ari naho mwashingiye mwemeza ko hazasoka AS de Kigali, ubwo iryo tegeko ryanakubahirizwa ku ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe twasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo kuko nitwe twari twatwaye ya
    Shampiyona 2018-2019.

    Mubigize mutyo tukaba dusanga mwaba muturenganuye.”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-igiye-kwimurira-muri-caf-ikirego-cyayo-cyo-gusohokera-u-rwanda

  • Uganda: Imfungwa 200 zatorotse gereza zambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Imfungwa zirenga 200 zo muri Uganda, zatorotse gereza iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu ahitwa Moroto, nyuma y’aho bivuzwe ko zishe umusirikare ubundi zigatoroka.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/uganda-imfungwa-200-zatorotse-gereza-zambaye-ubusa

  • Nyagatare: Abantu 27 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafatiwe mu kabari banywa inzoga zitemewe (Ifoto: RNP)
    Aba baturage bafatiwe mu kabari banywa inzoga zitemewe (Ifoto: RNP)

    Nubwo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanywa inzoga bitemewe, aba bantu barimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya ‘Cungumuntu’.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, arashimira abaturage bamaze kumva neza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru.

    Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa moya umuturage ahamagara abapolisi ababwira ko hari ahantu barimo gupima inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus. Abapolisi bahise bagera muri ako gasantere basanga koko mu nzu huzuyemo abantu barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije”.

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uko bari 27 ndetse na nyir’akabari bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa, ariko nyir’akabari we yaciwe amande hakurikijwe amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko icyo kinyobwa bitazwi neza uburyo gikorwa n’ibyo bagikoramo, gusa avuga ko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage ndetse no ku buzima bwabo.

    Ati “Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango”.

    Izo nzoga zahise zimenwa. CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda bene ziriya nzoga kuko zibangiriza ubuzima, ariko cyane cyane bakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bambara gapfukamunwa kandi neza, guhana intera aho bari hose, kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakaraba umuti wabugenewe wica udukoko, ndetse yanabakanguriye kujya bahanahana amafaranga bifashishije uburyo bw ‘ikoranabuhanga.

    Yakomeje ashimira abatanga amakuru asaba n’abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike, ubuzima buzasubire uko bwahoze.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-abantu-27-bafatiwe-mu-kabari-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Slovenia: Hakozwe ikibumbano gishya cya Melania Trump, gisimbura igiheruka gutwikwa #rwanda #RwOT

    Muri Slovania ku ivuko ry’umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, batashye ikibumbano gishya cy’uyu mugore nyuma y’uko icyari gihari cyatwitswe ndetse kigasenywa.

    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/slovenia-hakozwe-ikubumbano-gishya-cya-melania-trump