Tag: featured

  • Amatora muri USA: Kubara amajwi birakomeje. Ni nde uri imbere? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ya BBC igaragaza amashusho asobanura, bigaragara ko bikomeza guhinduka uko amajwi muri za leta agenda atangazwa.

    GEORGIA: Ifite intumwa 16 zitora

    Uko bihagaze:

    Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo. Ubu kiri munsi y’amajwi 2,000.

    Ni amajwi angahe atarabarwa: Abayobozi baho bavuga ko hasigaye kubarwa amajwi agera ku 15,000.

    Ayo majwi ari he? Ayo ni amajwi yoherejwe n’iposita cyane cyane yo mu Mujyi wa Atlanta na Savannah, yiganjemo abatoye cyane Biden.

    Umunyamakuru wa BBC, muri Amerika y’Amajyaruguru Anthony Zurcher avuga ko abantu bakwitega kureba niba Biden ashobora gushyikira Trump mu majwi cyangwa se ntibishoboke.

    Ibindi muri iyi leta biramenyekana ryari?

    Abayobozi bavuga ko bari hafi kurangiza, ko ibya nyuma bishobora kuboneka kuri uyu wa Gatanu mu gitondo (ubwo ni nimugoroba mu Rwanda no mu Burundi).

    PENNSYLVANIA – Intumwa 20 zitora

    Uko bihagaze:

    Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo. Icyari ikinyuranyo cy’amajwi arenga 500,000 ubu kigeze ku 26,000.

    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Uhagarariye iyi leta avuga ko kugeza ejo ku wa Kane mu gitondo hari hakiri amajwi 550,000 ahatandukanye, ni ukuvuga ko hafi 1/2 cyayo ubu atarabarwa.

    Ayo majwi ari hehe?

    Ari mu duce twiganjemo Abademokarate aho Hillary Clinton yatsinze cyane mu matora yo muri 2016.

    Anthony Zurcher avuga ko amajwi menshi asigaye ari ay’iposita yo mu gace ka Philadelphia, ari yo mpamvu Biden ari kubona menshi agasatira Trump.

    Ibindi muri iyi leta biramenyekana ryari?

    Abayobozi muri iyi leta bavuga ko bizeye kubara igice kinini cy’aya majwi bitarenze ku wa Kane (kuwa gatanu mu gitondo mu Rwanda no mu Burundi). Birashoboka ko hakiri kare uyu munsi hashobora kurara hamenyekanye ibiva hano.

    ARIZONA: Intumwa 11 zitora

    Uko bihagaze:

    Biden aracyarusha Trump amajwi 46,000, ariko Trump amajwi ye yakomeje kwiyongera ejo ku wa Kane.

    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Abayobozi muri iyi leta ku wa Kane nimugoroba bavuze ko hakiri amajwi 470,000 atarabarwa, ubu ntibizwi neza asigaye uko angana.

    Ayo majwi ari hehe?

    Ni ay’ahatandukanye muri iyi leta, ariko cyane cyane mu duce twegereye umujyi mukuru wa Phoenix.

    Umunyamakuru Anthony Zurcher, avuga ko Biden yari yabanje kuba imbere cyane muri iyi leta, ariko Trump yaje kumurya isataburenge.

    Yongeraho ko mu gihe amajwi menshi asigaye ari ayo mu ntara ya Maricopa, igikomeye ubu ari ukumenya niba ari ay’abantu biyiziye gutora, batoye cyane cyane Trump, cyangwa ari ay’abatoye bagatuma iposita, benshi batoye Biden.

    Ibindi biramenyekana ryari?

    Haracyategerejwe kumenya andi makuru ku byavuye mu matora hano muri iki gitondo cy’uyu wa Gatanu, ariko ntabwo wamenya uwo aza guhira.

    NEVADA: Intumwa 6 zitora

    Uko bihagaze:

    Biden ari imbere hafi amajwi 12,000, ikinyuranyo yashyizemo ku wa Kane mu gitondo ubwo bari bamaze gutangaza amajwi mashya yabaruwe.
    Ni amajwi angahe atarabarwa?

    Abayobozi baravuga ko hari amajwi agera ku 190,000 asigaye.

    Ayo majwi ari hehe?

    Hafi 90% muri yo ni ayo mu ntara ya Clark County, ahaba umujyi wa Las Vegas, kandi menshi muri ayo majwi ni ayoherejwe ku iposita.

    Umunyamakuru Anthony Zurcher, aravuga ko ikinyuranyo gito Biden yashyizemo gishobora kwiyongera mu gihe amajwi y’iposita yifashishijwe cyane n’Abademokarate akomeje kubarwa, kereka mu gihe abantu batoye bwa mbere baba bashyigikiye Trump.

    Utundi duce tw’icyaro tw’abatsimbaraye ku bya kera b’Abarepubulikani na two turohereza amajwi yatwo ariko ntabwo dutuwe cyane.

    Ibindi biramenyekana ryari?

    Andi majwi y’inyongera 51,000 uyu munsi ni bwo agezwa ahabarirwa amajwi nk’uko bivugwa na Joe Gloria, umuyobozi muri Clark County.

    Ibyavuye mu matora bya nyuma bishobora kumenyakana mu mpera z’iki cyumweru.

    Amafoto agaragaza uko bihagaze: BBC

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amatora-muri-usa-kubara-amajwi-birakomeje-ni-nde-uri-imbere

  • Abatunganya amabuye y’ubwubatsi n’abakora ibikomoka ku nkoko n’ingurube, bagiye guhabwa imashini zigezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi b
    Aborozi b’inkoko bari mu bazahabwa imashini zigezweho

    NIRDA yahamagariye abakora n’abatunganya uwo musaruro kwandika basaba guhabwa ibikoresho bigezweho byifashisha ikoranabuhanga, byatuma batanga umusaruro mwinshi kandi ufite ubuziranenge mpuzamahanga.

    NIRDA izateza imbere iyo mishinga yifashishije inkunga y’Ababiligi ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari enye, akaba
    yaratanzwe anyujijwe mu kigo cy’u Bubiligi gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (Enabel).

    Aya mafaranga azatangwa ari inguzayo idasaba ingwate n’inyungu ku kigo cyangwa koperative bimaze byibura imyaka itatu bitunganya amabuye yo kubaka, ndetse n’ibimaze byibura umwaka umwe bikora ibikomoka ku nkoko cyangwa ku ngurube ndetse n’ibiribwa by’ayo matungo.

    Dr Kamana Olivier, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n
    Dr Kamana Olivier, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yagize ati “abanyenganda bari muri uru ruhererekane, basaba ubufasha ariko si amafaranga tubaha ahubwo ni amamashini azafasha gukemura ibibazo bijyanye n’ikoranabuhanga, binyuze muri Banki itsura amajyambere (BRD)”.

    NIRDA ivuga ko umuntu azajya yandika asaba imashini igezweho ikora umugati uvuye mu magi y’inkoko (ni urugero), Leta iyimutumirize, namara kuyibona azajye yishyura amafaranga yayiguze.

    Abazahabwa izo mashini kandi bazagenerwa n’amahugurwa y’uburyo zikoreshwa.

    Mu bindi uwifuza imashini asabwa kuba yujuje, hari ukuba ikigo cye cyanditswe muri RDB cyangwa ari Koperative yanditswe mu kigo RCA, afite ahantu hagari akorera kandi hemewe ndetse afite abantu batanu byibura yahaye imirimo muri icyo kigo.

    Umuntu ashobora gutumiza imashini ibaga inkoko neza, igapfunyika inyama zayo ndetse ikazibika neza ku buryo zitangirika, hari n’ushobora gushaka imashini zimufasha gutunganya amagi akavamo umutsima, mayonaise, ifu y’amagi, izituraga imishwi, n’ibindi.

    NIRDA hamwe n
    NIRDA hamwe n’ikigo cy’Ababibiligi batangije gahunda yo gufasha abanyenganda zimwe na zimwe gutanga umusaruro mwinshi ufite ubuziranenge

    Abahatana muri iyi gahunda bazanyuza imishinga yabo ku rubuga www.opencalls.nirda.gov.rw bitarenze tariki 30/11/2020, bakaba bagomba kugaragaza uburyo imashini bifuza zizabakura ku mikorere ya gakondo.

    Uwitwa Faida Jean Marie Vianney ufite ikigo gicukura kikanatunganya amabuye yo kubakisha, ‘Nyamasheke Quarry Company’, avuga ko mu mirimo yo gushaka amabuye bakoramo amakaro ngo bakoresha ibisongo, amapiki n’ibindi, bitewe n’uko imashini zihenze kuzigura.

    Faida avuga ko kutagira imashini zicukura amabuye zikayasya, ari byo bituma Leta ikenera gukoresha imihanda igaha isoko ibigo by’abanyamahanga.

    Amabuye yakorwamo amakaro hano mu Rwanda na yo ngo arahari, ariko igihugu kiracyatumiza amakaro hanze kubera kutagira imashini ziyakora.

    Ngendahayo Daniel worora inkoko, na we avuga ko kuba imishwi yaturagiwe mu Rwanda ihenda kurusha iyaturagiwe i Burayi cyangwa muri Uganda, biterwa no guhenda kw’ibiryo by’inkoko mu Rwanda (kuko zibisangira n’abantu).

    Ati “Umushwi uvuye i Burayi ugurwa amafaranga y’u Rwanda 400, uvuye muri Uganda ukagurwa amafaranga 500, mu gihe uwaturagiwe mu Rwanda ugurwa amafaranga 800, biraterwa n’uko abandi bafite imashini zikora ibiryo by’inkoko zabanje kubikuramo ibyo abantu bakeneye”.

    Urugero atanga ni uko Abanyarwanda bagaburira amatungo ibigori, amasaka, soya, ibihwagari n’ibindi nk’uko byakabaye, ariko ahandi ngo bagaburira inkoko soya babanje kuyikamuramo amavuta.

    Dr Kamana avuga ko kugira ngo ibiribwa abantu bakeneye bibashe guhenduka, ari uko inkoko cyangwa andi matungo bizashakirwa ibindi byazitunga nk’udusimba tw’inigwahabiri.

    Inyigo NIRDA yabanje gukora mbere yo guhamagarira abanyenganda kwitabira uburyo buzweho, igaragaza ko inkoko zo mu Rwanda zirenga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane zifite icyuho cyo kubura ibiribwa kingana na 51.8%.

    Ingurube na zo zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 zifite icyuho cyo kubura ibiribwa kingana na 43.4%. Mu bikorwa byo gutunganya amabuye y’ubwubatsi na ho, ababikoramo barenga 92% baracyakoresha uburyo bwa gakondo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatunganya-amabuye-y-ubwubatsi-n-abakora-ibikomoka-ku-nkoko-n-ingurube-bagiye-guhabwa-imashini-zigezweho

  • Pariki y’Akagera yatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya aho inyamaswa ziherereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyamaswa bayishyiramo akuma k
    Inyamaswa bayishyiramo akuma k’ikoranabuhanga gatuma babasha kumenya aho iherereye

    Ku wa Kane tariki 5 Ugushyingo 2020, ni bwo iyo pariki yatangaje ko mu cyumweru gishize bashyize ibikomo bya GPS ku nzovu eshanu (5) nini, ku ntare eshanu (5) ndetse bashyira n’ubundi bwoko bw’ikoranabuhanga rikoresha iminara nk’iya radiyo (VHF) mu mahembe y’inkura icyenda (9).

    Muri izo nkura kandi, harimo ebyiri (2) zanashyizweho ikoranabuhanga rya GPS nk’uko ubuyobozi bwa pariki bwabivuze.

    Iyo minara ngo ifite ubushobozi bwo kohereza no kwakira amajwi aturutse ku wundi munara w’itumanaho w’inyamaswa runaka iri mu ishyamba. Ibikomo bya GPS byo bigaragaza aho inyamaswa iherereye, uko ihinduranya aho iba, bifasha kandi mu bushakashatsi ndetse no mu kuvura inyamaswa mu gihe bibaye ngombwa.

    Izo GPS zifashisha icyogajuru ndetse n’umuyoboro wa pariki mu kohereza amakuru mu cyumba cy’igenzura nk’uko ubuyobozi bwa pariki bwabigaragaje bubicishije kuri Twitter.

    Bwongeraho ko kwambika ibikomo izo nyamaswa bifasha kumenya aho amatsinda yazo aherereye cyangwa imwe imwe ukwayo, kumenya uko zibayeho, uko zigenda muri pariki no kumenya umutekano wazo.

    Igikorwa cyo kwambika ibyo bikomo inyamaswa kiyoborwa n’umuganga w’amatungo Richard Harvey, agafatanya n’itsinda ry’abasanzwe muri pariki, bagatera ikinya inyamaswa ikaryama hasi bityo bakabasha kuyambika igikomo cyangwa kuyishyiramo rya koranabuhanga rindi.

    Aganira na KT Press, Jes Gruner, Umuyobozi mukuru wa pariki y’Akagera, yavuze ko atari bwo bwa mbere bikozwe, ati “Ibi twari dusanzwe tubikora mu gihe cy’imyaka umunani”.

    Pariki y’Akagera iherereye i Burasirazuba bw’u Rwanda, ni imwe mu ziteye amabengeza muri Afurika, ikaba icunzwe ku bufatanye n’Ikigo nyafurika gishinzwe amapariki ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ari na rwo rushinzwe guteza imbere ubukerarugendo.

    Iyo pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1,122 ikaba yaravumbuwe mu 1934, igizwe n’ibimera by’amoko atandukanye ndetse ikaba n’icumbi ry’amoko menshi y’inyamaswa, harimo n’inini kuruta izindi ari zo intare, ingwe, inkura, inzovu n’imbogo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/pariki-y-akagera-yatangiye-gukoresha-ikoranabuhanga-mu-kumenya-aho-inyamaswa-ziherereye

  • Ruhango: Hatoraguwe umurambo w’umusaza w’imyaka 72 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y
    Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo

    Uwo musaza witwa Habiyambere Aaron ngo yapfuye avuye gusura umukobwa we uherutse gushaka umugabo, umurambo we ukaba wasanzwe mu mukingo hafi y’urugo rwe.

    Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, avuga ko ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020 Habiyambere n’umugore we bavuye mu rugo bajya gusura umukobwa wabo uherutse gushaka umugabo maze batashye uwo mugore agenda mbere uwo musaza ataha amukurikiye.

    Uwo umugore we ngo yageze mu rugo arategereza abura umusaza bukeye mu gitondo atanga ayo makuru mu baturanyi ko yabuze umutu ari nabwo batangiye gushakisha baza gusanga umurambo hafi y’aho batuye.

    Agira ati, “Icyo umuntu yakwibaza ni icyamwishe kuko nta gikomere kiri ku mubiri we ntabwo wahamya ko yishwe kuko no kugeza ubu ntawe ukekwa kuba yagize uruhare mu rupfu rwe ngo abe yafatwa, inzego z’ibanze zatangiye iperereza ubwo icyamwishe kizatangazwa n’abaganga”.

    Muhire avuga ko uwo musaza nta bibazo yagiranaga n’abaturanyi be kandi n’urugo rwe ngo yabanaga neza n’umugore we, hakaba hibazwa icyo yazize kuko ngo nta n’igikomere kigaragara ku mubiri we ngo hakekwe ko yaba yishwe.

    Icyakora ngo inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri urwo rupfu, umurambo na wo ukaba wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma ku cyaba cyishe Habiyambere.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ruhango-hatoraguwe-umurambo-w-umusaza-w-imyaka-72

  • Mu Rwanda umuntu wa 36 yishwe na #COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 18 babonetse mu bipimo 1805 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, babiri babonetse i Gatsibo, Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi).

    Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,192 muri bo abamaze gukira ni 4,940 naho abakivurwa ni 217.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36, Umubyeyi w’imyaka 73 y’amavuko akaba ari we wishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abo bantu 36.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-36-yishwe-na-covid-19

  • Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho yiyambaje Abamalayika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa Trump mu by
    Umujyanama wa Trump mu by’amasengesho Paula White Cain na we ntiyicaye gusa ahubwo yahamagaye Abamalayika ngo bafashe Trump kwegukana intsinzi

    Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye, White-Cain yagize ati: “Ndumva ijwi ry’intsinzi, Uwiteka aravuga ko byakozwe. Kuko numva, intsinzi, intsinzi, intsinzi mu ijuru ndayumva muri jyewe.”

    Pasiteri White-Cain yemeje ko abamarayika boherejwe baje gufasha Trump gutsinda Biden, aho yagize ati: “Ndabumva barimo kuza mu izina rya Yesu.. imbaraga z’abamarayika ziramanutse”.

    Amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mupasteri asengera Trump. Icyakora bamwe mu bayabonye babisanishije no gusaza imigeri cyangwa se amatakirangoyi, mu gihe abantu benshi hira no hino ku isi bakomeje kubona ko Joe Biden afite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.

    Amajwi yatangajwe kuva kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 yerekanye ko Joe Biden ari imbere n’amajwi 264 mu gihe Trump afite 214 naho ugomba kwegukana intsinzi akaba asabwa kugira amajwi 270.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umujyanama-wa-trump-mu-by-amasengesho-yiyambaje-abamalayika

  • Ni ryari gukuramo inda mu Rwanda bidafatwa nk’icyaha? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese gukuramo inda bikorwa gute? Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ntakurikiranwe n’amategeko? Ese uwahohotewe agaterwa inda nyuma igakurwamo uwamuhohoteye akayimutera ashobora gukurikiranwa mu mategeko?

    Nyuma y’uko tubisabwe n’abasomyi bacu, twabateguriye inkuru isobanura ibyo amategeko ateganya ku gukuramo inda n’uko bikorwa.

    Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo.

    Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

    Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

    Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
    Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

    Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye , ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bantu bamwe .

    Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

    Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

    1º Kuba utwite ari umwana.

    2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

    4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

    5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

    Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

    Kigali Today yavuganye na Tom MULISA, umwalimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda na kaminuza ya Uppsala yo muri Suwede, asobanura impamvu hashyizweho itegeko ryo gukuramo inda, ashimangira ko atari uguhatira cyangwa gushishikariza abantu gukuramo inda ahubwo ko ari ukubaha amahirwe yo guhitamo icyo babona kitazabagiraho ingaruka mu buzima kandi ko ubikoze adakurikije amategeko abihanirwa.

    Agira ati “Gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe ntabwo bitiza umurindi abagore gukuramo inda. Icya mbere kigaragaza impamvu hemejwe itegeko ryo gukuramo inda ni uko niba umugore yarafashwe ku ngufu akaba yumva adashaka kubyara uwo mwana kuko azajya amubonamo Se wamufashe ku ngufu utahatira uwo mugore kubyara uwo mwana.

    Ese gukuramo inda ku bushake bikorwa gute?

    N’ubwo mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana rya 2012 ryaje gusimburwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse muri 2018 bateganyagamo zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ku bushake, hari bimwe byari bikigoranye bikazitira benshi.

    Ubundi mbere y’ukwezi k’Ukwakira 2018 icyemezo cyo gukuramo inda cyafatwaga n’urukiko ariko ubu gifatwa hagendewe ku cyifuzo cy’umuntu ku giti cye cyangwa ababyeyi bifashishije muganga wemewe na Leta .

    Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko yandikiwe muganga ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.

    Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko ni we ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo. Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana ni ko kugenderwaho.

    Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo cyitabwaho.

    Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye .

    Iteka rya Minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rivuga ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).

    Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho, ahanwa nk’uwikuyemo inda.

    Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

    Umuntu wahohotewe agaterwa inda igakurwamo ku mpamvu amategeko ateganya , uwamuhohoteye akayimutera ntibimubuza gukurikiranwa mu mategeko kabone nubwo inda iba yaravanwemo.

    Iyo ibimenyetso byakusanyijwe mbere bigaragaza ko yahohoteye umuntu akamutera inda amategeko ateganya ko abihanirwa kuko aba yaragize uruhare rwo kwangiza ubuzima bw’uwatewe inda ahohotewe.

    Ese ni izihe mbogamizi zigihari ku gikorwa cyo gukuramo inda?

    Kugeza ubu Abantu basaga 200 bamaze kwemererwa gukuramo inda mu Rwanda kuva muri 2018 gusa haracyari imbogamizi kuri iki gikorwa nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibivuga.

    Tom MULISA inzobere mu mategeko agendanye n’uburenganzira bwa muntu akaba n’umwalimu mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Uppsala muri Suwede avuga ko n’ubwo itegeko riteganya impamvu ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda hari ahakiri imbogamizi kuri iki gikorwa.
    Tom MULISA yagize ati “Hari imbogamizi y’amadini, abarizwamo Abanyarwanda barenga 95% bagushyiramo indangagaciro zo kubyanga, ndetse na bamwe mu baganga bafite imyemerere yo kwanga gukorera abantu iyi serivisi kubera amadini ”.

    Nk’uko Tom MULISA yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ngo imyemerere ishingiye ku madini iracyabangamiye imigendekere y’iki gikorwa aho abaganga bamwe na bamwe n’ababyeyi bagishyira imbere imyemerere ishingiye ku madini ituma iki gikorwa kidashyirwa mu bikorwa kubera bagifata nk’icyaha imbere y’idini.

    Tom Mulisa
    Tom Mulisa

    Ikindi ni amadini atemera gufasha abayagana bifuza gukurirwamo inda. Atungwa agatoki ni amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’andi madini kubera imyemerere ituma batemera igikorwa cyo gukuramo inda.

    Indi mbogamizi nk’uko Tom MULISA abivuga ni inkomanga ku mitima y’abakuyemo inda kuko benshi bibatera kwiheba no gutakaza icyizere cy’ubuzima ahanini bishinja icyaha.

    Ku bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ngo n’ubwo habaho igikorwa cy’ubujyanama no guhumuriza ugiye gukora iki gikorwa mbere y’uko kiba ngo hakwiriye no gukomeza kubaho guhumurizwa no kwitabwaho byihariye ku wakoze iki gikorwa cyane ko bamwe bibasigira ihungabana n’ipfunwe aho bari.

    Imbogamizi yindi igarukwaho ni uko abatanga izi serivisi kwa muganga batizerwa ko babikira ibanga abo babikorera n’ubwo itegeko ribibasaba hakaba hari aho bamwe batinya kubagana bagahitamo kubikora mu ibanga aho bakoresha imiti irimo ibyatsi ikaba yagira ingaruka zo ku batera uburwayi no kubambura ubuzima.

    Itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda ryateje impaka zishingiye ku muco nyarwanda n’amateka y’igihugu. Hari abavugaga ko rihabanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe abanyamadini bo bavugaga ko rihabanye n’imyizerere nyobokamana.

    Kiliziya Gatolika yavuze ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

    Mu gutanga inama, Tom MULISA akomeza avuga ko gukuramo inda ari icyaha iyo ikuwemo bidateganywa n’impamvu ziteganywa n’itegeko. Agira ati “Itegeko iyo uryishe urabihanirwa, kandi uretse ko rino atari itegeko ni uguha amahirwe umuntu ngo yihitiremo. Aha ngaha ikigamijwe ni uko abantu bajya kwa muganga mu gihe bemererwa gukuramo inda n’ingingo 125 y’itegeko twavuze haruguru, rero uzakuramo inda atabyemererwa n’itegeko azahanwa ndetse n’ufasha nk’uko bigaragara mu ngingo y’i 123 n’iy’i 124 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ikindi avuga ko itegeko ritarimo gukangurira abantu gukuramo inda ahubwo ari ukugira ngo ririnde ubuzima bw’ababyemerewe bajyaga kuzikuriramo mu bihuru n’ahandi bagapfirayo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/ni-ryari-gukuramo-inda-mu-rwanda-bidafatwa-nk-icyaha

  • Ahakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.

    Massage ni imwe muri serivisi zari zarahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19
    Massage ni imwe muri serivisi zari zarahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ahakorerwa-massage-mu-rwanda-hemerewe-gukora

  • Barifuza ko kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahabereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe Marie Louise ni umwe mu bifuza ko imbere ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yaharanze
    Uwimpuhwe Marie Louise ni umwe mu bifuza ko imbere ya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yaharanze

    Kiliziya ya Kiziguro yatangiye kwakira Abatutsi bahunga ubwicanyi mu cyahoze ari komini Murambi guhera ku itariki 08 Mata 1994.

    Abatutsi ngo bakomeje kuhaza ari benshi bahizeye amakiriro.

    Rugigana Jean Baptiste wajugunywe mu rwobo akarukurwamo n’abasirikare b’Inkotanyi amazemo iminsi 6, avuga ko yageze kuri Kiliziya ku wa 09 Mata yizeye ko abicanyi batatinyuka kubicira mu nzu y’Imana.

    Agira ati “Nahageze itariki 09 nakirwa n’abajandarume, banyatse amafaranga ngo bakize amagara yanjye mbasubiza ko ntabona ayagura ubuzima. Nahahungiye nizeye ko abicanyi batatinyuka kutwicira mu nzu y’Imana kandi 1991 na 1992 hari abahahungiye ntibicwa urumva twumvaga ko n’ubundi ariko biribugende.”

    Uwimpuhwe Marie Louise avuga ko Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo Abatutsi benshi kandi bicishwa intwaro zitandukanye harimo iza gakondo ndetse n’izakoreshwaga n’abasirikare.

    Avuga ko kugira ngo amateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya atibagirana mu marembo yayo hakwiye gushyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka.

    Ati “Abatutsi bahungiye muri iyi Kiliziya bari benshi cyane sinamenya umubare ariko ni nk’ibihumbi 10, baratemaguwe, baterwamo gerenade ndetse banaraswa amasasu, twifuzaga ko imbere y’iyi Kiliziya hashyirwa ikimenyetso kigaragaza ayo mateka mabi kugira ngo atazibagirana kuko byafasha n’abavuka ubu batabonye jenoside.”

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n’ubuyobozi bwa Kiliziya ndetse na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG kandi babonye igisubizo cyiza.

    Avuga ko uretse kuri Kiliziya ya Kiziguro ngo n’ahandi hiciwe Abatutsi benshi hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza ayo mateka mabi kugira ngo atazibagirana.

    Agira ati “Twabiganiriyeho na Kiliziya barabyumva ariko ubwo umunyamabanga mukuru wa CNLG yadusuraga twarabimubwiye atwizeza ko bizakorwa kuko ngo ubu bamaze kumenya ahantu hagiye hicirwa Abatutsi benshi, Kiliziya, amasoko, mu mwobo n’ahandi kuburyo hazashyirwa ibimenyetso. Na hano kuri Kiliziya twizera ko bizakorwa kuko ni gahunda y’igihugu.”

    Kiliziya ya Kiziguro ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi mugihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uretse interahamwe zari ziyobowe na Gatete Jean Baptiste wigeze kuba burugumesitiri wa komini Murambi, mu bicanyi harimo abajandarume bakoreshaga gerenade ndetse n’abasirikare ba EX-FAR bari bamaze gutsindwa urugamba i Gabiro bihimurira ku nzirakarengane zari muri Kiliziya ya Kiziguro.

    Abayiciwemo abenshi bajugunywe mu rwobo ubu rurimo gusiburwa hashakishwamo imibiri yabo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


    source https://www.kigalitoday.com/kwibuka/Barifuza-ko-kuri-Kiliziya-ya-Kiziguro-hashyirwa-ikimenyetso-cy-ubwicanyi-bwahabereye