Tag: featured

  • ADEPR mu cyerekezo gishya: Ibintu 10 abayobozi bashyizweho na RGB bakwiye kwirinda #rwanda #RwOT

    ADEPR imaze imyaka isaga 80 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo barenga miliyoni ebyiri mu gihugu.

    source https://igihe.com/iyobokamana/article/adepr-mu-cyerekezo-gishya-ibintu-10-abayobozi-bashyizweho-na-rgb-bakwiye

  • Ubu Google yagufasha gushakisha indirimbo ikuri mu mutwe ariko utibuka amagambo yayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo buryo bushya bwo gushakisha, ubu buri mu bigize ‘Google’s mobile app’ na ‘Google Assistant’, aho ujya gushakisha indirimbo runaka yandika mu Cyongereza ati, “what’s this song” (ariko yabanje kwandika ngo “Hey Google” aho kuri (first Google Assistant) nyuma agatangira gusigimba, kuvugiriza cyangwa kuririmba mu masegonda 10-15.

    Iyo google imusubije, imuha indirimbo zitandukanye zishobora kuba zirimo iyo yariho ashakisha, bijyanye n’uko yashakishije.
    Nk’uko ikigo cya ‘Google’ cyabitangaje, ubwo buryo bushya bwo gushakisha buzaba buboneka mu Cyongereza kuri ‘iOs’ ya Apple ndetse no mu zindi ndimi zirenga makumyabiri kuri ‘Google’s Android mobile platform’.

    Ntibisaba ko ushakisha aba yakoze ibihura n’indirimbo neza neza kugira ngo ubwo buryo bushya bwa google bwemere gukora.

    CNN yanditse kuri ubwo buryo bwo gushakisha indirimbo uhereye ku gusigimba, ivuga ko icyo atari igitekerezo gishya, kuko hasanzweho ikizwi nka ‘SoundHound’, gusa ngo ni uburyo bushya kuri google, bwifashisha porogaramu isesengura ijwi ry’usigimba (aririmba cyangwa avugiriza), ikarihindura ku buryo rishobora kugereranywa n’indirimbo ziriho zibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakabona indirimbo isa n’iryo jwi.

    Aparna Chennapragada, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo cya Google ari na we watangaje itangira ry’ubwo buryo bushya bwo gushakisha kuri google, yavuze ko buzakoreshwa n’abantu benshi cyane, kuko n’ubundi ngo usanga abantu babaza Google ngo iyo ndirimbo ni iyihe irimo gucurangwa, inshuro zigera hafi kuri miliyoni 100 buri kwezi.

    Ikigo cya Google cyasobanuye ku rubuga https://blog.google/products/search/hum-to-search, ko umuntu wese azi ukuntu bitesha umutwe kumva hari indirimbo udashobora kwibuka izina cyangwa amagambo ayigize, nyamara uyumva mu mutwe wawe.

    Google rero ikaba yiyemeje gufasha umuntu uhuye n’icyo kibazo, ikamufasha gushakisha indirimbo nubwo yaba atibuka amagambo yayo cyangwa uwayiririmbye.

    Kuri urwo rubuga Google itangaza ko ubu umuntu ashobora gusigimba, kuvugiriza cyagwa kuririmba (ijwi ry’indirimbo) indirimbo runaka, Google ikamufasha kuyishakisha.

    Icyo umuntu akora, akanda ahanditse ngo ‘Search a song’ (shakisha indirimbo). Agatangira gusigimba kuko aba atazi amagambo y’iyo ndirimbo cyangwa atayibuka, akabikora mu masegonda 10-15, ariko yabanje kwandika ati, “Hey Google, what’s this song”.

    Google itangaza kandi ko ifite gahunda yo kuzashyira ubwo buryo mu ndimi nyinshi, kuko ubu ngo ubwo buryo buraboneka mu Cyongereza kuri ‘iOS’ no mu zindi ndimi zisanga 20 kuri Android.

    Google kandi ivuga ko kugira ngo umuntu yumve imikorere y’ubwo buryo bushya bwo gushakisha, yabigereranya n’igikumwe cy’umuntu ‘fingerprint’, kuko ngo buri mu ntu ku isi agira igikumwe kihariye.

    Ijwi ry’indirimbo cyangwa se ‘melody’ rifatwa nk’igikumwe cyayo. Google ivuga ko buri ndirimbo igira ibiyiranga byayo byihariye. Google ngo yashyizeho uburyo butuma imashini ifite ubushobozi bwo guhuza ijwi ry’usigimba, uvugiriza cyangwa uririmba n’indirimbo nyayo.

    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/mudasobwa/article/ubu-google-yagufasha-gushakisha-indirimbo-ikuri-mu-mutwe-ariko-utibuka-amagambo-yayo

  • Umugore Boris Johnson ashinjwa guhonga amafaranga y’igihugu yemeye ko bagiranye umubano wihariye #rwanda #RwOT

    Umushoramari w’Umunyamerikakazi washinjwe kenshi kuba ihabara rya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Jennifer Arcuri yemeye ko yagiranye n’uyu mugabo umubano wihariye ubwo yari Umuyobozi w’Umujyi wa Londres.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-boris-johnson-ashinjwa-guhonga-amafaranga-y-igihugu-yemeye-ko-bagiranye

  • Marius Bison waretse kuba padiri kubera umuziki, yahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Bikira Mariya #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Jacques Marius Kamana [Marius Bison] waretse kuba umupadiri kubera urukundo rwa muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ibigwi by’umubyeyi’ afasha abakirisitu kwizihiza ukwezi kwahariwe Bikira Mariya.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/gospel/article/marius-bison-waretse-kuba-padiri-kubera-umuziki-yahimbye-indirimbo-ivuga-ibigwi

  • Rubavu: Kutagira aho abarobyi bakorera bitera isuku nke ku isambaza baroba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarobyi ba Rubavu babaye bitije inyubako zishaje
    Abarobyi ba Rubavu babaye bitije inyubako zishaje

    Abarobyi bo mu Karere ka Rubavu baroba isambaza mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bazikurira mu mitego ku nkombe z’ikiyaga ahantu hahoze inyubako zishaje mu bihuru.

    Ni ahantu hataboneka isuku, nyamara ni ho abantu baza kugurira isambaza ku buryo zishobora kugira ingaruka ku bazigura, kuko nyuma yo kurangurwa batangira kuzizengurutsa mu baturage zigurishwa.

    Nubwo isambaza zitagira abahanga babyize bareba niba zifite ubuziranenge nk’uko bikorwa ku yandi matungo yabazwe, hakenerwa ko hagenzurwa isuku y’aho zitunganyirizwa.

    Semajeri Mussa ni umuyobozi wa COOPILAC, Koperative y’abarobyi igizwe n’abanyamuryango 120 mu Karere ka Rubavu na Rutsiro. Avuga ko ikibazo cy’aho gukorera bagifite, ariko batagihoranye kuko birukanywe aho gukorera bagahitamo gushoka ibihuru.

    Inkomoko yo kubura aho bakorera

    Bari bafite aho banikira isambaza none ubu batandika hasi
    Bari bafite aho banikira isambaza none ubu batandika hasi

    COOPILAC ‘Cooperative de pecheurs d’isambaza du lac’ yashinzwe mu mwaka wa 1995 iza kwegurwa ibikorwa bya project de peche birimo inzu zari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Gisenyi.

    Izi nyubako zari zifite ibyumba bikonjesha isambaza n’amafi, ubwanikiro ndetse abarobyi bakorera mu cyahindutse Rutsiro bakazana isambaza i Gisenyi kuba ari ho bagurishiriza.

    Iyo Koperative yayobowe na Munyaburanga Leon uzwi ku mazina ya Ngando kuva mu 1995 kugera 2004, ikaba ifite umwenda wa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda muri Banki y’Iterambere BRD, ndetse ibikorwa bya COOPILAC byatanzweho ingwate.

    Abashaka isambaza baba ari behsi ku nkombe z
    Abashaka isambaza baba ari behsi ku nkombe z’ikiyaga

    Ubuyobozi bwa COOPILAC buvuga ko bwananiwe kwishyura umwenda neza, maze umuzungu witwa James Towers wari utuye mu gihugu cya Canada aza mu Rwanda agurira umwenda COOPILAC, ariko bagirana amasezerano ko ahabwa nk’ingwate imitungo ya COOPILAC kugeza igihe bazarangiza kumwishyurira harimo no kumukodesha izo nyubako zabarirwaga amafaranga.

    Mu mwaka wa 2008, COOPILAC yaburanye n’uwari umuyobozi wayo Munyaburanga mu rubanza RP 133/06/RTG/Rbv, rwarangiye Koperative imutsinze asabwa kuyishyura miliyoni 120 ibihumbi 578 n’amafaranga y’u Rwanda 571.

    Munyaburanga yahise yigira hanze y’igihugu, abagize COOPILAC babura uwo bishyuza, ariko mu mwaka wa 2009 Nesongane Marina, umugore wa Munyaburanga arega COOPILAC umwenda bari bamurimo wa miliyoni 29 n’ibihumbi 400 ndetse urubanza ararutsinda, COOPILAC isabwa kwishyura, icyakora uwo umwenda watinze kwishyurwa wageze kuri miliyoni 77 n’ibihumbi 940.

    Abazishaka baba ari benshi bafite amakenga ko batazibona bose
    Abazishaka baba ari benshi bafite amakenga ko batazibona bose

    Nubwo umugabo wa Nesongane wahombeje COOPILAC asabwa kwishyura Koperative miliyoni 120, mu mwaka wa 2015 umugore wa Munyaburanga afatanyije n’umuhesha w’inkiko Sebahire Roger David bateje cyamunara ibikorwa bya Koperative byari mu ngwate na James Towers, maze bigurwa miliyoni 69 na Sibomana Eugene, mu gihe yari imitungo ifite agaciro ka miliyoni 300.

    Koperative yatangiye imanza, ndetse yirukanwa mu bikorwa by’aho itunganyiriza isambaza, none muri 2020 barakorera mu bihuru.

    Kuva 2015 abagize Koperative COOPILAC bavuga ko bagerageje gutakambira inzego zitandukanye kubera akarengane bahuye na ko kuko Munyaburanga wahombeje Koperative yagiye hanze y’igihugu badashobora kumukurikirana, umugore we Nesongane Marina ateza cyamunara ibikorwa byabo hamwe n’umuhesha w’inkiko Sebahire David Roger na bo bigira hanze y’igihugu, umutungo uva mu maboko ya Koperative ujya mu maboko ya Sibomana.

    Ahari ubwanikiro bw
    Ahari ubwanikiro bw’isambaza no kuzitunganya hashyizwe utubari

    Kwamburwa aho gukorera hamwe n’ibikoresho bikoreshwa mu kwita ku musaruro w’isambaza bituma kwita ku umusaruro w’isambaza mu Karere ka Rubavu na Rutsiro bidatera imbere nk’uko byagenze mu Karere ka Rusizi na Karongi, aho bageze ku rwego rwo kugurisha isambaza zumye n’iziseye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-kutagira-aho-abarobyi-bakorera-bitera-isuku-nke-ku-isambaza-baroba

  • Sitasiyo izacanira Ikibuga cy’Indege cya Bugesera n’ibihugu bituranye n’u Rwanda yamaze kuzura #rwanda #RwOT

    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje yujuje sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera, yari imaze igihe yubakwa ngo izacanire Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera ndetse inafashe mu guhanahana amashanyarazi hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sitasiyo-izacanira-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-n-ibihugu-bituranye-n-u

  • Abanyakigali bitabiriye Car Free Day banirinda Covid-19 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Ukwakira, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange imaze kumenyerwa ku izina rya Car Free day. Ni siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu batandukanye yaba abana, abasore, inkumi n’abasaza.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-kigali-bitabiriye-car-free-day-birinda-covid-19-amafoto

  • USA: Nyuma y’imyaka 67, umugore agiye kuzurizwaho igihano cy’urupfu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 67, Lisa Montgomery agiye kuba umugore wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wuzurijweho igihano cy’urupfu, dore ko uwaherukaga kwicwa hari mu 1953.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-nyuma-y-imyaka-67-undi-mugore-agiye-guhanishwa-igihano-cy-urupfu

  • Gakenke: Abayobozi bahawe ukwezi kumwe abaturage bakaba bamaze kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye abayobozi batandukanye bo mu Karee ka Gakenke, igihe kingana n’ukwezi kumwe, abaturage bose bakaba bamaze kuzirika neza ibisenge by’inzu zabo, kugira ngo bizabafashe kugabanya ingaruka z’ibiza bikunze kwibasira aka Karere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abayobozi-bahawe-ukwezi-kumwe-abaturage-bakaba-bamaze-kuzirika-ibisenge

  • Imbuto za Moringa ni nziza cyane ku buzima bw’umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bindi byiza byo kurya imbuto z’igiti cya Moringa, harimo kuba zigabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, bikanafasha n’ubuzima bw’umutima muri rusange, kuko hari indwara z’umutima ziterwa no kuba umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

    Imbuto z’igiti cya Moringa kandi zigabanya isukari mu maraso, ibyo bigatuma zifasha umuntu uzikoresha kuba atarwara diyabete.

    Imbuto za Moringa zigabanya ububabare ku bantu bakunda kubabara mu ngingo, kuko izo mbuto zigira ibyitwa ‘acides aminés’ na poroteyine bikomeza ingingo bikazigabanyiriza ububabare.

    Imbuto za Moringa kandi zigabanya ibinure bibi (cholesterol), ibyo bikarinda umuntu zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa n’ibyo binure byinshi mu mubiri.

    Imbuto za Moringa kandi zifasha mu migendekere myiza y’igogora, kuko zikize cyane ku byitwa ‘fibres’, ibyo bituma inzira y’igogora ikora neza kandi ihorana ubuzima bwiza.

    Izo mbuto kandi ngo zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro mu buryo bwiza, kuko zifasha mu kuvanaho ibinure biba byaturutse mu byo umuntu yariye ‘graisses saturées’, icyo izo mbuto zikora zirabicagagura, bigatuma umubiri ubikoresha bigasohoka, aho kugira ngo ubibike.

    Iyo ibyo binure bishotse ntibiba bikibonye uko byitsindigira mu mubiri, bigafasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe abyifuza.

    Imbuto kimwe n’amavuta ya Moringa kandi bifasha mu gusukura amazi, nko ku bantu batabona amazi meza yo kunywa ngo bashobora kuvoma amazi adasukuye babona, nyuma bagashyiramo imbuto za Moringa zikayasukura bikabarinda indwara ziterwa n’amazi mabi.

    Kuri urwo rubuga kandi basobanura uko umuntu arya imbuto za Moringa, ngo ni ugutonora ukagera ku kantu k’umweru karimo imbere, ako ni ko karibwa. Ikindi si byiza kurenza utubuto 10 twa Moringa ku munsi. Umuntu ugitangira kurya izo mbuto ngo ashobora kumva zitamuryoheye, ariko uko agenda azimenyera akumva ziryoshye.

    Ikindi ngo si byiza kurya imbuto za Moringa mu gihe umuntu atagira icyo ashyira mu gifu, kuko zifasha igogora ry’ibyo umuntu yariye. Nta mugore utwite cyangwa wonsa ukwiriye kurya imbuto za Moringa. Umugore utwite we yemerewe kurya ibibabi bya Moringa.

    Imbuto za Moringa kandi ngo zongera imisemburo ku buryo ari byiza ku bagore bifuza gutwita ko bazirya.

    Ibyo byo kuba imbuto za Moringa zongera imisemburo ku bagore ndetse no gufasha abagabo mu buzima bw’imyororokere binemezwa na Mbonyi Alex, umuvuzi gakondo wemewe na Leta ucuruza imiti itandukanye ikomoka ku bimera.

    Avuga ko imbuto za Moringa zinafasha uruhu kumererwa neza, zigafasha abagore n’abakobwa bagira imihango ibababaza igakira, zigafasha abagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibindi.

    Akamaro k’imbuto za Moringa mu kugabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru kandi byemezwa na Nirere Catherine ufite imyaka 41 y’amavuko, uvuga ko yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (High blood pressure), ngo yabimenye atinze atingiye kujya arwara akaremba, akababara umutwe cyane.

    Nyuma ngo agiye kwa muganga bamubwira ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ndetse bamuha n’amoko atatu y’imiti agomba kunywa mu minsi 30 nyuma agasubirayo kureba uko bimeze.

    Muri iyo minsi 30 arimo kuyinywa, ngo haje umuntu aho akorera, abona iyo miti anywa ku meza ye, amubwira ko na we yahoze ayinywa kubera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, ariko aza kumenya imbuto za Moringa kandi ziramufasha.

    Ni uko yazimurangiye kuko Nirere we atari asanzwe azi Moringa, ngo arazishakisha arazibona, atangira kuzirya uko babimubwiye aho yaziguze, na nyuma ya ya minsi 30 ntiyasubiye kureba indi miti kwa muganga, ahubwo hashize amezi abiri akoresha izo mbuto za Moringa yagiye kwa muganga kureba uko bimeze, bamubwira ko bimeze neza.

    Yagize ati “Nanjye nagiye niyumva ko meze neza, gusa njyayo ngo numve uko kwa muganga bambwira kuko nari nararetse imiti ntanabwiye abo tubana, ariko bakabona ntagitaka umutwe uhoraho bakibwira ko ari imiti, naho ari izo mbuto za Moringa nkoresha”.

    Gusa ngo ibyo ntibyabuza umuntu uzi ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije ko yajya kwa muganga, ariko n’izo mbuto za Moringa ngo zirafasha.

    Ku rubuga www.moringadoo.fr, bavuga ko ikintu cya mbere umuntu ugitangira kurya imbuto za Moringa abona gihindutse mu mubiri we, ari uko atongera kugira umunaniro ukabije, agasinzira neza nubwo yaba yakundaga kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi.

    Ikindi bavuga kuri urwo rubuga, ni uko imbuto za Moringa uretse kuba zarinda umuntu kurwara diyabete, kumugabanyiriza ibinure bibi, kumwongerera imbaraga n’ibindi, ngo izo mbuto zikize cyane kuri za vitamine n’ubutare butandukanye bukenewe mu mubiri w’umuntu.

    Izo mbuto za Moringa ngo zigiramo ‘Zinc’, za vitamine A, B na C, zikigiramo ‘Fer’ nyinshi ikamurinda ikibazo cyo kugira amaraso make cyangwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi, ikindi kandi izo mbuto ngo zikora nka ‘antibiotique’ kuko zivura indwara zitandukanye.

    Ku rubuga https://remedes.ca/10-bienfaits-moringa/, bavuga ko Moringa ifasha ubwonko gukora neza, ikanakingira umuntu indwara ya ‘Alzheimer’ ijyana n’ibibazo by’ubwonko.

    Ikindi ngo ni uko Moringa ituma umwijima ugira ubuzima bwiza, ikarwanya za ‘microbes’, ikanomora ibikomere vuba ndetse inatuma imisatsi iba myiza kandi igakomera.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/imbuto-za-moringa-ni-nziza-cyane-ku-buzima-bw-umuntu