Tag: featured
-
Kenzō wagize uruhare runini mu kumenyekanisha u Buyapani mu ruganda rw’imideli yitabye Imana #rwanda #RwOT
Umuhanzi w’imideli w’Umuyapani Kenzō Takada wamamaye ku Isi mu ruganda rw’imideli, yitabye Imana ku myaka 81, azize uburwayi bufite aho buhuriye na Coronavirus. -
Ibihembo bihabwa abarimu b’indashyikirwa buri mwaka bibamarira iki? #rwanda #RwOT
Buri mwaka tariki ya 5 Ukwakira ubwo haba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, mu Rwanda hahembwa abarimu babaye indashyikirwa kurusha abandi mu byiciro bitandukanye birimo abigisha mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye. -
Rubavu: Yafatanwe amafaranga y’amahimbano arenga miliyoni 13 Frw #rwanda #RwOT
Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi afite amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano. -
Rihanna yasobanuye impamvu album ye benshi bategerezanyije amatsiko yatinze kujya hanze #rwanda #RwOT
Abakunzi b’umuziki w’umuhanzikazi Rihanna bategerezanyije amatsiko album nshya yari yarabasezeranyije mu mpera za 2019 yise ‘R9’ n’ubu benshi bakomeje kwibaza igihe izagira hanze. -
Impinduka mu mitangire y’amafaranga y’ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko hakozwe amavugurura mu buryo ibigo by’ubucuruzi bihabwa amafaranga yashyizwe mu kigagega cyashyiriweho kuzahura ubukungu, aho nk’igihombo gishingirwaho mu guhabwa iyi nguzanyo cyamanuwe, kiva kuri 50% kigera kuri 30%. -
Utubari two muri Paris tugiye kongera gufungwa #rwanda #RwOT
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa byatangaje ko guhera kuri uyu wa kabiri utubari two mu murwa mukuru Paris, turongera gufungwa ahanini bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 muri uyu mujyi.source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/utubari-two-muri-paris-tugiye-kongera-gufungwa
-
APR FC yatangiye imyitozo i Shyorongi, abakinnyi bashya barimo Tuyisenge na Bizimana Yannick barakirwa (Amafoto) #rwanda #RwOT
APR FC yakoze imyitozo ya mbere ku Cyumweru saa cyenda yitegura umwaka mushya w’imikino, aho izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League ya 2020/21. -
USA: Perezida Trump yagaragaye hanze y’ibitaro akanya gato asuhuza abaturage #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatunguranye kuri iki Cyumweru ubwo yavaga mu bitaro ari mu modoka zisanzwe zimutwara, agasuhuza by’akanya gato abaturage bari bategerereje hanze y’ibitaro. -
Abagore n’abakobwa bakomeje kureka imbuga nkoranyambaga ku bwinshi kubera ihohoterwa #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Plan International bwagaragaje ko hafi 60 % by’abagore n’abakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na Twitter bagezweho n’ihohoterwa. -
APR FC irimo abakinnyi bashya yakoze imyitozo ya mbere i Shyorongi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yo kuba ari iyo kipe ya mbere yabimburiye andi makipe mu Rwanda mu gupimwa icyorezo cya Coronavirus, nyuma bakaza kwerekeza mu mwiherero I Shyorongi, babimburiye n’anadi makipe gukora imyitozo isanzwe yo mu kibuga.
-
- Ni yo kipe ya mbere yatangiye imyitozo rusange
Ibi byaje nyuma y’uko iyi kipe ya APR Fc ndetse na AS Kigali zemerewe na Minisports gutangira gukora imyitozo, nk’amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo bakoze imyitozo harimo Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda.


-
