Tag: featured

  • IBUKA yishimiye ko Rwamucyo agiye gusubizwa imbere y’ubutabera #rwanda #RwOT

    Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, wishimiye ko abacamanza bo mu Bufaransa bategetse ko Dr. Rwamucyo Eugène yongera kugezwa mu rukiko rw’u Bufaransa akaburanishwa ku byaha bya Jenoside aho ubona ko hari icyizere ko ubutabera buzatangwa noneho.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibuka-yishimiye-ko-rwamucyo-agiye-gusubizwa-imbere-y-ubutabera

  • Zuba wayoboraga Gereza ya Mageragere na Sengabo wari Umuvugizi wa RCS bagizwe abere n’urukiko #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Zuba Camille wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, Sengabo Emmanuel Hilary wari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza na Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Mageragere badahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zuba-wayoboraga-gereza-ya-mageragere-na-sengabo-wari-umuvugizi-wa-rcs-bagizwe

  • Igisobanuro cy’umuntu si ikosa akora, ni uburyo arikosora – Evode Uwizeyimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Evode yagizwe Senateri nyuma y
    Uwizeyimana Evode yagizwe Senateri nyuma y’amezi umunani yeguye muri Guverinoma

    Uwizeyimana yagizwe Senateri nyuma y’amezi umunani yeguye muri Guverinoma, aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera.

    Yeguye nyuma y’uko avuzweho guhutaza umugore wari ushinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Kigali, akamusunika akikubita hasi.

    Nubwo uwizeyimana yasabye imbabazi uwo mugore ndetse akanazisabira mu ruhame binyuze kuri Twitter, tariki ya 6 Gashyantare 2020 yashyikirije ubwegure bwe Minisitiri w’Intebe, maze ubwo bwegure bwemezwa na Perezida Kagame ku wa 13 Gashyantare 2020.

    Nyuma yo kugirwa Senateri, Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

    Following my appointment to the Senate, the biggest privilege of my life, I want to express my boundless gratitude to H.E @PaulKagame for the renewed confidence. Your Excellency, I’m highly energetic, loyal, proud and committed to serving our Nation under your Great Leadership.

    — Evode Uwizeyimana (@EvodeU) October 16, 2020

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwizeyimana yagarutse ku buryo yakiriye iyo nkuru, ati “Byanshimishije, nabyakiranye ibyishimo n’umunezero, ntabwo nari mbyiteze. Byananteye emotions (amarangamutima)”.

    Uwizeyimana yagarutse kandi ku makosa yaguyemo yanatumye yegura muri Guverinoma, avuga ko igihe umuntu aguye mu ikosa adakwiye kuba ari byo areberwamo cyane, ko ahubwo akwiye kureberwa ku buryo yakosoye iryo kosa.

    Yagize ati “Buriya igisobanuro cy’umuntu si ikosa akora, nubwo gukora ikosa atari ikintu umuntu yakangurira abantu kujya bisanga mu makosa, ahubwo igisobanura umuntu ni uburyo akosora ayo makosa”.

    Yavuze ko Perezida wa Repubulika ari umuyobozi urangwa no gutanga imbabazi ku bakosheje, agira ati “Umukuru w’Igihugu uko muzi mu mateka ye, (He is a forgiving leader) ni umuyobozi ubabarira. Abantu twagiye tugira amateka yo kujya mu nzira itari yo, ariko jyewe iyo mpindutse, mpinduka by’iteka ryose (for good and forever)”.

    Uwizeyimana yavuze ko muri Sena azakoresha imbaraga ze zose n’ubwenge bwe, na cyane ko asanzweazi neza inshingano z’uru rwego, akaba kandi yinjiyemo akiri muto.

    Ati “Icya mbere ni uko nzi neza inshingano za Sena, kuko ziteganywa n’Itegeko Nshinga, zinateganywa no mu itegeko ngenga ryerekeranye n’imikorere ya Sena. Ikindi si inshingano umuntu akora wenyine, azikorana n’abandi.

    Igikuru ni ugukorana n’abandi, kugisha inama aho biri ngombwa, ku buryo numva niteguye gutanga imbaraga zanjye, ubwenge bwose mfite, cyane cyane ko ndi mu bantu batoya muri Sena ugereranyije n’uko Sena abantu basanzwe bayizi”.

    Evode Uwizeyimana yanagarutse ku bantu bava mu nshingano bari bafite bagahita bahinduka abarakare, avuga ko ibyo bidakwiye, kuko igihugu nta mwenda kiba kigufitiye.

    Ati “Sinigeze mba umurakare kandi sinzanaba we! Kuba hari abantu bibaho, nagiye mbibona kenshi. Icya mbere ntabwo dukwiye kujya twifata nkaho igihugu hari umwenda kidufitiye. Niba uri Minisitiri ufite inshingano ushinzwe, kandi kujya kuri uwo mwanya no kuwuvamo biba mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika. Umuntu kuvuga ngo yabaye umurakare ni uburakare ahari buterwa n’uko umuntu atagihembwa, ariko dukwiye gutandukanya ibintu bibiri. Niba gukunda igihugu cyawe bishamikiye ku mushara, icyo gihe abantu baba barushywa n’ubusa”.

    Yunzemo ati “Abantu barimo na Perezida wa Repubulika bamaze imyaka ine mu rugamba. None se barahembwaga! Bagize igihe cyo kwitanga. Yego guhembwa iyo ubushobozi igihugu kibufite, iyo umuntu yakoze arahembwa no mu buzima busanzwe, ariko sintekereza ko gukunda igihugu k’umuntu bikwiye kuba biziritse ku mushara, ku buryo umushahara nuvaho umuntu ari bube umurakare nkaho igihugu hari umwenda kimufitiye”.

    Uwizeyimana ari mu bantu barindwi bafashije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2015.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igisobanuro-cy-umuntu-si-ikosa-akora-ni-uburyo-arikosora-evode-uwizeyimana

  • Umuhanzi Bushali yashyizwe ku rutonde rw’abagomba kujyanwa i Iwawa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali ashobora kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa mu cyiciro cy’urubyiruko ruzajyanwayo mu mpera z’uku kwezi.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuhanzi-bushali-yashyizwe-ku-rutonde-rw-abagomba-kujyanwa-i-iwawa

  • Rubavu: ‘Drêche’ ya Bralirwa irabona umugabo igasiba undi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi b
    Aborozi b’i Rubavu bavuga ko kubona drêche bisigaye bigoye kuko ihenda

    Drêche ni imbetezi zisigara mu gukora inzoga mu ruganda, bikaba bigurishwa aborozi bakabiha amatungo na yo agatanga umukamo utubutse.

    Iki kibazo cyo guhenda ibiryo by’amatungo, aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na bwo busaba sosiyete ya SOSERGI icuruza ibi biryo kwicarana n’aborozi n’ubuyobozi bw’Akarere bakanoza imikorere, ariko basaba n’aborozi gutera ibyatsi byafasha amatungo yabo batarambirije kuri drêche.

    Bizimana Eduard, umuyobozi wa SOSERGI, Sosiyete y’abakozi bakora muri Bralirwa yahawe isoko ryo gucuruza ibi biryo by’amatungo, avuga ko batemera imikorere mibi bashinjwa, akavuga ko aborozi babaye benshi bashaka drêche na yo yabaye nkeya.

    Agira ati “Si imikorere mibi no kuyibima, ahubwo aborozi bose bashaka drêche, aborora inka barayishaka, aborora ingurube barayishaka, nyamara uko bongera amatungo siko drêche yiyongera kuko iboneka bitewe n’uko uruganda rukora, kandi na rwo rukora bitewe n’abaguzi rurimo kubona”.

    Aborozi b’amatungo bashinja ubuyobozi bwa SOSERGI kubima drêche bukayigurisha ku giciro kiri hejuru, ibi bikaba byemezwa na bamwe mu borozi bategekwa gucururiza abayobozi ba SOSERGI, bakanga bakabima drêche, bigatuma hari aborozi bamara amezi atatu n’atanu batarayibona kandi barishyuye amafaranga sosiyete ntibahe ibyo baguze.

    Kalala Christian Munyakabuga ni umwe mu borozi wasabwe gucururiza umwe mu bayobozi ba sisiyete SOSERGI, kugira ngo ajye ashobora kubona drêche.

    Agira ati “Njyewe nsanzwe ngura ibiryo by’amatungo mu ruganda rwa Bralirwa, ariko byagezeho barayinyina kubera umwe mu bakozi b’iyi sosiyete wansabye kuzajya nyimugurishiriza ku giciro gihenze”.

    Akomeza avuga ko ibiryo byuzuye imodoka ya Fuso, SOSERGI ibigurisha aborozi ibihumbi 46 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko abayobozi ba SOSERGI bakayitangira ibihumbi 120.

    Munyakabuga agira ati “Fuso ayingezaho ku mafaranga ibihumbi 120, nanjye nkayigurisha abarozi mbahenze, nabonye gukomeza kubikora binaniye ndamuhakanira, ambwira ko ntazongera kubona drêche”.

    Umwe muborozi yabwiye Kigali Today ko umufuka w’ibilo 100 wuzuye drêche awugura ibihumbi bitanu, mu gihe drêche yuzuye fusoirimo imifuka 55 y’ibiro 100, igura amafaranga ibihumbi 46 ku ruganda, ariko iyo mifuka iyo icurujwe ku mafaranga ibihumbi bitanu, fuso igura ibihumbi 27,500.

    Abakenera Dreche ku biro bya SOSERGI bakeneye gusubizwa
    Abakenera Dreche ku biro bya SOSERGI bakeneye gusubizwa

    Uyu mworozi avuga ko impamvu agura drêche ari umukamo ituma inka itanga. Ati “Inka yanjye iyo yariye drêche itanga umukamo wa litiro 10, ariko iyo itayiriye yabonye ubwatsi gusa itanga litiro 5”.

    Aborozi bavuga ko ubucuruzi bwa drêche mu ruganda rwa Bralirwa habamo serivisi itabamo ukuri kuko abayobozi ba SOSERGI bashyiraho ibiciro uko bashatse batagombye kubaza abaguzi, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere n’uruganda rwa Bralirwa ko babafasha kuko ibura ry’ibiryo by’amatungo bigira ingaruka ku musaruro w’amata n’imirire y’abantu.

    Munyakabuga agira ati “Nkubu twaguraga drêche yuzuye fuso mu ruganda amafaranga ibihumbi 46, ariko bazamuye ibiciro bayishyira kuri 60, na bwo abayishyuye si ko bayibona kuko habamo ikimenyane. Bitewe n’uko abakozi b’iyi sosiyete ni bo bafite amahirwe yo guhabwa drêche mbere y’abayisabye mbere, aho kuyiha amatungo bakajya kuyigurisha”.

    Umuyobozi wa SOSERGI Bizimana, avuga ko amakuru y’uburiganya mu bakozi ba sosiyete akorera yabumenyeye mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bw’Akarere n’aborozi, icyakora akavuga ko bagiye kubikurikirana.

    Ku birebana no kongera igiciro, avuga ko babitewe n’uburyo basanze bahomba bagashaka ahantu bakura amafaranga mu kwishyura abakozi, kwishyura imisoro, basanga bakwiye kongeza igiciro.

    Bizimana avuga ko nta muntu wimwa drêche yarishyuye, ahubwo ngo kubera ubukeya bwayo bituma hari abatinda kuyibona, akavuga ko iyo byatinze babivamo bigatuma amafaranga yabo aguma kuri konyi y’iyi sosiyete.

    Kigali Today yamenye ko ibiryo by’amatungo byuzuye Fuso eshanu uruganda rwa Bralirwa rubihera SOSERGI amafaranga ibihumbi 42, naho SOSERGI ikabigurisha amafaranga ibihumbi 300.

    Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko bashyizeho itsinda rizaganira ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bigurirwa mu ruganda rwa Bralirwa, ariko agasaba aborozi gushaka ubundi buryo bwo kubonamo ibiryo by’amatungo burimo no gutera ibyatsi.

    Avuga ko mu biganiro bazakorana na SOSERGI harimo kureba uburyo bagabanya igiciro.

    Uyu muyobozi avuga ko iyi sosiyete y’ubucuruzi ifite imikorere mibi kuko ubwo yagezwagaho ikibazo yahamagaye kuri telefoni igendanwa umwe mu bayobozi bayo inshuro zirenga zirindwi ntamwitabe.

    Aborozi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabakorera ubuvugizi kugira ngo bashobore kubona drêche, ndetse bakavuga ko igihe SOSERGI ikomeje gutsimbarara guhenda aborozi, uruganda rwa Bralirwa rwakwegurira drêche aborozi bo mu Karere ka Rubavu.

    Aborozi bavuga ko inka yariye drêche itanga umusaruro urenze utangwa n’inka yariye ibyatsi bisanzwe, bakavuga ko nubwo batera ibyatsi bazakomeza gukenera drêche.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rubavu-dreche-ya-bralirwa-irabona-umugabo-igasiba-undi

  • Kayonza: Ubucucike mu mashuri bwatumaga amwe adatsindisha n’umunyeshuri umwe #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’ababyeyi batangaje ko zimwe mu mpamvu zatumaga ku bigo by’amashuri bimwe na bimwe hadatsinda umwana n’umwe mu bizamini bya leta, byaturukaga ku bucucike bwagaragaraga mu mashuri, aho ubu batanga icyizere ko ubwo iki kibazo gikemuwe bagiye kwisubiraho.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubucucike-mu-mashuri-bwatumaga-amwe-adatsindisha-n-umunyeshuri-umwe

  • Abanyamerika miliyoni 22 bamaze gutora Umukuru w’Igihugu #rwanda #RwOT

    Abantu barenga miliyoni 22 z’Abanyamerika bemerewe gutora Umukuru w’Igihugu, bamaze gutora mbere y’uko itariki nyir’izina y’amatora igera kuko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo uyu mwaka.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/abanyamerika-miliyoni-22-bamaze-gutora-umukuru-w-igihugu

  • Manchester United yongereye amasezerano ya Paul Pogba #rwanda #RwOT

    Manchester United yahisemo kongera umwaka umwe ku masezerano y’umukinnyi wo hagati, Umufaransa Paul Pgba, aho azageza mu 2022 ayikinira.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/manchester-united-yongereye-amasezerano-ya-paul-pogba

  • Brésil: Umusenateri yafashwe yahishe amafaranga mu ikariso #rwanda #RwOT

    Umusenateri wo muri Brésil, Chico Rodrigues, kuwa 15 Ukwakira yafashwe ahisha amafaranga mu myenda y’imbere ubwo Polisi yakoraga iperereza ku ikoreshwa nabi ry’amafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya Coronavirus.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/bresil-umusenateri-yafashwe-yahishe-amafaranga-mu-ikariso