Tag: featured

  • Rafiki ‘Coga Style’ yasinyanye amasezerano na ‘Brotherhood Record’ yo mu Busuwisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni nyuma y’uko Rafiki amaze igihe ashaka inzu bakorana nyuma y’igihe kirekire adakora indirimbo, n’izisohotse ntizikundwe nka mbere.

    Aherutse gukora indirimbo yitwa ‘Passe’ ari kumwe na Platini P, nyuma y’imyaka myinshi adasohora indirimbo.

    Nk’uko Rafiki abivuga, inshuti ze ziba mu mahanga harimo n’abo biganye mu ishuri ryisumbuye bamufashije kuganira na Brotherhood kugira ngo abone amasezerano y’imikoranire.

    Ati “Benshi mu bo twiganye baba hanze bafite aho bageze mu mikorere yabo itandukanye, baramfashije mu biganiro na Brootherhood kugira ngo nongere ngaruke neza mu kuririmba atari mu Rwanda gusa ahubwo ku isi hose.

    Twamaze gusinyana amasezerano y’imyaka itanu, ni ukuvuga ko vuba aha abafana banjye bazongera kumva indirimbo nzikora nk’uko byahoze na mbere”.

    Rafiki ni umwe mu bazamuye umuziki nyarwanda n’injyana ye yihariye ya ‘Coga Style’, mu gihe cy’imyaka irenga icumi aza gufata akaruhuko areka kuririmba.

    Mu kwezi kwa Kanama aganira na KT Radio, yasetse abavuga ko yaretse kuririmba burundu kubera ko haje abandi bahanzi bashya bakamurusha gukundwa.

    Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nareka kuririmba kuko uwo ndi we uyu munsi mbikesha kuririmba, rero abahanzi baje nyuma yanjye ntabwo bamvana mu muziki, ahubwo banyigiraho nka mukuru wabo wabatanze mu buhanzi”.

    Umwami wa ‘Coga style’ yizeye ko Brotherhood records ikorera mu bihugu bitandukanye harimo u Bufaransa, USA na Jamaica izamufasha kongera kuzamura injyana ye mu ruhando mpuzamahanga.

    Kuri ubu ari gutegura album nshya iriho indirimbo itarasohoka ari gukorana n’Umunyamerika Drewseeley n’iyamenyekanye yitwa ‘Igikobwa’ isubiyemo hamwe na Pastor P.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/rafiki-coga-style-yasinyanye-amasezerano-na-brotherhood-record-yo-mu-busuwisi

  • Urukiko rwemeje ko imanza z’abari abavugizi ba FLN zihuzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyifuzo cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaba ku itariki ya 10 Nzeri 2020 mu iburanisha riheruka, ubwo bwagaragazaga ko ibyaha abo bagabo bombi bakoze babihuriyeho kandi babikoreye ku butaka bw’u Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko kuburanishiriza hamwe Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana biri mu nyungu z’ubutabera zo kwihutisha imanza z’abaregwa, kuko bombi bahoze ari abavugizi ba FLN.

    Icyo gihe Nsabimana Calixte yasabye urukiko ko niba rufashe umwanzuro wo guhuza urubanza rwe n’urwa Herman Nsengimana, byaba byiza n’urubanza rwa Rusesabagina uherutse gufatwa na we ashinjwa ibyaha byo gushinga no gutera inkunga FLN rwahuzwa n’izo manza zombi.

    Nsabimana Callixte n’umwunganira mu mategeko Me Nkundabarashi, bari baragaragaje impungenge z’uko Nsabimana Callixte yari yaratangiye kwisobanura ku byaha akurikiranyweho kandi hasigaye bikeya kandi byose abyemera, ku buryo guhuza urubanza rwe n’urwa Nsengimana Herman utaratangira kwisobanura byaba ari ugutinza urubanza.

    Icyakora urukiko nyuma yo gusuzuma ingingo ku mpande zombi, iz’ubushinjacyaha ni zo zahawe agaciro, maze urukiko rwanzura ko urubanza rwa Nsabimana Callixte ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana kuko ibyaha baregwa bifitanye isano.

    Urukiko ntacyo rwavuze ku guhuza imanza za Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’urwa Paul Rusesabagina wagejejwe mu bucamanza ngo amenyeshwe ibyo aregwa.

    Iburanisha ry’uyu munsi ryabaye uregwa n’umwunganira mu mategeko batari mu cyumba cy’ikoranabuhanga nk’uko bisanzwe, urubanza rukazasubukurwa ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/urukiko-rwemeje-ko-imanza-z-abari-abavugizi-ba-fln-zihuzwa

  • Iyo imvura iguye bikanga ko yabateza ibiza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bavuga ko iyo imvura iguye bikanga ko yabateza ibiza.

    source https://www.rba.co.rw/post/Iyo-imvura-iguye-bikanga-ko-yabateza-ibiza

  • Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bihugu byose uretse Amerika, U Burusiya n’u Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagenzi bemerewe kongera kwinira muri Afurika y
    Abagenzi bemerewe kongera kwinira muri Afurika y’Epfo

    Muri Werurwe 2020, iki gihugu cyafunze imbibi zacyo kugira ngo virusi idakomeza gukwirakwizwa.

    Kuva kuri uyu wa kane, Afurika y’Epfo irafungura imipaka y’imbibi z’ubutaka hamwe n’ibibuga by’indege bitatu byingenzi i Cape Town, Durban na Johannesburg.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, yavuze ko abagenzi bose bahageze bagomba kwerekana ko nta bwandu bwa covid-19 bafite, biturutse ku bipapuro bazajya berekana bipimishirijeho mu bihugu byabo, ariko nanone ngo bagomba kubanza gusuzumwa ku yindi nshuro, mu gihe bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

    Abagenzi baturuka mu bihugu bifite ubwandu n’impfu ziri hejuru kurusha iki gihugu cya Afurika y’Epfo ntibazemererwa kwinjira muri iki gihugu.

    Ariko nanone ngo hari abaturage bashobora kwemererwa kwinjira muri Afurika y’Epfo nubwo baba baturuka muri ibyo bihugu bifite ubwandu bwishi.

    Ku wa gatatu, Madamu Pandor yabwiye abanyamakuru ati “Muri ibi bihugu tuzemera kwakira gusa abashoramari baturukayo, abadipolomate, abafite viza zishingiye ku bumenyi buhanitse ndetse n’abacuruzi [baturuka mu bihugu bifite ibyago byinshi], abo tuzabemerera ariko nta myidagaduro bazemererwa kujyamo”.

    Abagenzi bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa bipimishije bagasanga baranduye bo ngo bazakoresha amafaranga yabo mu kwiyishyurira ikiguzi cyose cyo kwivuza n’ubufasha bazahabwa.

    Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyibasiwe cyane n’icyorezo mu kugira impfu nyishi, n’abarwayi benshi kurusha ibindi bihugu byose byo ku mugabane waAfurika.

    Kugeza ubu imaze kwemeza abantu 674,000 banduye icyorezo covid-19, harimo abashya babonetse 1,767 ku wa gatatu. Iyi mibare iteye inkeke kuko igize hafi kimwe cya kabiri cy’imibare y’ubwandu bwose buvugwa muri Afurika.

    Hagati aho kandi muri iki gihugu, abantu 16,374 ni bo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’iki cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/afurika-y-epfo-yafunguye-imipaka-ku-bihugu-byose-uretse-amerika-u-burusiya-n-u-bwongereza

  • Yamaze imyaka itatu muri koma, aje asanga ahari iwe barahateje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu Ayingeneye agendera mu kagare kagenewe abantu bafite ubumuga. Aha acumbikiwe n
    Ubu Ayingeneye agendera mu kagare kagenewe abantu bafite ubumuga. Aha acumbikiwe n’uwari umuturanyi wabo

    Uwo mugore ufite umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka umunani, avuga ko yarwaye indwara idasanzwe yari yaramuteye guta ubwenge mu gihe cy’imyaka itatu, aho yari arwajwe n’uwo mwana we.

    Aganira na Kigali Today yicaye mu kagare kagenewe abafite ubumuga, byagaragaraga ko atarakira neza, kuko avuga ururimi rutava mu kanwa, akavuga ko muri iyo myaka itatu yarwaye atabashaga kumenya aho ari n’icyerekezo aherereyemo, dore ko ngo yabaye nk’uta ubwenge.

    Uretse kuba yicaye muri ako kagare, ntabasha guhagarara ngo abe yakwijyana mu bwiherero, kuko bigaragara ko amaguru ye adakora.

    Agira ati “Iyo myaka yose namaze mu bitaro nta wo mu muryango wanjye waje kunyitaho nari intabwa ndetse n’umugabo wanjye ntiyigeze ansura, ni aka kana kanjye kandwaje muri iyo myaka itatu yose kuva mu mwaka wa 2017 ntazi aho ndi, abagiraneza mu bitaro bari bafite abarwayi ni bo bafashaga umwana wanjye kunyitaho muri iyo myaka yose”.

    Avuga ko uburwayi yarwaye na we bwamuteye urujijo, kuko ngo bwizanye atangira kumva atakibasha kwicara no guhagarara, birangira ataye ubwenge ku buryo atamenye n’uburyo yageze mu bitaro.

    Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n
    Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n’umwana we w’imyaka umunani

    Mu byamuteye ubwoba ngo ni ukubona abantu bambaye udupfukamunwa no kubona bamuhunga bamwita umuzimu.

    Uwo mugore ngo akizanzamuka yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamukikije bambaye udufukamunwa yibaza ibyabaye mu gihugu, ikindi ngo akigera aho yari atuye yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamuzi bamuhunga bose bavuga ngo babonye umuzimu.

    Ati “Kuba ntaramenye uko hanze hameze, ni uko ntabashaga kugenda ngo ngere hanze, nta n’ubwo nabashaga kumenya umuntu. Nsohotse bwa mbere mbona abantu bose bambaye udupfukamunwa bintera ubwoba, mbajije impamvu umwana wanjye ansobanurira ko hari indwara yateye aho abantu bose ku isi basabwe kwambara udupfukamunwa”.

    Kubera ubumuga yatewe n
    Kubera ubumuga yatewe n’ubwo burwayi ntabwo abasha kuvuga neza

    Arongera agira ati “Ubwo naratashye nkigera mu ikaritsiye nari ntuyemo ngenda mu kagare, mbona abantu bose barampunga ngo ndi umuzimu, nyuma babonye ko ndi muzima bansobanurira ko ari umugabo wababwiye ko napfuye, mu rwego rwo gushaka uburyo agurisha inzu”.

    Uwo mugore kandi ngo yatunguwe no kugera mu rugo iwe asanga inzu barayisenye bari kuzamura etaje, abajije bati “umugabo wawe yaragurishije”!

    Ni ho ahera asaba ubufasha bwo kubona aho aba n’umwana we dore ko ubu acumbitse ku muyobozi w’Umudugudu. Uretse ubufasha, uwo mugore arasaba kandi abashinzwe ubutabera gukurikirana umugabo we wamutaye akagurisha n’imitungo abeshya ko yapfuye, dore ko iminsi amaze avuye mu bitaro atazi amakuru y’umugabo we ngo baherukana mu mwaka wa 2016.

    Umugabo we arabihakana

    Ahahoze ari iwe yasanze hari kubakwa umuturirwa
    Ahahoze ari iwe yasanze hari kubakwa umuturirwa

    Mu kumenya neza amakuru ku byo uwo mugore ashinja umugabo we, Kigali Today yamuhamagaye ku murongo wa telefoni igendanwa, uwo mugabo witwa Habimana Idrissa avuga ko uwo mugore yamutaye ajya iwabo ubwo bari bakimara kugura iyo nzu amugabo avuga ko yari ishaje cyane.

    Ngo icyo bapfaga ni uko umugabo yashakaga kugurisha ngo bimukire ahajyanye n’ubushobozi bwabo dore ko iyo nzu yendaga kubagwaho kandi badafite ubushobozi bwo kubaka muri icyo gice gituyemo abakire, umugore bagashwana akahukana.

    Ati “Uwo mugore yagiye iwabo ajyana n’ibyangombwa by’aho dutuye, biba ngombwa ko nitabaza ubuyobozi bampesha icyo gipapuro. Kubera ko inzu yari ishaje ntashoboraga kuba nakubaka muri iyo karitsiye, byabaye ngombwa ko ngurisha bantegeka gutanga ibihumbi 100 byo gufasha umwana wanjye”.

    Uwo mugabo kandi arahakana ibyo umugore amushinja avuga ko yagurishije inzu abeshya ko umugore yapfuye, avuga ko yanamenye ko umugore yarwaye akomeza no kumusura aho yari arwariye mu mavuriro ya kinyarwanda anamugemuriye, ngo aho atamusuye ni mu bitaro bya Ruhengeri ariko ngo na bwo bajyaga bavugana akanamwoherereza amafaranga kuri telefoni yo kwifashisha.

    Uwo mugabo wabwiye Kigali Today ko akora umwuga w’ubukanishi, avuga ko nta kindi yamarira uwo mugore kuko ngo iho yagurishije ari umutungo we wavuye mu maboko ye, gusa ngo icyo yamuha ni itike imujyana kwa Nyirarume i Rubavu aho yafatiwe n’uburwayi.

    Abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga iki?

    Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye
    Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye

    Mu gihe uwo muryango ukomeje kwitana ba mwana ku igurishwa ry’umutungo w’urugo, bamwe mu baturanyi b’uwo muryango baranyomoza ibyo uwo mugabo avuga. Babwiye Kigali Today ko umugabo yari yarababeshye ko umugore we yapfuye.

    Ayinkamiye Dancille ati “Ndi umwe mu nshuti z’uyu muryango, ni nanjye wabandikiye bagura inzu babagamo, bose barafatanyije no mu nyandiko narabyanditse, ariko ubwo umugabo yazaga kuhagurisha naritambitse ndabyanga nti ntabwo wagurisha umutungo w’urugo umugore adahari. Umuguzi wa mbere yarabyumvise aragenda, uwa kabiri yihererana uwo mugabo aramwishyura”.

    Ayinkamiye avuga ko yatunguwe no kubona uwo mugore aje mu gihe bari barabwiwe ko yapfuye.

    Ati “Uwo mugabo ubwo yagurishaga yemezaga abantu bose ko umugore we yapfuye ko bamaze kumuhamba. Ejobundi abana banjye baza biruka bavuga ko hari umugore babonye mu kagare abantu bayobewe.

    Mu gihe ngiye kureba nsanga ni Mama Frank nsanga ndamuzi ndatungurwa, ndamubaza nti uracyanyibuka ati ndakwibuka avuga n’izina ryanjye, nti ko batubwiye ko wapfuye, ati ninde wabivuze nti ni umugabo wawe, ati yarababeshye nari ndwariye mu bitaro bya Musanze mazeyo imyaka itatu, yari amayeri yo kugira ngo agurishe”.

    Ayinkamiye n’abandi baturanyi b’uwo muryango, barasaba ko uwo mugabo yashakishwa akaryozwa ibyo yakoze, uwo mugore n’umwana we bakabona ubutabera ku mitungo yabo ndetse bakanafashwa kuko ubwo burwayi bwamuviriyemo ubumuga budakira.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakimenye kandi biteguye kumufasha no gushakisha amakuru nyayo y’aho umugabo we aherereye, hakarebwa n’icyo amategeko ateganya nk’uko Kigali Tiday yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

    Kamanzi Axelle Umuyobozi w
    Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

    Agira ati “Ikibazo turi kugikemura tunyura mu buryo bwo gushakisha amakuru no kureba icyo itegeko riteganya, ariko ku mibereho y’uyu mugore mu buryo bwihuturwa turi kumushakira ahantu aba acumbitse no kumushakira uburyo abaho neza, afite ubumuga bukomeye kandi ni umuturage w’igihugu, agomba kubaho neza atekanye kuko ubumuga afite ntibuvuze ko agomba gupfa, niyo mpamvu turi ku mushakira uburyo abaho neza, ahasigaye hagakurikiranwa iby’uburenganzira bwe n’icyo amategeko amuteganyiriza”.

    Uretse kuba uwo mugore atagira aho acumbika ndetse n’ibimutunga, akenera no kubona ibikoresho by’isuku bimufasha guhangana n’ibibazo yatewe n’iyo ndwara, kuko ku munsi akoresha pamperise eshanu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yamaze-imyaka-itatu-muri-koma-aje-asanga-ahari-iwe-barahateje

  • Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragarira mu mibanire y’Abanyarwanda – Fidele Ndayisaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagarukaga ku itariki 1 Ukwakira, ubwo Abanyarwanda bazirikana ubumwe n’ubwiyunge, kuko kuri iyo tariki mu 1990, hatangiye urugendo rwo guca ingoyi y’amacakubiri yari imaze igihe iboshye Abanyarwanda n’indi mibereho yose yari ibangamiye Abanyarwanda.

    Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ni bwo hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu, rutangijwe n’ingabo zari iza RPA.

    Ndayisaba yavuze ko urebye uburyo Abanyarwanda babanye, uburyo bafite umuhate n’ubushake bwo gukorana no gufashanya, kandi bikaba bigenda bigaragara mu bihe binyuranye.

    Atanga urugero rwo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe na Covid-19, yagize ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, Abanyarwanda bahagurukiye gusenyera umugozi umwe, bakamenya abaturanyi babo, aho bishoboka bakabagoboka ndetse bakanabatabariza aho bigaragara ko bakeneye ubufasha burenze abaturage”.

    Yungamo ati “Ubyumva mu bitekerezo by’abaturage, aho wumva bagaragaza urukundo rw’igihugu cyabo, batekereza ku bikorwa bigari bifitiye akamaro agace batuyemo, ukabibonera kandi ku kuba ubungubu Abanyarwanda basangiye ubuzima bagafatanya, bahuriye mu bikorwa byinshi bibateza imbere, badaheranywe n’ibikorwa by’amateka mabi yashegeshe ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka yashize”.

    Muri uku kwezi k’Ukwakira Abanyarwanda barazirikana ubumwe n’ubwiyunge ariko kubera Covid-19, abantu badashobora guhura ari benshi, kuzirikana uku kwezi bizakorwa binyuze mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu midugudu, bidasabye ko abantu bahura ari benshi bakaba bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Ibindi biganiro bizanyura mu itangazamakuru hibandwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”.

    Harimo ibizibanda ku muryango ufatwa nk igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge, uruhare rw’urubyiruko mu bumwe n’ubwiyunge ndetse na buri karere abaturage bagire umwanya wo gutanga ibitekerezo mu byo bishimira kimwe n’ibyo babona bibabangamira kugira ngo hafatwe ingamba.

    Icyakora Ndayisaba avuga ko nta byera ngo de, kuko hari ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, nk’aho hakiri abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bifitanye isano na yo, byagaragaye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Yongeyeho ariko ko ababigaragayemo bagomba gukurikiranwa n’amategeko.

    Ati “Ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko, kuko amacakubiri ni yo ntandaro y’akaga kose Abanyarwanda bahuye na ko mu gutanya Abanyarwanda kugera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kubera ivangura n’amacakubiri byari byararanze Abanyarwanda igihe kirekire”.

    Ndayisaba akomeza avuga ko gukuraho ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge bisaba guhindura abakiboshywe n’ingengabitekerezo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, cyane cyane mu kugaragaza amakuru y’ahatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro.

    Ndayisaba avuga ko mu gihe Abanyarwanda bazirikana umunsi wo gukunda igihugu no gutangira ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bagomba kwitabira ibikorwa n’ibiganiro byigisha ubumwe n’ubwiyunge, ariko ukaba umwanya wo kwisuzuma bakareba aho batuye ibyaba bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kandi bakiyemeza kubitsinda bagakomeza kwiyubakira igihugu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igipimo-cy-ubumwe-n-ubwiyunge-kigaragarira-mu-mibanire-y-abanyarwanda-fidele-ndayisaba

  • Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden cyasize amateka mu matora ya Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro kiba gitegerejwemo impaka zikomeye, rimwe na rimwe hakazamo no guteshanya agaciro buri wese agamije kuzamura izina n’icyizere mu bazatora.

    Mu ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio, umunyamakuru Chris Wallace yayoboye ikiganiro cyahuje Perezeda Donald Trump, uhatanira kongera kwicara mu ntebe yo kuyobora Amerika, na Joe Biden, ukora uko ashoboye ngo ayimusimburemo.

    Iki kiganiro ni cyo cyasize amateka adasanzwe mu biganiro mpaka nk’ibi byabaye mu mateka ya Amerika, kuko cyaranzwe no guterana amagambo no gucanamo kenshi.

    Donald Trump umenyerewe ko atajya yihanganira umuntu uvuga byinshi imbere ye, yaciye mu ijambo Joe Binden incuro 73 mu kiganiro cyamaze iminota 90, kugeza ubwo Biden amubwiye ati “Wafunga umunwa nanjye nkavuga wa mugabo we”!

    Si ubwa mbere Trump akoze ibi, kuko mu kiganiro nk’iki yagiranye na Hillary Clinton ubwo biyamamazaga kuri manda irangiye, yamuciye mu ijambo incuro 43, ibintu bavuga ko yarushijeho gukabya.

    Umunyamakuru Chris Wallace yavuze ko Trump yaranzwe no kwica amategeko y’ikiganiro, abagera kuri 69%, bakaba bavuze ko cyabateye umujinya.

    Bagarutse ku ngingo zivugwa cyane muri iyi minsi

    Icyorezo cya Covid-19, ivangura rikorerwa abirabura, ubukungu, n’imigendekere y’amatora, ni zo ngingo zihariye ikiganiro.

    Joe Biden yavuze ko Trump ari we watije umurindi icyorezo kugeza ubwo cyoretse imbaga muri Amerika, amamiliyoni y’abaturage bakandura, we agakomeza kubifata nk’ibisanzwe.

    Trump we yemeje ko yarwanye urugamba rukomeye kuri iki cyorezo, avuga ko ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko yagereranyije n’inyuguti ya ‘V’, avuga ko iyo aza kuba Biden Amerika yari guhura n’akaga gakabije inshuro nyinshi ibyo babonye.

    Biden wahoze ari Visi Perezida, yavuze ko bahaye Trump igihugu gihagaze neza mu bukungu, akabyangiza. Trump ati “nakoze ibyo mutari kuzigera mukora, kuko nahanze imirimo ibihumbi 700”.

    Ku myigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu irwanya ivanguraruhu, Trump yavuze ko ikorwa n’abo ku ruhande rw’Abademokarate bo kwa Biden.

    Ibi ntibyashimishije abantu babyumvise, kuko ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaje umujinya bavuga ko iki kibazo Trump ntacyo yigeze agikoraho, ahubwo bisa n’aho yari ashyigikiye abakora ihohoterwa.

    Ku bijyanye n’amatora, Trump yongeye kugaragaza ko atizeye gutora hifashishijwe iposita, kuko ngo bizatiza umurindi uburiganya. Yari aherutse gutangaza ko nadatsinda amatora, ikibazo cye kizakemurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Icyorezo cya Covid-19 cyafashe iminota 20, ivangura ruhu rifata iminota 17, uko amatora azagenda bifata iminota 11, naho ihindagurika ry’ikirere rifata iminota 10.

    Trump yavuze iminota 38, naho Biden avuga iminota 43 bimugoye, kuko Trump atahwemaga kumuca mu ijambo.

    Ikindi kiganiro nk’iki, kizongera kuba tariki 15 Ukwakira, kibere i Miami muri Leta ya Florida.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ikiganiro-mpaka-hagati-ya-trump-na-biden-cyasize-amateka-mu-matora-ya-amerika

  • Rubavu: Umusore yasanganywe igisa n’icapiro akoreramo amadolari y’amahimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo musore yasanganywe mudasobwa n
    Uwo musore yasanganywe mudasobwa n’imashini isohora impapuro yifashisha mu guhimba amadolari

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko tariki ya 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Rubavu mu masaha ya saa yine habanje gufatwa Ngarambe Francis, nyuma na we aza kugaragaza Nzansamahoro avuga ko ari we wamuhaga ayo madorari y’amahimbano.

    CIP Karekezi yagize ati “Umuturage yaturangiye uriya musore Ngarambe, abapolisi bagezeyo bamusangana inoti 6 z’ijana z’amadorari ya Amerika y’amahimbano, yari anafite impapuro 101 avuga ko ari zo bakoramo ayo madorari. Amaze gufatwa yavuze ko atari we uyakora ko ayahabwa na mugenzi we witwa Nsanzamahoro na we utuye muri uwo Murenge wa Rubavu”.

    Ku rubuga rwa Polisi bavuka ko CIP Karekezi akomeza avuga ko Ngarambe yahise ajyana abo bapolisi mu rugo aho Nsanzamahoro atuye, basanga afite igisa nk’icapiro rikora ayo madorari.

    Uwafatanywe amadolari akaranga uyamuha ari na we uyakora
    Uwafatanywe amadolari akaranga uyamuha ari na we uyakora

    Ati “Kwa Nsanzamahoro abapolisi bahasanze inoti 5 na zo z’ijana z’amadolari ya Amerika z’impimbano, mudasobwa imwe, imashini isohora izo noti (printer). Akimara gufatwa yeretse abapolisi uko akora ayo madolari, yifashisha murandasi akareba uko inoti z’amadolari ya Amerika ziba zimeze, akaziha amabara yazo yifashishije mudasobwa, nyuma agasohora iyo noti yifashishije ya mashini isohora impapuro (printer)”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko izo noti zose uko ari 11 bafatanye bariya basore zari zihuje nimero iranga inoti ndetse zinazihuje n’izo abapolisi baherutse gufatana umukobwa muri ako Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu, yafatiwe mu nzu icuruza amacumbi (Lodge).

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu bakora ibyaha bitandukanye kubicikaho kubera ko ku bufatanye n’abaturage abanyabyaha badashobora kumara kabiri badafashwe. Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufantanye na Polisi mu kurwanya ibyaha, asaba n’abandi gukomeza guha amakuru inzego z’umutekano mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitaraba.

    Ati “Hashize ibyumweru bibiri gusa dufatiye umukobwa muri uriya Murenge wa Rubavu na we afite inoti 37 z’amadolari ya Amerika na zo z’impimbano. Ubwo twafataga bariya basore babiri twasanze inoti bafite zisa nk’izo twafatanye uriya mukobwa kuko zihuje nimero, gusa bahakanye ko bamuzi.

    Turashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha, ariko tunakangurira abantu kuba maso ku noti bahabwa cyane cyane inshya”.

    Bariya basore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-umusore-yasanganywe-igisa-n-icapiro-akoreramo-amadolari-y-amahimbano