Tag: featured
-
Dr Malimba wabaye Minisitiri w’Uburezi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda #rwanda #RwOT
Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, yagize Dr Musafiri Papias Malimba, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, asimbuye Phillip Cotton wasoje amasezerano ye kuri uyu mwanya. -
REG BBC yatangiranye intsinzi muri shampiyona ya Basketball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi. Ni umukino IPRC Kigali yatangiye neza, dore ko yayoboye uduce tubiri twa mbere tw’umukino, aho mu gace ka mbere yatsinze amanota 25 kuri 23, agace ka kabiri IPRC Kigali itozwa na John Bahufite wahuraga n’ikipe yahoze atoza, yarangije igice cya mbere cy’umukino ikipe ye iyoboye n’amanota 47 kuri 46 ya REG BBC.
-
- IPRC Kigali BBC
Uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, REG BBC yerekanyemo ubukure ndetse n’ubunararibonye bw’abakinnyi barimo Belleck na Kaje Elie, aho yayoboye agace ka gatatu n’amanota 74 kuri 59 ya IPRC Kigali.
Agace ka kane IPRC Kigali BBC yazamuyemo amanota aho yatsinzemo amanota 23 kuri 16 ya REG BBC, ariko ikinyuranyo cy’agace ka gatatu gisigamo amanota umunani. Umukino wa mbere kuri REG BBC warangiye iwutsinze n’amanota 90 kuri 82 ya RP-IPRC Kigali.
-
- REG BBC
Belleck Bell wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 35, yakurikiwe na Amisi Saidi Carmelo wa IPRC Kigali watsinze amanota 23.
Uko imikino y’umunsi wa kabiri yagenze
Abagabo
RP-IPRC Huye 65-63 Espoir BBC
RP-IPRC Musanze BBC 54-77 UGB
REG BBC RP 90-82 RP- PRC KigaliAbagore
RP-IPRC Huye BBC 81-39 APR WBBC
Ubumwe BBC 67-83 The Hoops Rw
Gahunda y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, kuwa kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020
-12:30: RP-IPRC Huye vs Ubumwe BBC (Abagore)
-15:00: UGB vs REG BBC
-18:00: The Hoops Rwanda -APR BBC (Abagore)
-20:00: Espoir BBC vs Patriots BBC
-
- Iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena

-
-
PSG vs Manchester United: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino wa UEFA Champions League #rwanda #RwOT
Irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi riragaruka nyuma y’iminsi 59, aho umukino utegerejwe na benshi kuri uyu wa Kabiri ari uhuza Paris Saint-Germain na Manchester United. -
Inzobere zigaragaza ko ingaruka za Coronavirus zishobora kugabanya icyizere cyo kubaho #rwanda #RwOT
Nyuma y’aho Coronavirus igereye ku isi, yagize ingaruka ku bintu bitandukanye by’umwihariko ubuzima bwa muntu haba mu mibereho no mu mitekerereze. -
Nyabihu: Hagiye kuzura urugomero ruzatanga megawatt 7.2 z’ingufu z’amashanyarazi #rwanda #RwOT
RMT Energy Development Ltd, ikora ibikorwa byo gutunganya amashanyarazi, igiye kuzuza urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Giciye ruzwi nka Giciye III, rwubatse mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, Intara y ‘ i Burengerazuba. -
Isura y’imihanda ya Kigali irimo kubakwa mu myiteguro ya CHOGM (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ubwo u Rwanda rwemererwaga kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, imwe mu ngamba zafashwe harimo kongera imihanda, hagamijwe kugabanya umuvundo wakunze kubaho mu gihe Kigali yakiriye abannyacyubahiro benshi. -
U Bufaransa: Abanyeshuri bane batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umwarimu wakaswe umutwe #rwanda #RwOT
Abanyeshuri bane bari mu bantu 15 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Bufaransa nyuma y’aho mu cyumweru gishize umwarimu wo Mujyi wa Paris, Samuel Paty, yishwe akaswe umutwe n’umuntu wasakuzaga ngo “Allah Akbar”. -
Hategerejwe umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Dr Gahakwa #rwanda #RwOT
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutegerejweho gutangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko. -
Ubwumvikane buke hagati ya Trump na Biden ku ngingo zizaganirwaho mu kiganiro mpaka #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Joe Biden bahanganiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bakomeje kutumvikana biturutse ku kuba bombi batabona kimwe ingingo zizaganirwaho mu kiganiro mpaka cya nyuma bazagirana mbere y’amatora. -
Uko Dr Sherti wafungiwe kuba icyitso yavuye mu gipadiri cyari cyuzuyemo ivangura #rwanda #RwOT
Dr Epimaque Sherti yamaze imyaka 12 irenga ari Umusaserodoti, yahawe Ubupadiri ku wa 2 Kanama 1987 aza gufata icyemezo cyo kubuvamo tariki 30 Ugushyingo 1999, bitewe n’ivangura yahuraga naryo no gutereranwa n’abari abayobozi be.


